Kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, mu Rwanda humvikanye umutingito uri ku kigero cya 5.1(Magnitude) wamaze igihe kirenga iminota 2 ahagana saa 4:21 z’umugoroba. Nk’uko bigaragara kuri sisitemu ya ‘Android Earthquakes Alert’ urubuga rufunguye kuri interineti, umutingito wumvikanye cyane mu karere ka Ruhango kurusha ahandi akaba ari n’aho watangiriye.
Bivugwa ko umutingito wabaye no mu bindi bihugu byo mu karere nk’u Burundi, Uganda, Tanzaniya, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Umutingito ufite ubukana bwa 5.1 ufatwa nk’urwego ruciriritse ariko ushobora gutera ihungabanya rikomeye kandi ibyakozweho na wo bishobora kwangirika bitewe n’impamvu zitandukanye.
Kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, mu Rwanda humvikanye umutingito uri ku kigero cya 5.1(Magnitude) wamaze igihe kirenga iminota 2 ahagana saa 4:21 z’umugoroba. pic.twitter.com/DC6V8JmcPx
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 24, 2023