Humvikanye irindi tsinda ryiyise ‘Abasuka’ rivugwaho kubangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu gihe mu karere ka Gicumbi havugwa abashinga amashyirahamwe agamije gucamo Abanyarwanda ibice, haravugwa itsinda ry’abantu biyise ‘Abasuka’ rikorera mu murenge wa Giti.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Mugabowagahunde Maurice, ubwo yari mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa kuwa 7 Ugushyingo 2023, yanenze abakirangwa no guhakana no gupfobya Jenoside muri ako karere, agaruka cyane ku mashyirahamwe yubakwa ashingiye ku ivangura.

Muri iyi nama yatangijwemo gahunda y’ibiganiro bya ndi Umunyarwanda yari yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi, Guverineri Mugabowagahunde yanze abaherutse kubaka itsinda ryiyise ‘Abasuka’ bo mu murenge wa Giti. Ati “Umunsi umwe abitwa abasuka bafashe umunsi bakora urugendo bavuga ko bagiye gusimbura umukuru w’Umudugudu.”

Yavuze ko amacakubiri ari kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu rubyiruko no mu madini n’amatorero, aho usanga hari abigisha ko ‘Habayeho Jenoside ebyiri ibyo ugasanga bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda n’izo nyigisho zigasenya igihugu aho cyari kigeze.’

Uyu muyobozi yavuze ko hari kandi n’amashyirahamwe, ibimina n’ibindi usanga byubaka bihereye ku matsinda uko abantu bavutse, aho bakomoka, imiryango migari yumva ko yashyiraho amashyirahamwe yabo ndetse n’inzego zifata ibyemezo zumva ko zasimbura izashyizweho na Leta.

Inkuru Wasoma:  Bamwe mu baturage bafashe telefone za ‘Macye Macye’ bagaragaje ibitekerezo byabo bagira icyo basaba Leta

Mu bitabiriye iyo nama harimo Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyoseze ya Byumba avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kwirinda kurwanya icyabashora mu macakubiri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe b’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Juliene, yasabye buri wese kugira umuco wo guca burundu ibitanya abanyarwanda. Avuga ko Abanyarwanda basangiye umuco n’amateka, aho yabasabye kureka imbuto zabibwe n’abari babifitemo inyungu zo kubatanya ngo bamarane.

Amakuru aravuga ko mu karere ka Gicumbi hari abayobozi bataratangazwa imyirondoro bari gukurikiranwaho icyaha cyo kubiba amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

‘Ubumwe bwacu Ishingiro ry’Ubudaheranwa’ niyo nsanganyamatsiko y’ukwezi gushize kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved