Umugore witwa Abby Lutz w’imyaka 28 y’amavuko n’umukunzi we John Heathco w’imyaka 41 y’amavuko basanzwe bapfiriye mu cyumba cya hoteli Rancho Pescadero yo muri Hyatt mu gihugu cya Mexico. Umuvugizi wa Hyatt yatangarije ikinyamakuru CBS Los Angeles aba bombi basanzwe muri iyo hoteli bapfuye kuwa kabiri tariki 20 Kamena 2023.
Mu nyandiko uyu muvugizi yahaye CBS Los Angeles, yavuze ko “ikintu gifite agaciro gakomeye kuri twe ni umutekano no kumererwa neza kw’abashyitsi bacu ndetse n’abo dukorana’’ bityo bakaba bategetse ko ibikorwa bya hoteli bihagarikwa by’agateganyo bikazongera gukomeza nyuma y’uko iperereza rirangiye.
Ubushinjacyaha bwo muri ako gace bwavuze ko iperereza ryibanze ryavuye mu isuzuma ry’imirambo yaba nyakwigendera, ryagaragaje ko bariye ikintu gihumanye kitaramenyekana, mu gihe polisi yo yari yatangaje ko urupfu rwa bombi rwatewe na za gas nyinshi yatumye Babura umwuka mwiza wo guhumeka. Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko nta kimenyetso na kimwe cyasanzwe ku mubiri wabo kigaragaza ko baba barahohotewe.
Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangaje ko gutangaza urupfu rwa ba nyakwigendera byatangajwe hashize amasaha ari hagati ya 11 na 12 bapfuye. Icyakora umuryango wa Lutz watangaje ko iminsi mike mbere y’urupfu rwabo bombi, babanje kujya kwa muganga kwivuza ibyo bakekaga ko byaba ari ibiryo bihumanye bariye, aho baraye mu bitaro ijoro rimwe ariko mu byo bivuzaga harimo ni kubura amazi mu mubiri.
Amakuru aturuka ku muntu uri gukusanya amafaranga yo gufasha uyu muryango (Fundraising) avuga ko n’abavandimwe babiri ba Lutz bitaye kuri ba nyakwigendera muri icyo gihe bari bari kwivuza mu bitaro, nabo nyuma baje gufatwa nabo batangira kwivuriza mu bitaro byigenga, aho n’ubushobozi bwababanye buke kwishyura bikabagora. Rancho Pescadero hotel