Bimwe mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Huye, biri kugemurirwa ibishyimbo bihiye byatunganyijwe n’uruganda CONAFO, gusa ni ibintu bitari kuvugwaho rumwe kuko hari bamwe bavuga ko biri kubageraho bitinze rimwe na rimwe abanyeshuri bakarya uburisho gusa. https://imirasiretv.com/umusirikare-wa-congo-yarasiwe-hafi-yubutaka-bwu-rwanda/

 

Inkuru dukesha Kigali Today, igaragaza ko bamwe mu bayobozi b’amashuri nta kibazo bafite kuri iyi gahunda kuko bibageraho ku gihe. Fulgence Mutangana, umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Mutunda, agira ati “Bitugeraho kare, keretse mu ntangiriro ni bwo habaye ikibazo. Icyakora hari igihe bazanaga ibidahiye neza, ariko na byo si ko bikimeze. Urebye bimaze kujya mu buryo.”

 

Icyakora hari n’abandi bavuga ko bibageraho bitinze ariko bigaterwa n’uko batuye kure y’uru ruganda. Alexis Nzeyimana uyobora ikigo cya GS Gishihe giherereye mu Murenge wa Kigoma, nko ku birometero 24 uvuye ku ruganda rwa CONAFO, yagize ati “Hari igihe bigera saa saba bataratugeraho, nyamara dufite n’abana biga mu ishuri ry’incuke baba bakeneye gutaha saa tanu.”

 

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo, buvuga ko usanga abanyeshuri barya bitinze ndetse akenshi usanga isaha ya mbere ya nyuma ya saa Sita batayiga kuko usanga basoje gufata ifunguro mu ma saa munani mu gihe ubusanzwe amasomo yakagombye gutangira saa Saba na 45. Deregiteri Nzeyimana yakomeje agira ati “Hari n’igihe biza byakarishye cyangwa bifite impumuro itari nziza! Bagombye kwiga uko bitwarwa kugira ngo natwe bitugereho ari bizima.”

 

Nzeyimana avuga ko ikindi yabonye ari uko bihenze, ati “Nabaze amafaranga bizadutwara muri iki gihembwe cya mbere, mbona agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 420. Kandi ubundi ku gihembwe byadutwaraga miliyoni zibarirwa muri eshatu. Ntabwo twigeze tugeza kuri miliyoni enye.”

 

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kumenya icyo uruganda ruvuga ku gutinda kugeza ibishyimbo ku mashuri cyangwa ku kubihageza bitakimeze neza, umuyobozi w’urwo ruganda yanga kugira icyo abivugaho. Yagize ati “Mwabajije Akarere? Njyewe nta makuru mfite!”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nta mbogamizi barabona muri iyo gahunda yo kugemurira ibishyimbo bihiye abanyeshuri. Yagize ati “Twe tubikurikirana buri munsi, nta mbogamizi turabibonamo. Kandi tureba ibitabangamira imyigire y’abana, tukareba ko n’ubuziranenge bukomeza kubahirizwa. Kandi ntibinaribwa n’abana gusa, ahubwo no mu ngo, kuko no muri za ‘supermarket’ bihari kandi bigurwa.”

 

Meya Sebutege akomeza avuga ko iyi gahunda bayitangije nyuma y’uko mu mwaka ushize hari ibigo 10 bari bayigeragerejemo, bakabona bitanga umusaruro. Avuga ko kandi kugeza ubu ibigo by’amashuri birimo kugabura ibishyimbo bihiye ari 54 muri 98 abana bigamo bataha, ari na byo bihahirwa n’Akarere. Ibisigaye 44 ni ibigifite ibyo guteka byasagutse ku mwaka w’amashuri ushize. https://imirasiretv.com/umusirikare-wa-congo-yarasiwe-hafi-yubutaka-bwu-rwanda/

Bamwe mu bayobozi batuye kure y’uruganda CONAFO bavuga ko ibishyimbo bibageraho bitinze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved