IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 03| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE PETRON LEWIS YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI” Randri mwana wanjye, Twakomeje gutegereza papa kugeza ubwo bwaje kwira cyane, birangira umuyobozi wacu afashe umwanzuro ko kunjyana iwe, papa akazaza kuhantora.

Twagiye murugo rw’uwo muyobozi wacu wabaga wenyine murugo rwe, iminsi iba myinshi ariho mba, kugeza ubwo igihembwe cyaje gutangira papa ataje kundeba.

Umuyobozi wacu yambwiye ko abona ibintu bidasanzwe, ambwira ko papa ashobora kuba yaragize ikibazo gikomeye kuburyo atabashije kuza kundeba, nuko yibaza ukuntu ngiye kwiga igihembwe nta makuru yababyeyi banjye, ndetse ntana minerval nishyuye, ahita ambwira ko mbere yo kujya gutangira igihembwe, agiye kujya ku ishuri maze arebe mu myirondoro yababyeyi banjye naho batuye, ubundi tujyaneyo kubareba turebe ikibazo bagize, nuko mpita numva uwo mubyeyi agiye kunkorera ibintu nashakaga, kuko nari nkumbuye abavandimwe bamwe TONZI, DIVA na RENA ariko cyane cyane RENA twakundaga gukina udukino kuva nkimara kumenya ubwenge, nuko ansaba kunyambika vuba imyenda tukitegura kugenda.

Twamaze kwitegura no kurya tunyura ku kigo cyacu, umuyobozi yinjira mu biro bye ubundi areba mu bipapuro akuramo amakuru yashakaga, nuko arafunga arasohoka amfata ukuboko, ambwira ko tugiye gutega imodoka iva muri uwo mugi twarimo, twerekeza mu mugi w’iwacu wa KENTI, nuko turagenda tugeze kumuhanda atega aka moto, umu motari anshyira imbere we yicara inyuma, ubundi amusaba ko yatugeza muri gare, umu motari yatsa moto ubundi turagenda, ntibyatinze twageze muri gare tujya aho bakatira amatiki, akatisha itiki imwe kuko njye nari umwana aragenda anteruye, nuko tujya ku modoka baduhaye ubundi iratsimbura, urugendo rutubana rurerure ushyizeho namashyushyu nari mfite nza gusinzira, nongera gukanguka ambwiye ngo tuve mu modoka.

Mu kubura umutwe nza kubona abagenzi mu modoka bashizemo, ubundi afata agakapu ke nanjye amfata ukuboko turasohoka, nuko areba mu gakapu ke akuramo urupapuro asomaho ibintu ntamenye, nuko arusubizamo ubundi dukomeza kugenda tugana ahantu hari hahagaze aba motari, nuko atega moto umu motari amusaba kumugeza ahantu, numva amubwiye neza neza murugo iwacu aho dutuye, mpita ngira ibyinshimo menya ko twenda kuhagera.

Ntibyaje gutinda umu motari yaraparitse, kureba mbona nibereye imbere yo murugo iwacu, inyubako yacu iri imbere yanjye, nuko tuva kuri moto umu motari baramwishyura, mu gukanda kuri soneri baza gufungura igipangu, mu kureba ufunguye ntungurwa no kubona ari umwe muri b’abana twakundaga gukina ntarajya ku ishuri, nuko twinjira mu gipangu tubanza gusuhuzanya bisanzwe, nuko ngenda ngana ku muryango wo m’urugo, mfunguye nk’uwinjira iwabo numva harafunze, nuko nkubita urugi cyane nk’uko nabigenzaga iyo nabaga mvuye kuzerera murugo ngo wa mukobwa w’iwacu aze gufungura, nuko nyuma y’igihe gito mbona hasohotsemo umugabo ufite inda nini ari gusakuza ngo mbese ninde uri kumukubitira urugi, mpita nikanga nsanze umuntu ufunguye Atari umukozi wacu, nuko umuyobozi w’ikigo cyacu ahita amusuhua atuje, amusaba imbabazi zo kuba ari umwana umurogoye, nuko uwo mugabo amubaza icyo dushaka muri urwo rugo.

Umuyobozi yamusubije ko yari aje gushaka abantu batuye muri icyo gipangu, ako kanya haba hasohotsemo umugore wambaye aka essuime kagufi cyane gapfutse amabere, kubera ko hasi hose hagaragaraga uretse imyanya yibanga gusa, nuko abaza uwo mugabo, ati “chr abo bantu ni bande”, umugabo amureba mu maso amubwira ko tuje gushaka abahoze batuye muri iyo nyubako, nuko umugore ahita ahigika umugabo we kugira ngo aze hanze, nuko ahita asuhuza umuyobozi wacu maze aramubwira,

WE: ese wowe utuye hehe utazi amakuru agezweho?

UMUYOBOZI: ntago ntuye ino ahangaha, nuko nari nje kubashaka ngo tuvugane ku kibazo cyumwana wabo wa…..

WE: yewe uri uwa kure koko, kuko muri uyu mugi nta muntu utazi inkuru y’umugabo washatse umugore wumukire, ariko uwo mugabo agakora ikosa akabyara umwana hanze kuri mpa numve, yarangiza akirega ku mugore we, akamusaba ko uwo mwana yamuzana akamurerana n’abandi bana babyaranye, uwo mugore akamwemerera ariko akanga uwo mwana cyane, kugeza ubwo amusabiye kujya kwiga muri interna kugira ngo atabangamira umudendezo w’abana be b’abakobwa, ngo icyo abaguriye bisaba kukigurira n’uwo mwana w’ikinyendaro, ngo ntashimishwa gusangirira kumeza amwe nuwo mwana w’ikinyendaro, kugeza ubwo uwo mugore yahise afata gahunda yo kugurisha hano hantu kugira ngo icyo kinyendaro kitazamugarukira mu buzima,bamara kuhagurisha bagahita bagenda, none nawe urabaza ngo aba hano, yewe ntitukubeshye rata ntago twamenya aho mubashakira, yoooo disi wasanga ako kana kakaziranenge kagize ibyago byo kuvuka ari ikinyendaro ari aka kari gukinira aha ngaha gutya”.

UMUGABO: ariko wa mugore we ugira amagambo….., gusa nyine uko umugore wanjye abivuze niko bimeze, ubu ba LEWIS bimutse hano kera cyane hashize amezi nkabiri nigice, ntago wamenya aho baba kuko n’iduka bari bafite m’umugi bararigurishije baragenda.

Uwo mugore nuwo mugabo bamaze kutubwira gutyo bahita basezera ku muyobozi w’ikigo cyacu, nkanjye wari umwana mutoya cyane, nubwo nabyumvishije byose ariko nta busobanuro nakuyemo, kubera ko nta bwenge bwo gusesengura ibyo bintu nari mfite, umuyobozi wacu namurebye mu maso mbona arimo gutekereza cyane, nuko ahita ambwira ati,

UMUYOBOZI: PETRON, turamenya dushakira hehe? Nako ngwino tugende tuve hano.

NJYE: nonese turagenda ntabonye papa na mama na TONZI, DIVA na RENA kandi maze igihe ntababona? reka tubanze dutegereze batahe.

UMUYOBOZI: tugende buriya papa wawe azaza kukureba ku ishuri kubera ko akazi kamubanye kenshi cyane, ubwo azaza kukureba.

UMUYOBOZI w’ishuri ryacu yahise amfata ukuboko ubundi aboneza ku muryango wigipangu, maze arafungura duhita dusohoka yegekaho, nuko turagenda tugana m’umugi aho twanyuraga njye na papa igihe yabaga agiye kuntembereza, nuko tugenda n’amaguru agenda amfashe ukuboko, nuko tugera ahantu hari restaurant twinjiramo, batubaza ibyo kurya njyewe nisabira umugati , barawunzanira ariko bazana nibiryo, nuko njye n’umuyobozi turarya, tumaze kurya arishyura ubundi turagenda, ahita ahamagara umu motari wari uparitse ku ruhande rw’umuhanda amusaba kutugeza muri gare, nuko mubajije impamvu dusubiye muri gare, ambwira ko ku ishuri amasomo yatangiye uwo munsi, kandi tugomba kugerayo kare tutarakererwa, kuko papa wanjye ashobora kuba yaje kundebayo, nuko ibyo turangiza kubivuga moto itangiye gutsimbura, bidatinze tugera muri gare, ubundi yishyura umu motari ajya aho gukatishiriza amatiki, ubundi baduha imodoka turagendamo.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 08| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Uwo munsi wabaye muremure cyane kuko twageze muri gare yo m’umugi waho niga bwije cyane, duhita tujya murugo ubundi umuyobozi arateka, amaze guteka turarya, ansaba kuryama kugira ngo tuzindukire ku ishuri.

Nageze mu buriri ntangira kwibuka ukuntu nageze m’urugo iwacu ariko nkababura, nibuka ukuntu nabonye abana twakundaga gukina iby’abana, ariko simbone umuntu n’umwe wo murugo, numva ntago ndi kubyumva neza, ariko nizera ibyo umuyobozi wacu yari yambwiye ko papa araza kundeba ku ishuri, mpita nibuka LOSANGE ko mugitondo ndaza kumubona, kandi koko nari mukumbuye, kuko hari hashize ibyumweru bibiri ntamubona, nuko ibitotsi birantwara n’umunaniro nari mfite kubera urugendo twakoze, nongera gukanguka mu gitondo numva hari uri kumpamagara ati” PETRON byuka witegure tujye ku ishuri” NUKO mpita mbyuka vuba vuba ngeze muri salon mbona hateguye neza neza nkuko iwacu hari hateguye umunsi nari ngiye kuza kwiga igihembwe cya mbere, ibyo kurya bya mugitondo nibyo kunywa Bihari, nuko njya gukaraba ubundi ndaza turarya, maze ubundi afunga m’urugo tujya ku ishuri.

Nagiye ku ishuri mfite amatsiko yo kuhasanga papa, ariko mu kuhagera nsanga ntawe uhari, ahubwo ntungurwa no gusanganirwa n’urusaku rw’umwana w’umukobwa wanguyemo arampobera antunguye cyane, kuko ntanubwo nari namubonye ngo mbone naho aturutse, mpita nibaza ukuntu abandi bana barimo kutubona numva ntago mbikunze, ndetse nibaza na LOSANGE aramutse ambonye ndi guhoberana n’undi mukobwa kandi yari yaransabye ko ariwe nzajya mpobera wenyine numva ngize ikibazo, nuko ntangira kumwirekuza ngo atanteza ibibazo, mu kureba mumaso umwana wumukobwa tungana ariko wansumbagaho mu burebure gatoya, ntungurwa no gusanga ari ka LOSANGE disi karimo no guta amarira ku myenda yanjye nari nambaye, nuko biranshimisha kuba LOSANGE ariwe unyakriye bwa mbere nkigera ku ishuri, nubwo nari nziko umuntu wa mbere mbona ari papa wanjye.

Ubwo nahise nanibagirwa ko nari kumwe numuyobozi wacu, nawe arabimenya ndetse arigendera, murebye arimo kurenga mbona arandebye aramwenyura, nuko mpita ndeka kumureba mpita mbaza LOSANGE impamvu arimo kurira, nuko LOSANGE yitsa umutima maze arambwira,

LOSANGE: sha maze uri umwana mubi cyane, tujya gutaha cya gihe papa aza kuntwara twasezeranye ko tuzahurira hano mu gitondo kare cyo gutangira ishuri, ibyo bituma ejo hashize kumunsi wo gutangira ishuri nshushubikanya papa mubwira ko agomba kunzana ku ishuri hakiri kare, papa ambwira ko tugomba kubanza kujya gusezera kuri mama wanjye usigaye uba wenyine kubera ko batandukanye, nuko papa mubwira ko ntaho ndajya kuko ntashaka gukererwa ishuri, maze ubundi mubwira ko mama niba ankunda yagakwiye kuza kunsezeraho, none kuba yaradutaye ntago adukunda, papa ahita ambwira ko hari ibintu byinshi ntazi nzamenya maze gukura, nuko mpita mubwira ko ikintu nshaka ari ukuza ku ishuri, nawe icyifuzo cyanjye acyakira vuba, ubundi ahita abwira umusore umutekera kunyoza ubundi tukaza, mpita nkuramo imyenda vuba njya kureba uwo musore, aranyoza vuba cyane ubundi ndagenda nisiga amavuta,

papa mu kwinjira mu cyumba cyanjye asanga nisize ibivuta byinshi nabaye nk’irindazi rikiva mu mavuta, ubundi aransiga neza ubundi anyambika imyenda yishuri,ahita amfata ukuboko tujya kurya ibya mugitondo, ariko mbirya umutima utari hamwe kuko numvaga mfite amatsiko yo kukubona, ngo twongere twiyicaranire mu ishuri unkorera natwa dukinisho ukunda kunkorera, ndetse ugakubita na b’abana biyenza ku bakobwa, nuko ngira amahirwe papa arangiza kurya vuba, Ahita afata ivarisi yanjye ayishyira mu modoka tuva murugo, mu rugendo rwose ngenda mvuga izina ryawe ngo PETRON LEWIS, papa akambaza uwo LEWIS uwo ariwe nkamubwira ko ari wa mwana twari kumwe ubwo yazaga kundeba, akambaza niba mukunda nkamusubiza ko mukunda cyane, papa akambwira ko gukundana ari byiza ariko bikorwa nabantu bakuru,

musubiza ko nubundi ntahandi bishya bishyira ko tuzaba bakuru tukangana nawe na mama, nuko dukomeza kuza agenda ankirigita akanserereza ngo mfite umugabo, nkagira udusoni nkamuhisha amaso, biza kurangira tugeze hano ku ishuri, papa ajya mu biro bya directrice wacu ariko aramubura, urupapuro yishyuriyeho aruseseka munsi yurugi rwe ubundi antwaza igikapu cyanjye tukijyana aho ndara.

Arangije ansezeraho ngo agende, mubwira ko muherekeje nkamugeza ku muryango w’ikigo kuko niho ndajya gutegerereza LEWIS, papa aranseka cyane maze aranterura angeza ku modoka ye, yinjiramo ngenda nyirukaho tugera kumuryago, ahita ahagarara ansezeraho ambwira ko azaza kunsura, nanjye mpita nguma aho ngaho, umwana twigana arahansanga mubaza niba yakubonyeho, ambwira ko utari wagera mu kigo, nuko mpita nkomeza kugutegereza ariko saa sita basonera kujya kurya utaraza, cyane ko batigeze batubwira ngo tujye mumashuri, nuko ku muryango ndahaguma kugeza nimugoroba, biza kurangira ngize ubwoba ko utazagaruka muri iki kigo cyacu, ndangije nigira kwiyicarira mu ishuri, ubundi ntegereza ko tujya kurya ibya nijoro ngo tujye kuryama,

koko bigenda uko ariko ndyama mfite agahinda, ariko mpita nsinzira ngira ngo ndakubona munzozi ndarota ariko biranga, biza kurangira bukeye baratubyutsa, nongera kuza kugerageza amahirwe ngo ndebe ko unsanga aha ngaha, ariko ntungurwa no kubona directrice wacu aje afashe umwana w’umunyeshuri, bimbabaza cyane ukuntu agiye guhita ambwira ko njye mu ishuri ntarakubona, ariko mu kunyegera cyane mpita mbona uwo mwana ni wowe, nikuramo ubwoba bwo kumutinya mpita nza ndaguhobera numva ushaka kunyishikuza, ariko njye kukurekura birananira cyane kubera ko nari ngukumbuye, nonese LEWIS, none ntago wari unkumbuye?”.

LOSANGE yambwiye ayo magambo yose ampobereye numva simbyiyumvisha neza, ariko numva ndabikunze cyane ukuntu yakomeje kunzirikana cyane, ahita ampa ishusho y’ukuntu njye na mushiki wanjye RENA twiberaho iyo turi murugo, mpita numva binkoze kumutima, mubwonko bwanjye hahita hazamo ikibazo yari ambajije, nuko ngiye kugira icyo musubiza, nagiye kubona mbona umugore ubyibushye atunyuzeho yihuta cyane asa n’utarwambaye, nuko mu kumwitegereza neza ndatungurwa cyane, nibaza niba ndi kureba neza cyangwa se ntareba neza, nyuma yo kuzengurutsa amaso yanjye mu isura ye ngasanga, uwo mugore ari mama wanjye umbyara………………. LOADING EP 04.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved