IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 09| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. nuko m’umutima wanjye mpita nsaba Imana nyibwira nti”Mana yobora inzira zanjye zose, aho ngiye ngereyo amahoro” maze kuvuga gutyo mpita nsinzira. Nongeye gukanguka numva bus twarimo ihagaze, mu kureba aho tugeze mbona twageze ahantu hari abantu benshi ari urujya n’uruza ndetse n’ibinyabiziga ari byinshi cyane, mu kureba imbere mbona turi imbere ya feux rouge,imodoka itegereje ko ibona uburenganzira bwo gutambuka, nuko akanya gato iba irabubonye, ihita ikata yerekeza muri gare, ndetse ntibyatinda iza kuhagera, nuko abagenzi bose batangira kuvamo, ndetse nanjye wari wicaye mu mwanya winyuma mbona inzira ndasohoka, mpita nsesekara mumugi wa MERINE, ndetse gahunda ari ugufata indi modoka yihuse ihita ijya mumugi wiwacu wa KENTI.

Nagiye aho bakatishiriza amatiki ubundi mbabwira ko bampa ijya muri KENTI, barayimpa ndete mpita njya kuyinjiramo, ntegereza ko ihaguruka ngo tugende, ariko nkiri aho nibuka ko turi hafi naho twari dutuye kwa NATHALIA ndetse na MARTHE, mpita nanibuka ko MARTHE ashobora kuba ari muri uwo mugi arimo kunshakisha, mpita nigira inama yo kuva mu modoka nkabasubiza itiki yabo, ubundi nkaba ngumye aho ngaho ngatangira gushakisha MARTHE kugira ngo mubwire ko mpari kandi nta kintu nabaye, nuko nsubira kuri b’abandi bampaye itiki, mbabwira ko nisubiyeho ntashaka kugenda, mbabwira ko bansubiza amafranga yanjye nkakatisha itiki mfite gahunda, nabo bambera abana beza barabinkorera, ariko bambwira ko bitemewe gukora ibyo bintu ngomba kujya nkatisha itiki nabitekerejeho, ndetse ko banyemereye kubinkorera kubera ko ndi umwana, nuko ndabashimira, ayo mafranga mpita ntega moto, umu motari musaba kungeza kuri ya rigole iri munsi yumuhanda, ngo mpahere nshaka MARITHA niba nahamubona.

Arahangeza ubundi ndamwishyura, ndetse biza kurangira MARTHE mubuze, mpita mfata gahunda yo gutambika nkagera aho twari dutuye kwa diectrice nkareba niba nahamusanga wenda, ariko mu kuhagera ntangazwa n’inyubako yari ihari, kuko bari barahubatse etage nziza cyane, mpita nibuka ko hashize igihe kinini, mu kwinjiramo ngo mbaze ba nyiraho, nsanga hibereyemo ibyumba birimo abacuruzi gusa, uhereye kubacuruza myenda, inkweto, ndetse nabakoresha za mudasobwa, muri bose mbura uwo nabaza, mpita ncanganyikirwa ndasohoka, gahunda ari ugusubira hamwe njye na MARTHE twatandukaniye, namubura ngahita njya gutega imodoka injyana iwacu muri KENTI, gahunda iba iyo ngiyo ubundi ntambika namaguru, mu kuhagera MARTHE sinamubona, ubundi mpita nzamuka ngana muri gare, mu kugera muri gare nsanga ahantu hose nta modoka zijya kure zihari, izihari ari zimwe zicyura abantu bataha aho hafi, mbajije wa muntu ukatisha amatiki ambwira ko imodoka zijya mumugi wa KENTI zarangiye kuko bwari bwije cyane, ansaba ko nazagaruka gutega muri icyo gitondo.

Umutima urandya nibaza ikintu  nkora ndetse naho ndarara, ndetse ibijumba nibishyimbo nariye mu gitondo mbere yo kuva murugo byari byanshizemo,ntangira kumva inzara iri kunyica, nuko nerekeza kuka restorant kari aho muri gare, mu kwinjiramo nkubitana nabandi bana bangana nanjye ariko basa nabi cyane bari gusohokamo ariko bari kurya imigati namandazi babifashe mu ntoki, nuko mbasaba imbabazi barigendera, ubundi nanjye mpita ninjira, mbabaza niba bafite ibiryo bambwira ko badateka, ariko bakaba bafite amata ndetse namandazi nimigati, numva nabyo ntacyo byantwara cyane ko imyaka yari ibaye myinshi ntabiherutse, uretse amata yonyine twikamiraga tukayanywa ari inshyushyu gusa,

nuko mbasaba igikombe kinini baranzanira ntangira kunywa, ndetse nsoje kunywa ndishyura, nuko mpita nsohoka muri iyo restorant ubundi nibaza aho njya kuko bwari bwije cyane kandi ntahantu ho kurara mfite, nuko ndasohoka njya muri gare aho abagenzi bategereje imodoka bahagarara bakanicara bategereje, nuko nicara kuntebe zo muri gare, ndetse ntangira gusenga Imana ngo imfashe ntihagire ikintu kibi kiza kumbaho muri ryo joro, nuko mpita mfata igikapu cyanjye nkirambika ku ruhande rumwe, ubundi ndambikaho umutwe mera nkuryamye, sinzi ukuntu agatotsi kamfashe rimwe gusa, ngiye kumva numva nikubise hasi,

mukujya guhaguruka mpita mbona hakurya abantu barimo kwiruka bari guturuka aho nari ndyamye, nuko mu gukabakaba ngo nshakishe igikapu cyanjye ndakibura, kandi nicyo cyari kirimo amafranga yose umukecuru yari yampaye ngo nifashishe,mpita menya ko byanga byakunda abantu mbonye biruka aribo bakijyanye, mpita mpagurukana umuvuduko nimbaduko mbirukaho, kuburyo twavuye muri gare tugatangira kwinjira muma cartier, abasore nkababona ariko bakiruka cyane, nanjye kuko nari naramenyereye kugendagenda mucyaro no kurira imisozi sinabakuraho ijisho kugira ngo mbone aho bagiye ubundi mbirukeho mbafate, kuko mubyo nari napanze ntago nigeze mpanga ko igikapu kirimo amafranga gomba kukibura, nuko dukomeza kwirukanka nabo bagenda biruka cyane, kugeza ubwo nabonye umwe ahereje igikapu undi, maze buri wese agaca kuruhanide rwe, undi urwe, undi nawe ahita ahindukira aza ari kwiruka agana aho nari ndi,

nuko mu kungeraho ahita ankubita rushyi ariko ndarukwepa, ndetse sinamwitaho ahubwo nkurikira uruhande umwe bahaye igikapu yatambitsemo, nkomeza kumubona yirukanka, mu kureba inyuma yanjye mbona umwe waje akankubita rushyi ariko ntampamye nawe agarutse anyirutseho, mpita ngira ubwoba ko gahunda Atari ukunyiba gusa ahubwo ubanza baranankubita, kuko abo nari nirutseho birangiye aribo banyirutseho, ariko ibyo sinabyitaho ahubwo nkomeza kwiruka kuwari ufite igikapu cyanjye, tuba tuvuye mumugi neza ahubwo mbona turi kumanuka mu gishanga, nuko mpumbije gatoya mbona wawundi wari umfitiye igikapu sinkimubona nyoberwa aho arengeye, nuko mpita mpagarara ngo ntekereze neza, maze ubundi ndebe icyo nakora ntafite igihunga, nuko nkimara guhagarara ndebye inyuma yanjye mbona abasore babiri baza biruka bagana aho ndi.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 3

Mu kureba neza mbona harimo n’umwe wari wankubise ngakwepa, nuko bakingeraho nkiri muri ibyo bitekerezo bahita bose bankubitira icyarimwe mpita ngwa hasi, sinamenya uko bigenze ubundi bahita bamfata banshyira mu kintu kimeze nk’igifuka, nuko mu kwinyagambura bankuramo babanza kunzirika amaboko, bakimara kunzirika amaboko bansubizamo, kuburyo ntabashaga kwinyagambura, mu gihe ndimo kubabaza ngo ni bande mbese baranshakaho iki, ngo bampaye igikapu cyanjye, bahita bankura muri wa mufuka ubundi banshyira uruntu rwurwenda mu kanwa, ubundi kuvuga nabyo birananira, mpita numva bindangiriyeho, bansubiza muri rwa rufuka ubundi barankurura.0

Bamaze kunshyiramo bakomeza kunkurura, bagenda baganira,

UMWE: iki cyana kizi kwiruka kabisa, ubu nicyo kigiye kujya kitugira kumuhigo.

UNDI: uyu niwe twari twarabuze kabisa, ubungubu ngiye kuba umwami nzajya ndya niyicariye nta kintu nakoze.

UMWE WA MBERE: ahubwo se boss yanyuze hehe? Wasanga kiriya gikapu yasanzemo boro nzima agahita atuyoba wana?

UNDI: oya wana ,urabizi ko boss atakora ayo mabara, ahubwo reka tujye mu ngangi ubundi tumutegereze wasanga tunamusangayo.

Uko abo basore bakomezaga kugenda baganira ninako bankururaga, bakavuga ukuntu ngo uwo muzigo uremereye, ubundi bikarangira banteruye, biza kurangira numvise bankubise hasi umugongo wanjye uravunagurika kuko nari nguye ku ibuye, numva batangiye kuvuga,

UMWE: sinakubwiye se, dore boss araje wana naya mari arayizanye,

UNDI: nanjye nivugiraga musaza ntumunteze ngo yumveko mutekereza bya faux.

Ako kanya nahise numva undi muntu arimo kuza agana aho twari turi, mukuhagera barasuhuzanya ariko bakavuga ibintu ntabashaga kumva, gusa nkomeza gusaba Imana yanjye ngo imfashe mve muri abo bantu amahoro kuko numvaga baraza kunyica, nuko ako kanya bahita bankura muri cya gifuka, bampambura n’umunwa mpita mvuga nti,

NJYE: rwose mubambarire nukuri mundeke nigendere.

UMWE: vana ama sababu aho ngaho we wa mukafiri we, twe ntago tujya duhusha boro, ubu ugiye kuba umwe muri twebwe, kandi ukibeshya gatoya ugashaka kuducika, uyu mugi wose turawuzi nuguhita tugufata utararenga n’umutaru ubundi tukagukuraho ijosi tukarijugunya mu mugezi.

NJYE: nonese nabakoreye iki gituma mumfata nkaho ndi imfungwa yanyu?

UNDI: ubundi ubu wabaye uwacu, uzajya udukorera ibyo dushaka,kandi niwifata neza nawe uzabyungukiramo kabisa, ahubwo reka tukwibwire kugira ngo tuganire tuziranye, nawe duhite tuguha izina rigukwiriye, kubera ko twabonye uri intare mu kuguruka.

Ubundi njyewe nitwa CHAMELEON, bikaba bivuze uruvu, kuko njye nihinduranya aho ndi hose kuburyo batabasha kumenya, naba ndi mubakire nkaba ndi umukire, naba ndi mu bana nkaba ndi umwana, naba ndi mu bakobwa nkaba ndi umukobwa, naba ndi mu duka nkaba ndi igicuruzwa, kuburyo njye ahantu hose nshaka ndahagera n’ikintu cyose shaka nkakigira, nkuko nawe nagushatse nkaba ngufite,ntihagire umenya ko ndi umurara wo ku mihanda kandi nyisaziyemo nkaba nari njye ukuriye aka gatsiko kose.

Uyu ubona wagukubise urushyi ukarukwepa agahita agira ubwoba ko umurenzeho akaba yitwa SCORPION kubera umuvuduko agira ndetse bikaba bigoye kumufata, kandi akaba ari indakorwaho iyo bigeze mu gukora akazi keza, ubwenge tukaba twaremeye ko abuturusha kuko niwe udukorera imipangu yose, uyu wundi turi kumwe nawe akaba yitwa LEE, kuko niwe ndwanyi yakataraboneka iri muri twe, nubwo ari umukobwa ariko tukaba twarayamanitse  tukaba twaramwise LEE tugendeye kuburyo iyo duhuye n’ikibazo aturwanirira neza twese tugatsinda,duhitamo kumwitirira BRUCE LEE kandi ari umukobwa maze ubundi icyo dushaka tukagitahana,urabyumva rero ko nta mikino afite hano ko wibeshye gatoya yakurangiza kandi twiyicariye twe nubwo twitwa ngo turi abagabo.

Tukaba tumaze imyaka irenga 7 hano kuri iyi mihanda kuburyo nta muntu utatuzi, tukaba turi agatsiko katagira izina kugira ngo hatagira umuntu n’umwe utwinjirira, bityo tukaba tubaho twishakira icyo kurya gusa kuko ababyeyi bacu baba baratuyobye bya hatari, natwe tukabona ntayandi mahitamo dufite. Rero impamvu tukuzanye hano muri iyi ngangi yacu nuko twabonye ikizamini ugitsinze, ukaba utsindiye izina rya LION kuko kwiruka uri nk’intare mu ishyamba, ikibazo tumaranye imyaka myinshi cyane twibaza ahantu tuzakura umuntu uzajya atuyobereza boro zacu kumuvuduko twe tugasigara tuyobya uwo tuyibye, kikaba kirakemutse, kubwiyo mpamvu reka tuguhereze amabwirizwa ngenderwaho hano.

NJYE: rwose mumbabarire basi igikapu cyanjye n’amafranga birimo mubijyane ariko mundekure ntago nzongera kubagaruka mumaso.

Namaze kuvuga gutyo numva mu matama yanjye havugiye ikintu ntazi icyo aricyo, nkomeza kucyibazaho ariko nyoberwa icyo aricyo, ndetse ntangira kumva mumatwi yanjye hari kuvugiramo injereri zimwe zo mu gishanga ninjoro, mu gihe nkiri kubyibazaho ngiye kubona mbona amatoroshi menshi cyane aza aho turi ari kumurika cyane, babasore bahita bamfata barankurubana, bahita banyinjiza munsi y’ikiraro cyanyuragaho imodoka hejuru, bambwira ko nindamuka nsakuje ngatuma abashinzwe umutekano badufata barahita banyica, kuko ntago bajya muri gereza kubera umu babiloni nkanjye, nuko  tugiye kumva twumva ndangururamajwi hejuru yacu ku kiraro ivuga, ngo”mumanike amaboko kuko turabizi ko murimo, kandi uragerageza kwiruka turahita tumurasa”……………..LOADING EP 10.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved