Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024, hagaragaye umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu bivugwa ko yitabye Imana nyuma y’uko aguye mu mashyuza. Amakuru avuga ko ari abana batatu bo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi bagiye koga mu mashyuza maze umwe muri bo witwa Nishimwe Arsene Bertin aheramo bituma yitaba Imana.
Ubwo umubyeyi w’uyu mwana yaganiraga na RBA dukesha iyi nkuru yavuze ko umwana we yitabye Imana agira ati “Narebye mu nzu ndamubura, ndasohoka ndeba niba yaba ari kumwe n’abandi bana, ndababaza ngo, Arsene arihe? Barmbwira ngo yajyanye n’abandi bana bagiye mu mashyuza.”
Akomeza avuga ko yategereje ngo umwana we atahe agaheba, nyuma aza kubwirwa ko yaguye mu mashyuza. Kuba abana baragiye koga ni ibintu bisanzwe kuko abaturage baturuka hijya no hino baza mu Karere ka Rusizi baje kwivurisha amazi aturuka mu butaka yitwa amashyuza, kugira ngo bavure umubiri wabo cyangwa se ngo bakomeze kumererwa neza.”
Icyakora bamwe mu baturage batanga ibitekerezo ko byari bikwiye ngo hashyirweho imicungire yihariye, kuko aya mashyuza amaze kugwamo abantu benshi. Umwe mu baturage yagize ati “Barebe uburyo bazitira aha hantu rwose, ku buryo hajya hajyamo umuntu ufite uburenganzira bwo kwinjiramo, kandi hakaba hizewe imicungire ye kuko ni kenshi abana bajyamo bakahaburira ubuzima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye aya mashyuza aherereyemo, Tamari Kimonyo Innocent yavuze ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe uko hatakomeza guteza ibyago. Yagize ati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, ku bufatanye na RDB, mu izina ry’Akarere turakora ubuvugizi kuri ibyo bigo kugira ngo icyo gikorwa gikorwe. Ntabwo dukeneye ko hagira indi mpanua ihabera, bigomba gukorwa vuba ku buryo mu mezi abiri bizaba byahawe umurongo.”
Abaturage bavuze ko aya mashyuza atari ubwo mbere yagwamo umuntu kuko muri Nzeri umwaka ushize haguyemo umusore wari uje koga. Si ibyo gusa kuko hadaciyemo amezi menshi hongeye kugwamo umusaza ndetse n’umunyeshuri wari uje koga.