IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 04| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye, nuko mu kumwitegereza neza ndatungurwa cyane, nibaza niba ndi kureba neza cyangwa se ntareba neza, nyuma yo kuzengurutsa amaso yanjye mu isura ye ngasanga, uwo mugore ari mama wanjye umbyara, nibaza impamvu ariwe uje kundeba aho ku ishuri n’ukuntu nziko atankunda, kandi papa ariwe nari niteguye, nuko mpita nishikuza LOSANGE kugira ngo mbanze nsuhuze maman, kuko yinjira mu kigo nari muteye umugongo kuburyo atabasha kundeba, nuko maze kurekurana na LOSANGE mpita muhamagara mvuga nti” MAMA, NDI HANO”.

Maze guhamagara mama nkamubwira gutyo yarahindukiye arandeba, nuko anyitegereza umwanya munini cyane, nanjye  mu kugenda musanganira ndi hafi kumugeraho mbona aciye hasi, ubundi ahita ahindukira antera umugongo ubundi yikomereza aho yari agiye, mpita nanjye ncika intege mpagarara aho nari ngeze, ibitekerezo bihita bihinduka, bigaruka kumurongo, kuko mbere byari byatakaye nkimubona nkagira ngo aje kunsura ku ishuri kubera ko ankunze, nuko mpita ncika intege nibuka ko nubundi urukundo nzi ari urwa papa wanjye gusa, mpita nibaza impamvu papa yahisemo kohereza mama ngo aze kundeba ku ishuri, impamvu yabura n’akanya gato ko kuza kundeba byibura, nguma muri ibyo bitekerezo cyane, nshigukira hejuru numvise hari unkozeho nkabona ni LOSANGE, akambaza impamvu meze gutyo nuriya mugore unciriye uwo ariwe, mpita mubwira ko ari mama wanjye,

LOSANGE: sha LEWI, ubanza ababyeyi b’abagore nta Rukundo bagira, kuko mama wanjye yarantaye, none reba nawe uriya mama wawe ntago agukunda biragaragara, ubuse koko ni ukubera iki?

NJYE: sha nanjye ntago nzi impamvu yabyo, gusa kuva kera njye mama wanjye ntago yankundaga, kuko yikundira bashiki banjye gusa TONZI, DIVA na RENA, naho njye papa niwe wankundaga wenyine, kuko niyo yabaga atariwe wanyuhagiye, umukozi wacu niwe unyuhagira, mu gihe ba TONZI mama ariwe ubuhagira.

LOSANGE: ihangane sha, natwe tuzakura tube bakuru kuburyo nta kintu bazongera kudutwara.

Twagumye muri ibyo ngibyo bahita bakubita icyuma cyo kujya kunywa igikoma, nuko LOSANGE amfata ukuboko ubundi turagenda, mu kugera imbere yibiro bya directrice wacu kuko ariho twanyuraga tujya muri salle twanyweragamo igikoma, mbona mama wanjye ari gutunga intoki directrice wacu nk’umuntu bafite ibyo batari kumvikanaho neza, ako kanya mama ahita ahindukira ubundi aragenda yerekeza aho twari turi kuva k’umuryango w’igipangu cy’ikigo, LOSANGE arambwira ko tubyihorere tujye kwinywera igikoma, nuko ahita nsaba kugenda akaza kunsangayo ndabimwemerera, ahita yirukanka agana mu ishuri ryacu, nanjye ngana aho twariraga, nuko mfata ibikombe bibiri nsukamo igikoma, ntereka kumeza kugira ngo mutegereze aze dusangire, ngiye kubona mbona yinjiye muri sale afite agakapu kurutugu, mpita murebura aho nari nicaye ngo aze tunywe igikoma, araza dutangira kunywa dusangira umugati baduhaga buri gitondo, uwanjye urashira dusangira nuwe, nuko turangije turambika ibikombe kumeza dusohoka twiruka.

Mu kugera ku muryango tugongana numukobwa wari ushinzwe imyifatire mu kigo cyacu, ahita adufata amaboko atubaza ahantu tugiye tutabanje gusenga hamwe n’abandi, nkuko ababyeyi babitwigishije duhita tumusaba imbabazi vuba cyane dusubira kwicara aho twanywereye, nuko bose barangije kunywa turahaguruka turasenga, LOSANGE ahita amfata ukuboko duca ku wundi muryango aho nta muntu wari uhahagaze.

Twahise twiruka amfashe ukuboko tugana inyuma yishuri ryacu, nuko tuhageze ansaba gufunga amaso, ndabimwemerera ariko ntazi ikintu agiye gukora,mu gihe ngifunze amaso numva sinzi ibintu ari kunyambika mu kuboko, ngiye gufungura amaso ahita ambwira ko ntarayafungura kugeza igihe ambwiriye, nuko ndabimwemerera aranyambika, ngiye kumva numva akantu kameze nkaka bizou RENA akunda kumpa ku itama kavugiye ku minwa yanjye, ngifungura amaso mpuza amaso na LOSANGE ari kuvana iminwa ku yanjye, mpita nikanga ndeba hirya no hino ngo ndebe ko nta muntu utubonye, nuko mu kureba k’ukuboko nsanga yambitseho isaha nziza, mu kuyikoraho ihita isakuzamo indirimbo muburyo bwa soneri, ahita ambwira ko iyo ari isaha yanguriye, nzajya nkoramo ikandirimbira akaririmbo igihe tutari kumwe ngo abashe kundirimbira.

nuko biranshimisha cyane mpita mubaza niba ubusanzwe azi kuririmba, ahita ambwira ko buri uko tugiye mu kiruhuko azajya andirimbira, ariko nkamuhemba, LOSANGE namubajije ikintu nzajya muhemba, ansubiza ko nzajya mubwira ko mukunda, ku myaka yacu 5 urukundo ruba ruravutse, ndetse bahita basona tujya mu ishuri.

Isano mfitanye na LOSANGE ikomeza kwiyongera hagati yacu, ndetse biranshimisha cyane, ariko sinsibe kwibaza kuri papa wantaye ku ishuri ntagaruke kundeba, kugeza ubwo yohereza mama wanjye ngo abe ariwe uza kundeba nta nikintu anzaniye, ndetse yanandeba akancira, ariko ako gahinda kose nza kukamarwa na LOSANGE wahoraga iruhande rwanjye, bikaza kurangira anyibagije ibyo byose, ndetse agasimbura bashiki banjye bose kuko ibyo bankoreraga yarabinkoreraga.

Iminsi yakomeje kwicuma, igihembwe turacyiga neza. ndetse directrice wacu agakunda kumvugisha cyane, kuburyo yakundaga kumbwira ko azampemba ningira amanota meza, igihembwe kirangira njye na LOSANGE dufite amanota meza, ubundi directrice ankorera ibyo yari yaransezeranije, anzanira utuntu twiza two kurya ku ishuri, ndetse ndusangira na LOSANGE kumunsi wo gutaha dusezeranaho amarira ari yose, kubwo kuba tugiye gutandukana ibindi byumweru bibiri, kugira ngo tuze gutangira igihembwe cya gatatu.

Ariko njye nawe twumvikana ko kumunsi wa mbere tuzahurira ku marembo y’ikigo, tugahoberana bigatinda, LOSANGE ambwira ko iyo saha nzajya nyireba nkamwibuka, nuko ansezeraho ampa aka bizou ku gahanga, ubundi asanga papa we wari umutegereje ku modoka barataha, nanjye nkomeza gutegereza ngo ndebe ko papa aza kundeba, ariko ndaheba, kugeza ubwo directrice yafunze ibiro bye, ubundi akaza kundeba ambwira ngo dutahe, namubaza impamvu dusubiye iwe nanone, akambwira ko arambwira neza tugeze murugo, ndamwemerera sinamunaniza.

Twageze kumuhanda imbere y’ikigo dutega moto, ifata urugendo rutari ruto tugera murugo kwa directrice, nuko mu kuhagera tuvaho, ubundi yishyura umu motari, akijya gufungura igipangu, twumva umukobwa inyuma yacu arimo kurira, avuga ati” mama ndakwinginze mbabarira, akazi karanze none ndatashye, ariko siko nabishakaga”.

Nuko muguhindukira mpuza amaso n’uwo mukobwa, ngira ngo ndi kurota cyangwa se amaso yanjye akaba apfuye, kuko ntiyumvishaga uburyo ari aho ngaho, kuko byarantunguye cyane kubona wa mukobwa w’umukozi w’iwacu ari aho ngaho, nawe mukumbona ahita atungurwa, maze aravuga

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 34| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

WE: PETRON, bite ko uri hano? Nari nziko uri kumwe na papa wawe.

NJYE: papa ari hehe? Yaje kundeba se ku ishuri?

DIRECTICE: amakuru se mwana wanjye ko uje untunguye ni amahoro?

WE: nta mahoro mama ibintu byaranze none ntayandi mahitamo uretse kwiyizira murugo bikaba uko bibaye.

Directirce wacu yabonye dukomeje guhagarara aho hanze, ahita afungura maze adusaba kwinjira munzu, nuko ahita yongera gufunga, tugezemo afungura muri salon twinjiramo, nuko twicara mu ntebe zo muri salon, ahita avuga,

DIRECTRICE: mwana wanjye MARTHA, unyihanganire kuba naragushoye m’umuriro, ariko ntago nari nziko ariko bizagenda, uriya mugore yaje anyiryoshyaryoshyaho, ntekereje ukuntu uri m’ubushomeri kandi ukeneye udufaranga wikorereye ku giti cyawe, mbona wajyayo, none mu mezi atatu ashize nibwo namenye ko Atari mwiza,ariko nta kibazo kuba ugarutse m’urugo mwana wanjye.

MARTHE: none se mama, ko PETRON ari hano ni ukubera iki?

DIRECTRICE: mwana wanjye ni amateka maremare utapfa gusobanukirwa ntabikubwiye. Ubundi umunsi umwe nari nibereye ku ishuri nkibisanzwe, mbona haje umugore munini mwiza bigaragara ko ari umukire yinjira mu biro byanjye, mukumubaza ikimugenza ambwira ko yitwa SOLINA, akaba afite umwana we w’umuhungu ashaka kuza kurerera muri iki kigo, nuko mubwira ko nta kibazo niba yemera gutanga ibisabwa byose kugira ngo turere umwana we, ariko kubwo kuba igihembwe kigeze hagati, azategereza umwaka utaha akabona kuzana uwo mwana, nawe abyemera avuga ko uwo mwana nubundi ataruzuza imyaka itanu, kandi twakira abana bafite imyaka kuva kuri 5, nuko aranshimira kuba ntamunananije,ndangije mubwira ibisabwa byose ambwira ko ntanakimwe abuze, ubundi tumaze kubyemeranyaho ambaza niba ino ahangaha ntamurangira umukozi w’umukobwa wo kujya kumusigarira murugo, akajya yita kubana be ndetse agateka akanasigara murugo igihe we n’umugabo we bagiye mu kazi, mpita nibuka umukobwa wanjye MARTHE utaragize amahirwe yo kwiga ngo abishobore wirirwa yicaye murugo, ubundi mubwira ko ndamubariza uwo nzi nkazamusubiza.

Yahise ansigira numero namushakira, mubwira ko nzamuhamagara, nuko aragenda nanjye nsigara mu kazi kanjye, maze ubundi kumugoroba njya murugo, MARTHE muha igitekerezo cyo kujya gukora ako kazi aho kwirirwa yicaye murugo, ambaza aho azajya gukora mubwira ko ari mumugi wa KENTI, ambwira ko nta kibazo ndetse mpita mva m’urugo, njya kumuhanda kubasore baba bafite ama telephone ya tuvugane, mbahereza amafranga bashyiriramo ama unite, mpita mpamagara wa mugore mubwira ko namuboneye umukozi, nuko tubyumvikanaho ahita ansaba ko namwohereza ejo, ndataha mbibwira MARTHE na we arabyemera, arara yiteguye ubundi mugitondo muha amafranga y’itiki na numero ya telephone azahamagariraho SOLINA ageze muri KENTI,ubundi ansezeraho aragenda, ntibyatinda muma saa sita bampamagara bambwira ko MARTHE yagezeyo ndishima cyane ko umwana abonye aho aba ahugiye, nuko nkomeza akazi bisanzwe, MARTHE nawe akajya mpamagara ampa amakuru yuko byifashe, igihe kiza kugera mu kigo haza umugabo, ambwira ko yari azanye umwana we, mu kumubaza amazina ambwira ko umwana yitwa PETRON LEWIS.

Nahise nibuka ko SOLINA twavuganye, mpita nandika mu gitabo ubundi ndamwemerera, umwana aguma mu kigo, ariga ndetse aba umuhanga icyo gihembwe cya mbere, ariko igihembwe kirangiye ntungurwa no kubona nta muntu uje kureba uwo mwana, mpamagara ababyeyi be ariko ntibamfata kuri telephone, mpitamo kumujyana murugo ngo abe ari kumwe nanjye wenda nzabafatsha, ariko ikiruhuko kirangira ntabafatishije kuri telephone, mpitamo kujya iwabo muri KENTI ngo mbashyire umwana wabo, mbonereho no gusura umukobwa wanjye MARTHE ariko mu kuhagera bambwira ko aho baribatuye bahagurishije kera, ndetse bakaba baranimutse,

nuko mbuze uko ngira ngaruka murugo iwacu, umwana ndamwishingira ngo yige atishyura, cyane ko ntawari kubimbaza kandi ikigo ari njye wagishinze, ariko nizera ko umubyeyi we azaza kumureba wenda, mu kugera mu kigo uwo munsi umwana ahura na mugenzi we bikundanira babanza gusuhuzanya, nanjye nkomeza mu biro byanjye, ngiye kubona mbona umugore yinjiye mubiro byanjye, kureba uwo ariwe mbona ni SOLINA, yinjira yariye karungu, mubajje impamvu yatinze kuza kureba umwana, ambwira ko nta mwana agifite muri icyo kigo cyanjye, mubaza uko bimeze arambwira,

SOLINA: njya kuzana kiriya cyana hano kwari ukugira ngo ngihunge kimvire mu buzima, no kuba nje hano nukugira ngo nkubwire ko nubura icyo ukimaza uzakirukane kive hano, kuko ubu papa wacyo wacyishingiraga ntanurwara rwo kwishima afite, rero ibyo nibyo byari binzanye hano. Niba wumva uzacyishingira uzacyishingire, nikikunanira ujugunye, uranyumva?

SOLINA yamaze kuvuga gutyo ahita yikubura aragenda, nsigara nibaza kuri uwo mubyeyi, mpita mbihuza n’amagambo wa mugore waho bari batuye yambwiye, mpita menya ko umwana ubuzima buzamukomerana, nuko mpitamo kumwishingira igihembwe cyose, ndetse nawe akomeza kuba umuhanga, igihembwe akirangiza afite amanota meza, ndanamuhemba, nuko mu gutaha dutegereza ko papa we ari buze kumureba, ariko turaheba, nanahamagara kuri telephone nkumva numero ye ntikibaho, ndetse SOLINA we akanga kumfata, mpita mfata umwana ngo dutahane murugo nanone, mu gusohoka ikigo dutega aka moto, katugeza murugo ndishyura, ariko ngiye gufungura numva umukobwa uri kuririra inyuma yanjye duhuje amaso mbona ni wowe mwana wanjye MARTHE,nibwo tuje hano munzu ngo nkubwire impamvu ubonye uyu mwana PETRON hano, nubwo ntazi ko amashuri ye azayakomeza aho bigeze.

Mama wa MARTHE ariwe directrice wacu yamaze kuvuga gutyo, nubundi nk’umwana mutoya nkuramo duke twanjye nko kumva ko amashuri atazi neza niba nzayarangiza, nuko ngiye kumubaza impamvu yumva ntazayarangiza kandi kwiga mbikunda, nagiye kumva numva k’uruhande rwacu umuntu urimo kurira asepfura, mu kureba neza mbona ni MARTHE…………….LOADING EP 05.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved