Ku wa 01 Gashyantare 2024, umwana w’umukobwa witwa Uwajeneza Dorcas wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Kabilizi mu Mudugudu wa Gakukumbi yahitanywe n’inkuba inahungabanya nyirakuru babanaga.
Ibi byabaye mu masaha y’igicamunsi ubwo abantu bari bavuye mu birori by’umunsi w’intwari maze muri aka kace hagwamo imvura nyinshi yumvikanyemo inkuba idasanzwe. Ariko hari andi makuru avuga ko inkuba yakubise abantu babiri muri uyu murenge, icyakora ubuyobozi bubikurikiranye bwasanze uwitabye Imana ari Uwajeneza Dorcas wenyine mu gihe nyirakuru we yahungabanye.
Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nsabimana Mvano Etienne yavuze ko ubusanzwe aka gace kadakunze kwibasirwa n’inkuba. Ati “Tuributsa abaturage bose ko igihe cyose imvura yaguye bajya batandukana n’ibyuma, bakirinda kugama mu biti n’ibindi byose byabakururira akaga ko gukubitwa n’inkuba.”
Ubwo aya makuru yari amaze kumenyekana ubuyobozi bw’Akarere bwoherereje umukecuru imbangukiragutabara kugira ngo ajyanwe kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi, kuko yari yahungabanye nyuma y’uko uwo mwana yari amaze gukubitwa n’inkuba.
Leta y’u Rwanda igira inama abanyarwanda ko bakwiye kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka no gukoresha ibikoresho bikoresha amashanyarazi mu bihe byimvura, kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba ndetse ahantu hahurirwa n’abantu benshi bagirwa inama yo kuhashyira imirindankuba.