Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, yatangaje ko yishimiye kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame, kandi ko na we amushimira, akavuga ko yamubonyeho impano ikomeye yo kuba yoroshya ubuzima, bityo ko byamufashije gukorana na we ikiganiro yisanzuye ku buryo ntaho yategwaga.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024, ndetse gitambuka kuri Radio 10 n’ibindi bitangazamakuru birimo Royal FM, cyarimo abanyamakuru Oswald Mutuyeyezu usanzwe akorera RADIOTV10 ndetse na Aissa Cyiza wa Royal FM.
Iki kiganiro kandi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’aba banyamakuru cyagarutse ku rugendo rwo kubaka Igihugu mu myaka 30, ndetse n’amateka ye yo mu buto yamuteye we na bagenzi be, inyota yo gutangiza urugamba rwo kwibohora, kugeza ubwo uwo mugambi mwiza wagejeje igihugu kure ugezweho.
Uyu munyamakuru yavuze ko yari yisanzuye muri iki kiganiro, ndetse ko yanyuzagamo akamwereka ko yifuza kumubaza ikindi kibazo atarasoza ikindi kandi ko bisanzwe mu mwuga w’itangazamakuru, mu gihe hari ababifashe nko kumuca mu ijambo.
Yagize ati “Ni ibintu bisanzwe, aho ushobora kumva ikibazo wabajije aho agejeje biraguhagije, ukaba wamwereka ko ushaka kubaza ikindi kuko muba murebana, ashobora kubibona rero akaguha uburenganzira bwo kubaza ikindi atiriwe asoza cyane cya kindi cya mbere.”
Mutuyeyezu yavuze ko kandi ikiganiro bagiranye ari cyo cyabaye kirekire mu biganiro Umukuru w’u Rwanda yagiranye n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda, kandi ko na we byamushimishije. Ati “Birumvikana nk’Umukuru w’Igihugu akubwiye ati ‘ndi bwisanzure ndarambura uko nshaka, igihe ni icyanjye’. Icyo gihe na wo ni umugisha gutindana na we. Ntekereza ko ntawundi munyamakuru baraganira amasaha menshi nk’ayo yaduhaye njye na Aissa Cyiza.”
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko ikindi kintu cyatumye yisanzura muri iki kiganiro, ari uburyo Perezida Paul Kagame yoroshya ubuzima. Ati “Reka mbanze mushimire, abantu batazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni umuntu uri very cool, woroshya ubuzima, Aissa we yenze kurira, kuko uko yamutekerezaga ntabwo ari ko yamubonye.”
Yongereyeho kandi ko kuba muri iki kiganiro yarumvikanye yunganira Umukuru w’Igihugu mu mvugo zimwe na zimwe abantu badakwiye kubifata ukundi. Ati “Umunyamakuru inshingano ze, ni ugufasha abaturage kumenya amakuru kandi y’ukuri, umukuru w’Igihugu cyangwa umutumirwa iyo ari kuvuga hari igihe ururimi rushobora kunyerera, akibesha, wowe uba ugomba kuba uri maso kugira ngo uze kubigarura bitagenda mu buryo butari bwo, gutyo nibwo amakuru atangwa neza kandi nta kosa rijemo.”
Uyu munyamakuru usanzwe uzwiho imvugo zo gutebya, ntabwo byarangiriye aha kuko yumvikanye atebya cyane nk’uko byari bisanzwe, aho yavuze ko n’ubwo yari imbere ya Perezida Kagame yitwaye uko bisanzwe agakomeza kwigaragaza uko ari ndetse ngo no ko kubera uburyo yoroshya ubuzima, biri mu byatumye akomeza kwitwara muri uwo murongo utuma abakurikiye ikiganiro batarambirwa.