Huye: Humvikanye icyateye umusore kwica umukecuru bahuriye mu muhanda akoresheje umuhoro

Ku wa 04 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gasongati mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye habaye ubugizi bwa nabi biviramo umusore witwa Ndiramiye Jean gutabwa muri yombi akaba akurikiranyweho kwica atemye umukecuru yasanze mu nzira akamwataka ntacyo bavuganye.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru watemwe yitwaga Mukandaga Jacqueline akaba yari afite imyaka 66 y’amavuko, ndetse uyu musore wamutemye ari mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’Ibanze waganiriye na UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko aba bombi ntacyo bapfaga ahubwo uyu musore yahuye n’uyu mukecuru asohotse kuko yari amaze guserera na mushiki we.

Ati “uriya mukecuru we yari avuye guhaha maze ahura n’uriya musore wari umaze huserera na mushiki we ahita amutemagura n’uko umukecuru ahita apfa. Ndetse aba bombi bari baturanye n’ubwo ati urugo ku rundi.”

Ndiramiye akimara gufatwa yabwiye Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ko yavuye mu rugo iwabo yitabara akubitana n’uwo mukecuru mu kabwibwi ahita amutema akoresheje umuhoro yari afite. Kugeza ubu ukekwaho kwica uyu mukecuru yatawe muri yombi na RIB ya Huye naho uwo mukecuru yari umupfakazi akaba yasize umwana umwe.

Inkuru Wasoma:  Nyabihu: Ukuri ku bivugwa ku bayobozi babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita umuntu agapfa

Inkuru Wasoma:  Umusore yapfiriye mu buriri bw’umugore bikekwa ko yakubiswe isuka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved