Iyi ni inkuru y’amateka y’umuryango w’aba LEWIS ndetse ifite izina ry’IBANGO RY’IBANGA| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya. Urukundo, Urwango, agahinda, amarira n’ibyishimo byose bizingiye muri iyi nkuru. Ni uku tuyitangiye!

NEILLA: sha cheri urabona ukuntu biba ari byiza iyo turi kumwe ari njye urimo kureba gusa, mbese amaso yawe ari njye uyahanze njyenyine?

NJYE: ariko nagusezeranije ko ntawundi nzahanga amaso yanjye uretse wowe igitego mu bakobwa, ndetse ko tuzarinda tunasaza ari wowe umfashe ikiganza kugira ngo umfate ntagwa, ukambera akabando k’iminsi ya nyuma y’ubusaza bwanjye, nanjye nkakubera uko.

NEILLA: sha nukuri ikintu cya mbere gituma ngukunda ni amagambo umbwira andema umutima ngahora nifuza ko njye nawe twakwiberaho nta wundi muntu tubona uretse njye nawe gusa, nkakubona ukambona, mbese twibereye mu isi yacu ya babiri.

 

NJYE: ariko urabizi ko nubwo kuri iyi si hatuye abantu benshi cyane ariko ni wowe mbona gusa, abandi ntago njya mbataho umwanya wanjye mbareba kuko nta numwe ushobora kuzamura ibyiyumviro byanjye nkuko ubikora, bigatuma numva nahora nkureba kugira ngo umutima ukomeze kwiyumvira urukundo nyakuri.

NEILLA: niyo mpamvu nanjye mpora nifuza kuba hafi yawe kugira ngo uhore undeba maze umutima wawe uhore m’urukundo na njye maze tukibera muri uwo munyenga wacu twembi aho abandi bantu batagera.

NJYE: ariko nagusezeranije ko nubwo abandi bantu bahagera nta kintu na kimwe kizigera gihinduka k‘urukundo rwacu, kuko iyo mvuze urukundo ni wowe neilla mba mvuga kuko kuri njye abandi bantu bose ni abantu basanzwe gusa, wowe ukaba urukundo nyarukundo abantu bose bahora bavuga bataruzi.

 

NEILLA: rekeraho gukabya nawe ariko, ubuse ushatse kuvuga ko abandi bantu batazi urukundo nyarukundo turimo kuvuga nkuru rwacu?

NJYE: ndakubwiza ukuri ko nta muntu numwe uzi urukundo rwukuri kuri iyi si uretse umukobwa umwe uyituyeho witwa NEILLA ndetse n’undi musore bikundanira cyane witwa….. nako ntago yari yakura reka nere kumuvuga azavugwa n’abandi cyangwa se azivuge amaze gukura.

NEILLA: sha cheri maze mpise nkwanga cyane, kuki se umvuze wowe ukanga kwivuga, ntago uzi ukuntu mbikunda iyo uvuze akazina kawe maze wagera kuri l ugakaraga ururimi unaruzamura hejuru nkabikunda, ni wowe iyo uvuze izina ryawe urimo kundeba mumaso ujya kurirangiza numva nagiye mubicu cyane, bigatuma nibaza impamvu ari njye Imana yahaye amahirwe yo kuba nakunda umusore mwiza nkawe ufite n’izina ryiza rirobanuye muyandi mazina meza yose ari hano ku isi yose.

NJYE: ariko sha nawe urakabya. Nonese koko unkunda cyane kubera izina ryanjye cyangwa urimo kwivugira?

 

NEILLA: ubwo ndakuzi ugiye kuzana amatiku yawe nanone, maze nta n’ikintu ndongera kuvuga utari wandeba mu maso ngo uvuge izina ryawe urimo kundeba.

NJYE: nanjye noneho ntaryo ndavuga maze ndebe ukuntu umera iyo warakaye dore nta nubwo mbiherutse, kuko mperuka kukubona urakaye kera kandi atanari njye biturutseho bigatuma tudakurikiza y’amategeko ko ntazibana zidakomanye amahembe, ubuse ni gute twakundana iyi myaka yose muri twe nta muntu numwe urarakaza undi?

Namaze kubwira NEILLA gutyo koko murebye mu maso mbona ararakaye cyane, mpita mbona ku gahanga ke hareze imitsi, ku nshuro ya mbere mba mbabaje umukunzi wanjye mu bintu nita imikino, nuko mpita mufata ikiganza maze aranyishikuza, andebye mu maso nanjye ndamureba ahita ayabirindura ngira ubwoba, mpita mpagarara aho nari ngeze we akomeza kwigendera, mpita mubwira,

NJYE: Cherie waretse ibyo bintu koko? Uziko nari nziko ari imikino turimo none wowe urakomeje cyane?

 

NEILLA: cheri njye ntago ibi nakomeza kubyihanganira, kuko nagusabye ibintu bikomeye cyane mu buzima urabinyima, none nibyoroshye nabyo ndabigusaba ukabinyima. Ibyo nagusabaga byose warabyangaga nkakwihorera ukabona ntacyo bintwaye, ariko buri uko nageraga m’urugo nahitaga nihererera nkarira, wampamagara kuri telephone umbaza niba nageze m’urugo amahoro nkakwikiriza wumva nta kibazo mfite ukagira ngo koko nta kibazo mfite, ariko impamvu nemeye kugendana nawe kuri iyi nshuro kwari ukugira ngo nkubwire ko maze kurambirwa kwifata kwawe, kuko ntago nshobora kwihanganira kugira umukunzi nsaba kunyitaho ariko ntanyiteho, nubwo nari nakoze uko nshoboye kose ariko nkabura aho mpera ngo nkubwire aya magambo, ariko rwose ndarambiwe cyane kuburyo ntagishoboye kwihanganira gukundana nawe udashobora kunyitaho nk’uko njya numva abandi bakobwa bambwira ukuntu abakunzi babo babitaho, rero nashakaga kukubwira ngo warakoze k’urukundo rwawe wari warampaye, ndetse ngushimira n’ibyo wankoreye byose, ariko ntago bigishobotse ko twakundana kandi urabeho.

 

NEILLA yamaze kumbwira gutyo mpita numva ntunguwe cyane, nk’umuntu wari usanzwe umuzi ndetse muziho kugira umutima ukomeye,mpita menya impamvu yo kurakara kwe, ndetse mpita menya ko imikino twari dusanzwe dukina ubwo twayikinaga ariko agahita arakara rwari urwitwazo, rwo kugira ngo abashe kumbwira amagambo ansezeraho ambwira ko urukundo rwacu rugeze ku iherezo, ariko nibaza impamvu ashobora kubikora muri ubwo buryo, mpita nshyira telephone nari mfite mu ntoki m’umufuka, ngenda mwirukaho ndamushyikira, mpita muhagarara imbere maze ndamubwira,

NJYE: Neilla, ndakwinginze mbabarira untege amatwi ngusobanurire, n’ibinaba na ngombwa ngusabe imbabazi.

NEILLA: ntabusobanuro nshaka buva kuri wowe, kuko buri gihe cyose iyo ushaka impamvu urambwira ngo urashaka kunsobanurira, rero ubusobanuro bwawe ndabuhaze.

NJYE: Neilla bbyibura noneho ku nshuro ya nyuma reka nguhe ubusobanuro bwa nyabwo, nkubwire impamvu ituma nguha impamvu izo arizo zose zitatuma njye nawe tujya m’uburiri bumwe ngo dukuremo imyenda maze undebe nanjye nkurebe tumeze nkuko Adam na Eva bari bameze batarakora icyaha muri eden.

NEILLA: ndabizi ko nubundi aricyo wari ugiye kumbwira, wikwirirwa wivuna kuko wambwiye byinshi, rero ubuzima bwawe n’urukundo rudashobora kumpa ibyishimo byabakundana ndabukurekeye maze ugende wishime.

 

NJYE: basi NEILLA ntega amatwi bwa nyuma nk’uko wahoze ubikora nindangiza kugusobanurira byose nushake wigendere amahoro yawe, ntago ndigera nkurenganya na gatoya.

NEILLA: ariko se uranshakaho iki ko nshaka kuguha amahoro m’ubuzima bwawe ubundi nkaguha amahoro yawe, nkareka kukubangamira kubyishimo byawe,

NJYE: neilla, uramutse wanze kunyumva kuri iyi nshuro bwaba ari ubwa mbere ubikoze kandi byaba bintunguye, kuko Neilla nzi ntago nigeze na rimwe mubona yanze gutega umukunzi we amatwi, ariko mbabarira nkubwire intandaro ya byose no kuba ntifuza ko twakora ibi bintu, kugira ngo hato ibintu byabaye kuri papa wanjye bitazigera bimbaho nkazicuza impamvu nabikoze, ariko ntega amatwi nkubwire byose nurangiza kunyumva ndaguha uburenganzira wigendere.

NEILLA: ngaho nguhaye iminota 5 yonyine kandi ntumarire igihe, kuko nkeneye kujya gukaraba ubundi nkajya gusenga.

 

NJYE: urakoze Neilla, rero reka nkubwire impamvu kuva na kera ubona ntandukanye n’abandi bahungu bose, ndetse nawe ubwawe ugahora ubimbwira, ukaba unatekereza ko nshobora kuba mfite ikibazo gikomeye k’umubiri wanjye, mu gihe abandi bahungu birirwa basaba abakobwa bakundana ko bakwinezezanya ku mibiri yabo, ariko njye ukumva ntabigusaba, bikagera no ku rwego rw’uko waje kubinsaba umeze nkuri kungerageza, ariko nkakwamaganira kure ugira ngo ni uko ntagukunda cyangwa se mbikorera abandi, nkaba nanga kubikorana nawe kugira ngo utazavuga ko mbikora cyane maze ukanyita umuhehesi, ariko byose siko bimeze kuko impamvu nitwara gutya bitandukanye n’abandi bahungu, ni amateka umubyeyi wanjye w’umugabo yaciyemo ariwe papa, akaba ariyo ngenderaho nk’isomo ry’ubuzima bwa buri munsi, bikandinda gukoresha umubiri wanjye icyo nshaka cyose cyangwa se ibyifuzo umubiri udutegeka gukora.

 

Ubundi kera papa wanjye yaje gukundana n’umukobwa wo mubakire, ariko uwo mukobwa kubera iwabo bari bafite akazi bagenda mu gitondo bakagaruka nimugoroba, iyo yavaga ku ishuri mu kiruhuko igihe cyose yabaga ari kumwe na papa, kubera ko papa ariwe muntu wenyine wamuhaga urukundo, kuko ababyeyi be batahaga buri gihe yamaze kuryama,abakozi bamugaburiye yariye, yabyuka mu gitondo agasanga papa we na mama we bamaze kugenda, agakaraba umubiri wose ubundi akanywa icyayi, akicara muri salon agafungura television akareba amakuru na film, bikaza kumurambira ubundi agahita asohoka mu gipangu bwihishwa abakozi batabizi, bakagira ngo yagiye kuryama kuko yasigaga afunze icyumba cye, ubundi akajya kureba papa iwabo aho yari atuye abana n’ababyeyi be, maze ubundi bakirirwa baganira, yagaruka akurira igipangu nanone, abakozi batabizi ubundi agahita ajya mu cyumba cye ubundi agafunga, abakozi bakaza kumukomangira ngo aze kurya agafungura yigize nkuwari asinziriye ubundi akarya, agasubira mu cyumba, nyuma ya saa sita nanone abakozi nabo bajya mu mirimo no kuruhuka, akongera agatoroka akaza kureba papa we, maze ubundi bakirirwana gutyo. Igihe cyagera cyo gutangira amashuri, uwo mukobwa agasubira ku ishuri, na papa nawe akajya ku ishuri.

 

Ikiruhuko kimwe rero nkuko byari bisanzwe, uwo mukobwa wakundanaga na papa yaje kumureba aho murugo iwabo wa papa, nuko baririrwana cyane ko ababyeyi ba papa nabo babaga bagiye guhinga mu mirima yabo, nuko kuri uwo munsi uwo mukobwa abwira papa ko hari ibintu ajya abona kuri television akumva umubiri we urahindutse, papa utari arabona kuri television yumva biramutunguye cyane, ahita abaza uwo mukobwa ibyo aribyo, nuko uwo mukobwa abwira papa ko yabimwereka barimo kubikora, nuko papa yumva agize amatsiko cyane, ubundi arabimwemerera, umukobwa ahita amusaba ko yakuramo imyenda yose, papa abanza kugira isoni ariko aza kubikora, nuko umukobwa nawe akuramo imyenda, papa amukubise amaso yumva arasuherewe ubushagarira bwuzura umubiri, nuko umukobwa yegera papa atangira kumukoraho, muri uwo munyenga baza kwibuka bahuje imbunda na paradizo, nuko barishima karahava, ku inshuro ya mbere baba bageze ku byishimo byabo bya nyuma,

nuko uwo mukobwa abwira papa ko aribyo ajya akunda kubona kuri television, nuko papa amubwira ko ari byiza, umukobwa amubwira ko bazajya babikora uko babonye akanya, papa wari umwana wo mu bahinzi naborozi utarigeze agirwa inama zo kwirinda ibintu nkibyo arabikunda, biza kurangira icyo kiruhuko cyose babigize akamenyero, ndetse kuko cyari ikiruhuko kinini wa mukobwa aza gusanga yarasamye inda akiri iwabo,abibwiye ababyeyi be baramusarana, nuko bamubaza umuntu wamuteye inda ngo bajye kumwihanangiriza, kuko yakundaga papa cyane ababeshya ko ari umusore bahuriye mu kabyiniro ninjoro barabikora ko atapfa kumumenya, nuko Babura uko babigenza baramureka, ariko aza kubwira papa ko ari uko bimeze, papa amubwira ko kubera ko iwabo bafite amasambu n’imirima bakwibanira ariko umukobwa arabyanga, nuko n’ishuri kuri we rirahagarara, ndetse biza kurangira uwo mukobwa abyaye umwana, uwo mwana amuzanira papa ngo bamwite izina mu ibanga, bahitamo kumwita NEILLA, ari nayo mpamvu umunsi nahuye nawe ukambwira ko witwa NEILLA nahise ngukunda, kuko witiranwa na mushiki wanjye uvuka kuri papa yabuze, kuko igihe cyaje kugera wa muryango wawa mukobwa ababyeyi be baza gupfa, nuko uwo mukobwa ahita yimuka aho bari batuye aragenda, papa ntiyanamenya uko byagenze, none kugeza no kuri uyu munsi papa iyo aryamye arota NEILLA,

byanatumye atandukana na mama wanjye kera mfite imyaka 8, mama azi ngo NEILLA ni umugore wundi papa yikundira, yashaka kumusobanurira mama akanga kumutega amatwi agafata utwe akagenda, ariko papa akanga ko njyana nawe akansigarana akandera, kugeza nuyu munsi nkaba ntazi mama wanjye umbyara kuko duhuye amaso ku maso ntago napfa kumumenya, bityo ndakwinginze wumve ko impamvu ntigeze nifuza ko njye nawe twagira ibyo byishimo, ari uko nangaga ko ibyabaye kuri uwo mukobwa mama wa Neilla byakubaho kandi aribwo wari ugitangira kwiga kaminuza ugasanga amahirwe yawe ararangiye. Ikindi kandi nuko ibintu byabaye kuri papa byo kubaho Andera wenyine iyi myaka yose yifasha kandi nta bushobozi afite, kugeza nubwo mama wanjye nyuma yo kubana yamusigiye uburwayi bwenda no kumwica ubungubu, akanamutwara n’imitungo yari yarasigiwe n’ababyeyi be, nkaba ntifuza ko ayo mateka nzi ashobora gutuma nteshuka ku burere papa yampaye, ngiyo impamvu igihe cyose wabonaga nkwigirizaho nkana,

Neilla ubwo unyumvise nubwo nari nziko ibi bintu ntazigera mbikubwira, ariko ubu ndumva nduhutse, noneho wakwigendera, gusa aho ujya hose uzamenye ko nagukunze by’ukuri.

Namaze kubwira Neilla gutyo murebye mumaso mbona amarira ari gutemba mu maso ye, mpita menya ko burya ibyo yigiraga byose ari uko Atari arasobanukirwa impamvu nifata gutyo imbere ye mwereka itandukaniro ryanjye n’abandi bahungu, nuko nta kindi kintu mvuze ahita anyegera maze arampobera cyane ambwira,

NEILLA: RANDRI mukunzi wanjye, ndakwinginze mbabarira kuko muri iyi minsi yose ishize maze igihe nkwitwaraho nabi, ngushakaho impamvu zituma nkwikuraho kuko natekerezaga ko utakinkunda, kubera ukuntu usigaye warahindutse cyane, aho utakibasha no kunyegera ngo unsome kuminwa nkuko wabigenzaga mbere tugikundana, ariko ntago nari mbizi ko ari ubu buzima waciyemo, ndakwinginze mpa imbabazi wumve ko amateka ya papa wawe nuwo mukobwa wabyaye umwana twitiranwa ankoze k’umutima, kuva uyu munsi nkaba ngiye kubikubahira.

NJYE: ohh urakoze mukunzi wanjye, ahubwo ninjye wagakwiye kugusaba imbabazi kubwo kuba ntarakubwiye impamvu nkwitwaraho gutyo, bityo mbabarira kandi wumve ko igihe kimwe njye nawe tuzarya umunyega w’imbuto zeze hagati y’urukundo dukundana, bityo ngusezeranije ko nta rundi Rukundo mfite rwo guha undi mukobwa utari wowe, wowe namenye mwiza mubeza ukabaruta bose.

NEILLA: sha nanjye ndagukunda kandi ntana rimwe nzareka kugukunda, kandi urukundo rwanjye ruzahora rukura nkuko igiti gikura kiva mubutaka kikazamuka abantu bose bakakibona.

 

NJYE na NEILLA twakomeje kuganira arambitse umusaya we ku rutugu rwanjye ari nako akomeza kunsaba imbabazi, kugeza ubwo abantu bose m’umuhanda bari bari gukora sport bashizemo tugasigara turi twenyine, nuko mpita mfata neilla imisaya yombi mureba mumaso mpita niyegereza iminwa ye, ubundi ntangira kunyunyusa udusukari two ku minwa ye, nawe ahita yisumbukuruza cyane kugira ngo ashyikire iminwa yanjye yombi, ndetse amfata no mu mayunguyungu aranyegera cyane, nuko turasomana ntagira kugenda mukoraho wese ku twenda twa sport tumwegereye yari yambaye, cyane cyane agapantalo ka kola kerekanaga imiterere y’umubiri we, numva muri njyewe ntangiye guhinduka, ariko Neilla we agakomeza kunsoma nkaho arimo kwiba cyane ko ari ibintu yari yarifuje kuva kera ariko narabimwimye kubwo kuzitirwa n’amateka y’umuryango wanjye, nuko hashize igihe kinini cyane, sinzi uko nahise nibuka ko amasaha ari kugenda, kandi papa wanjye namusize mu buriri mu gitondo ngiye muri sport, ariko nkibuka ko ntamuhaye ibinini byo gukomeza kumufasha kubaho abana n’indwara y’icyorezo mama wanjye yamusigiye, nuko mpita ndekura NEILLA mubwira ko amasaha yageze, musaba gutega aka moto kihuse akajya m’urugo akitegura akajya gusenga, nanjye nkajya kwita kuri papa wanjye urwaye indwara idakira.

 

Nuko andekura asa nutabishaka, mpita muha akabizou kumunwa nawe aranyambira, ahita afata moto ya mbere yahageze ubundi aransezera aragenda,nanjye mpita ngenda nkuri muri mucaka kugira ngo ngere murugo byihuse, mu kugera mu giturage cy’ahantu dutuye nkabona abantu bose bari kundeba bakifata kumunwa, nkagira ngo mfite inenge ariko nakwireba nkabona nta kibazo mfite, nkagira ngo nuko ari uko mfite ibyunzwe byinshi, ariko nkigera kuruzitiro rw’imiyenzi ikikije inzu njye na papa twabagamo mbona hari abantu benshi bawukikije, nuko mpita mbaza umuntu umwe wari aho ngaho icyahabaye, ambaza niba ntari umuhungu wa LEWI mubwira ko ndiwe, ambaza ukuntu naba ntazi ko papa wanjye yamaze kwitaba Imana, ako kanya mpita niruka ngana munzu n’igihunga cy’inshi, ngeze muri salon mpasanga umugabo twari duturanye, afite igitambaro mu ibase irimo amazi, mpita mubaza ukuntu papa wanjye ameze, ambwira ko mugitondo yaje aje kumusura, yagera murugo agasanga umuryango wo muri salon ufunguye, yahamagara akabura umuntu umwitaba,

yagera muri salon agasanga nta muntu uhari agahamagara MAX  ariko akambura, bigatuma ajya mu cyumba cya papa wanjye agasanga arakonje cyane yamukora k’umutima agasanga wahagaze, aribwo yahise ahamagara abaturanyi bose ababwira ko LEWI yamaze kwitaba Imana, nuko mu kugaruka agiye kumuterura ngo amujyane kwa muganga akumva papa aritsamuye, agahita amuvugisha kandi yari aziko yapfuye, nuko papa agahita amubaza aho MAX yagiye, uwo mugabo akamubwira ko atahazi, ari nako abantu batangiye kubwirana amakuru bakaza baje kureba papa no kumfata m’umugongo, nuko uwo mugabo akabura uko asohoka hanze ngo ababwire ko papa atapfuye ko yari yibeshye, aribwo umutima we umuhatirije gusohoka ngo ababwire ko atapfuye banamushakire RANDRI kuko papa we amukeneye cyane,tugahita duhurira muri salon, agahita ambwira ngo njye mu cyumba papa arimo kuko hari ubutumwa papa wanjye ashaka kumpa.

 

Nahise nihuta cyane njye mu cyumba cya papa, nsanga araryamye ariko avuze ijwi ryanga gusohoka, mpita mwegura ndamwiyegamiza nanjye negamira ku gikuta, maze mpita mubwira nti,

NJYE: papa umbabarire kuba nari nagiye ntaguhaye imiti ntanakwitayeho ntago nari nziko ndatinda,

PAPA: humura mwana wanjye, ntago wahindura ibizaba, ahubwo ndashaka kuguha ubutumwa bukomeye cyane,ndetse na mission ikomeye cyane yo gushaka mama wawe maze ukamuryoza ubuzima bwanjye yangirije, ndetse ukamuhana bikomeye cyane kubwo kuba warabayeho uri imfubyi kandi ufite mama wawe.

NJYE: nonese papa mama nzamumenya gute kandi ntanamafoto ye ugira?

PAPA: mwana wanjye rero, ndagira ngo nkubwire ko ndi mu marembera y’ubuzima bwanjye nkaba ndi kwishyura ibyo nakoze nkiri umusore, bityo ndagira ngo nkubwire buri cyose kizaguhuza na mama wawe.

 

NJYE: oya papa ntahantu wajya ngo unsige, ahubwo reka nshake abantu baguheke tukujyane kwa muganga, ubundi ibindi urabimbwira abaganga bamaze kukwitaho.

PAPA: mwana wanjye MAX, nta kintu wakora ubu ngo gihinduke, wowe ntega amatwi nkubwire, kandi nizere ko urugamba ngiye kugusigira kurwana kubera ko njye rwananiye kubera guhura na mama wawe nkaba umunyantege nke, ariko wowe nizeye ko uzaba umuntu wumugabo kandi ukamporera kuri mama wawe, ukamwumvisha uburibwe nahuye nabwo ubwo nahuraga nawe, ndetse ukabukuba inshuro igihumbi…………LOADING EP 02

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved