IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 11| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. niko kwigira inama, yo gusubira kureba ba CHAMELEON mu kiraro, ubundi tugapanga neza uko twabona amafranga nkuko nayabonye uwo munsi, ngo numve niba barabyemera.

Nahise ndeba inzira yari iruhande rwanjye, mpita mpimiranya ngo ndebe niba irangwisha muri wa muhanda ugana kuri cya kiraro, nuko ndawumanuka ariko ngenda ncunga ngo ndebe ko nta muntu uramfata ngo anyambure amafranga nari nibye wa mukecuru, kandi ayo mafranga nibye ntago nicuzaga ko nyibye, nubwo yari menshi cyane ntarayabara ngo numve uko angana, ariko numvaga ndi kwiyishyurira ayo ba CHAMELEON bari bantwaye, nkomeza kugenda ibitekerezo ari byinshi cyane, ariko nanone nkibaza icyo ndababwira ko nari nabacitse kandi bari bambwiye ko ntashobra kubacika, ibyo biza kurangira nguye muri wa muhanda ndatambikamo ukangeza ku kiraro, ubundi nywugezemo ndawutambika, mu kugera hejuru yikiraro ndeba hirya no hino ngo ndebe niba nta muntu urambona ndi kukijyamo, mbona nta muntu urimo kundeba, kuko no muri uwo muhanda nta bantu bakundaga kuhanyura butangiye kwira.

Namaze kugeramo nsanga kubwamahirwe ba CHAMELEON bataragaruka, mpita mfata amafranga ntangira kuyabara ari nako ncunga ngo batangwa gitumo ndi kubara ubundi bakayanyaka, mpita ntangira kubara vuba vuba nsanga ni ibihumbi 45 byamadenari, ubundi nyakubita kumufuka, mfata cya gikapu ngisubiza aho nagikuye, mpita njya kuri cya gikarito bari bansizeho, nkimara kwirambika ku gikarito nahise numva iruhande rwanjye, abantu bari gukoma amashyi ngo kacikaci, mpita numva ngize ubwoba bwinshi cyane, mu kureba abo aribo mbona ni CHAMELEON, SCORPION ndetse na LEE, bari bihengetse muri yamyobo bihengetsemo ubwo abashinzwe umutekano bazaga ku kiraro ari nabwo bwa mbere nkikigeramo, mu kubareba mpita numva birambabaje, buryo ki amafranga yanjye bagiye kuyanyaka byaba na ngomba bakanankubita, mpita nigira inama yo guhaguruka nkiruka, dore ko nari maze kuza aho ngaho maze kurya, nuko ngiye guhaguruka numva LEE arambwiye,

LEE: si ngombwa kwirirwa wiruka musaza, kabisa uyu munsi watweretse ko ari wowe muntu dukeneye.

NJYE: mumbabarire kuba nabatorotse nkagenda, ariko ni ukuri ku Imana inzara yari inyishe kandi mwaryaga mukanyima.

CHAMELEON: ewana, ubu ngubu ntugire ikibazo cyibyo ngibyo, kuko ibintu byose wakoze uyu munsi twari turi kugucunga, gusa hari ikosa rimwe wari gukora ugahita ujya muri gereza, kuko bari kugukatira imyaka myinshi yo kwambura umukecuru udafite imbaraga na nke.

NJYE: ibyo se muri kuvuga ni ibiki ko ntabyo nzi?

LEE: ubwo se ushatse kuvuga ko n’amafranga ufite m’umufuka wawe Atari amafranga? Erega byose twari twabipanze kuko ntago turi ibigoryi k’uburyo twari kugusiga hano mu kiraro tuzi ko utaragenda, twamaze kurya ubundi tuvugana ukuntu tugiye gucunga intambwe zawe zose, nuko duhita dusohoka mu kiraro tujya kwihisha mumazu ari ruguru hariya atabamo abantu ataruzura, ubundi tugiye kubona tubona urasohotse,, mpita mbwira bagenzi bajye ko kariya kana kagiye kuducika, bahita bambwira ko ntahantu urajya kandi turi kugucuga, nuko ukomeza ugana umuhanda ujya mumugi hagati kandi unafite imbaraga nke, tubona utangiye gusaba abantu ngo bagufashe ariko bakakureka, nibwo wakomeje muri ayo restorant urazizenguruka, amaduka yose urayazenguruka ariko natwe tugukurikira, maze ubundi biza kurangira wicaye hahandi ku gasima ko kumuhanda utangira kurira, turakwihorera ngo turebe uko ubyifatamo.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 39| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ahantu twaboneye ko uzi ubwenge ni ukuntu wahagurutse ukikora ku gahanga, ubanza wavuze uti “nintirwanaho ndapfa” ubundi utangira bushya, uko uhita ukomeza ugana m’umugi rwagati, ugeze kuri bank iri imbere y’isoko uhita ubona umukecuru wiviriye ku cyuma kubikuza ibiceri bye,uhita uhagarara utangira kumwitegereza, nuko ubona aragiye utangira kumukurikira, mu kureba ubona agiye kwinjira mu modoka uhita ujya guhengereza niba imodoka irimo umuntu usanga ntawe uyirimo, niko guhita wegera umukecuru umubwira ibintu tutabashije kumva kuko twari turi kugucunga kure, maze umukecuru ahita agukurikira aragenda, mugeze hagati y’amazu abiri arimo nzira hagati uhita umwaka igikapu cye, ubundi utangira kwiruka, natwe duhita tugera k’umukecuru ngo tumubaze icyo abaye, ariko bambwira gukomeza kugukurikira ngo ndebe aho ugana umukecuru bamujijishe asubireyo bamubeshya ko bagiye kumuhamagarrira abashinzwe umutekano, uko ndakomeza ndagukurikira mbona ugeze ku muhanda, ya mafranga wari washyize m’umufuka uyakuye mu gikapu cy’umukecuru uhita uyashyira mu gikapu cyawe, ubundi ukomeza kugenda wiruka watanya kugira ngo batakubona, nuko ugera kuri restorat imwe urinjira, nanjye ndinjira nsaba igikombe cyamata, nkinywa ndi kugucunga ariko wowe ukarya nkumaze imyaka 50 utarya, urangije urishyura ntibanakugarurira kubera igihunga,

Uhita usohoka wihuta maze ugeze ku muhanda uhagararaho gatoya, mbona umanutse inzira igana ku umuhanda wacu, ako kanya SCORPION na CHAMELEON baba bangezeho mbereka aho uhagaze, bahita bambwira ngo tugufate utaducika mbabwira ko twaba tukuretse turebe ho urerekera, uhita ufunga imishumi y’igikapu neza maze ubundi uhita umanuka umuhanda ugana igangi yacu, urangije kuwugeramo tubona urebye hirya no hino, uhita utambika ugana ku kiraro, ngiye kubona mbona ugihagaze hejuru urebye impande zose, mpita menya ko byanga byakunda ariho ugiye kwinjira, ubundi mpita mbwira bagenzi banjye go twinjirire mu ruhande rwo hirya, kuburyo urasanga tutarimo turebe ikintu urakora, mu kugeramo tubona urambuye agakarito kawe wicayeho, mu kubara amafranga turumirwa, kuko kuva twatangira gutera boro ntana rimwe twigeze dukora kumadenari nkayo.

Ibihumbi 45 byose mwana, ubwo bikaba 50 nayo wasize kuri restorant, ubundi uhita uryama nta kintu ugamije, mpita mbona ko utangiye kwiga umugi neza, byatumye ntekereza kumagambo watubwiye ngo ugiye gushaka papa wawe, ubanza yaragutaye cyangwa nawe ukaba waravutse uri ikinyendaro nkatwe twe, none nyoko akaba yari akohereje m’umugi ngo ujye gushaka papa wawe, bikaba birangiye wibereye mu maboko mazima yacu, kuko babyeyi ni aba babiloni cyane nta kintu bamarira abana babo, none  gahunda yacu twapanze yo kukwicisha inzara ngo turebe icyo urakora ikaba iciyemo, keretse niba ugiye kutubwira ibitandukanye nabyo, ikindi kandi urabona ko hano kumuhanda ushobora kuhakirira cyane.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 17| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Aho kwirirwa ujya gushaka papa wawe wagutaye ukishakira ubukire bwawe, ndetse twazanagufasha nibindi bintu byinshi cyane, nko kukujyana ahantu twigira karate ukaba nindwanyi nziza, kuburyo umuvuduko ufite uramutse uwugumanye harimo na karate nta muntu numwe wazigera aguhangara.

LEE yamaze kumbwira gutyo ndumirwa, nibaza ukuntu kuva mu gitondo inzira nagendaga zose nari nziko ndi njyenyine, ariko burya bakaba bari bankurikiye simbimenye, mpita numva ubwo ari abana bo k’umuhanda ariko bazi ubwenge, mpita ntekereza nanone ku gitekerezo nari mfite cyo kubabwira kujya twiba amafranga nka kuriya nayibye umukecuru, mpita mbihuza n’ibyo bambwiye byo gukorana gutyo ubundi bakanyigisha na karate, ubundi nkazakura mfite umuvuduko uhambaye haba mukwiruka no kurwana, mpita numva ibitekerezo byo kujya muri KENTI birasibanganye m’umutwe wanjye, nanjye mpita mbabwira ko nari nje nje kubabwira ko tugiye gukora muri ubwo buryo, ariko tukabikora igihe gito cyane ubundi tugasubira iwacu, kandi mbabwira ko nitubikora nkuko nabikoze twajya twiba menshi, ntago tuzatinda gukira ko bitazafata amezi arenze abiri, numva amezi abiri ndamutse ngiye gushaka papa mfite n’amafranga menshi ntacyo byaba bitwaye, nuko abasore CHAMELEON na SCROPION ndetse n’umukobwa LEE dutangirana ubuzima bushya muri ubwo buryo, maze ubundi dutangira kujya tujya kwiba ku muhanda, cyane cyane tukiba abagore nabana, ndetse nabasaza, uretse ko hari abo twatinyaga tubona ari abagabo badufata tugahita dupfa.

Iminsi ikomeza kwicuma amafranga turayagwiza, ariko natwe duhita duhindura ubuzima tuva mu kiraro tujya gukodesha akazu inyuma y’umugi, ku manwa tukirirwa m’umugi, ninjoro tugatega tugataha inyuma y’umugi mu cyaro cyari gihari, tubana uko turi bane, njye bari baremeje ko ndi LION kuko ngo nirukaga nk’intare, ndetse na CHAMELEON nasanze ari boss wabo ariko nyuma yo kuhagera iby’ubu boss bikaba byaravuyeho ahubwo twese tukaba twari dusigaye tungana, ndetse na SCORPION na LEE, wari umukobwa, ndetse twese tukaba twari duhuje ibibazo no kuba ababyeyi bacu baradutaye, abandi twarababuze.

Imyaka iba 3 twibera muri ubwo buzima, ariko natwe ntidusibe gukubitwa ndetse no gufatwa bakadufunga, gereza tukayivamo kubwo kuba tutaruzuza imyaka 18, kubera ko nubwo ba CHAMELEON bari ibisore ubona binduta, ariko bose ari mbarusha imyaka, ahubwo nuko batangiye gukora imirimo yingufu bakiri batoya, kuko CHAMELEON ababyeyi be bamutaye akivuka bamusigira nyirakuru, nyirakuru nawe kumurera bimunaniye CHAMELEON amucika afite imyaka 5 ajya m’umuhanda, agatungwa n’urumogi ndetse n’inzoga yari yarahawe n’izindi mayibobo zo m’umugi wa kenti, abonye ibiyobyagenge bigiye kuzamwica kandi bamukoresha nk’umugaragu ahita ava muri KENTI aza muri MERINE, atangira ubuzima bwe gutyo aribwo yahuye na SCRORPION wari warabuze ababyeyi be ubwo bamusigaga k’umuhanda akababura burundu, akitangirira ubuzima bwo m’umuhada akaba aribo batangije cya kiraro twararagamo, ndetse SCORPION we namurushaga imyaka 2 yose,

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 3

noneho LEE aza kubinyungaho nyuma, ndetse baramwishimira cyane kuko ngo niwe wabafashaga kubaho igihe babuze aho biba kuko we yakoreshaga imbaraga zo kuba ari agakobwa gatoya abakamugirira impuhwe bakamuha akazanira abandi. Natangajwe n’ukuntu babayeho ari abana bo kumuhanda ariko bakabana nkabavandimwe, nza kubyemera neza uburyo twabanye neza mu gihe cyose twari kumwe, ndetse nabigereranya na bashiki banjye ngasanga tutarakundanye nkuko LEE yankundaga urukundo rwa kivandimwe, kuva nkibageraho mfite imyaka 14 ubwo navaga mu cyaro ngiye gushaka papa, nkabasanga CHAMELEON afite imyaka 11, naho SCORPIO na LEE bafite imyaka 12, bose mbaruta, kugeza ubwo ubuzima bwacu bwatangiye kuduhindukna ubwo nari mfite imyaka 17, naho LEE na SCORIPION bagize 15 ndetse LEE atangiye no gupfundura amabere, mu gihe CHAMELEON wari muto yari fite imyaka 14.

Ushobora kwibaza ngo ubuzima bwahindutse gute rero mwana wanjye. Umunsi umwe twarabyutse nkuko byari bisanzwe, turarya kugira ngo tubone imbaraga zo gushakisha amafraga m’umugi, turangije kuko twari twaramaze kuzobera, buri wese yari afite inzira akunda gucamo, twese turatandukana gahunda ari uguhura nimugoroba buri wese akazana ibyo yaronse, ubundi tugahuriza hamwe, ndetse tugakuraho amafranga tugomba ku ishyura ku ishuri aho twigiraga karate, tukanakuraho ayo gushyira mu kigega cyacu twari twarakoze kizadufasha kuzabaho neza igihe tutakibasha kwiba, andi tukayarya, nuko genda munzira yanjye nkuko bisanzwe, sinzi ukuntu nageze mu iduka rimwe, ninjiramo giye kugura isigara ngo mbe ndi kwinywera, mpagaze kuri contoire mbura umucuruzi, ariko numva mu kindi cyumba harimo umukobwa arimo kurira, ngo amubabarire ntamukorere ibya mfura mbi.

Kuri wa muvuduko nsanganywe mpita nsimbuka ngwamo imbere muri contoire, nkuraho irido yatandukanyaga icyumba kirimo imbere ndetse niduka, ngiye kubona mbona umugabo wambaye ubusa buri buri, arimo gushwanyagura imyenda y’umwana wumukobwa ungana na LEE twahuriye k’umuhanda ariko mfata nka mushiki wanjye,wari umwicaye imbere ubona afite ubwoba……………….LOADING EP 12.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 03| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved