Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro Alliance Fleuve Congo, ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare basinyanye amasezerano y’igenamigambi akomoka ku Nama Mpuzamahanga y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro by’impande zombi byari byateguwe na Leta ya Qatar, mu rwego rwo gushaka umuti w’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko impande zombi zanemeje ko zigomba kubahiriza ibyo zumvikanye mu guhagarika intambara; ndetse n’amasezerano y’amahoro y’ibanze ya Doha yasinywe ku ya 15 Ugushyingo 2025, kandi zerekanye umuhate wo gushyira mu bikorwa inshingano zose ziri muri ayo masezerano mu kuri no gushyigikira inzira y’amahoro.
Ibiganiro bya AFC/M23 byanigabiriwe n’intumwa za Amerika ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’indorerezi.
Byitabiriwe kandi na Repubulika ya Togo nk’umuhuza wemejwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Ni ibiganiro byibanze ku bibera ku butaka hamwe n’imbogamizi zigaragara.
Ababyitabiriye bashimangiye akamaro ko gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zo gukomeza kugenzura, gukurikirana no gusangira amakuru mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro.
Itsinda ryasuzumye gahunda za MONUSCO n’iz’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bya Afurika byo mu Biyaga Bigari mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
MONUSCO yahawe inshingano zo “kohereza itsinda rya mbere ry’ingabo mu mujyi wa Uvira kugira ngo rikurikirane ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika intambara mu minsi iri imbere, kandi inzira z’itumanaho zizashyirwaho kugira ngo zorohereze uwo murimo.”
Bijyanye n’ibiganiro byabaye, Kinshasa na M23 bemeye intambwe zizakurikira zo kunoza neza imikorere y’iyi gahunda no kwemeza ko inama zisanzwe ziba mu rwego rwayo zikomeza.