Minisitiri ushizwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yateguje abaturage ko bitegura imvura nyinshi ndetse n’umuyaga biraza mu minsi iri imbere kuko bizaba bikabije. Ibi Min. Kayisire yabisobanuye kuwa 20 Kanama 2023 abihereye ku mpamvu y’ubushyuhe bwinshi bumaze iminsi, avuga ko aribwo buzaba intandaro.
Amakuru yatanzwe na Meteo agaragaza ko hazabaho Fenomene (Phenomene) yitwa El Nino, akenshi iyo hashyushye haba umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yagwa ikagwa ari nyinshi n’umuyaga mwinshi wiganjemo inkuba nyinshi. Nk’uko minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ibisaba, abaturage barasabwa kuva mu manegeka, abatari mu manegeka bakazirika ibisenge by’amazu yabo bakabikomeza.