Ubusanzwe abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta neza ku rwego rw’igihugu, mu gutangazwa ku munsi wo gutangza amanota bahabwaga mudasobwa zizabafasha mu kwiga neza amasomo y’ibyiciro berekejemo, ariko kuri ubu Minisiteri y’Uburezi yavuguruye uburyo bwo guhemba neza abanyeshuri bahize abandi, aho hongerewemo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose.
Kuri iyi nshuro kandi hongerewemo no kugurirwa ibikoresho by’ishuri biherekeza kwishyurirwa umwaka wose w’amashuri ‘Minerval’ mu bigo bagiye kwigamo. Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yabyemeje avuga ko bahisemo kubishyurira umwaka wose no kubagurira ibikoresho, bakabaha n’Umwarimu SACCO izabafasha kwishyura umwaka wose w’amashuri bakurikijeho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye abana bitwaye neza mu bizamini abasaba gukomeza gukora cyane ndetse n’abatabashije guhembwa abasaba gushyira imbaraga mu myigire yabo.
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 nibwo hatangajwe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange (Tronc-Commun) mu gihe haburaga iminsi 13 gusa ngo umwaka w’amashuri wa 2023-2024 utangire. Hahembwe abanyeshuri batanu batsineza neza amashuri abanza na batanu bo mu cyiciro rusange.
Ababyeyi bafite abana bahembwe bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ariko kandi banagaragaza ko bagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma abana babo bita ku masomo bikaba byarabafashije gutsinda neza.
Abana b’abakobwa batsinze neza mu kigero cyo hejuru kurusha abahungu kuko nko mu mashuri abanza abakoze ibizamini ni 201,679 hatsinze 91.1% muri bo 559.9% ni abakobwa mu gihe abasigaye ari abahungu. Ni mu gihe abasoza icyiciro rusange hakoze abanyeshuri 131,051 abatsinze bangana na 87.97% muri bo abakobwa bangana na 54.8%