IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 07| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE, YARAKOMEJE ARAMBWIRA TI”RANDRI mwana wanjye. nuko mpita ngarura intekerezo, ndetse atangira kunterura ngo ampagarike hasi ubundi amfatire kuri bya biti by’imbago nari ngiye kugendaho, tukiri muri ibyo tubona urugi rwaho twari turi rurafungutse, ngiye kubona mbona hinjiye wa mukecuru waje kare,ndetse yinjira afite urugwiro rwinshi cyane, avuga ngo mwana wanjye urumva umeze ute.

Kubona uwo mukecuru umeze gutyo bigaragara ko ari umukene cyane ariko akaba yaritanze uko ashoboye ndetse n’igihe ashoboye akaza kundeba akanamfasha akamba hafi byankoze k’umutima, kwa kundi umuntu aba afite agahinda k’ibintu bimubabaje cyane akabura uwo yisanzuraho cyane ngo akamuture, umukecuru akimara kuza kunyicara iruhande aho nari nicaye ubwo nendaga guhaguruka ngo njye ku mbago,nahise mwegamiraho ubundi ntangira kurira, mubwira nti “warakoze kumfasha, iyo ataba ari wowe mba narapfuye”, nuko nawe atangira kumpoza amarira, wa mukobwa w’umuganga AMELIA murebye nawe mbona ari kwihanagura mumaso, bigaragara ko nawe byari byamukoze k’umutima, umukecuru,

UMUKECURU: mwana wanjye wari upfuye rubi, kuko ahantu wavuye amazi ari kugutembana ariko Imana igakinga ukuboko ntunakubite umutwe no ku ibuye, bigaragaza ibitangaza by’Imana yacu, uburyo ai ny’irimbabazi igakunda abantu bayo.

NJYE: nonese mukecu, ubundi icyo gihe nari meze gute?

MUKECURU: yewe reka kwiruhiriza umutwe udatekereza cyane bikakurenga, gusa wari uri hagati y’urupfu nubuzima kuburyo kugira ngo tukuzane kwa muganga habanje kubaho impaka nyinshi cyane, kuburyo bamwe bavugaga ngo tugushyingure, abandi nabo tukavuga ko mbere yo kugushyingura tubanza kukuzana hano kwa muganga, birangira haje umugabo agukora k’umutima n’umutsi wo mu josi avuga ko utarapfa, abasore babona gufata ingombyi baraguheka, tukuzana kwa muganga, kubwamahirwe abaganga batubwira ko utarapfa.

NJYE: warakoze mukecu, kandi nzakwitura ibyo wankoreye nabo bantu bose,

UMUKECURU: uzatwitura ute se mwana wanjye niba utarabasha no kugenda, gusa ubanza usekeje cyane washobora gutera urwenya.

NJYE: oya nzakwitura, nimara gukira nzajya gushaka papa wanjye, ubundi mubwire aze aguhembe.

MUKECURU: mbega akana keza, ubuse wamenya umushakira he wa mwana we, gusa wowe banza wige kugenda no kugorora umubiri naho ibindi byose bizwi n’Imana gusa, nari nyuze hano ngo ndebe uko umeze ngiye guhinga mu mirima yanjye ngo ndebe ko nzajya mbona akajumba ko kundamira mwana wanjye, ubwo Numara kugenda neza nzaza kukureba twijyanire murugo tujye twibanira.

NJYE: urakoze cyane mukecu, nanjye nzajya ngufasha no guhinga.

Twamaze kuganira ibyo ngibyo, umukecuru ansezeraho maze aragenda, nuko ndebye AMELIA mbona amaso ye yatukuye, mubajije ikibazo afite ambwira ko Atari aziko hari abana batoya baca mu buzima nkubwo naciyemo, kandi bigaragara ko nshobora kuba ndi umuhanga, bityo ari kumva anyikundiye cyane, iyo aba hari ikintu yamfasha yakimfasha, mubwira ko nta kibazo icyo nshaka ari ukugenda gusa, ubundi nkazajya mumugi w’iwacu I KENTI gushaka papa wanjye ubundi nkamubaza impamvu yantaye ntaze kundeba kandi azi aho ndi, nuko njye na AMELIA dutangira kwigana kugenda, ndetse akananterera n’udukuru dusekeje ngaseka, uwo munsi waje kwira Amelia arataha, ambwira ko iminsi yose kugeza nkize tuzajya twirirwana, ndabikunda cyane kuko nari mwisanzuyeho cyane,

nuko ndaryama maze ntangira kwitekerezaho, ariko simbyiyumvshe neza ibintu byose bambwiye, ntangira kwibaza ahantu MARTHE yaba ari, uko byagenda kose ko yampangayikiye cyane, kuko ashobora kuba yaragarutse kunshaka akambura, ibyo bitekerezo byose byatumye mpita nsinzira, nkanguka mu gitondo mbyukijwe na AMELIA anzaniye igikoma, ndabyumva ngo nicare nicaye numva birakunze, njye na AMELIA biradutangaza cyane, mpita nibuka na ninjoro nagiye mpindukira nkababara gake cyane kurusha uko byari bimeze ubwo nakangukaga nkiva muri coma, AMELIA biramushimisha ambwira ko igihe gito ndaba maze kumenya kugenda neza.

Uwo munsi nawo yaranyigishije ndetse tukanaganira, akambwira ubuzima bwo hanze ukuntu bumeze nanjye nkumva mfite amatsiko, kuko nubwo navaga mu nzu ariko imyitozo twayikoreraga mu bitaro hagati nta kujya hanze yabyo, nuko iminsi iragenda AMELIA akomeza kunyigisha, ariko iminsi 4 ishira amaguru yanjye yaranze kugenda burundu, kugeza ubwo muganga yansabiye ko banshakira akagare ko kugendaho, ibyo bigahurirana nuko AMELIA akanzanira ngo nicareho. akagare ntago nagatinzeho cyane, kuko namazeho ibyumweru bitatu gusa, ubundi ntangira kugenda neza bisanzwe, ubundi wa mukecuru aza kuntwara tujya murugo, mugusohoka mu bitaro mbona ahantu turi ni mu cyaro, kuko nta muhanda wa kaburimbo cyangwa se amazu meza yari ahari, ambwira ko icyo cyaro bacyita TESARA, ambwira ko ariho yavukiye ndetse akaharererwa, we na mukuru we wagize amahirwe yo kwiga, nyuma akajya kwibera m’umugi wa MERINE, yagaruka murugo afite umwana w’umukobwa papa wabo akanga kumwakira ngo yabyaye ikinyendaro ntano kumva ubusobanuro ashaka kubaha, biza kurangira asubiyeyo ntiyahagaruka,

Uwo mukecuru we mu bukumi bwe akibanira na papa we ndetse na mama we, kugeza igihe bapfiriye agasigara wenyine murugo, yihingira utujumba nudushyimbo two kumutunga, imyaka yose akaba ariho yibera. Ibyo byose umukecuru yabimbwiraga twerekeza murugo aho yari atuye, mu kuhagera afungura umuryango wakazu gatoya kari gateye ibyondo inyuma, hejuru gasakaje amategura, nuko mu kwinjiramo imbere nsanga muri salon harimo umusambi urambuyemo, nubundi mu nkuta hasizemo ibyondo, ndetse hejuru nta prafo irimo, mpita mbona itandukaniro ryo mumugi no mu cyaro , nibaza ukuntu aho hantu nahaba, kandi iwacu inzu yari iteyemo sima ndetse ari etage ndende cyane, no kwa NATHALIA nubwo itari etage ariko hari harimo sima, muri salon harimo intebe na television, mpita nibaza ikintu bakora kugira ngo bimare irungu, nkiri kubyibaza umukecuru ahita ambwira,

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 22| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

MUKECURU: ndabibona uri kubyibazaho cyane, ndetse ukanabona hano hatandukanye naho wavuye, ariko mu cyaro niko twiberaho, ubu nibwo buzima bwacu, ahubwo tambuka nkwereke ahantu uzajya urara, maze ube unaruhutseho gatoya mu gihe ngiye kuba ndi guteka akajumba ko kukuramira, kuko ntago nigeze ndaza munkono.

Nakomeje kugenda nkurikiye umukecuru, twinjira mu kindi cyumba afungura idirishya anyereka uburiri nzajya ndaraho, ntungurwa no kubona ari ibyatsi ntazi ubwoko, birambitseho umukeka nari namaze kumenya ko ari umusambi, ubundi ukiyorosa ikiringiti, numva ndumiwe cyane uburyo waryama aho hantu ukabona ibitotsi, nuko uwo mukecuru ahita ambwira kuryamaho nkaruhuka, nanjye nkuramo nkweto EMELIA yari yanzaniye ndyamaho, ariko nyamara numva umuntu yaharuhukira, nuko mba ntangiye ubuzima bwo mu cyaro gutyo,nirarira ku musambi, kandi iwacu ntarajya ku ishuri nari mfite icyumba cyanjye nyine kingana niyo nzu yose twarimo na matela dushobora kuryamaho turi batanu,

Ariko nta kundi nari kubigenza, narihanganye nyine nakira urwaje, ubundi ndaryama ndetse mpita nsinzira,nza gukanguka mukecuru ambyukije ngo njye kurya, ndabyuka njya muri salon, mpageze mbona kuri wa musambi harambitseho ikintu ntazi gikoze mu biti, hariho ibyatsi nari abonye biteye hanze yurwo rugo, birambitseho ibijumba bidahase ndetse  nibishyimbo bidakaranze, nuko ansaba ko nakaraba intoki, ubundi ngatangira kurya.

Ubwo nakarabye intoki ubundi nicara kumusambi, ntangira mfata ikijumba ariko ngiye gukuraho ibishishwa ambwira ko kubikuraho Atari byiza,kubera ko bituma umuntu abura vitamin m’umubiri, mubaza aho yabikuye ambwira ko ariko bimeze, nuko nanjye ntangira kubirya bidatonoye, nyamara numva biraryoshye, mpita numva binaryoshye kurusha ibitonoye, nza kwibuka kera ubwo nari nkiri murugo, ko bangaga ko tujya kugura amasambusa yo kumuhanda ngo ntago ari yo atugenewe, ngo kuko biriya niby’abakenene, ngo twebwe tugomba kurya imigati mu gitondo isizeho blueband, nuko umunsi umwe TONZI azana isambusa yaguze kumuhanda, tuyiriyeho twumva iraryohsye cyane kurusha imigati turya buri gitondo, mbigereranije nibo bijumba, mpita numva ko abakene ahubwo bihaye nubwo batarya ibyiza, ariko barya ibiryoshye kurusha abakire,

mpita numva ntangiye kwishimira ubuzima bwo mu cyaro, nubwo butari bumpagije ntafite umuryango wanjye ngo mbane nawo, ariko numva nibyiza, ndiye kuri bya bishyimbo bitarimo amavuta, mukecuru ambwira ko babyita intonore, bikaba ari ibishyimbo yasoromye m’umurima ako kanya, mpita mbigereranya n’ibishyimbo mama yatumaga MARTHE kugura aho babitekaga mu isoko mbona umwihariko wo kuba mu cyaro kuko byo barabyihingira.

Twarariye numva ntago ndi guhaga kubera uburyohe, nuko umukecuru arahaguruka ajya mu kindi cyumba ngo ajye kuzana ibindi, nanjye mpita mukurikira ngo ndebe aho ari kubikura, mbona afashe ikintu cy’igiti kimeze nk’umwuko ariko cyo gicukuye akagishinga mu kintu cyumukara cyane agakuramo ibiryo, arangije kubyarura, nanjye mpita ntangira kuva aho ngo atabona ko namukurikiye, ubundi ahita ambona arambwira ngo nta kibazo nze anyereke, ambwira ko icyo kintu ari kwaruza cy’igiti bacyita umudaho, naho icyo kirimo ibiryo bakacyita inkono, ndetse ambwira ko icyo ari kwaruriraho bacyita inkooko, icyo cyatsi kiriho k’ikitwa urukoma rw’insina, mpita nibuka ko twagishushanyaga ku ishuri, ubundi dusubira kwiyicarira muri salon kumusambi, turarya ndetse turaryoherwa.

Njye numukecuru twakomeje kwiberaho muri ubwo buzima, iminsi iricuma ndetse indi irataha, nkajya njya kuvoma amazi kuri kano yo mu gishanga ubundi yajya guhinga tukajyana, nkaza nikoreye ibyatsi byo guha inka nihene ndetse ningurube, kuko niyo matungo yari yoroye, nuko dukomeza kwiberaho muri ubwo buzima, ndetse icyaro nza kukimenyera, nabantu baho turamenyerana, kugeza ubwo nagize imyaka 14.

Ndabyibuka kumunsi nagize imyaka 14, umukecuru yaraje avuye gukura ibijumba, arangije ambwira ko twicara ku mabuye yari mu mbuga yacu hamwe n’urutyazo twacyazagaho umuhoro wo gutema inkwi, maze arambwira,

MUKECURU: mwana wanjye urabona tubanye igihe kinini, kandi wambereye umwana mwiza unkorera ibyo ushoboye, kuburyo nakwishimiye nkumwana wanjye,none urabona ejo bundi umwaka uraba utangiye ndashaka kuguha impano naguteganirije iyi myaka 4 yose tubanye.

NJYE: nukuri ndumva mpise ngira amatsiko y’impano ushaka kumpa.

MUKECURU: urabizi ko kuva waza hano natangiye kujya njya gukura ibijumba nkabijyana ku isoko, tugatangira kujya turya bya biryo wambwiraga ko iwanyu murya ariko ntabizi, nubwo burya twaryaga kumuceri, ariko hari amafaranga nabikaga utabizi, kuko nari narakubonyeho ubwenge bwinshi cyane, bityo ubwo aya mafranga amaze kugwira, ndagira ngo njye kukugurira imyenda y’ishuri nubwo ukuze, ariko ntarirarenga, maze ubundi ujye gutangira ishuri mwana wanjye, kugira ngo urebe uko hari icyo uzigezaho igihe nzaba ntakiriho.

NJYE: yoooo, mukecu urakoze cyane rwose kuko mu bantu bose nahuye nabo tukabana, umbereye ingezi kubarusha, gusa ibyo kujya ku ishuri byo ntago nabyemera, ahubwo niba koko warangeneye ayo mafranga wabitse kuva kera hose, ndumva wayampa ubundi ngafata urugendo nkajya mumugi wa KENTI nkajya gushaka papa wanjye na bashiki banjye.

Namaze kuvuga gutyo mbona umukecuru ariyumviriye, nuko akomeza gutekereza ku bintu mubwiye ariko nanjye numva niyemera kumpa ayo mafranga, ndahita mfata urugendo nkajya muri KENTI gushaka amerekezo yaho papa aherereye, mu gihe nkiri muri ibyo twagiye kubona tubona igitero cy’abagabo benshi cyane, bamwe bafite imihoro, abandi amashoka, baza bagana murugo iwacu……………… LOADING EP 08

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved