Howard Webb uyobora abasifuzi mu Bwongereza yavuze ko VAR yibye Man United ku mukino wa West Ham

Howard Webb uyobora abasifuzi mu gihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko ikipe ya West Ham itagombaga guhabwa Penaliti mu mukino yatsinzemo Manchester United ibitego 2-1, ibintu byanaviriyemo uwari umutoza wayo Eric ten Hag kwirukanwa.

Ikipe ya West Ham ikaba yarahawe iyi Penaliti nyuma y’uko Michael Oliver wari kuri VAR avuze ko myugariro wa Manchester United Matthijs de Ligt yakoreye ikosa Danny Ings wa West Ham.

David Coote, uheruka guhagarikwa mu Bwongereza, ni we wari umusifuzi wo hagati mu kibuga aho yaje kujya kureba amashusho birangira yemeje ko ari penaliti ya West Ham yaje no kuvamo igitego cya kabiri cy’iyi kipe cyatumye itsinda Man United 2-1, ibyatumye nyuma y’amasaha 24 uwari umutoza w’Amashitani atukura, Eric Ten Hag, yirukanwa.

Avuga kuri ibi, Howard Webb uyobora abasifuzi yavuze ko bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndakeka VAR yarayobeje abantu kuba yaremeje ko ari ikosa. Ndakeka ku bwanjye batari bubirebeho kuko icyemezo umusifuzi yari yafashe [cyo kudatanga penaliti] cyari cyo. Ku bwanjye ntabwo rwose yari penaliti.”

Amakipe atandukanye mu Bwongereza amaze iminsi yinubira imikoreshereze ya VAR ubundi yashyiriweho gukemura impaka zose z’ibijyanye n’ibibera mu kibuga bitabonywe n’umusifuzi.

Ubwo uyu mwaka wa Shampiyona watangiraga habanje kuvugwa ko VAR ishobora guhagarikwa gukoreshwa muri iyi Shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi, gusa amakipe yemeranyijwe ko yagumaho ariko igahindura imikorere.

Inkuru Wasoma:  FERWAFA yasabye imbabazi ku makosa yakoze igatuma Amavubi aterwa mpaga

Inkuru Wasoma:  Munyakazi Sadate yagereranije amatora y’umuyobozi wa FERWAFA n’ikinamico

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved