IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 06| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI” RANDRI mwana wanjye. Nongeye gukanguka mu gitondo, ariko ndebye ahantu ari ndi, numva birantunguye. Mu kureba mbona ndyamye kugitanda cyiza cyane, ariko ku munwa wanjye ncometseho ibintu byamasinga, kureba iruhande rwanjye mbona hahagaze abantu bambaye imyenda y’umweru, mu kureba kurundi ruhande mbona ibintu bisa n’ibicupa birimo amazi arimo imiyoboro, mu kureba iyo miyoboro aho ijya mbona igana ku maboko yanjye, nshatse kwinyeganyeza biranga, ariko b’abantu bambaye imyenda yumweru numva barimo kuvuga.

UMWE: Nonese ko ubona imyaka ibaye myinshi kandi mukaba mudashaka ko ubuzima bwe tuburangiza, ubwo ninde uzamwishyurira facture yibitaro y’igihe cyose amaze hano.

UNDI: ariko Dr Jonas, ibaze ari wowe ibintu nkibi byabayeho, watuma ubuzima bwawe baburangiza ngo nuko umaze igihe kinini uryamye kwa muganga?

DR JONAS: umva DR KEREK, njye ntayandi mahitamo mfite, kuko nimunsaba no kugira icyo mbafasha kindi ntacyo nzakora kuko maze kurambirwa.

Ako kanya abo bantu babiri baganiraga bavuga ngo umwe ni dr JONAS undi dr KEREK, hahise hinjira undi mukobwa wambaye imyenda nkiyabo, arabasuhuza maze arababwira,

UMUKOBWA: Wa mubyeyi wazanye uriya mwana hano arahageze, ngo yari aje kureba uko ameze.

DR JONAS: ntiwumva se ahubwo? Ni byiza cyane, mubwire yinjire tugire icyo twumvikanaho.

Uwo mukobwa yahise asohoka, ngiye kubona mbona hinjiye umugore wambaye ibitenge hose hose ndetse no mumutwe, ariko ameze nkushaje kuko yari yicumbye agakoni, mu kugera kubaganga arabasuhuza, wa mukobwa umuzanye ahita yongera gusohoka, nuko uwo mukecuru arabaza, ati “ese uriya mwana ameze gute?”.

DR JONAS: mbere y’uko utubaza uko ameze, tubwire niba uzanye amafranga yose y’igihe gishize yitabwaho twarakubuze, harya watubwiye ko witwa nde mukecu?

UWO MUGORE: nitwa YOSEPHINA, ariko rwose nta mafranga mfite muri kumbaza, kuko uriya mwana namubonye yatwawe Namazi agiye gupfa ndamutabariza, abantu baramfasha tumuzana hano kwa muganga, nonese nari kumureka agapfa mbireba kandi amazi yamusohoje imbere yiwanjye koko? Naho ubundi nibwo nari mubonyeho, ntago nari nsanzwe muzi pe, nuko nari ngiye guhinga nkavuga ngo reka nyure hano murebe ndebe ko yakize.

DR KEREK: turakumva mukecu, rwose ntago twakurenganya kandi nta kintu tugusaba, gusa usanze aribyo turi kuvugaho, umwana yaheze muri coma imyaka igiye kuzura itandatu harabura amezi 4 gusa, nonese nta nubwo uzi n’ahantu yaba yaraturutse byibura ngo dushakishe umuryango we?

YOSEPHINA: rwose naba mbabeshye bana banjye, ino aha mucyaro niho navukiye ndanahakurira, nta bantu nzi ba kure cyane, icyo nabonye nuko amazi yamuzanye ari menshi akamusiga murugo akikomereza.

Umukecuru nabaganga bakomeje kuganira ariko simenye uwo mwana barimo kuvuga, sinzi ukuntu numvise nshaka kwihindukiza kuko umugongo nari ndyamiye wari unaniwe uri no kundya, mu guhundukira ndataka kubera kubabara, ndebye babantu bose mbona bampurijeho amaso, nawa mukecuru ahita ava aho yari ahagaze maze ubundi ahita avuga ati “arakangutse wa mwana”.

Nuko bahita bose baza kundeba, bambaza amakuru nkabura uwo nsubiza nuwo ndeka, wa wundi witwa DR JONAS ahita avuga

DR JONAS: niko sha wa mwana we, witwa nde, iwanyu ni hehe?

NJYE: nitwa PETRON, iwacu ni mumugi wa KENTI, ahubwo se MARTHE ari hehe ko twahoze turi kumwe akambwira ko agiye kunshakira umugati none nkaba nsanze ndyamye hano?

DR KEREK: MARTHE ninde se?

NJYE: ni umukobwa wabaye umukozi iwacu ariko mama akamwirukana, maze ubundi akiyizira m’urugo tukabana kubera ko mama yaranyangaga cyane, na papa naramubuze.

DR JONAS: uyu mwana murumva adafite ikibazo? Ibintu ari kuvuga ntago bisobanutse. Nonese uwo MARTHE yakubwiye ko agiye kugushakira umugati hehe?

NJYE: twari turi m’umugi wa MERINE, ansiga nicaye hafi yumuhanda, burira ataraza njya kuba ndyamye mu muferege ngo mutegereze, none nkangutse ndi hano, ahubwo se hano ni hehe?

Abaganga nababwiye gutyo, wa wundi witwa KEREK araza aramfata, ahita anyiyegamizaho ubundi ansaba ko nababwira ibintu byose nzi, aho nturuka, nuko byagenze kugira ngo mve muri KENTI nisange muri MERINE, ndi kumwe nuwo MARTHE nari ndi kubabwira, nanjye mpita mbabwira kuva kumunsi navuye murugo ngiye kwiga muri interna byose mbivuga nta kintu nsimbutse, kugeza ubwo bashyinguye NATHALIA kwa muganga ejo hashize, ubundi mu gitondo abantu bakaza kudusohora munzu, bakatwirukana njye na MARTTHE tugafata igikapu kirimo imyenda tukajya mumugi, MARTHE akagenda ngasigara ndi kumva uturirimbo ku isaha yanjye nahawe na LOSANGE, none nkaba nisanze aho kwa muganga.

Namaze kubabwira byose ubona bifashe ku minwa, mpita ndeba k’ukuboko kwanjye ngo ndebe isaha yanjye ariko ndayibura, mpita mbabaza aho isaha yanjye yagiye umuganga areba kuruhande ubundi arayinzanira, ariko nyikozeho yanga kuvuga bambwira ko yaguye mumazi, nuko ndakomeza ndayifata, ubundi bajya hanze kuvuganirayo nawa mukecuru, hashize igihe kitari gito babaganga baragaruka nawa mukecuru, bambwira ko bagiye kumfasha kuba nagororoka umubiri kuburyo nashobora kugenda, ubundi bansezerere ntahe njye murugo, nagiye kubabwira ko nta murugo ngira bahita basohoka, hahita hinjira umukobwa muto muto cyane anzanira ibiryo, ninkoni ebyiri zo kumfasha kugenderaho,

uwo mukobwa ambwira ko agiye kumfasha kugenda, nabimenya neza wa mukecuru akaza kuntwara tukajya murugo, nuko ndabanza ndarya mpita numva ndahaze cyane ko inzara yari inyishe, kuko kuva twava gushyingura NATHALIA twahise turyama tutariye, mu gitondo nabwo ntitwarya kugeza ubwo MARTHE yagiye ariko ntagaruke, nkongera kwisanga aho ngaho, uwo mukobwa yambwiye ko yitwa AMERIA, akaba ari umuforomokazi muri icyo kigonderabuzima, namubajje igihe birafata kugira ngo mbashe kugenda neza ambwira ko kubera ko maze igihe kinini ndyamye aho ngaho ntahava, bizafata iminsi itatu cyangwa ine kugira ngo mbashe kugenda, mpita ntungurwa cyane avuze ngo mpamaze igihe kinini, mpita mubaza nti,

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo Final: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 22

NJYE: nonese ubwo ijoro rimwe niryo ryatumye mera gutya nkumva navunaguritse, kandi indi minsi yose nari maze igihe ndyama ninjoro singire icyo mba?

AMELIA: nonese ntago bakubwiye uko byagenze?

NJYE: byagenze bite se? ibiki se ahubwo?

AMELIA: umaze imyaka itanu n’igice uryamye kuri iki gitanda cya hano, utunzwe na serum gusa.

NJYE: ngo?? Ibyo se bishoboka bite?

AMELIA: niko bimeze rwose, kuko njye hano muri iki kigo nderabuzima mpamaze imyaka ibiri gusa, ariko naje mpagusanga uryamye hano, bambwira ko umukecuru umwe yatashye umunsi umwe avuye guhinga, uwo munsi ngo imvura yari yaguye ahantu hose, ageze m’urugo ahasanga umurambo w’umwana w’imyaka nkitanu, atabaza abaturanyi ngo baze barebe, umwe muribo ahageze agukoze ku mutima yumva uracyatera, nuko abaturage bahita bashaka ingombyi, bane muri bo baraguheka bakuzana hano kwa muganga uherekejwe nuwo mukecuru, uwo mukecuru ageze hano asobanura uko byagenze, barakwakira batangira kukwitaho, umukecuru avuga ko najya abona akanya atagiye guhinga azajya aza kureba uko umeze, koko ngo buri gihe yazaga kureba ko wakize agasanga yuracyaryamye,

ariko bamusaba amafranga yo kukwitaho,akababwira ko ari umuhinzi wifitiye uturima twe duke tumutunze, nta mafranga yo kukwitaho yabona, ikindi kandi akaba ntahantu na hamwe akuzi, nyuma imyaka imaze kuba ibiri umukecuru baramubura burundu, kuko ntago yigeze kugaruka kukureba hano, bakomeza kukwitaho uko bashoboye ndetse bagasaba nubufasha ku bitaro bikuru bakabafasha, uyu munsi rero nibwo uwo mukecuru yagarutse hano ababwira ko yari yarabuze umwanya wo kuza kukureba, cyane ko wari waratinze muri coma akarambwirwa nubundi nta kindi kintu agupangira cyane ko nta hantu akuzi, nuko mu gihe bari kumubaza ibikwerekeyeho uhita ukanguka, umukecuru baramujyana bamubaza ukuntu uzabaho, kandi uri umwana muto cyane kuko nyuma yo gukanguka ukababwira ibyawe, bafashe imyaka 5 nigice umaze hano ugateranyaho iyo wababwiye bagasanga ufite imyaka 10 nigice gusa, kuburyo batanakugumana hano ngo byibure ujye ukora akazi ka hano wishyure amafranga bagutakajeho yose,

biza kurangira umukecuru yemeye ko akujyana iwe akakurera, ukajya  ujya kumuvomera utuzi wenda, rero nibwo bahise banyohereza ngo ntangire kugufasha kugenda njye nanakwitaho muri iyi minsi itatu cyangwa se nutangira kugenda neza uzajye kubana nuwo mukecuru, cyane ko wababwiye ko wagiye iwanyu aho bari batuye ukababura, ndetse naho wari utuye hamwe na directrice wanyu babirukanye munzu kera, wasanga ubu haba hari nibindi bikorwa bahakoreye, none rero PETRON, reka njye nkore akazi kanjye mpemberwa ubundi ubuzima bukomeze.

Uwo muganga AMELIA yamaze kumbwira gutyo, numva ndatunguwe cyane ndetse birananira no kubyiyumvsha, nibaza ukuntu nari ndi kumwe na MARTHE mukanya kashize, ndetse nkaba mbyibuka neza nkibyabaye ejo, ariko ngo maze hafi imyaka 6 ndyamye aho ngaho, nuko kubyakira birananira, koko mbona ku maso yanjye hajemo amarira, ndetse n’umutima wanjye numva urababaye, mpita mbona ko ibyo barimo kuvuga ari ukuri, kuko bajyaga bambwira ibibazo nagize nkakuramo duke cyane nk’utw’umwana wimyaka itanu.

Nahise nibuka umunsi Nathalie atubwira njye na MARTHE ukuntu byagenze kugira ngo MARTHE aze gukora akazi m’urugo, ukuntu mama wanjye SOLINE umunsi aza mukigo akancira yamubwiye, n’ukuntu yavuze ko abona amashuri yanjye ntazayakomeza, ariko icyo gihe ngakuramo kudakomeza amashuri gusa kandi nkunda kwiga, nza kubona ko hari itandukaniro ry’icyo gihe ndetse n’uwo munsi muganga AMELIA yari ari kumbwira ibyo, nuko nanjye mba ntangiye kubabazwa n’ibintu byambayeho kera mbere yuko nzanwa aho kwa muganga.

Nahise numva ngize amatsiko cyane, y’ukuntu nageze aho kuri uwo mukecuru, mpita nibuka ko naryamye mumuferege munini cyane wari munsi y’umuhanda mumugi wa MERINE, byanga byakunda mpita numva ko imvura yaguye amazi akantwara, ahubwo ntangira gushima Imana ko ntapfuye, kuko umunsi NATHALIA apfa nibwo nabonye ko gupfa ari bibi, kuko bantu bose bari bahari kukumushyingura bari bari kurira hamwe na MARTHE, nuko mpita ntangira kwibaza ibibazo byinshi, buryo ki ntavutse nk’abandi bana urugero nka TONZI, DIVA na RENA, ngo mbe narabyawe n’umubyeyi wa nyawe Atari uko papa yagiye hanze, ku myaka 10 ntangira kumva uburemere bw’ibyo numvaga kera nkumva ari nko kuvuga utugani.

Nkiri muri ibyo bitekerezo numvise umuntu unkomyeho aho nari ndyamye ku gitanda, mbona ni muganga AMELIA uri kumbwira ngo ngabanye gutekereza cyane ntazasaza nkiri muto, nuko mpita ngarura intekerezo, ndetse atangira kunterura ngo ampagarike hasi ubundi amfatire kuri bya biti by’imbago nari ngiye kugenda, tukiri muri ibyo tubona urugi rwaho twari turi rurafungutse, ngiye kubona mbona hinjiye…………….LOADING EP 07.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved