I Kigali habereye impanuka ikomeye y’imodoka

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 ku isaha ya saa tanu z’amanwa, mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge habereye impanuka y’imodoka, aho umushoferi wari uyitwaye yabuze feri ahitamo kuyigongesha umukingo irashwanyagurika. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Ryamakomari-Ruhango.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yarokotse ahita ajyanwa kwa muganga. Yari atwaye imodoka ifite plaque RAB366 H yo mu bwoko bwa Corolla akaba yakomeretse byoroheje nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe.

Gitifu Ntirushwa yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitondera uwo muhanda kuko ari ahantu hamanuka kandi hagendeka neza ariko hateza impanuka. Ati “Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora ari nabyo bikomeje guteza impanuka.”

Uyu muhanda wabereyemo iyi mpanuka bwari ubwa gatatu muri uyu mwaka wa 2023 kuko ari nawo wabereyemo impanuka iherutse gutwara abantu 6.

IMIRASIRE TV

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Abanyarwanda bari mu Burundi bongeye gukorerwa igikorwa mu buryo butunguranye

Inkuru Wasoma:  Yandikiwe ibaruwa! Minisitiri Utumatwishima yatangiye kubona uko bamwe bakiriye icyifuzo yatanze ku bana b'abangavu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved