PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Nuko mpita mubaza nti” Nonese wowe uri k’akana twakundaga kuba turi gukina kitwaga JOVIA?”. Ahita ambaza ati”ubimenye ute?”.
Umukobwa yambwiye gutyo mpita mpamya ndashidikanya ko ari JOVIA, akana twakundaga kuba turi kumwe buri gihe, ariko kakaba karakundaga kuba kagiye ku ishuri kuko kigaga muri maternelle mugihe njye mama wanjye yari yaranze ko niga maternelle ngo nzajya kwiga mpita ntangirira muwa mbere, nshimishwa cyane no kongera kumubona nyuma y’imyaka yose yari ishize, ariko mbabazwa nuko mu gihe cyose cyashize kuva nava murugo ngiye kwiga muri interna ntigeze nongera kumutekerezaho, ariko nza gusanga nta mpamvu yo kwirenganya kuko nanjye ubwanjye ntago nigeze nitekerezaho, kubera ko nkiva m’urugo aribwo ibyago byanjye byatangiye, kuko kw’ishuri nta numwaka wose wuzuye nigeze niga, nuko mpita negera JOVA ndamuhobera cyane, ndetse amarira atangira gushoka ku matama yanjye, nuko JOVIA ayoberwa ibyo ndimo maze aranyishikuza, ahita ambwira.
JOVIA: Ko nkubwiye ibyo bintu byabagore badakunda abana babo ugahita umbaza ngo ndi JOVIA, warangiza ukampobera cyane urimo kurira, nawe aho hantu waba uhazi? Uranzi se?
NJYE: Jovi, ni njyewe PETRON LEWIS twakundaga kuba turi gukina buri gihe twaje kubasura, n’igihe wavaga ku ishuri utashye ukazana naba tonzi ngo uze kundeba murugo. Imyaka myinshi.
JOVIA: ngo? Uri LEWIS? Ntibishoboka, nonese kuki uri hano, kandi mama wawe nabavandimwe bawe bibereye muri KENTI bari kurya amafranga ya papa wawe wowe uri gukora ubu mayibobo kumuhanda?
NJYE: Ubuzima ni inzira ndende mwana wa mama, ntago nanjye nahisemo kuba ndi gutya, nirirwa ndwana intambara zidashira, ariko zose nkazirwana kubera kurwanira ubuzima bwanjye, ariko ntangajwe n’ukuntu uzi amateka y’umuryango wanjye kundusha kandi ndi umwe muri uwo muryango, buri gihe njye nari nziko papa na mama bajya gucuruza mu isoko, ibya company ntago nari mbizi, ahubwo uvuze ibya company ngira ngo ni abanda ba LEWIS uri kuvuga, ariko uvuzemo izina SOLINA ndatungurwa, gusa ndumva mbabaye cyane ko burya ibintu byose byabaye kuri njye ari uwo mugore numvaga nababarira wabikoze, mu gihe numvaga ko duhuye akansaba imbabazi nazimuha, kuko amakuru nari mbitse m’umutwe wanjye nuko papa na mama bashakanye papa ari umukene noneho akaza kumuta kubera ubukene kumbe imitungo yose yari iya papa?
JOVIA: Niko bimeze rwose, imitungo yose yari iya papa wawe, ndetse naho mwari mutuye umugabo wahaguze ni umwe wishe papa wawe akahamugurisha kumafranga nubundi yamuhembye nyuma yo kwica papa wawe.
NJYE: Ariko mana koko ni ukubera iki wemeye ko ibintu nkibi biba kumuryango wacu? Ahubwo se ko numvise uri kuvuga kubyangombwa by’imitungo ya papa, ko mama wawe ariwe wabibitse, nyuma yaje kubimuha? Kuko ubwo ngize amahirwe ngahura nawe, imyaka yose maze kwisi ndwanira k’umuhanda ndi mayibobo kandi papa yari umutunzi, ubungubu ngomba guhorera urupfu rwa papa wanjye, ariko nta handi nahera kubera ko ngomba guhera mu mitugo ya papa wanjye, kuburyo nzatuma uriya mugore wishe papa agenda m’umuhanda yambaye ubusa kubwo kuba ari kwishyura igitambo cy’ibyo yadukoreye njye na papa, nkaba naravuye mu cyaro nziko ngiye muri KENTI gushaka papa wanjye, nagera inaha nkanyura mubuzima bubi cyane kugira ngo nzahure na papa mfite amafranga yo kuzamukenura kuko dusubira murugo,
Batubwiye ko papa wanjye mama yamwirukanye kubera ubukene, nyura mubuzima bubi cyane nirirwa nkubitwa, ngafungwa, nkirukankanwa, bantera amabuye n’imijugujugu kandi papa yari yaranteganyirije ibyiza, ndumva uku guhura nawe tukagerana hano ari inzira yo kugira ngo mporere papa wanjye, kuko uwo mugore ndetse n’uwo mugabo wagize uruhare mu gupfa kwa papa ndetse no gutorongera kwanjye, nzabakubita bange isi kuburyo bazumva bagomba kuyisezera, ariko ntago nzatuma bayisezera kuko nzakomeza mbababaze cyane kuburyo ububabare papa yahuye nabwo apfa nubwo nahuye nabwo kuva mu myaka 12 ishize bazabubamo ubuzima bwabo bwose, ahubwo mbwira ibyangombwa byimitungo ya papa iherereye hehe? Ariko se ubundi papa nawe ko numva ntabye, urukundo rwatuma utanga ibyawe koko?
JOVIA: Rero LEWIS nubwo nkubwiye ibi ngibi ntazi ko ari wowe ndi kubibwira, ariko ndakwinginze ntuzatume nicuza impamvu nabikubwiye, kuko uwo mugore arabizi ko umuntu wenyine ubizi ari mama wanjye, bivuze ko nubwo mama mwanga kandi nkumva namwihoreraho kubwo kuba yarashakanye na kiriya kigabo cy’igisazi, ariko byose nihungabana yahuye naryo, bigatuma bigenda gutyo, ariko ntago nakwishimira kumubona yapfuye, kuko uramutse ushoye intambara watuma mama wanjye yicwa ndetse na musaza wanjye, bityo ndakwinginze mbabarira wenda ndakubwira aho ibyangombwa by’imitungo ya papa wawe biri ariko ntuzatume umuryango wanjye ubigiriramo ikibazo.
JOVIA yambwiye gutyo numva mugiriye impuhwe, kuko yabivuze amarira arimo gutemba kumatama ye, nuko mubwira ko nzamurinda uko byagenda kose, mubwira nti
NJYE: Jovia urabizi ko kuva kera hose njye nawe twahuzaga kuko ni wowe mwana twakundaga gukina bikanshimisha kurusha nababandi bari batuye mu gipangu cyacu, rero nkwijeje ko nuramuka umfashije ukangeza ku mitungo ya papa nzakurinda, kuko inzozi za papa zo kunjyana kwiga imirwanire nazigezeho, kandi nta gihamya ukeneye kuko nabikweretse uyu munsi, rero nyizera unyizeze ko ugiye kumfasha ukambera ikiganza kinyobora ahari urumuri, kuko imyaka yanjye yubuzima bwanjye bwose nayimaze mu mwijima.
JOVIA: Ndabikwijeje kandi ntakubeshye nari maze imyaka myinshi cyane ngutekereza ndetse ntegereje kukubonaho, none dore inzozi zanjye zibaye impamo. Impapuro z’imitungo ya papa wawe zibitse mu kabati ko mu cyumba cya mama, muri kentia ho twari dutuye, ubwo kugira ngo tuzigereho birasaba y’uko twajya gutega imodoka ituvana ino aha muri MERINE, ubundi tukajya muri KENTI, kuko imfunguzo za kabiri nzi naho zibitse murugo, ngahita mfungura tukinjiramo imbere.
Jova akimara kumbwira gutyo numvise nishimye cyane, nuko ntangira kwibaza ukuntu naba mbayeho igihe naba ndi kurya nkananywa bidasabye ko niba umugenzi cyangwa bicuruzwa mu isoko, nkumva izo zaba ari inzozi ariko numva ko byanga byakunda imitungo ya papa yo ngomba kuyisubiza, ariko mbabazwa cyane nuburyo bashiki banjye TONZI NA DIVA bemeye ko mama yica papa, kuko RENA we yibaniraga n’ubumuga bwo kutavuga, numva ntamurenganya kuko ntago yar’abirimo, ariko nawe mpita numva ntaho ataniye nabo, kuko iyo aba avuga bari gufatanya, mpita numva ko bose ari aba nyina, kandi nta mbabazi nzigera mbagirira, nkiri muri ibyo bitekerezo JOVIA yankozeho, mu gushidukira hejuru ambwira ko amasaha atangiye kugenda, ndebye mbona afite telephone, mubajije aho ayikuye ambwira ko ari iye yari ibitse mukajipo yari yambaye, nibaza ukuntu telephone itigeze itakara ninzira zose twanyuzemo, nuko nkiri kubyibaza arambwira,
JOVIA: Nonese ko amasaha arimo kugenda, ubu ngubu turabigenza gute?
Jovia nahise mubaza isaha ambwira ko tugeze saa kumi nigice za nimugoroba, nibaza ukuntu isaha zigeze aho ngaho kandi mukanya kashize twari mu gitondo, ariko nza gusanga twaganiriye byinshi, disi nishimira ko afite umutima mwiza, nuko ngiye kumva numva munda ye ikintu kiravuze, yikora kunda mpita mbibona ko inzara imuriye, ako kanya mpita mfata cya gikapu cyanjye ngikubita k’umugongo, ubundi mufata ukuboko ndamuhagurutsa, mpita ngera aho twuririra tuva mumukingo tugahita tugera m’umuhanda, nuko ndazamuka nawe mpita muhereza akaboko arazamuka, ubundi tugeze k’umuhanda turawutambika twerekera m’umugi, duhita duhura naba basore bakunda gucuruza ibintu babigendana,
mpita mbahagarika ubundi ngura ingofero 2 zirebe imbere zifite ibizuru, ndetse ngura na lunette za fume ebyiri, ndabishyura ubundi baragenda, ndebye jovia mpita mbona ko ashonje kuko no kugenda byari bitangiye kumunanira, mpita mwambika ya ngofero na lunette, ariko ndebye mbona afite telephone mu ntoki gusa, mpita ngenda niruka nsanga babacuruzi, mpita ngura agakapu gato k’abakobwa ubundi ngura nudukweto duto tw’imishumi tutaramurya, ubundi ndishyura ndaza ndamwambika, abantu mumuhanda batubonye baturyanira inzara, ariko njye ntago nari mbyitayeho.
Namaze kumwambika ubundi mufata ukuboko turagenda, tugeze imbere ya bank ahari umuryango w’isoko mpita nkata haruguru, tuhageze tubona ama restaurant zicuruza ibyo kurya, ndeba hirya no hino ngo ndebe ko hari umuntu waba wadukurikiye, ariko sinamubona, mpita ninjiza JOVIA nanjye ndinjira, ubundi twinjira mu kindi cyumba kuburyo abantu bakwinjira muri salon batapfa kutubona, umukozi waho aza kutubaza icyo turya, turabimusaba ahita abizana turarya, nk’umwana wo kumuhanda njye nariye nta kintu nitayeho, ariko JOVIA atangira kwizanisha za soni z’abakobwa igihe bari kumwe n’abasore, nuko mubwira ko nakomeza gutinda aratuma turara muri MERINE kandi imodoka ya nyuma iva muri gare saa kumi nebyiri, nuko atangira kurya noneho atari kundeba,
Ubundi turangije kurya njya kuri comptoire, mbaza umukozi waho ahantu umuntu yakura ubwiherero arahanyereke, mubaza naho nakura amazi nshobora gukaraba ambera umuntu mwiza arayampa, ubundi mfata jovia kuko nari mbizi ko tugiye gukora urugendo rurerure kuburyo muri KENTI twari kugerayo saa ine za ninjoro turamutse tubonye imodoka ya saa kumi nebyiri, mujyana aho banyeretse mubwira gukaraba, nuko musiga arimo gukaraba nsohoka hanze, wa mugabo ambaza impamvu ngiye ntamwishyuye mubwira ko ntagiye, ariko mpita mfata amafranga ndamwishyura, ubundi nsohoka muri restorant ngeze hanze nambara ingofero neza, ndetse na lunette, ubundi nambuka umuhanda mpita ninjirira mwisoko ry’imyenda, ngera ahantu bacururiza imyenda yabagore, ubundi nshaka aga pantalo nagashati twabakobwa, nubwo ntari nzi uko JOVIA angana ariko naguze binini, mugurira numukandara araza kwambaza ipantalo, ndangije ngura isume ndetse numupira wimbeho,
ndangije kubyishyura mpita ntambika gatoya mugurira amavuta ya gikotoro yo kwisiga, ubundi mpita nsohoka mu soko nihuta ncunganwa na saa kumi nimwe nigice, kugira ngo tube twageze muri gare dushake amatiki atujyana muri kenti, nuko ngaruka nihuta ninjira muri ya restaurant, nkomereza hahandi jovia yari ari gukarabira bari bambwiye ko ari naho abakozi biyo restaurant bakorera isuku, ngezemo nsanga JOVIA ararangije kwiyuhagira, mpita muhereza esouime mubwira ko imyenda arambara nyishyize aho ngaho namavuta, ubundi ngiye aho twariraga kuba mutegereje, nuko ndagenda nicara muri icyo cyumba ndambika amaboko kumeza, ntangira kwibaza uburyo biragenda nitugera muri kenti, ariko nanone nibaza niba turava muri MERINE amahoro,
nkiri muri ibyo bitekerezo numva umuntu ankomyeho ku rutugu, mpindukije amaso mu kwikanga mbona ni umukobwa wambaye udukweto tw’imishumi, nkomeza kuzamura amaso mbona yambaye agapantalo keza kwamwegereye ndetse kagaragaza imiterere ye kuva ku maguru kugera munda aho yari akenyereye umukandara ariko udafunze, kuko ipantalo yari imukwiriye neza nkaho ariwe bayidodeye, nkomeza kuzamura amaso yanjye ku gashati yari yambaye keza cyane kandi kamubereye, nzamuye amaso nyageza mu isura ye mbona yambaye lunette za fume, ningofero kumutwe kuburyo utapfa kumumenya, ku rutu rwe hari umupira wimbeho ndetse nimishumi y’igikapu yari ahetse mu mugongo, nuko muri uko kumwitegereza ahita akuramo lunette arandeba, ahita avuga,
JOVIA: Ese ko ukomeza kunyitegereza cyane nkaho tutahoze turi kumwe mukanya kashize, uranyibagiwe? Urimo kureba iki?
NJYE: Ahubwo se ninde utabasha kurangara areba ubwiza bw’umukobwa mwiza nkawe, uziko ungeze iruhande wankoraho nkagira ngo ntwitswe numuriro wamashanyarazi, ariko nahindukiza amaso ngasanga nari nibeshye ahubwo ari imirasire y’izuba ryacanye nkabona urumuri mu maso yanjye, nuko uko nkomeza kuyazamura nkabona utuntu twutunyenyeri turi kugenda tumurikira amaso yanjye, tuyayobora kugira ngo ndebe.
JOVIA: Saa kumi nimwe na 20 zirageze kandi nitugera muri gare dukererewe turabura amatiki atujyana.
JOVIA yamaze kumbwira gutyo mpita nikoroza kandi numva koko nari nakabije, nibaza amagambo yose nari maze kuvuga ahantu yaba aturutse muri njye ndahabura, nuko mpita mpaguruka ngo njye gufata igikapu cyanjye aho nari nagisize hamwe yogeraga, ambajije aho ngiye mubwira ko ngiye gufata igikapu cyanjye nkaza tukagenda, ahita ambaza niba icyo mpetse mumugongo atari cyo, nibuka ko nari nabonye agihetse ariko sinzi ibyo nari ndi gutekereza, nuko mpita ngaruka aho nari ndi mfata lunette nari narambitse kumeza, ubundi ndazambara turasohoka, twageze k’umuryango JOVIA arambwira,
JOVIA: Rero ntayandi mahitamo dufite, tugomba gukora uko dushoboye tukagera muri gare tugasaba amatiki ndetse tukinjra mu modoka, igahaguruka muri gare nta muntu numwe utubonye, ngaho rero gira gutya.
Jovia yansabye guhina akaboko gatoya ubundi agahitaa asobekamo ukuboko kwe, tukamera nkaho dukundana, ndabikora nawe ashyiramo ukuboko kwe, nirebye mbona ni byiza, mpita nibuka ko nakundaga kubibona ahantu mu birori hari abantu bafatanye gutyo, kuburyo ukundi kuboko ariko kwabaga gufashe igikapu twabaga dufite muri target yo kwiba, ubundi LEE wabaga yiyambitse neza nkumuntu waje muri icyo kirori agahita afata icyo gikapu, agahita areba aho ndi akakinterera, kuko nabaga nzi kwiruka cyane kubarusha ngahita nshaka inzira injyana aho batamfatira niruka cyane, bagasigara bari kuyobya uburari bwo gukiza lee muri ako kavuyo ubundi boro tukayitera gutyo. Nuko JOVIA ahita ambaza ibintu ndi gutekereza kuburyo biri gutuma ngenda buhoro, mpita mubwiza ukuri ibyo nari ndi gutekereza, ambwira ko ntazongera kwiba kuko nzabona imitungo ya data, nibaza nubundi iyo mitungo ndamutse nyibonye ko nabura icyo nyimaza kuko ntamashuri nize, kandi nari naravuye no ku ishuri ntazi gusoma no kwandika.
Twageze muri gare dusanga bakajije umutekano, ndeba ko nambaye lunette ningofero neza nsanga ni sawa, ndetse na JOVIA ariko nza kugiramo ubwoba, nibaza baramutse bamfashe ikintu bankorera, JOVIA anambwira ko niba wa mugabo yabonanjye naba chameleon bashobora no kunshinja icyaha cyo gushimuta umukobwa, koko nkuko yari abimbwiye twageze imbere aho binjirira muri gare tubona icyapa kiriho ifoto yanjye, mpita menya ko byanga byakunda ntahandi yavuye uretse kwa chameleon kuko niwe wari utunze amafoto yanjye, ubundi JOVIA ambwira ko ndi gushakishwa nubuyobozi bw’umugi wa MERINE kubwo kuba natwaye umwana wuhagarariye ingabo muri uwo mugi, ansaba kutagira ubwoba tukinjira muri gare, kuko ninereka ubwoba bashobora kunkeka, mubwira ko ntabwoba njya ngira kuko maze imyaka 4 yose m’umuhanda ntacyankanga, ariko mbivuga nihagazeho kuko nari mbufite, kubera ko nibazaga nkumusirikare nakubise aramutse amfashe icyo yankorera.
Twaje kwinjira muri gare turenze kuba police nabasirikare bari bahagaze mu marembo ya gare amahoro, nuko duhita tujya aho bakatishiriza amatike, ariko abantu tunyuzeho bose tukumva bavuga ko uwo musore afite ibyago, kuko nibamufata baramubamba kuko kumwana wa afande birakomeye, amatike tugira amahirwe turayabona, ndetse tubona aya saa kumi nimwe na 45, duhita tujya kwicara mu modoka bari batweretse.
Twageze mu modoka twicara mu myanya yegeranye, mpita nkuramo lunette za fume na JOVIA azikuramo, batubwira ko iminota 2 imodoka iraba ihagurutse, nuko tugiye kubona tubona hinjiye aba sirikare babiri, bafite amafto yanjye muntoki, batangira kugenda bareba buri mugenzi uri mu modoka, natwe duhita twambara lunette ningofero neza, basirikare bari hafi kutugeraho, duhita twumva umusore wari wicaye inyuma yacu aravuze, ati”UYU SI WA MUSORE URI GUSHAKISHWA N’ABASHINZWE UMUTEKANO RA?”……………..LOADING EP 16
Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826
Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.
Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.