Minisitiri w’Ingabo akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru y’umvikanye avuga ko imvano y’amakimbirane y’igihugu cy’u Rwanda na RD Congo aturuka ku mabuye y’agaciro ngo kuko u Rwanda nta Coltans cyangwa Zahabu rugira.
Bemba mu kiganiro yagiranye na Televiziyo SABC NEWS yeruye avuga ko ikibazo nyirizina Congo ifite ari u Rwanda ngo kuko yibaza ukuntu u Rwanda nta Coltans cyangwa Zahabu rugira, ariko ngo iyo barebye ibarurishamibare igaragaza ko u Rwanda rugurisha hanze amabuye y’agaciro bityo akibaza aho ruyakura.
Yagize ati “None se u Rwanda ko nta coltans cyangwa Zahabu rufite ku butaka bwarwo ariko imibare yerekana ko ari rwo rwatanze umusaruro wa mbere. Iyi ni yo ntandaro y’amakimbirane, ariko ntibazagira na mm 1 y’igihugu cyacu batwara, ibyo bakora byose.”
Nyamara nubwo Bemba avuga gutya ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko u Rwanda rufite toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari 154 z’Amadolari. Yavuze ko nubwo mu minsi ishize abayobozi b’ibihugu byombi bari bafitanye umubano mwiza yatunguwe no kuba u Rwanda rwaraciye inyuma Congo rukazambya uyu mubano.
Mu gushimangira iyi ngingo yavuze ko bigaragarira ku kuba abasirikare b’u Rwanda aribo baba bari imbere mu inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bw’igihugu cyabo ndetse avuga ko mu biganiro byabereye i Arusha muri Tanzania, Congo yagiye yerekana amafoto yabo ariko ngo bikarangira u Rwanda rubihakanye.
Uyu muyobozi yunze mu rya Tshisekedi avuga ko aya makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi atareba abaturage ahubwo ikibayo nyamukuru igifitanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Yakomeje avuga ko kuri ubu ingabo z’igihugu cyabo FARDC ziri gufatanya n’iza SADC mu kurinda igihugu cyabo ku buryo u Rwanda nta gace na gato rwakwigaruria ibyo rwakora byose.
Bemba si ubwa mbere avuga amagambo nk’aya ku Rwanda kuko muri Gicurasi 2023 Bemba aheruka gutangaza ko u Rwanda rwongeye umurego mu guha Umutwe wa M23 ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro n’amasasu yazo mu rwego rwo kwitegura kubura imirwano ibahuza n’ingabo za FARDC.
Bemba atangaje ibi nyuma y’igihe u Rwanda ruri mu bihe rutorohewe n’ibihugu by’abaturanyi na RD Congo irimo, by’umwihariko Perezida Tshisekedi ukunze kumvikana ashotora u Rwanda anakoresha imvugo nyandagazi zibiba urwango n’amacakubiri ku Rwanda, ku buryo yanavuze ko igihugu cye gifite intwaro zarasa Kigali ariko ziri i Goma.