IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 08| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. mu gihe nkiri muri ibyo twagiye kubona tubona igitero cy’abagabo benshi cyane, bamwe bafite imihoro, abandi amashoka, baza bagana murugo iwacu. Njye na mukecuru twahise duhaguruka, abo bantu bari bateye ubwoba, nuko tumara guhaguruka kuri ya mabuye twari twicayeho, nabo bageze mu mbuga yo murugo, tugiye kubona tubona umugabo wari uziritse amaboko bamurambika hasi.

Havuyemo umugabo umwe maze abwira mukecuru ati”YOSEPHINE, uyu niwe mujura dufashe wakwibiraga ibigori, buri gihe iyo babicaga ntumenye uwabyibye, niwe wabaga yabikoze yabitwemereye, kuko tukimufata twamukubise kugeza abyemeye”, nuko uwo mugabo nawe amanika amaboko atangira gusaba imbabazi, avuga ko atazongera kandi nibamubabarira ibyo yari yibye byose arabiriha, nuko umukecuru ababwira ko bamurekura, ndetse bakigendera, bakamubabarira, amubwira ko niyongera kumwiba azamujyana mubayobozi bakamufunga, uwo mugabo nawe amaze kubyemera mukecuru aramureka aragenda.

Nashimishijwe n’umutima mwiza wa mukecuru, nuko ibyo birangiye afata agasuka ngo ajye gukura ibijumba byo kurarira, musaba ko namuherekeza ambwira ko Atari ngombwa, ko nakwigumira murugo akaza kuhansanga, ngo ntago arabura uko azana ibijumba n’ibyatsi byo guha amatungo, nuko nanjye sinamunaniza, mba ngiye mu kiraro cy’inka kuba ndi gukuramo ifumbire yari yaruzuye, ndangije nshaka icyarire cyo gusasamo kugira ngo inka irare ahantu heza. Iyo nka ya mukecuru yarankundaga cyane, kuburyo niyo nayibwiraga ngo ihaguruke iryamye yarahagurukaga, bituma twibera inshuti, kuko nari umwana mutoya nkumva birashimishije.

Umukecuru ntibyatinze yaratashye, ageze murugo yoza ibijumba arangije asohora agakono k’ibijumba hanze abishyiramo, afata inkwi aracana, maze ubundi aterekaho ya nkono, ariko namureba nkabona ntago yishimye, nuko sinagira icyo mubaza ku mpamvu ameze gutyo, ahubwo ibijumba bihiye agerekaho ibishyimbo byari mu nkono nini ubundi biratogota, bimaze gushya abishyira ku nkooko turarya, tumaze kurya ambwira ko agiye kuba yirambitseho gatoya ngo kuko umugongo wari urimo kumurya, nanjye ndamureka mba ngiye kwiyicarira hanze gato ntegereje ko bwira, nuko amasaha akomeza kwicuma, umukecuru aza kubyuka, amaze kubyuka ajya munsi y’urugo kuba ari kubagara insina, ndetse anyuraho nicaye mu mbuga ariko ntiyamvugisha, nkabona asa n’umuntu ubabaye gusa, nabwo ndamureka ngo wenda araza kumvugisha nimugoroba tugiye kuryama, nuko ninjoro haza kugera twicara kumusambi wo muri salon,

NJYE: ariko se mama, ni ukubera iki uyu munsi wiriwe ubabaye udashaka kumvugisha, basi mbwira icyo nakoze nkigusabire imbabazi.

MUKECURU: nta kintu kimbabaje nko kuba ushaka kugenda ukansiga kandi nari ngeze mu gihe ngukeneye,

NJYE: ariko mama ntago navuze ko nshaka kuguta, iyi myaka yose 4 tumaranye ni wowe mubyeyi nzi, kuko nta kintu na kimwe utankoreye, rero ntago naguta rwose cyangwa ngo nkwibagirwe, ahubwo ikintu nzakora nukujya gushaka papa na bashiki banjye maze ubundi namara kubabona nkababaza impamvu bantaye, nkamenya aho batuye nicyo bari gukora narangiza nkagarukira tukabana ariko byibura nzi aho nashakaira abantu dufitanye isano, kandi urabona maze kuba mukuru, bintera isoni iyo mpuye n’umuntu akambaza aho nturuka naho iwacu baba nkabura icyo musubiza.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 07 Final

MUKECURU: mwana wanjye ndakumva, nubundi ibyo ushaka nta kintu nabihinduraho, mu gitondo ndaguha amafranga nakugeneye maze ubundi nkureke wigendere, kuko nubundi ujya kuza ntago nari nziko uzaza, igitangaza kiraba mbona uraje, maze ubundi umbera umwana mwiza kurusha n’abandi bana bose bo kuri uyu musozi wacu, rero ntgo icyemezo cyawe nagihagarika kandi nkwifurije imigisha kubyo ugiye gukora iyo m’umugi, kandi nubona bishoboka uzagaruke kunsura mwana wanjye.

NJYE: oya mama ntago ngiye ngo njye guhera, ahubwo ikintu kinjyanye nikirangira nzaza dukomeze twibanire nkuko twari tubanye, kuko ntago nabaho ntarya akajumba karaye munkono mugitondo mbere yo kujya mumurima, ubuse urumva nazatungwa niki koko mama?

Mukecuru twakomeje kuganira ariko ubona afite agahinda kubera ko ngiye kumusiga nkagenda, ntakabuza byari byo kuko kuva nahagera kwa mukecuru yamfashe neza nanjye mubera mwiza kuko ntana rimwe nigeze ngirana nawe ikibazo, ariko nta kundi byari kugenda n’ubundi aho nari ndi ntago hari iwacu, nubwo mu cyaro nari maze kuhakunda cyane kurusha ahandi hantu hose nigeze kuba. Nuko turangije kuvuga amasengesho ya ninjro, DAWE URI MU IJURU, NDAKURAMUTSA MARIA, NDEMERA IMANA DATA, ISENGESHO RYO KWICUZA IBYAHA, MARAIKA NAHAWE N’IMANA NGO UNDINDE N’ISENGESHO RYO kuryama, duhita tujya kuryama, ariko ndama gahunda ari ukujya iwacu muri kenti mu cya kare.

Nageze mu byuriri ntangira gutekereza k’urugendo ndazinduka ndi gukora, nk’uko nari narabitojwe ntangira gusaba Imana ngo imfashe inzira nzanyura zose, nuko birangira nsinziriye ndetse nongera gukanguka mu gitondo, umukecuru ari kumbwira ko naryamiriye nshobora gusanga imodoka iva iwacu mu cyaro ijya muri gare ya MERINE yagiye, bigatuma urugendo ndusimbuka nkazagenda k’umunsi ukurikiyeho, nuko mukumva ambwiye gutyo nibuka ko hagenda imodoka imwe mu gitondo ikagaruka ku mugoroba, mpita mbyuka vuba vuba njya inyuma y’ikiraro cy’ingurube aho twakarabiraga nitera utuzi, ndangije nza muntu nisiga isabune umubiri wose ubundi nshiramo imyenda, umukecuru yari yaranguriye mu isoko ryaremaga kuwa kabiri no kuwa gatanu iwacu mu cyaro, ndangije mfata agakapu nako yanguriye nakundaga kubikamo imyenda yanjye kugira ngo itazafurika, nshyiramo utuntu twose nari mfite ubundi ndasohoka, mu kugera hanze umukecuru nsanga yicaye hamwe n’’urutyazo, afite isuka ategereje ko nsohoka agafunga inzu twabagamo, nuko ambonye uko nari nambaye ambwira ko nambaye neza, mpita mushimira nawe ampereza amafranga maze arambwira,

UMUKECURU: mwana wanjye rero urabona ko ufashe urugendo, ndagira ngo nkugire inama y’uko ugomba kwitwara ahantu ugiye cyane ko utahaherutse, ndetse ntago navuga ko utahazi kuko wahageze uri umwana muto cyane, wasanga uko uhatekereza atariko hakimeze ibyaho byarahindutse.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07

NJYE: yego mama, kand impanuro zawe ziba zikenewe, kandi urabizi ko arizo zamfashije iyi myaka yose tubanye hano, kandi nkunda uburyo ungira inama nazikurikiza abantu bose bino kumusozi wacu bakavuga ko narezwe neza.

UMUKECURU: yego mwana wanjye n’ikintu cya mbere nagukundiye nuko wumva inama z’abakuru ukabatega amatwi kandi ukabakurikiza. Nkubona bwa mbere wari umurambo, kubwa nyagasani ubaho ngize amahirwe uza murugo rwanjye, ntibyaba ibyo gusa umbera umwana mwiza wumva kandi akumvira, ndetse ngashimishwa n’uburyo Atari njye wumviraga gusa, kubera ko nabaturanyi iyo bagutumaga amazi warabazaniraga utitangiriye itama, ibyo bigatuma ndushaho kugukunda cyane, dukomeza kwiberaho muri ubwo buzima, b’abana bava m’umugi bakagera mu cyaro babona ibyaho bagahita bashaka kuhahunga, ariko wowe k’umunsi wa mbere wishimiye ikijumba n’ibishymbo, bukeye bwaho wishimira ibyaraye mu nkono, mu gihe numva ko abandi bana batarya ibiryo bidashyushye, ibyo bituma nkunda imyitwarire yawe, ngufungurira umutima wanjye ubundi nkugira umwana wanjye, none reba imyaka ine yose yari ishize twibanira mwana wanjye.

Sinakubeshya ko ejo ntatunguwe no kumva umbwira ko ushaka kujya mumugi, mu gihe numvaga ko ugomba kwibanira nanjye maze ukiga n’amashuri ukayarangiza narangiza nkazakwihera uturima twose mfite ukaduhinga ndetse ukazagura n’utundi maze ukavugurura aka kazu twabagamo ukubaka inzu nini cyane akaba ariho witurira wowe n’umugore wawe nabana, none ubwo uhsemo kuba wajya gushaka ababyeyi bawe nabyo ntago nabikubuza, ahubwo icyo nshaka kukubwira nuko ugomba kwitonda mwana wanjye, ugacunga neza utwo dufaranga nguhaye, ubundi ukadukoresha neza kugira go icyo ugiye gushaka uzakibone ukibayeho neza. Ntuzarangarire ibyo uzasanga muri iyo migi mwana wanjye kuko numva ngo habayo ibishuko byinshi cyane, ahubwo uzashakashake ikikujyanye kugira ngo ubuzima bwawe ubuhindure, ndetse nkwifurije ishya n’ihirwe kumuryango wawe ugiye gushaka, ndetse kandi n’Imana ibane nawe mwana wanjye.

NJYE: ese mama, ko uri kuvuga nkaho ngiye guherayo cyangwa nzabashaka igihe kinini ntarababona, humura nzahita mbabona kandi nkimara kubabona ntago nzatindayo kuko nzahita nza kukureba maze ibyo unyifuriza byose byo kwiga, maze nkazavugurura iyi nzu yacu tukiberaho neza nk’abanyamugi nzabikora mama, kandi urakoze ku mpanuro umpaye nziza nzazikurikiza.

Namaze kubwira mukecuru gutyo ubundi turahoberana, arangije arambwira ati” NDAGUKUNDA MWANA WANJYE” nuko iryo jambo rinkora k’umutima kuko yari mu bantu bake cyane b’ingezi bari bamaze kurimbwira, uhereye kuri papa wanjye warimbwiraga buri munsi, mpita nibuka ko impamvu yakundaga kurimbwira ari uko nari umwana we k’uwundi mugore, ndetse akaba abikora cyane kugira ngo ankomeze kuko yari abizi ko mama nako mama waba TONZI atankunda, undi muntu warimbwiye bwa kabiri yari mama nako mama waba TONZI, ariko arimbwira ari urwiyererutso kuko nyuma naje gusobanukirwa urukundo yankundaga ko kwari ukugira go muvire murugo nitonze, uwa gatatu warimbwiye yari LOSANGE umwana twahuriye ku ishuri ryacu tugiye kwiga ariko akaba yari yaramaze kuba amateka kuri njye, kuko ntahandi hantu nari kongera kuzamubhonera, none ku nshuro ya kane na mukecuuru nawe yari ambwiye ko ankunda, ibyo binyereka ko abantu bambwira ko bankunda ari batatu gusa kuko umwe muri bo yari indyaya, ariko mbabazwa cyane n’ukuntu abantu bose bambwiraga ko bankunda birangira tutagumanye, uhereye kuri papa, LOSANGE, none n’umukcuru nawe nari musize, ariko we nta kibazo nari mufiteho kuko ntumvaga ko birafata icyumweru ntaramugarukira.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 12

Ubwo yamaze kumpobera ampereza amafranga ngomba gukoresha ndangije turazamukana, tugera ku muhanda w’igitaka werekera ku kigo nderabuzima, mpita nsezera nyogokuru mubwira ko ngiye kubanza kureba AMELIA ngo musezereho mubwire ko ngiye mumugi wa KENTI, kuko yari yarambwiye ko ariho yize amashuri ye numve niba hari ikintu azantumayo, nuko turatandukana ariko mu kureba nyogokuru mbona yankurikije amaso, ariko ntakabuza nk’umwana mutoya yari ampangayikiye cyane. Nuko ngeze aho adashobora kundeba nkomeza kugenda, kugeza ngeze ku kigo nderabuzima, ariko nkababazwa nuko bambwiye ko AMELIA yagiye iwabo akaba ariho asigaye akorera akazi ke, mbajije iwabo bambwira ko batahazi ngo nabo niko bumvse, mbabazwa n’ukuntu AMELIA twamaranye igihe kinini muri iyo myaka yose njya kumusura ku ivuriro mushyiriye ibijumba, ariko simubaze iwabo aho ariho, ariko bikarangira yarigendeye, mpita ngaruka njya mu cyerekezo cyaho imodoka zitegerwa zijya mumugi wa MERINE, kikaba ari icyerekezo gitandukanye nicyo mukecuru nari naramaze gufata nka mama yari yerekejemo.

Mu kuhagera mpasanga abandi bagenzi, kubw’amahirwe bambwira ko bus itarahagera, dutegereza akanya gatoya, ndetse bus ihita ihagera, twinjiramo maze iratangira iragenda. Twagiye nirebera imisozi yose yo mu cyaro, nkareba aho twanyuraga tugiye guhinga mu mirima ya nyogokuru nabaturanyi, kuko mu cyaro bagira umuco wo kujya guhinga m’umurima w’abandi nabo bakaza guhinga m’uwawe, ibyo bikabafasha cyane babyita guhana imibyizi, nuko biza kurangira turenze aga centre twakundagha guhahiramo umuceri, nyuma y’uko mukecuru atangiye kujya akura ibijumba akabijyana mu isoko bakamuha amafranga, biza kurangira tugeze muyindi misozi ntari nzi kuko imodoka yari iri kwiruka cyane, ubundi mpita nkora mu gikapu, nkuramo ya saha LOSANGE yari yaranyambitse, kuko byanga byakunda ubwo nari ngiye m’umugi ntazi naho papa we ari gukorera mu gihugu, numvaga ko dushobora kuzakubitana kuko nari mukumbuye cyane, nuko m’umutima wanjye mpita nsaba Imana nyibwira nti”Mana yobora inzira zanjye zose, aho ngiye ngereyo amahoro” maze kuvuga gutyo mpita nsinzira…………..LOADING EP 09.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 34| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 32| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved