IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 10| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. nuko  tugiye kumva twumva indangururamajwi hejuru yacu ku kiraro ivuga, ngo”mumanike amaboko kuko turabizi ko murimo, kandi uragerageza kwiruka turahita tumurasa”. Ako kanya nahise nshaka gutabaza ngo bantabare kubera ko nafashwe, nuko wa mukobwa ahita amfata umunwa arawukomeza kuburyo ntabasha no kwinyagambura uretse no kuvuga, nuko babantu nari maze kumenya ko ari abashinzwe umutekano, bamaze kumara igihe batabona umuntu, twumva umwe aravuze,

UMWE: afande, ubanza baduhaye amakuru atariyo, kuko iyaba barimo hano hasi baba bavuyemo kare.

UNDI: wowe nawe mumanuke mu kiraro mujye kureba niba barimo, ubundi murebe niba ntan’abantu bararamo abana bimihanda ndabazi.

Ako kanya twagiye kumva twumva abantu barimo gusimbuka,hashize kanya gatoya tubona amatoroshi aza agana aho twari turi, wawundi wambwiye ko yitwa CHAMELEON ahita yurira hejuru afatiriza ku kiraro, SCORIPON we yikinga mu cyobo cyari kiri mumpande zikiraro, naho wa mukobwa wari umfashe umunwa nari maze kumenya ko yitwa LEE ahita yikinga inyuma y’umuzi w’igiti cyari kiri mu kiraro ariko baragitemye kuburyo kitazamuka ngo cyangize ikiraro, nuko baraza bashakisha hose, ari nako mvugira mumatamatama ariko urusaku rw’amazi yamanukaga ava m’umuhanda akagwa mu kiraro rugatuma batanyumva, nuko ngiye kubona mbona barasohotse baragiye, ndetse hejuru naho baragenda, nuko LEE agiye kuvuga, CHAMELEON ahita amubwira ngo aceceke abashinzwe umutekano arabazi, kuko bashobora kubeshya ko bagiye bataragenda tukaba turafashwe, nuko ahita avuga ko agiye guterayo ijisho ngo arebe ko bagiye koko, ahita amanuka aho yari ari ubundi agenda anyonyomba kugeza avuye mu kiraro, arurira ngo arebe ko hari abo yabona, mu kugaruka ahita abwira wa mukobwa witwa LEE ngo andekure ntabura umwuka ko bamaze kugenda, mpita mvugan nti.

NJYE: ariko se mwa bantu mwe nabakoreye iki gituma mumfata gutya, ko nari ndi kwigendera koko mwandetse nkikomereza urugendo ko ngiye kureba papa m’umugi.

LEE: gabanya imiteto wa kintu we, wanagira ngo ni ikinyacyaro, uruntu rw’urugabo nkawe ruririra papa warwo? Ko kuva navuka se uwo mujyinga ntaramubonaho urabona ntabayeho?

CHAMELEON: mwihorere wana shumi yanjye, iyo ni imiteto arazinduka mu gitondo yamushizemo, ahubwo mukuremo iyo shati aze kurara yumva akayaga ka hano mu ngangi yacu, mu gitondo turamubatiza tumusukaho amazi n’amavuta maze izina akuye iwabo ryibagirane burundu.

NJYE: ndabinginze mumbarabarie rwose basi munsabe icyo mushaka nzabwira papa akibahe.

CHAMELON: ceceka we pumbafu, aha ntago turi guteta,kandi ubwo ngiye kwiryamira ntihagire unkangura.

SCORPION: boss humura ndamucungisha ijisho rimwe irindi risinziriye, ubwo dufite icyo kurya mu gitondo ntanubwo turirirwa tubyuka kare, ahubwo ejo gahunda ni ukubatiza umu caritas agahita aba umwe muri twe.

LEE: nanjye ubu nagiye turi kumwe saa saba turi kuma round musaza.

Bahise bahana ibipfusi bita chance ubundi nyoberwa ahantu bari kuvuga bagiye, ngiye kubona mbona wa wundi bambwiye ngo ni umwami wabo CHAMELEON ahise yinyabya gatoya, aba azanye ibikarito byinshi cyane, ubundi ahereza wa wundi witwa SCORPION kimwe ndetse nawa mukobwa bita LEE KIMWE, najye ahita mpambura amaboko ampa kimwe, ubundi aratubwira ngo ijoro ryiza, mbona babirambitse aho ngaho hafi Namazi ari gutemba ava mumuhanda, ubundi bararyama, nyoberwa ukuntu bagiye kuryama aho hantu, mpita nibuka ukuntu nanjye nigeze kuryama m’umuferege ubundi nkisanga mu cyaro nyuma yimyaka 5 yose, ubwoba buhita buntaha, kuko ntago nashakaga kwisanga ahandi hantu ntazi ikizambaho, kandi nari ndi hafi kugera m’umugi w’iwacu I KENTI nkazabona umuryango wanjye.

mpita mfata cya gikarito nkicaraho, kugira ngo ntegereze nibamara gusinzira kuko nari ndi kubona babimenyereye mpite ngenda buhoro buhoro nake wa mukobwa witwa LEE igikapu cyanjye ubundi mpite mva mur icyo kiraro nigendere.

Nahise nicara nkomeza gutegereza, numva wawundi wavuze ko ari umwami wabo atangiye kugona ndishima, ndetse nawa mukobwa atangira kugona ndishima, ndetse na wa wundi witwa SCORPION mbona yasinziriye, mpita numva ariwo mwanya mwiza wo kuva muri icyo kiraro nkashaka inzira injyana muri gare, bwacya ngahita ntega nkomeza urugendo aho nari ngiye, ariko nanone nibaza niba ntarahura n’abagiranabi munzira cyagwa ibisimba muri iryo joro, ariko ibyo sinabitindaho cyane kuko n’ubundi nari ndi mubagiranabi, mpita mpaguruka ngira ngo njye gufata igikapu cyanjye, ngiye kumva numva ijwi rimbwira ngo” icara aho wa mayibobo we nshaka kwiryamira ntago nshahaka kugukubita muri iri joro”.

Mpita ngira ubwoba bwinshi cyane nisanga nongeye kwicara, maze ahita abyuka mbona ni SCORPION ubundi arambwira ngo ubwo nageze mu gatsiko kabo ntago byashoboka ko nakavamo, ambwira ko agiye kungira inama nziza kugira ngo nirinde ibibazo, mubajije iyo ariyo ambwira ko agiye kungirira imbabazi akampa ishati nkambara, ngahita ndyama ngasinzira kuko ibindi ndi kwibwira ntago byashoboka, mpita mbona ko ibyo bambwiye ubwo bambwiraga amazina yabo ko aribyo kuko mu gihe nari ndi gutekereza ko ngiye kubacika, nabo bari bari kubitekereza bakarushaho gukaza umutekano, nuko ajya mu gikapu cyanjye ngo akuremo ishati, akigifata mpita mbona wa mukobwa amukubise umugeri mwiza arabandagara agwa hakurya, nuko ahita amubwira ati” utazongera kwibeshya kudukinisha wa murezi we, hano ntago ari mu gipadiri” ahita yongera kwiryamira, nuko SCORPION ahita avuga ati” ninjyewe wa kintu we ukubise”.

LEEE: iki gikapu urashakamo iki? Cyangwa urashaka kwiba boro zirimo ukatuyoba hamwe niyo babiloni? Kuko nabumvise muri kuganira kuva kare.

SCORPION: oya wa kintu we, nari ngiye kumureberamo agashati ngo yambare abone gusinzira

LEE: ehh naringize ngo urashaka kuducomoka, nari kukurya roho nkayimira bunguri, ngaho fatamo boro ushaka maze ubundi ureke nigire iyo pfo sha.

Ako kanya scorpion yahise afata agashati arakampa ndakambara, ariko nubundi ntago byari bihagije ngo imbeho ishire, ariko nanone nkomeza kugira ubwoba, kuko nubwo abo basore bari bato ariko bari bakomeye, kuburyo utapfa kubacika, mbonya nta kindi ndakora mpitamo kubaha amategeko yabo, ubundi ndaryama mvuga ko ejo aribwo nzapanga kubavamo neza, nuko ndirambika ariko ibitotsi birabura burundu, kuko kurara ahantu nkaho ntago nari bimenyereye, nuko nkomeza gutekereza ku magambo umukecuru yari yambwiye njya kuva urugo, ngira no wagira ngo yari yabibonye ko m’umugi hari ibintu byinshi byabuza umuntu kwikorera gahunda ze, biza kurangira ntoye agatotsi gatoya ndasinzira, nza gukanguka numvise amazi menshi kuri njye, nshigukira hejuru ngira ngo amazi arantwaye nanone, mu kubumbura amaso mbona abantu batatu bampagaze hejuru, mu kubitegereza mbona ni CHAMELEON, SCORPION na LEE bampagaze hejuru.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 19

CHAMELEON: ubu uyu mujyinga utangiye kuryamira ataranabatizwa buriya azashobora akazi ra?

LEE: boss mwihorere wana, uyu nzamutoza kuburyo azamenyera no kubyuka kare, kuko umuvuduko wo arawufite ejo nabibonye ukuntu yiruka.

SCORPION: mureke rero gahunda yo kumubatiza itangire, kugira ngo atwisangemo yemye cyane.

CHAMELEON: njyewe CHAMELEON, nkaba umukuru w’ingabo zirwaira ku butaka, mu mazi no mu kirere ndetse no munda y’isi mu mujyi wa MERINE, ngiye kubatiza uyu musore mwita izina rya LION, kuko nasanze yujuje ibisabwa akaba yiruka nkintare mu ishyamba, nkaba mbikoze mu izina rya bagenzi banjye bagiye kumfasha muri uyu muhango, kandi igihango cyacu ni ITEKA KU ITEKA.

Yamaze kuvuga gutyo, numva SCORPION na LEE basubiyemo ngo “ ITEKA KU ITEKA”, ubund bahita bamfata barampagurutsa, buri wese atangira kunkubita ingumi zo munda, bamaze kunzenguruka bankubita imigeri yo mumugongo, numva ntangiye kuba intere, barangije bahita bampfukamisha hasi, batangira kunkubita buri wese ibye,ukubise mumutwe, ukubise mu maboko n’amaguru, ukubise mu matwi, biza kurangira numva nta kabaraga nsigaranye, nuko mpita ncika intege ngwa hasi, nza kongera gukanguka iruhande rwanjye hari LEE na CHAMELEON, babonye nkagutse baraseka, uko ndebye umubiri wanjye wose mbona urapfutse, mpita mbona ko banjyanye kwa muganga, nuko mpagurutse numva ndi kubabara, mu kureba nsanga imyenda nari nambaye ntago ariyo ntyambaye, mpita mbona ko nayo bayihindutye, ndebye inyuma mu kiraro hagati mbona imyeda yanjye ihamanitse yuzuye amaraso, mu kureba mbona hamanitse niyindi iriho amaraso, CHAMELEON ahita avuga

CHAMELEON: humura ubu wamaze kuba uwacu, iriya myenda iriho amaraso ni kimenyetso kigaragaza ko wabatijwe, iteka n’iteka.

LEE: gusa wowe wabatijwe neza sha, ntago uzi ibintu njye na SCOPION boss wacu yadukoreye ubwo yatwinjizaga mumuryango.

NJYE: ariko se mwabantu mwe munshakaho iki?

LEE: iyo miteto humura izara gushira Numara iminsi ibiri utarya, nurangiza ndebe ikintu uraza gukora, nibwo uramenya icyo tugushakaho.

Ubwo nagiye kubona mbona SCORPIN araje aturutse hejuru k’umuhanda, ndetse ahetse cya gikapu cyanjye, abagezeho arabasuhuza ababwira ko abibonye, bahita bicara neza ubundi akora mu gikapu, akuramo ibiryo yari avuye kugura, mpita menya ko ntakabuza amafranga yanjye batangiye kuyatagaguza, nuko bararya ariko ntibanasigaza na duke ngo bampeho, bahita bajya munsi y’ikiraro neza bararyama, ndetse noneho bose bahita basinzira, nshatse guhaguruka ngo ngende birananira, nuko ngize ngo nsakuze cyane ijwi ryanga kuva mu kanwa, mpita numva LEE aravuze, ati

LEE: mwana wa mama ushatse wakwiryamira, kuko nta kindi kintu cyo gukora ufite uyu munsi.

NJYE: ibintu byose muri gukora Imana izabahana.

LEE: yaduhanye tukivuka kuko iyaba Atari igihano tuba turi kumwe n’ababyeyi bacu none ntitunabazi namasura.

Nagumanye nabo basore n’uwo mukobwa umunsi wose, nimugoroba hageze CHAMELEON abwira LEE ko ariwe urajya guhaha, amuhereza muri ya mafranga yanjye ubundi ajya kuzana ibyo kurya, bararya nabwo baranyima, mpita numva nenda gupfa kubera inzara, barangije bararyama, ubundi bamaze kuryama nanjye mbuze uko ngira ndaryama, ijoro riba ijoro kuva navuka, nibwo nari mbonye ijoro ribi nkiryo, kuko rishobora kuba ryaramaze amasaha nka 50 ritaracya, agatotsi karabura kubera inzara, nagira ngo ndagatoye munda bikavuga ngahita nkanguka, ubundi birangira bukeye ntatoye agatotsi, nuko boss CHAMELEON avuga ko kuri iyo nshuro ariwe ugiye kwihahira, kandi nazana ibiryo bakamara kurya bose barahita bajya guhiga, ubwo biba uko nguko barongera bararya ubundi baranyima, mpita numva uwampa amahirwe nacika abo bagome, ubundi nkajya gushaka icyo kurya ubundi nkagenda inzira yanjye.

Nuko bamaze kurya buri wese abika ibikarito bye baragenda, ndetse bagenda nta kintu na kimwe bambwiye, nuko bamaze kugenda nanjye ntangira guhaguruka ngo numve niba nabasha kugenda, kubw’amahirwe numva imvune banteye ejo bampondagura ngo bari kumbatiza zaragabanutse, mpita mpaguruka vuba cyane ndeba utwenda twanjye ndushyira mu gikapu, ariko nta mafranga yari arimo, mpita mva mu kiraro ndagenda. Nageze mumuhanda ntangira kugenda ndi kuzungera, ndetse mbona ntayandi mahitamo mfite uretse gusaba abantu ngo bamfashe, ariko buri uwo mbwiye wese akandeba nabi akagenda, nakwibuka ukuntu iwacu twari twarihaye, nkumva agahinda karanyishe. Nagize amahirwe mbona ngeze mu isoko, ariko buri uwo nsabye akanyima, amasaha akomeza kugenda ariko nta kintu mbona, kuburyo ahantu nahageze hose ariko ntibagira icyo bamarirara, nagiye kubona mbona amasaha yo kumugoroba arageze, sinzi ukuntu nabonye umukecuru aturutse kuri bank ku cyuma ari kubika amafranga mu gikapu cye kandi menshi cyane, nuko mpita mucunga ku jisho, mpita ntangira kumukurikira, nagiye kubona mbona agiye kugera ku modoka yari iparitse ku ruhande, ndebye mu modoka mbona nta muntu urimo menya ko ariwe uyitwaye, mpita niga imitwe yo kumubwira ko hirya hari umuntu uri kumushaka, umukeuru nawe ahita ankurikira ngo mwereke uwo muntu, ngo wasanga ari umukobwa we,

nuko turagenda tugera ahantu hari amazu abiri ateganye harimo inzira, tugeze hagati mpita mucunga kujisho mwambura cya gikapu, mpita nzamuka niruka kuko yari umukecuru ntiyari kunyirukaho ngo abishobore, ngenda niruka cyane, ngeze imbere mbona atankurikiye, mpita mfungura igikapu vuba vuba, nkuramo ibifaranga byinshi cyane, ubundi njugunya igikapu, mpita nkomeza kuzamuka ngera m’uwundi muhanda wa kaburimbo, mukuwugeramo mpita nkura ya mafranga mumufuka nyashyira mu gikapu cyanjye, ntangira kugenda nk’ibisanzwe nubwo inzara yari yose, maze ubundi ngenda urugendo runini ngira ngo ngere aho batankeka,

nubwo inzara yari yose ariko mbone kuba ariho nagurira ibyo kurya, nuko mpita ngera ahantu hari restorant nyuma y’urugendo rurerure, ibyo nahaririye byo sinabivuga kuko nariye nk’umuntu umaze umwaka atarya, ubundi ndangije nsohoka niruka batanangaruriye ku note nari mbahaye, mpita mbona amasaha atangiye kugenda, kuburyo ngiye muri gare ntabona imodoka, mpita numva m’umutwe wanjye birahindutse, ndibwira nti”uyu mugi nyamara uwawubamo neza yajya abona amafranga menshi cyane kandi atarushye” niko kwigira inama, yo gusubira kureba ba CHAMELEON mu kiraro, ubundi tugapanga neza uko twabona amafranga nkuko nayabonye uwo munsi, ngo numve niba barabyemera…………LOADING EP 11

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved