IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 02| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE PETRON LEWIS YARAKOMEJE ARAMBWIRA,

PAPA: mwana wanjye RANDRI, nta kintu wakora ubu ngo gihinduke, wowe ntega amatwi nkubwire, kandi nizere ko urugamba ngiye kugusigira kurwana kubera ko njye rwananiye kubera guhura na mama wawe nkaba umunyantege nke, ariko wowe nizeye ko uzaba umuntu wumugabo kandi ukamporera kuri mama wawe, ukamwumvisha uburibwe nahuye nabwo ubwo nahuraga nawe, ndetse ukabukuba inshuro igihumbi.

Njya kumenya ubwenge twari dutuye mu mugi, mbana na papa, mama ndetse n’abavandimwe banjye, TONZI akaba umukobwa mukuru ari nawe w’imfura iwacu, akaba umukobwa ufite ubwenge ndetse ucisha make mu bintu byose kuko byagaragariraga buri wese ko ariwe uturusha ubwenge uko twari bane iwacu, DIVA akamukurikira ariko we akaba agakobwa k’agasazi ariko gakunda gushishikara ndetse kaba kiyemeje gukora ikintu kakakigeraho, ndetse na RENA wari umukobwa muto mu bakobwa b’iwacu ariko afite ikibazo cy’ubumuga bwo kutavuga, ibyo bigatuma ariwe dukunda gusabana cyane, kubera ko TONZI we yabaga ahuze cyane kubera imirimo yo m’urugo igihe atagiye ku ishuri nko muri weekend, naho DIVA akaba ahugiye mu bintu byo kwakira abana b’inshuti ze bakundaga kuba bamusuye.

Mu gihe RENA we yakundaga kuba ari wenyine, ariko agakunda kuba ari wenyine igihe ababyeyi bacu badahari, kuko iyo babaga bahari mama wacu yaramukundaga cyane ndetse agakunda kumwitaho, ariko ngatangazwa cyane nukuntu mama wacu nubwo yitaga kuri RENA cyane, ariko na DIVA NA TONZI yarabakundaga kuburyo nta kintu na kimwe cyatumaga abareba igitsure, ariko kuri njye urukundo nishimiraga rwari urwa papa wanjye, kubera ko mama wanjye nubwo yari yarambyaye, ntago yankundaga kandi bikagaragararira buri wese iwacu, ibyo bigatuma TONZI ndetse na DIVA babyibazaho cyane, ariko bagatinya kubibaza mama impamvu atamfata nkabo kandi ndi umwana wabo w’umuhererezi, gusa njye simbigireho ikibazo kubera ko nta kintu na kimwe naburaga m’urugo rwacu, kuko papa wankundaga cyane yakoraga uko ashoboye ngo mbone byose, ndetse kwa kundi k’umugoroba ababyeyi bataha, papa agataha ahamagara njye PETRON abandi bakaza nyuma, tukabanza tukabwirana amakuru yiriwe, akanzanira nutuntu twiza yabaga akuye mu iduka yajyaga gucururizamo buri munsi we na maman, ubundi abandi bakaza kumusuhuza nyuma.

Twari abana bashimishije cyane, ariko nanone bafite ikinyabupfura, kuburyo buri gihe iyo twagiraga abashyitsi bakundaga gushima ababyeyi bacu bavuga babyaye neza. Nari mbanje kukunyuriramo make mu mateka y’umuryango wanjye mwana wanjye kugira ngo ntaza kukubwira ibintu byinshi ntubisobanukirwe. Buri gitondo nkumwana mutoya ninjye wakundaga kubyuka mbere, ngafungura aho nshoboye ubundi nkaba ndimo gukina mu gipangu cyacu, mu gihe ntegereje ko abandi babyuka bagateka ibya mugitondo, kugira ngo papa na mama bajye mu isoko ryo m’umugi bamaze kugira icyo bashyira munda, nuko mu gukinira hanze nkahahurira n’abandi bana babaga bacumbitse mu gipangu cyacu, kuko inzu twari dutuyemo yari inzu nini cyane harimo abantu benshi bayicumbitsemo, haba mu mazu yo hasi, ndetse no muma etage atandatu yari hejuru, ariko twe tukaba twariberaga munzu yo hasi, twamara gukina bukaba bukeye neza papa akabyuka ahamagara PETRON azi ko nkiryamye, akumva nitabiye hanze, ngahita niruka musanga tugahoberana, akankubita udushyi two ku kibuno two kuba nakururutse hasi imyenda nkayica.

Yamaraga kunkubita nanjye nkarira, agahita ampoza ngaceceka ambwiye ko nimugoroba aranzanira ibikinisho na bombo, nuko mama agahita asohoka ubundi akareba papa igitsure, papa agahita andekura ubundi akajya muri douche, yamara kuva muri douche bakaza kwicara kumeza, ubundi TONZI akazana icyayi n’umugati akabyutsa DIVA na RENA bakaza kurya, RENA mama akaba ariwe umugaburira baca amarenga, ndetse akamenya gutera urwenya cyane igihe turi ku meza, maze ubundi twarangiza kurya papa akansaba gusenga kugira ngo uwo munsi Imana iwuhe umugisha, ndetse n’imodoka we na mama bari bugendemo baze kugerayo amahoro batahe ayandi, ngahita nkubita ikiyiko ku meza, ngategeka DIVA guhita ashyira hasi igikombe n’umugati kubera ko buri gihe ariwe wakundaga kurangiza nyuma ya twese, yamara gushyira hasi akandya ikinyunguti, kuko twabaga twegeranye nkarira, namara kurira papa akamubwira ko aramukubita ngaceceka, maze ubundi ngahita mvuga isengesho ryo gushimira Imana ko twabyutse turi bazima, ndetse ngasengera papa na mama ko bagera mu mugi mu isoko amahoro, bakagaruka ayandi ku mugoroba, nkabwira Imana ko nibiramuka bibaye nzayiha ku cyayi n’umugati mu gitondo kizakurikiraho, nkarangiza kuvuga amen bose basetse, ndetse na mama utaransekeraga ibyo byaramusetsaga.

Byarangiraga bahaguruka papa akampobera, ari nako mama ahobera RENA, bagasohoka hanze aho imodoka yabo iparitse ubundi bakagenda, TONZI, DIVA, na RENA bagahita bajya kwitegura ngo bajye ku ishuri, bamara kwitegura bagafata amafranga ku meza yo muri salon papa aba yabasigiye, ubundi bakajya kumuhanda bakajya gutega imodoka y’ikigo bigagaho cyo m’umugi twari dutuyemo, nanjye ngasigara murugo nsigaranye n’umukobwa w’umukozi wacu, wari ushinzwe gukora amasuku no guteka saa sita ubundi agasigara arinda urugo.

Ba TONZI iyo bamaraga kugenda najye nahitaga mva munzu, nkajya kureba abana twakundaga gukina udukino  tw’abana, ubundi tugakina iby’abana bitandukanye, tukishimisha saa sita zagera nkumva wa mukobwa w’iwacu arampamagaye, nkajya kurya ubundi nasoza kurya akanyuhagira agahita andyamisha, nkabyuka muma saa cyenda yo k’umugoroba, ubundi ngasubira kureba abana tugakina, tugategereza igihe ba TONZI batahira bava ku ishuri, ubundi bamara gutaha akaba aribo nkina nabo, bambwira ukuntu mu mwaka utaha nanjye tuzajya tujyana ku ishuri, urugo rugasigaramo umukozi gusa, nkumva mfite amatsiko yo kuzajya ku ishuri nanjye, nkareba ibiberayo kubera ko numvaga mfite amatsiko,nuko ibyo biganiro bikarangira ababyeyi bacu batashye nkuko bisanzwe, ubuzima bwacu bugakomeza gutyo umunsi k’umunsi ndetse tukabaho neza nta kintu na kimwe tubuze, ariko kuri njye uko iminsi igenda yicuma, nakomezaga kwibaza impamvu mama atankunda, nkuko akunda abandi bana tuvukana.

Naje kubaza TONZI impamvu ntakundwa na mama nkuko abakunda, ambwira ko araza kubaza mama impamvu kugira ngo ayimenye, nuko nanjye numva ntacyo bintwaye, kuko n’ubundi nta kintu nari mbuze cyatuma mbigira birebire. Uko iminsi yakomezaga kwicuma, niko nanjye nagendaga mba mukuru, kuko mu myaka yanjye itanu, bahise banjyana ku ishuri, ariko mama abwira papa ko batagomba kunjyana ku ishuri ba TONZI bigaho, ndetse iryo joro barara bari gutongana cyane papa ari kubwira mama ko ngomba kujya njyana naba tonzi kugira ngo bashobore kundinda, ariko mama aza kubyanga, birangira bemeje ko niba papa agikunda mama ngomba kujya kwiga ku kindi kigo, ndetse bakanjyana mu kigo nzajya niga mbayo muwa mbere w’amashuri abanza kugira ngo nzabashe kumenya ubwenge, kuko ari njye muhungu wo muri urwo rugo ngomba gukamirika.

Nuko papa yumva iyo ngingo ya mama niyo ndetse aranamushyigikira, ku munsi ukurikirwa n’uwo gutangira amashuri papa anshyira mu modoka ye ubundi tujyana ku isoko, angurira ibintu byose umwana uri ku rwego rwanjye rw’imyaka 5 ashobora gukenera igihe yaba yiga mu kigo cya interna, ndetse anambwira ko azajya aza kunsura buri munsi, nuko tuva ku isoko turataha.

Iryo joro ba TONZI bansezeraho bambwira ko bazankumbura, nanjye mbabwira ko bazajya bazana na papa kunsura ku ishuri, bambwira ko papa najya abemerera bazajya bazana, nuko tujya kuryama kugira ngo mbyuke njya ku ishuri aho bari baranyandikishije.

Ntago bwaje gutinda bwarakeye, mu gitondo tuzindukira ku meza nkuko bisanzwe, turi kurya papa atangira avuga,

PAPA: PETRON abaye akagabo kabisa, ubundi muri interna hajyagayo abantu barangije primaire, none reba naba bakobwa b’inkumi gutya urabatanze.

NJYE: nibyo bavuga ngo nyine agashishiri gakubita inzovu, reba cya TONZI nacya DIVA ukuntu bingana ariko nkaba ngiye kubitanga kwiga mba mukigo.

PAPA: rero mwana wanjye PETRON, ndagira ngo nkubwire ukuntu ugomba kwitwara ku bandi bana, kubera ko ugiye kwigana nabandi bana batandukanye, kandi bafite aho baturuka hatandukanye,

TONZI: ariko papa nawe, urabona uyu ari umuntu wo kugira inama zo kwitwara koko? Mfite ubwoba ko ukimugezayo arahita arira ngo mugarukane.

TONZI avuze gutyo nahise mukubita ikiyiko m’umutwe, burya buri muntu wese w’umugabo ikintu cya mbere yanga ni ukumva umuntu amupfobya, nanjye sinzi aho kamere yavuye kumva ko TONZI ansuzuguye kandi nari nihagazeho ku myaka itanu yanjye, ubundi mpita mukubita ikiyiko.

PAPA: reba ibyo ukoreye mushiki wawe, ugomba kugabanya kugira umujinya kugira ngo utazajya ukubita abandi bana ku ishuri bakakwirukana,

NJYE: nonese papa urumva koko abana bansuzugura simbahondagure?

PAPA: oya iyo umwana agukoshereje uragenda ukabibwira umuyobozi ubundi akamwihanira, ndetse uwo mwana akaza kugusaba imbabazi, ndetse nawe uzakore uko ushoboye kose niba ukoshereje umwana ujye umusaba imbabazi atarajya kukurega maze ubundi bakakwirukana.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 3

DIVA: rwose papa, PETRON mugiye kumuhemukira, uyu ntago ari umuntu wo kwiga muri interna.

MAMAN: nagende nibwo azamenya ubwenge k’uburyo azarangiza amashuri yarakamiritse kuva akiri muto, akagera ikirenge mucya papa we.

Mama yavuze gutyo arangije arandeba, arangije ambwira ko impamvu yabwiye papa wacu ko najya kwiga mbayo ari uko yifuza ko naba umugabo kandi ankunda cyane, kunshuro ya mbere mama aba ambwiye ko ankunda kuko nibwo nari mbimwumviseho kuva navuka.

Ubwo papa nawe yakomeje kungira inama, z’uburyo nzitwara ningera mu bandi bana, ubundi birangiye bajya kunyambika, bansezeraho papa amfata ukuboko dusohoka munzu, ubundi twinjira mu modoka, bafungura igipangu turasohoka.

Twagiye nidagadura mu modoka njye na papa dukina, ndetse tugenda ndeba umugi wacu wose, kugeza igihe byaje kugera ubundi mbona dutangiye kuva ahantu hari abantu benshi, mpita mbaza papa niba ikigo cyacu ngiye kwigaho kiri mucyaro, ambwira ko kiri muwundi mugi utari uwacu, nuko nkomeza kuganira nawe kugeza ubwo nasinziriye, maze ubundi nongera gukanguka papa arimo kumbyutsa ngo tugeze ku ishuri, mpita mva mu modoka mbona hari utundi twana turimo gukina, papa ahita afungura boot ubundi akuramo ikivarisi cyarimo ibintu byanjye byose,arongera arafunga ubundi amfata ukuboko turagenda.

Twahise tugera kubiro by’umuyobozi wari umugore ubona asumba mama cyane, aratwakira ngo twinjire, papa avugana nuwo mugore ko yanyandikishije kuri icyo kigo, nuko amubaza amazina yanjye papa amubwira ko nitwa PETRON LEWIS, Nuko areba mu gitabo ubundi ambonamo, ubundi amuhereza impapuro yari yarishyuriyeho amafranga yishuri, ubundi bavugana ko papa yakwigendera ubundi uwo mugore akajya kunyereka ahantu nzajya ndarana n’abandi bana, ndetse nishuri nzajya nigamo, nuko papa ansezeraho ngo agende, agisohoka umuryango mpita ndira cyane nsakuza ndetse mufashe amapantalo, ngo ntago ansiga aho ngaho, abanza kunyinginga no kunshuka by’abantu bakuru boshya abana batoya, ubundi biza kurangira nemeye gusigara, papa aragenda, mba ntangiye kwiga mba mukigo imbere, kumyaka yanjye 5.

Wa mugore wari umuyobozi w’ikigo yahise amfata ukuboko, ambwira ukuntu ndi umwana mwiza, ari nako ajya kunyereka ahantu nzajya ndara ndetse ari kunkururira ya varise yanjye, tugera ahantu mu nzu irimo ibyumba binini ndetse nsangamo abandi bana bato benshi barimo gukina, wagira ngo bahamaze igihe, nanjye banyereka igitanda ubundi nshyiraho cya kivalise, wa mugore amaze kuhanyereka ansiga ndi kumwe nabandi bana.

Byari ibintu byiza cyane kubona abandi bana tungana tugiye kujya dukina, ndetse biba na byiza baranyishimira cyane. Ntago byaje gutinda bahise baduhamagara ngo tujye kurya, tujya kurira ahantu turi abana benshi cyane, ndetse ntangazwa nukuntu hari harimo n’abakobwa, benda kungana na RENA wacu, nuko tubanza gusenga nkuko bisanzwe ariko kuri iyo nshuro sinjye wasenze ahubwo hasenze umukobwa mukuru, turangije kurya bwari bumaze no kwira tujya kuryama hahandi batweretse.

Bwarakaye mu gitondo baza kutubyutsa, ubundi bajya kutwuhagira ndetse batwuhagira amazi ashyushye, ubundi batwambika twese imyenda isa, barangije batujyana ahantu twese dukora imirongo buri wese inyuma yundi, ndetse umwe ari uw’abana b’abahungu , undi ukaba uwabakobwa, nuko batangira kuduhamagara amazina, uwo bahamagaye bakamwereka umuryango ajya kwinjiramo, mu kungeraho banyereka umuryango wanditseho 1 na A, kuko byo nari mbizi DIVA yari yarabinyeretse nubwo nari ntaramenya kubyandika neza, ngezemo nsangamo abana tungana gusa abahungu nabakobwa.

Hahise hinjira umukobwa wambaye bisanzwe afite n’amakayi, ubundi adutegeka kwicara, ariko ku ntebe tukicaraho turi babiri umuhungu n’umukobwa, ariko njye ngira ubwoba mpita niyicarira kuntebe y’inyuma, ndi njyenyine, mwarimu mu kundeba abona nicaye njyenyine, ahita avuga ngo ndi agahungu kagira ubwoba abana bose baranseka, nuko ahita antegeka guhaguruka nkaza nkicara imbere ahari hari undi mwana wumukobwa wari wicaye wenyine, ndaza ndahicara ubundi dutangira kwiga.

Turimo kwiga ibintu bagiye batubwira ibyinshi DIVA yari yarabinyigishije nkabikora neza cyane mwarimu akambwira ko ndi umuhanga, nuko tugiye kumva twumva bakubise icyuma, mwarimu aratubwira ko tujye kuruhuka, abana bose batangira gusohoka, nanjye nshyira urupapuro nari ndi kwandikaho mu gakapu nari mfite papa yari yarambwiye ngo nako kugendanamo amakayi, ndahaguruka ngo nsohoke ngeze ku muryango mbona wa mukobwa twari twicaranye akomeje kwicara ndetse arambika umutwe we mu ntebe,

mpita nsubirayo mubaza impamvu atagiye hanze, aho kunsubiza atangira kurira, nanjye ngira ubwoba ko byabindi papa yambwiye byo kutiyenza kubana bimbayeho, kuburyo abantu baragira ngo ndamukubise, mpita mwicara iruhande ndamubwira,

NJYE: ndakwinginze mbabarira ngusabye imbabazi ntujye kundega batanyirukana papa akankubita kandi yarambujije kwiyenza kubandi bana.

Nabivuze nanjye ndimo kurira umwana w’umukobwa ahita akura umutwe muntebe arandeba, mu kureba amaso ye mbona yabaye umutuku, ahita ahanagura amarira nibiganza, ahita ambwira

WE: nonese ko uri kurira hari ikintu wangize? Humura nta kintu nakimwe untwaye.

NJYE: nonese ko urimo kurira ubaye iki?

WE: papa na mama baratandukanye, maze mama wanjye aza kunjugunya hano ndetse ambwira ko atazagaruka kundeba, ngo ntanubwo nzongera kumubona ubu ngo ndi imfubyi.

NJYE: icecekere ababyeyi barabeshya, najye papa yakundaga kumbwira ngo aranyanga, noneho akagenda yagaruka akanzanira utuntu twiza, yarakubeshyaga ntago yagutaye.

WE: koko se? uziko aribyo koko? Nanjye maman yigeze kumbwira ngo ninkubagana arahita anyanga, nkubagana mu ibanga aramfata ariko aho kunkubita ajya kuntembereza m’umugi.

NJYE: niko ababyeyi bameze, baratubeshya gusa kugira ngo twifate neza naho ubundi ntago babikora ibyo biyemeje.

Navuze gutyo mbona umwana wumukobwa aramwenyuye, nuko ahita arambura amaboko ye nyoberwa ibyo arimo, ahita ampobera cyane birantungura, kuko umuntu wabinkoreraga yari RENA ubwo twakundaga gukina, ahita ambwira,

WE: uri akana keza, ahubwo se witwa nde?

NJYE: nitwa PETRON LEWIS

WE: nanjye nitwa LOSANGE.

Njye na Losange twararebanye turamwenyura, nuko twembi dutangira kwibera inshuti gutyo, birangira dusohotse hanze tujya gukina, ariko tukigerayo bahita bakubita cya cyuma ubundi dusubira mu ishuri, kuko twari twatinze kujya hanze.

Uko iminsi yakomezaga kwicuma, niko njye na LOSANGE ubushuti bwacu bwari bukomeye cyane, kuburyo iyo twajyaga kurya twasangiraga, badufata bakatubwira ko bitemewe, ko tutagomba kuzabyongera, ariko tugacunga umuyobozi kujisho tugasangira, biza kurangira ari we nshuti magara ya mbere ngize mu kigo cyacu, kuko abandi bahungu bakundaga kugenda bakubita utwana tw’udukobwa kugira ngo berekane ko ari abagabo, ariko umunsi umwe naje gutabara LOSANGE bari kumukubita nibwo namubereye intwari kuburyo yifuzaga ko mba iruhande rwe igihe cyose, nuko amasomo yacu tuyakomeza muri ubwo bushuti, ndetse igihembwe kiza kurangira batubwira amanota twagize twumva nimeza, kandi byaribyo kuko DIVA yari yaranyigishije ibintu byose twigaga ku ishuri.

Ku munsi wo gutaha ababyeyi benshi bagiye baza bafite ama modoka yabo, bagatwara abana bo ku ishuri bakajya mu kiruhuko, ariko njyewe ntegereza ko papa aza kuntwara ndaheba, biza kurangira amasaha yo ku mugoroba ageze, LOSANGE aza kundeba aho nari ndi ambwira ko papa we aje kumutwara, arambwira

LOSANGE: sha LEWI, papa aje kuntwara ariko ndi kumva ntagusiga ndumva twajyana,

NJYE: oya sha urumva ko bitashoboka, kubera ko nanjye ntegereje papa ngo aze antware tujyanye yambura,

LOSANGE: nzagukumbura cyane,

NJYE: nanjye nzagukumbura ariko nitugaruka nzakuzanira utuntu twiza.

Tukiri aho nabonye haje umugabo, munini cyane, aransuhuza ambwira ko ari papa wa LOSANGE, ambwira ko ari gukererwa bagiye ko azamungarurira ibutaha tugarutse, LOSANGE ahita arambura amaboko ye nanjye nyagwamo turahoberana, ariko muri njye numva nifitemo akantu k’ikiniga, nuko turarekurana agenda yinjira mumodoka ya papa we mureba, nanjye imodoka yabo irenga mukurikije amaso. Nuko nkiri muri ibyo wa mugore uyobora ikigo cyacu ahita aza kundeba, ambaza impamvu papa Atari yaza kundeba, mubwira ko buriya araza, nuko ambwira ko ari guhamagara papa ariko numero ye nticemo.

Twakomeje gutegereza papa kugeza ubwo bwaje kwira cyane, birangira umuyobozi wacu afashe umwanzuro wo kunjyana iwe, papa akazaza kuhantora.

Twagiye murugo rw’uwo muyobozi wacu wabaga wenyine murugo rwe, iminsi iba myinshi ariho mba, kugeza ubwo igihembwe cyaje gutangira papa ataje kundeba……………EPISODE 03 LOADING.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved