Huye: Umugabo yasezeranye n’umugore we aryamye mu ngobyi y’abarwayi amazemo amezi umunani -AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, umugabo witwa Bizumuremyi Jean uzwi ku izina rya Bahiga, wo mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, yahawe Isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka. https://imirasiretv.com/nyanza-abanyeshuri-bari-mu-kizamini-cya-leta-basinze-barara-bahondagura-abaturage-nabashinzwe-umutekano/

Uyu mugabo w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine Tuyishime w’imyaka 32, buri wese agasezeranya mugenzi we kumukunda no kumwubaha kugeza batandukanyijwe n’urupfu, hari abagiye barira, batabitewe n’akababaro, ahubwo bitewe n’amarangamutima yo kubona Tuyishime asezeranira umugabo we kumukunda, nyamara amaze amezi umunani ateguka, nta n’icyizere cy’uko byahinduka kuko umugabo ngo yamunzwe uruti rw’umugongo.

Umuturanyi wabo witwa Joseline Uwitonze yavuze ko uretse kuba uriya mugabo ateguka, n’izindi ngingo ze z’umubiri nk’amaguru n’intoki byatangiye kwihina. Arababara cyane, akanahora ataka, bituma hari abakeka ko arwaye kanseri, n’ubwo nta muganga wabyemeje. Ati “Kubera ubukene no kutagira mituweri yivuje ku Bitaro bya Kabutare bamubwira ko uruti rw’umugongo rwe rugenda rumungwa. Icyo gihe yari akibasha kwicara. Bamwohereje gukomeza kwivuriza kuri CHUB, abura ubushobozi, ahita ajya kurwarira mu rugo, aho aba nta n’umuti wo kumworohereza ububabare.”

Bivugwa ko imvano yo kwiyemeza gushyingiranwa n’umugore we, wari watangiye kujya gusengera mu barokore, ngo yabaye ko abana Uwitonze ategurira guhabwa isakaramentu ry’ugukomezwa kuri paruwasi ya Ngoma bagiye gusura uriya mugabo kuko arwaye, bakanamushyira impano zavuye mu bushobozi bakomoye ku babyeyi babo. Nubwo bari basanzwe ari abagatolika kuko bombi (umugabo n’umugore) babatijwe bagahabwa ukaristiya bakanakomezwa, bari barasezeranyijwe n’ubuyobozi, ariko nta sakaramentu ry’ugushyingirwa bari barahawe.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yavuze ikintu cyabagoye kurusha ibindi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

Icyakora kubera ko Bahiga atakibasha kweguka, Padiri yazanye burankari yo kumutwaraho asohorwa mu nzu ajyanwa ahaturiwe igitambo cya misa hafi y’iwe (mu nzu yasigiwe n’ababyeyi), cyabayemo kubasezeranya ndetse no kubatiza abana babo babiri. Umukuru ubu afite imyaka ine, naho umutoya ubu afite umwaka umwe n’amezi atatu.

Ku bijyanye n’impamvu yo gusezeranya abantu babiri harimo n’utabasha kweguka, Padiri Eric Twizigiyimana, asobanura ko mu myemerere ya Kiliziya gatolika, roho y’umuntu idapfa nyuma y’ubuzima bwo ku isi, umuntu akaba agomba kuyitegurira uko izabaho, akiri ku isi, akora ibikorwa byiza. Ati “Imana idutegurira kugira ubuzima bwiza kandi ikaduha n’inzira yo kunyuramo twitagatifuza y’amasakaramentu, kandi buri sakaramentu rikagira ingabire zaryo.”

Muri ayo masakaramentu rero harimo n’iryo gushyingirwa riha abashakanye uburenganzira bwo kubana, bakiyemeza kubana bakundanye, bakazatandukanywa n’urupfu, kandi bakazarera neza abana bazabyara. Ngo si n’ubwa mbere muri Kiliziya bashyingiranya abantu harimo n’urwaye, kuko hari n’abo Padiri Twizigiyimana yivugira ko aherutse yashyingirira mu bitaro mu gitondo, nyuma ya saa sita umugabo ari na we wari urwaye agapfa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved