Umubare w’abamaze kugwa mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye hoteli yo mu gace ka Kartalkaya mu Ntara ya Bolu muri Turikiya umaze kugera kuri 76, aho benshi bakomeje kwibaza uburyo iyi nkongi yahitanye abantu bangana gutya n’icyatindije ibikorwa by’ubutabazi.
Ni inkongi yatangiye mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Turikiya, Ali Yerlikaya, yatangaje ko iyi nkongi yabaye mu masaha ya mu gitondo cya kare, ikibasira hoteli ifite amagorofa 12.
Ati “Turababaye cyane. Twatakaje ubuzima bw’abantu benshi mu nkongi y’umuriro yibasiye iyi hoteli. Iyi nkongi ibaye mu gihe abantu benshi baba baje mu biruhuko.”
Iyi hoteli yari ifite abashyitsi 234. Umwe mu babonye yibasirwa n’inkongi y’umuriro yavuze ko ubutabazi bwatinze kuhagera bamwe bakagerageza kwitabara basimbuka amagorofa, n’ubundi bikarangira bitabye Imana.
Yagize ati “Byari biteye ubwoba. Abantu barimo gusimbuka bava mu madirishya bahunga urupfu, nta bikoresho by’umutekano nko kuzimya umuriro byari bihari. Twabuze amazi yo kuzimya umuriro, imodoka z’imbangukiragutabara n’izo kuzimya umuriro zatinze kuhagera.”
Hoherejwe imodoka 30 zo kuzimya umuriro n’imbangukiragutabara 28, mu gihe abakozi bo gutabara barengaga 267. Abari bari muri iyi hoteli bimuriwe mu zindi hoteli ziri mu Ntara ya Bolu.
Igikomeje kwibazwa ni uburyo iyi hoteli yemerewe kwakira abantu ariko idafite uburyo bwo kuzimya umuriro, ndetse haranibazwa impamvu ubuyobozi bw’agace iyi nkongi yabereyemo, bwarangaye cyane, bikaba byanatumye bamwe basaba ko ubuyobozi bwegura.
Ku rundi ruhande, Leta ya Turikiya iri ku gitutu cyo kugaragaza uburyo ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibigomba kubahirizwa na hoteli, cyane ko inengwa intege nke mu gukora ubugenzuzi, bigatuma zimwe muri hoteli zirara, ntizubahirize amabwiriza yose asabwa.
Ibikorwa by’iperereza birakomeje mu gihe ibikorwa byo kuvuza abakomerekeye muri iyi nkongi nabyo bikomeje.