Hongerewe amasaha yo gukomeza gusezera kuri Papa Francis nyuma y’ubwitabire bwinshi bw’abantu

Mu ijoro ryahise, imiryango ya Kiliziya ya Basilika ya Mutagatifu Petero yari ifunguye kugeza mu gitondo, abantu ibihumbi n’ibihumbi bari ku murongo baje gusezera bwa nyuma kuri Papa Fransisko. Abantu barenga ibihumbi 25 ku munsi w’ejo ni bo bahageze.

Basilika yagombaga gufungwa saa sita z’ijoro, ariko Vatikani yemeye ko igihe cyo gufunga cyongerwa. Hari abamaze amasaha atandatu bategereje.  umwe muri bo yavuze ati “Kubera icyubahiro mufitiye n’ubutwari bwe nk’umuntu, byari bikwiye gutegereza,”

Bamwe muri bo ni Abakatolika, abandi ntabwo ari bo, ariko benshi basingije ubugwaneza bwa Papa Francisco. Undi yagize ati “Winjiye muri ririya hema, hari hatuje cyane, ariko wumvaga uburyo abantu bamukundaga, n’urukundo rwinshi bamufitiye.”

Ku bantu batashoboye kujya i Roma, Misa zitandukanye zirimo gukorerwa hirya no hino ku isi—kuva muri Nijeriya kugera muri Hongiriya, ndetse no muri Gaza irimo intambara. Papa aribukwa n’itsinda rito ry’Abakirisitu Gatolika baho, abo yajyaga ahamagara kuri FaceTime buri munsi, mu gihe cy’imyaka irenga umwe n’igice gishize.

Umukirisitu wo muri Gaza yagize ati “Buri munsi yaraduhamagaraga, kugira ngo atwereke urukundo, imbabazi ze—erh—kubaza uko abacyene bameze, abarwayi, kubaza no gusaba ko abana barindwa.”

Misa zaberaga no mu gihugu cye cy’amavuko, Argentine, harimo n’iyasomerwaga abafana b’ikipe y’umupira Papa yakundaga cyane. Bibukiranije ikintu gitangaje: bavuga ko Papa Fransisko yari umunyamuryango w’iyo kipe, kandi numero ye y’umunyamuryango yari 88235. Izo nimero zijyana n’imyaka ye 88 n’isaha yapfiriyeho muri Argentine: 2:35 a.m nk’uko tubikesha ABC News.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.