IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 14| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye.Umukobwa yamaze kumbwira gutyo, mu gihe ntangiye kumufata ukuboko, ngiye kubona mbona imbere yacu, umusirikare umwe yazamuye inkoni ashaka kuyinkubita, nuko mpita mpigika umukobwa k’uruhande ya nkoni ndayikwepa, ndebye mbona uwo mugabo ahita areba ku ifoto yari afite, ubundi ahita atanga signal kuruhande avuga ko wa musore amubonye, abasirikare benshi batangira kuza bagana aho turi, ngiye kubona mbonamo nawa mugabo nari nakubise ashaka gufata wa mukobwa ku ngufu, afite igipfuko ku jisho rimwe, aza yiruka agana aho turi, nuko mpita mpaguruka ntangira kurwanya ba basirikare, nkoresheje karate nari maze imyaka yose nize.

Abaturage nabo bambera abantu bose bivanga mu myivumbagatanyo, kuburyo abasirikare babyiganaga nabaturage bikanyorohera kubakubita, ariko mfashe wamukobwa ukuboko ngo atagenda bakamufata, nuko dukomeza guhangana gutyo ariko nareba nkabona abaturage bari gukubitwa, mpita niha gahunda yo kuba nava aho ngaho nkagenda mbakwepa, ntangira kugenda nkubita uwo nkubita nkamunyuraho ngenda niruka, kugeza ubwo hasigaye bake nkabacika nyuze mubaturage kuburyo batamenya aho nari nyuze, tugenda tumanuka twiruka tunyura muri za nzira nanyuzemo ubwo ba CHAMELEON bari banyibye igikapu, aho byari bitandukaniye nuko aho ho hari kumanwa yihangu, ndetse ngashyiramo nukwihangana kuko nari maze kunanirwa cyane, kuburyo muri uwo mugi wa MERINE ari Imana yanyirindiye, kuko iyo ncika intege gatoya bari kumfata simenye aho narengeye.

Nkuko njya numva mu gihugu cy’abaturanyi cyacu cya METROBERT bijya bigenda, ngo abayobozi bafite imbaraga bafata abaturage bakabafunga babaziza ubusa, ndetse bakabakoresha icyo bashaka cyose, ndetse nari narumvise ko habayo na gereza bafungiramo abantu binzirakarengane, kuburyo leta yaho nta kintu wayibaza, kandi ngo hari n’abaturage bo mu gihugu cyacu cya KENTLONE bajyanagayo bakabafunga, ibyo bigakorwa nabasirikare bafite imbaraga mu gihugu.

Nakomeje kwibuka ibyo bintu nari narumvise ubwoba burantaha, niha gahunda yuko ngomba gukora ibishoboka byose nkava aho hantu ntafashwe, ndetse nkomeza kwiruka mfashe uwo mukobwa ukuboko, tugenda twiruka tugana ahari cya kiraro twararagamo njye naba CHAMELEON, nuko tuza kuhagera nsanga haracyameze kwa kundi, mpita manuka ngera hasi y’umukingo, mfata nawa mukobwa ukuboko ndamumanura, tugeze munsi y’umukingo dutambikaho gatoya ubundi tugera munsi y’ikiraro, ndebye kuruhande mpabona ibikarito, bigaragara ko hafite abandi bantu baharara, nuko duhita twicara kuri ibyo bikarito, ntangira kwita kuri uwo mukobwa muhanagura amaraso yari yamutarukiye ubwo twarwanaga m’umugi bakankubita ahantu mfite ibisebe, ariko mu gihe ntangiye kumwitaho, ambwira ko ariwe wagakwiye kuba ari kunyitaho, mpita mubwira nti,

NJYE: iteka umugabo niwe ugomba kwita k’umugore mbere y’ibindi.

UMUKOBWA: nukuri ndagushimira ukuntu uyu munsi wose wanyitangiye, inzira zose naciyemo kuva mu gitondo, ukaba wambaye hafi cyane ugakora uko ushoboye kose ukandwanirira ishyaka, ndi kwibaza niba no kuba navuye murugo iwacu nkazana nuriya mugabo ari uko Imana yabishakaga kugira ngo mpure nawe maze ubundi unkure ku ngoyi yuriya mugabo, kuko iyo ntaza buri gihe nari kuba ndi murugo nkiri gukorera ku iterabwoba rye, ariko ndashaka kugushimira kubyo wankoreye uyu munsi ntakuzi nawe utanzi, kandi nukuri nuko ntabona uko nakwitura ariko Imana ikumpera umugisha.

Uyu munsi wose nibazaga ibintu byambayeho nkabiburira igisubizo, kuko nibazaga ukuntu ngiye gutakaza ubusugi bwanjye nkumva birandenze, nubwo umwana nari narakunze mu buto bwacu namuburiye irengero kandi naramukundaga cyane nubwo we atari abizi ko mukunda, ariko numvaga ariwe muntu wenyine ushobora kuzapfundura agaseke kanjye kamupfundikiriye, ariko buri muntu wese ushaka kunyinjirira muri paradizo wahitaga untabara ntazi aho uvuye, uhereye mu gitondo muri ririya duka, kugeza mu kanya turi hamwe wowe na bagenzi bawe mubana, kugeza ubwo bagukubise bakakugira intere kubera njyewe, ndetse uryamye hasi wa musore yagerageje uko ashoboye kose ngo yinjiremo ariko nakwibuka ko wandwaniye ukabakubita nabi cyane, nkumva njye nindamuka ntirwaniye bikarangira abigezeho naba ndi ikigwari kandi wowe wandwaniriye bigakunda, mu gihe wowe wari uryamye hasi bagenzi bawe barimo kugukubita no kuguseka ariko wowe urimo kuririmba indirimbo uvuga ngo “Mana mpa imbaraga”.

Numvise rwose nta kindi nakora uretse kukurwanirira, ariko ubwo imbaraga zari zinshiranye, nibwo nagiye kubona mbona urabyutse ndetse ubakubita nabi cyane, gusa wakoze cyane kuko uri malayika waje kundinda uyu munsi wose, nubwo ntazi ngo ubu nderekeza hehe ariko ibyo wankoreye birahagije, kandi nintakwitura n’urubyaro rwanjye ruzakwitura.

NJYE: humura, buriya Imana iba izi ukuntu ibintu byose biragenda, kandi ntugire ikibazo kuko ahantu hose ndajya turajyana nubyemera, kandi ntago nakwemerera ko usubira iwanyu kuko uriya mugabo yakwica. Ahubwo se ni ukubera iki wavuze ngo twerekeze muri KENTI?

UMUKOBWA: ndashaka kwihorera kuri mama wanjye, kuko kuba mbayeho gutya ntameze nk’abandi bana niwe wabigizemo uruhare, kuko nubwo nari umwana mutoya papa akimara gupfa ariko namubwiraga kunyura munzira nzima ariko ntabyemere, none reba ingaruka zageze kuri njye ndetse n’abavandimwe banjye, kuko nka LOLAS twamubuze afite imyaka itanu, none sinzi niba musaza wanjye wundi uriya mugabo ataramwica, ndetse na mama ubwe akamwica kubera ko namucitse. Gusa mama we aramutse apfuye niwe waba wizize kuko ntako ntamugize mubwira ko yareka uriya mugabo.

NJYE: oya nawe ntago wagakwiye kwanga mama wawe kurwego nkurwo kandi ari umubyeyi wawe, kuko nanjye nubwo nakuze nziko ari mama wanjye kandi atariwe ananyanga cyane, nkabimenya twaratandukanye ariko ntago nigeze mugirira urwango nk’urwo, kandi nifuza ko nubu ngubu ndamutse mpuye nawe namubwira ko namubabariye kubyo yankoreye byose.

UMUKOBWA: unyibukije kera umugore wari inshuti na mama, buriya nubwo nari muto cyane ariko hari ibintu kera byabaga nkabona ko ari amafuti, ariko simbashe kugira umuntu mbibwira, kubera ko papa nisanzuragaho yari yarigendeye.

Kera hari umugore wacuruzaga hamwe na mama, amaduka yabo yari yegeranye, ariko uwo mugore kugira ngo ashake umugabo, mama niwe wari waramurangiye uwo mugabo, bajya gushakana uwo mugabo yari umukire cyane kuri rwa rwego rw’uko ninzu bari batuyemo yari etage nini cyane, barabuze icyo bayikoreramo mumugi ubundi babwira abantu ngo baze bayicumbikemo bajye bishyura amafranga make cyane, noneho bo bakibera mu nzu yo hasi n’abana babo, ariko uwo mugore aza kumva amagambo ya mama wanjye wamwoshyaga gusa.

Igihe kimwe uwo mugore yaje kudusura murugo, azana numugabo we ndetse n’abana be uko ari bane, noneho uwo mugabo muri company ye baza kumuhamagara ko babonye abashyitsi bitunguranye ko yajya mu kazi byihutirwa, kuko abo bashyitsi ari abashoramari baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya METROBERT bakaba bashaka gushora imari muri company ye, nuko uwo mugabo adusezeraho, ndetse asezera ku mwana w’umuhungu muto muri abo bana yari afite kuko byagaragaraga ko amukunda cyane, ubundi aragenda, nuko mama nuwo mugore basigara baganira, kuko abana bandi b’uwo mugore nabo bamubwiye ko bagiye murugo gukora imikoro yo kw’ishuri, ariko nkabona ko ari ukubeshya, ahubwo nuko murugo batari bahakunze, nuko bamaze kugenda nsigara ndi gukina nako kana k’agahungu kari kazi utuntu twinshi cyane, mama na mama w’uwo mwana bakomeza kuganira, ariko nkabumva ibyo bari bari kuganira.

MAMA: nyamara nuko nkubwira ugashyira ibiti mu matwi, n’ubundi uriya mugabo mwabanye kubera ko afite ziriya company, ibaze ariko uramutse ufite company yose, irimo ziriya hotel, ivuriro ndetse n’uruganda, ubundi watambuka bakavuga ngo CHAIRWOMAN SOLINA, urumva ataba ari byiza? Nk’ubungubu iriya nama y’abantu baturutse muri metrobert ni wowe uba ugiye kuyiyobora, none wowe wirirwa mukaduka ka million 2 zonyine kandi umugabo wawe atunze ama milliard.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 11| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

UWO MUGORE: none se ko uri inshuti yanjye, urangira inama yo gukora iki wenda kuburyo kariya kagabo nagakuraho byose.

MAMA: umva nkubwire ikintu ugomba gukora, urabona uriya mwana we w’ikinyendaro, ugiye kumukoresha nk’itwaro yo gutuma aguha ibye, kandi wibuke ko we agukunda by’ukuri kuburyo yaguha ibye byose akakugumana ukamurerera abana cyane cyane uriya akunda cyane.

UWO MUGORE: ariko uziko aribyo? Nkubu ndamutse mubwiye ko agomba gufata imitungo ye yose akayinyandikaho, yakwanga nkigendera cyangwa se umwana we nkamubwira kumushyira nyina wamubyaye.

MAMA: ibyo kugenda ntuzabivuge, ahubwo wowe umushozeho intambara ukoresheje uriya mwana, kuburyo uramubwira ko natabikora uriya mwana arava muri urwo rugo, kuko agukunda cyane kandi wabonye ko ibyimitungo atabyitayeho kubera ko urukundo rwamugize umusazi, azabona ko nubundi imitungo ikwanditseho mwakomeza kubana nta kintu cyakwangirika, aho niho azahita abikora, nyuma namara kubikora ushake uburyo we nuriya mwana we wikinyendaro ubikuraho, noneho mushake ahantu mwimukira, kuburyo unashatse wanagurisha iriya company ugahita uguramo andi mazu cyangwa se ukiyubakira company yawe ku giti cyawe, urumva hari icyo byaba bigutwaye?

Ubwo mama yakomeje koshya uwo mugore birangira yemeye, nuko umugore bamaze kuganira afata wa mwana bavugaga ko ari ikinyendaro barataha, nuko uwo mugore ageze murugo asanga umugabo we ntarataha, aramutegereza kugira ngo amushoreho intambara, ninjoro uwo mugabo atashye umugore ahita amubwira ibyo mama yari yamubwiye, umugabo kuko yakundaga uwo mugore cyane arabyemera, ndetse uwo mugabo arabisinyira ko imitungo yose ayishyize mu izina rye, amuha nibyangombwa byose by’imitungo ye yose, ubundi araza abwira mama wanjye ko ariko byagenze, nuko mama ahita amubwira ko agomba kubibika kure cyane, kuburyo nta muntu numwe uzigera abibonaho, kuko nkuwo mwana wikinyendaro aramutse amenye ko aruko byagenze ashobora kuzarwanya uwo mugore, uwo mugore ahita agira igitekerezo cyo kubitsa mama wanjye ibyo byangombwa byose, biza kurangira uwo mugore abizanye mama abibika mu kabati ke.

Ubundi uwo mugore ajya kubwira umugabo we ko uwo mwana w’ikinyendaro agomba kujya kwiga aba mu kigo kibamo abanyeshuri imbere interna, uwo mugabo kuko yakundaga uwo mugore cyane arabyemera ariko njye nkeka ko uwo mugore ashobora kuba yari yararoze uwo mugabo, kuko buri kintu cyose yamubwiraga yaracyemeraga, nuko uwo mwana ajya kwiga mu kigo abayo, birambabaza cyane kuko nari nziko aziga mu kigo natwe twigamo njye nabo bakobwa bavukanaga, nkajya mubona buri munsi kugeza igihe tuzakurira nkamubwira ko mukunda, none uwo mwana naramubuze burundu kuko ntago yigeze agaruka, kugeza ubwo umunsi umwe papa we yavuze ngo agiye gusura uwo mwana ku kigo yigagaho, uwo mugore yaza akabibwira mama, mama akamugira inama ko agomba kumushyiraho abantu bamukurikira bagera ahantu hihishe uwo mugabo bakamwicirayo, noneho kubera ko ibyangombwa by’imitungo yose uwo mugabo yari yarabishyize kuri uwo mugore, uwo mugabo yamara gupfa uwo mugore akabisigaramo neza nta muntu bari kubirwanira.

Mu gitondo cyaho nibwo uwo mugabo yabyutse aritegura ngo ajye gusura umwana we, nuko umugore ashaka abasore batanu muba securite barinda company ye, abasezeranya kuzabaha imigabane muri iyo company, nuko abatuma kwica uwo mugabo ndetse abaha na moto yo gukurikira imodoka y’uwo mugabo, ndetse ababwira ko bagomba kumukurikirira kure cyane kuburyo atarababona, biza kurangira bagiyeyo ariko hagaruka umusore umwe gusa abandi bapfuye, ngo kuko uwo mugabo yari azi kurwana, cyane ko yari yaravuze ko umwana we wumuhungu azamujyana mu ishuri ryigisha karate kugira ngo azabe indwanyi yo kurwanira umuryango wabo waba LEWIS, nuko uwo musore mu kugaruka asanga uwo mugore ntago ari iwe murugo, amuhamagaye amubwira ko ari iwacu aho twari dutuye ngo ahamusange, uwo musore ahita aza bajya kwiherera ngo bavugane, ariko kuko nari akana gatoya nanjye njya kwihengeka ku gikuta cyinzu ngo numve ibyo bari kuvuga.

Uwo musore abwira uwo mugore ko uwo mugabo we bamaze kumwica, ariko bagenzi be bahasize ubuzima, umugore arishima cyane ahita abwira uwo musore ngo ajye kuri company yabo aramusangayo, amuhe imigabane yose hamwe niyo yari kubaha uko ari batanu, nuko bamaze kuvugana ibyo uwo musore aragenda, uwo mugore agaruka muri salon abwira mama uko byagenze, nuko barishima cyane batangira no kunywa inzoga zihenze, nuko mama wanjye abwira uwo mugore ngo noneho amuhe bya byangombwa bye, umugore amubwira ko yaba akibimubikiye kubera ko aho biri biri mu maboko mazima, igihe cyose yabikenerera yazabimuha, icyangombwa nuko agiye kuyobora company byitirirwa ko asimbuye umugabo we, nta muntu numwe uzamutera kuko ntawe uzamenya ko ari uko byagenze, nuko bakomeza kwishima, ariko buri munsi nkajya njya kuri uwo mugore kugira ngo ndebe ko wa mwana yaba yaragarutse avuye kwiga muri interna, ariko nkasanga ataragaruka, kandi bashiki be bose ntago twavuganaga, kuko nikundiraga ako kana gusa k’agahungu.

Iminsi yakomeje kugenda, uwo mugore akajya aza murugo gusangira na mama inzoga zihenze, ndetse akanazana nawa mugabo wagarutse avuye kwica wa mugabo nyine, akamubwira ko ariwe asigaye yikundira, biza kurangira yanzu ya etage bari batuyemo m’umugi uwo mugore ayigurishije, ariko nza gutungurwa no kumva abantu bavuga ko ngo uwo mugabo burya yashakanye nuwo mugore ari umukene, ngo none uwo mugore yaramwirukanye ajya kwangara, kuburyo naya modoka yagendagamo bayigaruye wa mugabo wamwishe akaba ariwe usigara ayigendamo, uko twaje gukura niko ubushuti bwacu nuwo mugore bwagendaga bugabanuka, noneho kubera mama asigaye ameze nkumusazi kubera ko twabuze LOLAS, wa mugore ntiyongera kumwikoza, none ubu company ya mbere mu gihugu cyacu iyobowe nuwo mugore ariko abantu baziko ari iye ahubwo umugabo we yahoze ari umukene kuva babana, ubanza ari njye muntu ubizi njyenyine, gusa ntuzagire uwo ubibwira narumvise ngo uwo mugore ni umwicanyi, kandi ngo akorana nabayobozi bakomeye, ntuzabivuge nanjye atazanyica.

Rero umbwiye ko ufite mama wawe wakwangaga cyane mpita nibuka uwo mugore ukuntu yangaga ako kana ngo ni ikinyendaro, gusa disi buriya ka LEWIS wasanga karanapfuye.

Uwo mukobwa yamaze kumbwira gutyo numva ndatunguwe cyane. Kuko mu mazina yavugaga yose ahajemo izina LEWIS kandi ntabandi bantu baba LEWIS nari nzi uretse twebwe iwacu, uhereye kuri papa wanjye BRON LEWIS, akaba yaranyise PETRON LEWIS hamwe n’abavandimwe, ndetse n’umwana nzabyara nagombaga kumwita LEWIS kugira ngo umuryango waba LEWIS ukomeze kugenda ukura. Ndetse no mu mazina yandi yavuzemo, yavuze SOLINA rikaba ryari izina rya mama waba TONZI, nuko mpita nibaza niba uwo mukobwa turimo kuvugana muri ako kanya, yaba ari kana k’agakobwa twakundaga gukina ibyabana buri gihe twabaga twagiye gusura iwabo n’igihe iwabo babaga baje kudusura, numva ntago ndi kubyiyumvisha neza, nuko mpita mubaza nti” Nonese wowe uri k’akana twakundaga kuba turi gukina kitwaga JOVIA?”. Ahita ambaza ati”ubimenye ute?”……………..LOADING EP 15.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved