IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 13| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”Randri mwana wanjye. CHAMELEON ahita abwira SCORPION ati”fata mufate iyo ngegera ngo ni LION yihaye gukubita afande wacu muyizirike, ubundi aryozwe ibyo yakoze. Ako kanya SCROPION ndetse na LEE bahise banyegera, bangezeho batangira kunkubita, ndetse banashaka kumfata ngo banzirike, ariko ako kanya umurwano hagati yacu uratangira, SCROPION ndetse na LEE dutangira gukubitana no gushotana,ariko bashaka kumfata bagasanga mbarusha imbaraga, wa mukobwa nari ntaranakamenya izina, agakomeza kunyikinga inyuma, kuko CHAMELEON yashakaga kumufata, intambara ikomeza kujya imbere hagati yacu, kandi kuva kera ibibi nibyiza byose twakoraga twarakundanaga, tukanabikorana, nibaza ikintu giteye umutima abavandimwe wo kuza bashaka kunkubita.

Uko turi batatu twakomeje kurwana, kuko wa mukobwa yageze aho akamfata amakote nari nambaye, CHAMELEON yabuze uko amugeraho, aricara aratuza ngo abanze arebe ukuntu SCROPION na LEE bankubita, ariko nkomeza kubarwanya cyane nubwo bari babiri, intambara imara iminota myinshi cyane biza kurangira bantsinze, bahita bamfata batangira kunkubita noneho ntari kubarwanya, baramfata banzirikira ku ntebe yari iri muri salon bakoresheje imigozi ikomeye ndetse n’amaboko bayanyujije inyuma, amaboko yanjye bayahuza naya wa mukobwa nawe bari baziritse gutyo duteranye umugongo, maze batangira kunyishongoraho,

CHAMELEON: ubwo rero wabonye uturusha umukandara muri karate ugira go wadukubita utangira no kutwiryaho ugenda ukubita nabo ubonye bose? Mwarimu ntago yatwigishije ko tugomba kugira discipline?

NJYE: ariko se bavandimwe ko ntacyo dupfa ni ukubera iki mushaka kunkorera ibintu nkibi?

SCROPION: byose ni wowe wabyiteye ahubwo ingaruka zabyo uze kuzirengera.

LEE: ugatinyuka ugakora kuri afande wacu? Cyangwa utekereza ko ibiraka dukunda kubona ukabona dutahanye amafranga akenshi hari ahandi hantu biba byaturutse? Niwe ubiduhesha wa murezi we, nuko tubona tutabigushoramo kandi tubona uri umwana wavukanye imyifatire, ndetse ukaba ugira n’ubwoba kuburyo waduteza abantu, none uratinyuka ugakubita afande wacu udutunze?

SCROPION: ahubwo se, iki gikobwa tugikorere iki? Duhamagare afande se?

CHAMELEON: oya, mube muretse, afande turamuhamagara tugiye kumuhereza uyu muswa ngo ni LION, yatubwiye ko nitumubona uyu mukobwa turabanza tukamwinezezaho kandi yanatubwiye ko ari isugi, urumva rero ntago byashoboka ko ayo mahirwe yancika.

NJYE: ariko se mwa bavandimwe mwe, ko twabanye igihe kinini ntabaziho ingeso mbi nkizo ngizo, ibyo twakoraga byose ko byari ukugira ngo tubone amaramuko no kwizigamira ibyo ababyeyi bacu batadukoreye, ni ukubera iki ibintu nkibi ngibi mwabikora koko? Uwo mutima nkuwo koko mwaba muwutoye hehe?

LEE: cyangwa wabonye utuzamo tukakwakira ugira ngo amabanga yose yacu twayakubitsa? Ibi ni bimwe mubyo utazi rero.

SCOROPION yavuyeyo atangira kuduhambura, nuko ahita afata wa mukobwa amuhagarika kuruhande, mu gihe ataratangira kunzirika nk’umurara wese uko amera mpita mfata akuma gato nagendanaga m’umufuka wikote ngapfumbatira muntoki, ubundi arongera aranzirika, ahita yicaza wa mukobwa muntebe ubundi atangira kumukuramo imyenda, umukobwa atangira kurira avuga ngo mutabare, ariko njye simbashe kwiyumvisha uburyo abavandimwe banjye bashobora gukora ibyo bintu, na LEE ubwe ari kubireba n’amaso ye, mpita mubaza nti,

NJYE: ese Lee uramutse ukorewe ibi bintu koko wakwishima?

LEE: funga kinwa wewe, ninde se wabinkorera urabona ndi umunyantege nke nkaka gatama katazi no gukubita urushyi? Ibi nibyo nyine bigakwiriye kuko nibyo wagashakiye, iyo utiterera mubitakureba, ukareka afande agakora ibyo ashaka, ubu baba batashye bari m’urugo amahoro.

NJYE: ariko se ubundi ibyo mwabibwiwe n’iki ko ari njye wabikoze?

Lee yagiye gutangira kumbwira ukuntu bamenye ko ari njye watabaye ako gakobwa ngakubita afande wabo, ngiye kumva umva wa mukobwa k’uruhande arimo kuniha, kumbe CHAMELEON yari yamaze kumukuramo imyenda ashaka kumurambika hasi kugira ngo amwinezerezeho, mpita numva ngize ikiniga n’isoni ukuntu umwana naba natabaye mbere ashobora gukorerwa ibyo nari nanze ko yakorerwa ikirenzeho abikorewe n’abavandimwe banjye, numva igisebo ninjye cyaba kiriho, mpita mbumbura ikiganza nkuramo Kakuma nari mfashe ntangira guca wa mugozi, mbikora Nsenga Imana ngo imfashe ucike vuba ataratangira kumwinezezaho, kuko nazahora nishinja icyaha cy’uko ari njye watumye babimukorera, nuko Imana nayo iramfasha nkuko yahoze ibigenza kuva kera kuoko iyo nabaga ngiye kwiba nkavuga ngo imfashe iyo boro cyangwa ayo mafranga nyabone neza yarabinkoreraga nkayabona kandi ntafashwe, naho niko byagenze umugozi wahise ucika, LEE na SCOROPION bari bari kureberera ibyo CHAMELEON ashaka gukora bamurangariye mpita mbaturuka inyuma, ubundi mbakubita mbaturutse inyuma nubwo byari ubugwari ariko nari ndi kwirwanaho, bahita bagwa hasi ntibongera kubyuka.

nuko CHAMELEON abibonye aba avuye kuri wa mukobwa, nuko umurwano hagati yanjye nawe uratangira, ariko nicira ijisho wa mukobwa ngo abanze yambare, kuko gahunda nari mfite kwari uguhita mva aho ngaho tukagenda, intambara yanjye na CHAMELEON ntiyanatinda kuko nubwo nawe yankubitaga nanjye naramukubise kuburyo rizaba isomo atazibagirwa.

Ako kanya amaze kuryama hasi mpita negera wa mukobwa ndamufasha kwambara, ubundi ngiye guhaguruka aho nari nsutamye numva ikintu mumutwe wanjye wagira ngo ni inyundo, mpita mbona isi yose inzengerutseho, wa mukobwa numva urusaku rwe ariko rumeze nkururi kuva ahantu kure cyane nkaho ari nyiramubande, mpita manuka hasi nshinga amavi ku butaka mfukamye, ubundi numva nta kabaraga nsigaranye, amajwi y’umukobwa nkayumvira mu kirere gusa, ngiye kumva numva n’amajwi yabari guseka, mu kuzengurutsa umutwe mbona ni SCOROPION ndetse na LEE bahagaze iruhande rwanjye barimo guseka, ndetse bakanankubita uko bashaka, ariko kubera ikintu bari bankubise m’umutwe sinabasha kumva ibindi byose, nuko mbona CHAMELEON ari kongera kurwana nawa mukobwa, ashaka kongera kumukuramo imyenda, ngiye kwiyandayanda ngo mpaguruke numva bankubise ikindi kintu cyo m’umugongo, ariko nihagararaho ngo ndwanire uwo mukobwa utaragize icyo acumura ku Mana, ariko numva bakomeje kunkubita.

Barankubise ku buryo nabuze nutubaraga two gukomeza gupfukama hasi, bo bakomeza guseka bishimye cyane nkaho batsinze umwanzi, nuko aho ndyamye hasi ntangira kwibonera ikirere cyose kiri guhinduka umweru, hari n’indabo nziza cyane wagira ngo nageze muri paradizo, mpita mpaguruka ntangira kugenda ntemberera muri icyo kibaya cyiza nari ntarabonaho kuva navuka, kuko nubwa mbere nari ngeze ahantu nkaho, ngiye kubona mbona hejuru yanjye utunyoni n’ibisiga mumabara y’umweru byinshi cyane bitagira umubare binyuzeho biririmba uturirimbo tunogeye amatwi, ndetse ngiye kubona mbona n’amatungo magufi yose ariko afite ibara ry’umweru ashorewe nabashumba biyambariye amakanzu y’umweru gusa byose binyuzeho, nuko umushumba umwe anyuraho abona narangariye ibyo nair ndi kubona, maze arambwira ati”Lewis ngwino tugende, twigire ahantu heza tutazongera kubona ibibi”.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 26| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Nuko amfata ukuboko turikomereza turajyana, nkumva ahantu turimo kujya ni heza cyane, ariko tugeze imbere nsubiza amaso inyuma aho mvuye, mpita numva urusaku rw’umukobwa urimo kurira avuga ati”Lewis ntabara ndakwinginze” ariko namushakashaka nkamubura, nkumva ari nk’inzozi ndimo kurota. Sinzi ukuntu wa mushumba yandekuye akaboko, maze ambwira ko ndi gutindiganya kujyana nawe kandi nta mwanya wo gutegereza afite, nuko ahita yigendera, ngiye kubona mbona ba SCROPION bampagaze hejuru bose, naho wa mukobwa we akiri kurwana intambara na CHAMELEON ngo atamufata kungufu, mpita nibaza impamvu nabaye ikigwari, kuko nshobora kuba natumye CHAMELEON amufata kungufu, nuko mpita niyandayanda ngo mpaguruke, ariko biranga ntangira gusenga Imana mvuga nti”Mana mpa imbaraga”.

Ibyo mbisubiramo inshuro nyinshi cyane ndi kugerageza guhaguruka, sinzi ukuntu barangaye gatoya, mpita mpaguruka aho nari ndyamye mu gihe bari bari gufana ibyo CHAMELEON ashaka gukorera wa mukobwa, nuko mpita nshikuza LEE ikibaho bari bafite bari kunkubitisha nkananirwa kubyuka aho nari ndyamye, mpita nkibakubita bombi uko ari babiri m’umutwe bahita bongera kugwa hasi, ubundi negera CHAMELEON ngo muhane kuburyo ibintu ashaka gukora atazongera kubikora, ubundi nawe ahita anyegera ashaka ko turwana, mpita mukubita urubaho mu mutwe ariko arakwepa, mpita nzenguruka ubundi mukubita ku mbunda ye, ahita aryama hasi arimo gutaka cyane ngo arapfuye, n’ibindi ntashakaga kwitaho, kugira ngo nemeze neza ko namukubise atongera kumpagurukana, mpita mukubita cya kibaho no mu irugu kugira ngo asinzire, kuko bari baranyigishije ahantu nshobora gukubita umuntu agasinzira akaza gukanguka hashize igihe kinini ariko adapfuye.

Nyuma yo gusinziriza CHAMELEON nahise mbona bose uko baryamye ari batatu hasi, ntangira kwibuka ukuntu banyakiriye bakanambatiza izina LION, ndetse tugatangira gushakana imibereho, ariko kuri iyo nshuro bakaba bari bangambaniye bashaka kuntanga k’umusirikare nari nakubise, ntangira kwibuka urwango mfitanye n’abasirikare aho bava bakagera, ariko ibyo sinabitindaho cyane, mu kwitegereza wa mukobwa aho yari yicaye, afashe agapira ke mu ntoki yagakinze ku gituza ahisha amabere ye, ndetse n’akajipo yari yambaye yagahishe hasi ngo paradizo ye itajyaho imbeho, mpita musaba kwambara vuba vuba tukava aho hantu abavandimwe batarabyuka ugasanga noneho bitubanye ibibazo, nuko ahita yambara nanjye ntangira kwinjira mu cyumba, ngera aho turara hari hari udusanduku tubamo amafranga tuba twarazigamye azadufasha kubaho igihe tutakiri kubasha kwiba, mpera kugasanduku kanjye mpita nkamena ubundi nkuramo amafranga yose, mpita mfata cya gikapu nakuye k’umukecuru mu cyaro ubundi nyashyiramo, ndetse nudusanduku twabo bose ndatumena mpita nkuramo amafranga yose bazigamye kuva mu myaka 3 ishize ubundi nyashyira mu gikapu cyanjye.

Mpita negera nameza yari ariho amafranga ya CHAMELEON na LEE bashyizeho yo kwishyura ku ishuri aho twigiraga karate nayo ndayatwara, ubundi hejuru yayo ndenzaho imyenda mike muyo nari mfite y’ingenzi, ubundi ngaruka muri salon nta kintu na kimwe mbasigiye, mpita nsanga wa mukobwa amaze kwambara utwenda twe, ariko arimo gutitira kubera ubwoba n’imbeho, nuko mpita nkuramo ikote nari nambaye ngo ndimwambike imbeho ishire, mu kurireba mbona ryuzuyeho amaraso, mpita ndijugunya aho ngaho nyura inyuma ngera muri douche aho twogera, nkuramo imyenda nisiga amazi mu rwego rwo kwikuraho amaraso, kugira ngo aho nyura ntibaze kunkeka, maze ubundi mpita mfata indi myenda mu gikapu, ndayambara ngaruka k’umuryango waho muri salon nari nasize umukobwa, mpita mufata ukuboko ndamubwira ngo tugende.

Twahise tumanuka gatoya tugera k’umuhanda, gusa ntago nari nzi aho nshaka ko tujya, kuko icyo nashakaga kwari ukuva aho ngaho ubundi nkagenda ba CHAMELEON batarabyuka, kuko bari kumpitana iyo bamfata, ako kanya hahise hagera moto 2 duhita tuzitega, mpita nzibwira ngo batugeze m’umugi wa MERINE, kandi badutwarire kumuvuduko, mu minota mike nabo ntibatindiganijemo twari turi ahantu aba motari baparika, hafi ya gare yo muri MERINE, ndabishyura ubundi mfata umukobwa ukuboko, musaba ko twaba tugiye muri gare tukicaraho gatoya, tugatekereza ikintu twaba turi gukora.

Ubwo twazamutseho gato n’amaguru twinjra muri gare, mpageze twicara kuri twa dutebe abagenzi bategererezaho, ntangira gutekereza ikintu umuntu yakora muri ako kanya, ndetse nibuka ko ba CHAMELEON aho hantu ariho twahuriye bwa mbere ko bashobora gukanguka bagahita bahaza, mpita mfata umwanzuro ko tugomba kuva aho ngaho ubundi tukagenda.

Nahise nibaza aho twerekera, mpita mubaza

NJYE: sasa rero ubu dukore iki? Ni hehe twajya? Kuko uramutse usubiye m’urugo uriya mugabo ashobora kukugirira nabi, kandi yakubaza nanjye aho ndi.

UMUKOBWA: tujye muri KENTI.

Umukobwa yavuze gutyo ngo tujye muri KENTI mpita nibuka ko n’ubundi njya kuva mu cyaro ariko nari ngiye, ariko nagera mumugi wa MERINE ngahita mpura naba CHAMELEON bakabanza kunyigisha isomo ry’ubuzima, mpita nyuza amaso hirya no hino, ndebye inzira 2 umuntu ashobora gucamo, nibaza niba twajya mu cyaro kuko ariho harinzwe kurusha m’umugi cyangwa se tukajya muri KENTI nk’uko uwo mukobwa yari abimbwiye, mu gihe nkiri gutekereza ikintu nakora twagiye kumva twumva abantu barimo gusakuza hakurya yacu, mu kurebayo tubona ni igitero cy’abasirikare batari be bafite inkoni mu ntoki zabo, bagenda bakubita abaturage uko bashaka, wa mukobwa mu kubabona, ahita anyikingaho, maze arambwira ati”duhunge nguriya papa yatangiye kudushakisha”.

Umukobwa yamaze kumbwira gutyo, mu gihe ntangiye kumufata ukuboko, ngiye kubona mbona imbere yacu, umusirikare umwe yazamuye inkoni……………….LOADING EP 14.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved