IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 05| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. nuko ngiye kumubaza impamvu yumva ntazayarangiza kandi kwiga mbikunda, nagiye kumva numva k’uruhande rwacu umuntu urimo kurira asepfura, mu kureba neza mbona ni MARTHE. Namubajije impamvu arimo kurira, ambwira ko ubuzima bwanjye bumubabaje cyane, kandi n’igihe twabaniye cyose yabonaga mama wanjye atankunda nk’uko akunda abandi bana, ntabyiteho ariko atazi impamvu, kugeza ubwo nkimara kujya ku ishuri, ngo murugo hakundaga kuba hari intonganya cyane, ari papa na mama bakarara bavuga kuri njye.

MAMA MARTHE: ihangane mwana wanjye, buriya Imana yazanye PETRON ku isi izi impamvu n’ukuntu azabaho.

MARTHE: ubwo rero petron yamaze kujya ku ishuri, habaho intonganya nyinshi cyane, kugeza ubwo igihe cyageze SOLINA na BRON papa wa PETRON batandukanye ntibongere kurara mu cyumba kimwe,igihembwe kigeze hagati nibwo papa wa PETRON yavuye m’urugo avuga ko agiye gusura PETRON ku ishuri, ariko kuva uwo munsi ntiyagaruka, kugeza ubwo SOLINA yatangiye kumfata nabi antoteza, aza no kumbwira ko atakinkeneye m’urUgo rwabo ko abakobwa be DIVA, TONZI na RENA bamaze kuba bakuru kuburyo ibyo nkora bazajya babyikorera, ambaza niba ngishaka akazi mubwira ko ngashaka, ahita anjyana k’umugore winshuti ye utuye m’umugi ngo abe ariho ndi gukora, ndagenda ariko umugore we akankoresha akazi kavanzemo n’inkoni, mPfa kwihangana mpakora amezi ane mbonye bindambiye, niko kumwaka amafranga nakoreye ngo nitahire m’urugo, ambwira ko ntayo ampa kuko gutaha ntago ari njye ubigena.

Mama, nabonye nta kundi nabigenza, ansigira amafranga yo guhaha ejo hashize, ubundi ndayafata mfata igikapu cyanjye nshyiramo ibyanjye byose ubundi mfata urugendo,mu kugera muri gare nsanga imodoka zose ziza ino aha ngaha zashize, ubundi ndara nicaye mu ntebe abagenzi bategererejemo imodoka bicaramo, kugeza ubwo bwakeye mu gitondo ngatega iya mbere, saa sita nari ngeze muri gare y’ino aha iwacu, mpita mfata igikapu cyanjye nsohoka mu modoka, mpita nza n’amaguru kuko amafranga yose yari yashize, ngeze hano m’urugo nsanga harafunze menya ko wagiye ku ishuri, cyane cyane ko kuri uwo mugore ntamenyaga ngo ni kuwa kangahe, ubundi ndicara ndagutegereza ngo uze gutaha, amasaha akomeza kwicuma mbona butangiye kwira,ngiye kubona mbona moto ije ihagarara hano ku muryango wacu, uvaho mbona ufashe na PETRON mu ntoki ndumirwa, none ntago nari nziko ari uko byagenze, ndumva ubuzima bwa PETRON buri mu bibazo, nonese mama ubu ngubu tuzabigenza dute?

MARTHE yamaze kuvuga gutyo mama we ariwe directrice wacu abura ikintu amusubiza, nuko amubwira ko ngiye kubana nabo nkuko byahoze kuva mu gihembwe cya mbere kandi agize amahirwe yo kuba MARTHE aje tukazajya tuba turi kumwe, ndetse akomezano kumusaba imbabazi zo kuba yari yaramutaye mu rwobo azi ngo ari kumufasha gutera imbere, nuko MARTHE nawe amubwira ko nta mpamvu yo kumusaba imbabazi kandi Atari aziko ariko bizagenda, nuko dutangira kwibera aho ngaho MARTHE kuko yankundaga cyane, akamfata nka musaza we cyane nza kumwishimira, ndetse tubana nk’umuryango wuzuye bakanambwira ko ntazongera kubona umuryango wanjye wa nyawo, bakambwira ko ariko bari gukora uko bashoboye ngo bamfashe gushaka papa wanjye.

Umunsi umwe mama wa MARTHE yaranyicaje, kugira ngo ambwire ukuri kose, maze arambwira ati,

MAMA MARTHE: Mwana wanjye PETRON, hari ikintu kimwe nshaka kukubwira kugira ngo utagifata nabi, kandi ari ukubera ko utigeze usobanukirwa.

NJYE: ndakumva nta kibazo mbwira.

MAMA MARTHE: urabona uracyari akana gatoya, kuburyo ugomba kuba uri kumwe n’ababyeyi bawe, cyane cyane mama wawe, ariko ndagira ngo nkubwire ko nta mama wawe uzigera ubona kuko tutamuzi, kandi n’umuryango wawe ariwo bashiki bawe na papa wawe, ntago nkwijeje ko uzongera kubabona vuba cyangwa se ngo uzongere kubabona,kubera ko iminsi yose ishize kuva twaruhuka ku ishuri twarashakishije njye na MARTHE ariko twarababuze, rero ndagira ngo ibyo ubimenye nubwo nziko ntagakwiye kuba ndi kubikubwira kandi uri umwana mutoya, ukomeze wihangane twigumanire hano, kandi natwe tuzakubera umuryango mwiza.

NJYE: nta kibazo

MAMA MARTHE: rero ikindi kintu nashakaga kukubwira, nuko utazasubira ku ishuri, kubera ko nta mafranga mfite yo kukurihira ishuri, ntago nakubesya rwose ngo nzayabona, wenda uko imyaka izagenda iza niko nzagenda mbika utwo nzagenda mbona kugira ngo uzabashe gusubira mu ishuri, rwose wihangane ntago nagusezeranya ko ejo uzasubira ku ishuri, uzajya ugumana na MARTHE hano murugo kugeza igihe nzabonera ubushobozi bwo kugusubiza mu ishuri, cyangwa se nitugira amahirwe ukazaba warabonye papa wawe.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 17| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Mama wa MARTHE yambwiye gutyo nk’umwana mpita ntangira kurira, mubwira ko kwiga mbikunda kandi nkunda kuba ndi kumwe na LOSANGE, kandi ko twasezeranye ko mu gitondo cyo gutangira ishuri tuzahurira kumuryango w’ikigo, ansubiza ko na Losange nawe atazagaruka kwiga ku ishuri ko papa we yamaze kubisaba,kubera ko papa we akazi akora kamusaba guhora yimuka hirya no hino mu gihugu, none akaba yarimutse akajyana na papa we, bityo ibyo sinkomeze kubitekerezaho cyane, ndetse mbyakire uko bije.

Nta kundi nari kubigenza narabyakiriye, maze ubundi uwo mugoroba MARTHE azana ibiryo turarya tujya kuryama, mu gitondo kare mama wa MARTHE adusezeraho avuga ko agiye ku ishuri, natwe dusigara murugo dukina bisanzwe nkuko twabigenzaga iyo twabaga turi iwacu muri KENTI. Sa sita ziragera MARTHE ajya guteka, ibiryo bihiye turarya ubundi aranyuhagira ubundi tujya kuryama, ndetse kuri iyo nshuro tuza kuryama kuburiri bumwe,nuko njye mpita nsinzira kuko twari twakinye cyane, nza gukanguka nimugoroba mbona munzu hose hari umwijima, MARTHE ambwira ko mama we NATHALIE yatinze gutaha ngo agure umuriro ariko tugomba kumutegereza, kubera ko ari ugutangira igihembwe buriya afite byinshi ari gukora ku ishuri, nuko dukomeza gutegereza ariko amasaha akomeza kwicuma, ndetse igicuku kiza kuba kinini cyane atarataha,

Nuko MARTHE ambwira ko tugiye kwirira tukaryama, ariko ntidufunge kugira ngo mama we naza abone uko yinjira, nuko tubikora gutyo turaryama, tugiye kumva twumva umuntu urimo gukubita urugi tugira ngo ni NATHALIE utashye, ariko uwo muntu akomeza gukubita cyane, Marthe ahita abyuka yambara igitenge ubundi arasohoka, nuko mu kanya gatoya agaruka mu cyumba twarimo arambwira ngo mbyuke tujyane kureba mama we kwa muganga, mpita mbyuka vuba vuba nambara agakabutura nagashati ninkweto, mu kugera muri salon mbona bwakeye kare, mbaza MARTHE impamvu mama we ari kwa muganga, ambwira ko umuntu waje ari guhondagura urugi ari umwarimu wigisha ku kigo cye, akaba yamubwiye ko mama bamugonze we n’umu motari wari umutwaye ejo atashye avuye ku kazi.

Ibyo MARTHE arangiza kubimbwira arimo gufunga inzu, nuko ahita amfata ukuboko tugera kumuhada, duhita tubona moto turayitega ayisaba kutugeza kukigo nderabuzima.

Umu motari nawe abyumva vuba akora akazi ke, nuko tugezeyo MARTHE ava kuri moto yiruka cyane aransiga, ako kanya umumotari ahita amubwira ngo basi niba ataramwishyura amuhereze casque ye, MARTHE arabyumva ahita agaruka aho twari turi,bigaragara ko ibitekerezo bye byagiye kure cyane, nuko ahita ahereza caske namafranga uwo mu motari, ubundi amfata ukuboko turagenda,motari ahita amuhamagara ngo naze amugarurire ariko MARTHE akomeza kunyirukankana adashaka gufata amafranga ye, turagenda duhura numugabo nakundaga kubona ku ishuri, wari umwarimu, nuko atwinjiza mu cyumba dusangamo mama wa MARTHE, tumugezeho MARTHE apfukama iruhande rw’igitanda atangira kurira arimo kuvuga,

MARTHE: mama byagenze gute koko kugira ngo bakugonge.

NATHALIE  wavugaga mu kajwi gatoya kubera gucika intege, yahise vuga,

NATHALIE: Mwana wanjye MARTHE, ejo imodoka yari inyishe neza neza, gusa n’ubundi ntago nziko ndarokoka, gusa mwana wanjye nihagira ikintu kimbaho, uzamenye icyo kibondo ubuzima bwacyo buri mu biganza bwawe, kandi ntuzatume hari ikintu na kimwe kizigera kimubaho, ikindi kandi hari ikintu cy’ibanga gikomeye nshaka kukubwira.

MARTHE: mbwira ndakumva mama, nguteze amatwi gusa ntumbwire ibyo kugenda kuko nta hantu na hamwe waba unsize.

NATHALIE: mwana wanjye umbabarire kuba nari narabiguhishe kuva kera, ariko ndumva uyu ariwo mwanya wo kugira ngo mbikubwire, mu myaka 20 ishize, nibwo nagiye ku ishuri nkibisanzwe ndetse nibwo kiriya kigo cyanjye nari nkimara kugishinga, ubwo umuterankunga yari amaze kumpa amafranga ngo njye nita ku bana b’imfubyi, nuko ngeze ku muryango w’ikigo mpasaga umwana w’uruhinja rurimo kurira ndetse rwishwe n’imbeho, kuko mama warwo yari yarutaye aho ngaho, ndarufata ndwitaho neza kuko nta wundi muntu rwari rufite, nubwo twari twariyemeje njye n’umugabo wanjye kurera abana bakuru gusa, ninabyo byatumye uwo mwana muzana iwanjye m’urugo turibanira, kugeza ubwo yaje gukura nkamushyira mu ishuri, ariko ubushobozi bwo m’umutwe we bukanga kwakira amasomo nkanga kumuhatiriza gukora ibitarimo nkamusaba kwibera m’urugo cyane ko n’ubundi amashuri ataribwo buzima, mwana wanjye uko iminsi yakomezaga kwicuma n’imyaka igataha, niko havuyemo umukobwa mwiza ari we wowe MARTHE.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 03| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Iryo zina nkaba nararikwise ku giti cyanjye n’umugabo wanjye mbere y’uko apfa azize impanuka, rero MARTHE umbabarire kuba ntari narakubwiye amateka yawe, burya ntago uri umwana wanjye wa nyawe kuko njye n’umugabo wanjye ntago twigeze tubyarana umwana numwe, kuko yapfuye hashize ibyumweru bibiri gusa tubanye, kubera ukuntu namukundaga nisezerano twahanye nanga kwirirwa muca inyuma niberaho njyenyine, ari nayo mpamvu wamenye ubwenge ugasanga ndi njyenyine, wambaza papa wawe nkakubwira ko yitabye Imana ukimara kuvuka, ariko siko byagenze ahubwo ntago twabyaye.

Rero mwana wanjye nkuko nakwitayeho ntakuzi, ndagusabye uzite kuri uyu mwana nawe utazi kandi Imana izabiguhembera. Ndabizi ko nta kintu ngusigiye na kimwe, ariko urugamba ugiye kurwana uzabe intwari, kuko………

Ako kanya NATHALIE yamaze kuvuga gutyo umwuka we uhita ubura,akaboko ke gahita kikubita hasi twese turabibona, MARTHE atangira kuvuga asakuza cyane ati “mama ntago wagenda gutyo”, ako kanya hinjira wa mwarimu, ahita avuga ko mama we maze gupfa, nuko umuganga arinjira, ahita areba ku isaha numva aravuze, ati “tariki 24, zukwa gatandatu, saa mbili n’iminota 39, NATHALIE yitabye Imana”.

Nuko amarira n’imiborogo iba myinshi muri icyo cyumba, wa muganga ahita afata wa mwarimu ukuboko bajya kuvuganira hanze, hashize umwanya baragaruka uwo mwarimu abwira marthe ko kubera ubushobozi buke, Nathalie bagiye kumushyingura mu irimbi ry’ibitaro, ngo kuko amafranga ye yose uretse ayo kubatunga yakuragaho, naho ubundi yose yayajyanaga mu kigo ku ishuri agatunga abanyeshuri, biza kurangira bagiye kumushyingura ku irimbi ry’ibitaro, byose birangiye buri wese anyura ukwe turataha, mu kugera murugo turaryama kuko bwari bwamaze no kwira, mu cyakare twumva abantu murugo basakuriza kumuryango, MARTHE ajya gufungura ngo arebe abo aribo, bamubwira ko bari baje kureba amafranga y’inzu kuko hari harenzeho icyumweru cyose Nathalie atishyura, MARTHE akababwira ko ntayo afite ariko bakwihangana, arangiza kubivuga ibyo bageze munzu kare bafata ibintu byose byarimo bajugunya hanze bavuga ngo tubavire munzu, umunsi umwe mu minsi ntazigera nibagirwa, kuko kwangara kwanjye ariwo byaturutseho.

Marthe yakomeje kwinginga ngo batureke, ariko baranga, birangira bafashe imfunguzo z’inzu barayifunga dusigara twicaye hanze ku muryango wigipangu, intebe, amasahani amasafuriya nimyenda, nibindi bikoresho byose byo munzu, nuko amasaha nayo akomeza kugenda, inzara itangira kundya mpita mbwira MARTHE ko nshonje, nuko ahita afata igikapu kimwe ashyiramo imyenda iye niyanjye,arangije amfata ukuboko turagenda.

Twageze m’umugi rwagati, atangira kujya asaba abantu amafranga ariko bakamwima, akababwira ko nshonje ariko ntihagire ikintu bamubwira, nuko areba hakurya y’umuhanda ahantu hari hari umuferege, anyambutsa umuhanda ubundi tuhageze arambwira,

MARTHE: PETRON mwana wa mama, ugiye kuba wicaye hano gatoya, njye gushaka umugati cyangwa se indazi nkuzanire urye, kandi ucunge iki gikapu kuko nicyo kirimo imyenda tuzajya twambara, ndaje mukanya ntugire aho ujya ntaza kukubura.

Yamaze kumbwira gutyo ankora m’umutwe, nuko ahita yambuka umuhanda aragenda nanjye mukurikiza amaso, mpita ntangira kwikorera kuri ya saha LOSANGE yari yarampaye, ubundi igatangira kuririmba uturirimbo twiza nkumva LOSANGE ndamukumbuye, ariko ntahantu nari kumukura, kuko ngo yari yagiye kwiga mu kindi kigo, nuko nkomeza gutegereza MARTHE ariko inzara ari yose.

Amasaha yakomeje kugenda cyane, ngiye kubona mbona butangiye kwira, amatara yo mumugi barayacana, nanjye sinarambirwa nkomeza kumutegereza, kugeza ubwo abantu bose ndetse n’amamodoka n’amamoto byashize mumuhanda, ubundi mbonye nta kundi nabigenza, mpita manuka mumuferege, mfata imyenda nyishyira kuri cya gikapu nari mfite, ubundi indi ndayiyorosa, mpita nsinzira. Nongeye gukanguka mu gitondo, ariko ndebye ahantu nari ndi, numva birantunguye cyane…………….LOADING EP 06.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 01| Ese ukuri kuramutse aricyo kinyoma ikinyoma kikaba ukuri twabaho gute?

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 18| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved