IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 16| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Ba basirikare bari hafi kutugeraho, duhita twumva umusore wari wicaye inyuma yacu aravuze, ati”UYU SI WA MUSORE URI GUSHAKISHWA N’ABASHINZWE UMUTEKANO RA?”. nahise ngira ubwoba kuko numvise umusore yari adutanze, nuko mu kureba inyuma nsanga arimo kwereka mugenzi we bari bicaranye ifoto yanjye bari bashyize ku mbugankoranyambaga ko ndi gushakishwa, ba basirikare bamugezeho bamubaza aho abonye uwo musore abereka ifoto kuri telephone, bahita bavuga ngo bari bagize ngo aramubonye, ako kanya chauffer yinjira mu modoka, igiye guhaguruka ba basirikare bamubwira ko atagenda atabajyana areke babanze bavemo, nuko bavamo ariko babwira abagenzi bose ko uwabona uwo musore yahamagara police agatanga amakuru.

Ubwo babasirikare bavuye mu modoka iratangira, imaze kuva muri gare neza ifashe umuhanda njye na JOVIA duhita twiruhutsa, ariko JOVIA mubwira ko atagomba gukora ikosa ryatuma hari abantu bashobora kutubona amasura muri iyo modoka, kuko bashobora kuduhamagarira ugasanga badufatiye munzira tutaragera naho tugiye.

Urugendo rwaratangiye kuko kuva mumugi wa MERINE kugera mumurwa mukuru wa KENTI hari hafi amasaha ane, ugereranije n’imodoka zahagendaga, njye na JOVIA tugenda tuganira.

JOVIA: Naragukumbuye mbura uko ngira, kuko nari nziko nawe utakibaho kuko SOLINA yari yarahize ko nakubona nawe azakwica cyangwa akifuza ko waba waraguye aho wagiye, none biranshimishije kongera kukubona, nyuma y’iyi myaka yose tukaba duhuye turi bakuru kuko hashize imyaka  12 yose tutabonana, none nukuri Imana ikoze ibitangaza byayo, gusa uburyo duhuyemo buratangaje cyane, kuko hariya ntago numvaga ko hashobora kuza umuntu wo kuntabara, kuko umuntu wari uziko turimo ni umucuruzi waho gusa, noneho ngiye kubona mbona malaika araje arandinda, kuburyo uyu munsi wose kwiyumvisha ibyambayeho ndacyari kubitekerezaho nkumva birangoye cyane, gusa nukuri sinabona uko ngushimira kuko uyu munsi wuzuye surprise gusa, buri cyago cyose najyaga guhura nacyo nasangaga wacyitambitse k’uburyo byankoze k’umutima.

NJYE: nta mpamvu yo kubyibazaho cyane, kubera ko ubuzima buratwigisha kandi ntago tugira amahirwe yo guhitamo isomo twiga, rero kuba nari ndi uwo k’umuhanda nibyo byatumye njye nawe duhura muri ubu buryo, kuko iyaba ntaravuye m’urugo ubu uba wamaze gufatwa kungufu kare cyane, none ubuzima bubi bwanjye bukubereye inzira yo kurokora ubugingo, ariko humura ntago ndi kugusaba igihembo ahubwo ni ukugira ngo nkumvise ko nkuko ugiye kungirira neza ujya kunyereka imitungo ya papa ariko nanjye nagufashije ntazi ko bishobora kutugeza aha ngaha, kandi nzi neza ko ibyo ugiye kunkorera byose biruta ibyo wowe nagukoreye, kandi byose ntago twabikoze ku bubasha bwacu ahubwo Imana niyo iba yabishatse, kuko iyo itabishaka mba nageze kuri ririya duka nagura ibyo ngura cyangwa se nabibura nkumva uri gusakuza nkanigendera, ariko inzira y’imana yari iyo kwinjiramo imbere nkabanza nkareba ibirimo Imana ikampa n’umutima wo kubanza kubyakira ngo numve niba hari icyo nakora, niyo mpamvu inzira zose tunyuramo z’ubuzima bwacu, Imana niyo izigena ntago twagakwiye kuzinubira ahubwo buri nzira yose tunyuramo twagakwiye kuyishimira Imana tukayisaba kutugezayo amahoro.

JOVIA: Nibyo rwose kuko Imana niyo igena byose, ariko birantangaje ukuntu uri umwana wo kumuhanda ariko ukaba uri kuvuga Imana, kandi aho ugeze hose wumva abana bo k’umuhanda babita za mayibobo, inkozi z’ibibi, abajura, abasambanyi, abicanyi, n’ibindi, ariko wowe utandukanye nabo.

NJYE: Hari ibintu udashobora gusobanukirwa na gato, kandi njye ntago ntandukanye n’abana bo k’umuhanda kuko nahabaye igihe kirekire, ndetse na buri kimwe cyose kihakorerwa naragikoze wenda uretse ubwicanyi n’ubusambanyi, ariko kuba ariko duteye ntago ari uko tuba tubishaka, urugero ndaruguha kuri njye, ubuse kuba naragiye k’umuhanda nuko nabishakaga?

Igitondo kimwe narabyutse barambwira ngo njye ku ishuri, ngiye ku ishuri ntibagaruka kundeba, umubyeyi wari umuyobozi wacu arandera, hadaciye ingahe yitaba Imana, amaze kwitaba Imana mu gitondo cyaho nisanga mu bitaro bambwira ko mazemo imyaka 5 hafi itandatu umugiraneza w’umukecuru mfata nka mama aramfasha turibanira, nza kuvayo ngarutse iwacu ngo ngiye gushaka umuryango wanjye, ariko ngeze muri MERINE mpura nabavandimwe ntazibagirwa nubwo ubuzima namafranga byaboheje bagakora ibyaha ndengakamere, CHAMELEON , LEE, ndetse n SCORPION, mu gihe turi kumwe tumaranye imyaka myinshi mba mpuye nawe, umbwira ko hari indi nzira ngomba gucamo, ariyo iyi ngiyi turimo, nk’uko tutazi uko turagera aho tugiye bimeze, nanjye njya ku ishuri mfite imyaka itanu ntago nari nzi ko muri iyo nzira harimo kugaruka iyi nzira, ngaruka aho navuye ndi kumwe n’umukobwa mwiza kandi w’umutima, anjyanye gushaka imitungo ya papa, rero twakwiba, twakora iki ku muhanda ntago ariko tuba twabishatse, ahubwo niya nzira Imana iba yarateganije mpoze ndi kukubwira, nk’uko na CHEMLEON wabonye abaye k’umuhanda yaratawe nababyeyi, SCORPION nawe akaba yarabuze ababyeyi be ari muto cyane, aho bamuburiye irengero mumugi, ndetse na LEE akabura ababyeyi be gutyo, rero nta mpamvu yo kuba warenganya umwana wo k’umuhanda kuko ubuzima yaciyemo ntago aba aribwo yateganije.

JOVIA: Yooo, nibyo koko kuko kera musaza wanjye yakundaga kuvuga ko azaba president, none ubu wasanga yarapfuye cyangwa se nawe akaba ari k’umuhanda, gusa ibi binyigishije isomo kuko mu bantu bose bo ku isi umwana wo k’umuhanda niwe wantabaye, ikindi kandi antabara ntamuzi nawe atanzi ngo wenda tuvuge ko yabigiriraga ubushuti, gusa nukuri urakoze cyane kandi nzakomeza kugushimira igihe cyose nzaba nkiri iruhande rwawe.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 29| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

Njye na JOVIA twakomeje kuganira byinshi cyane, ndebye mu kirahure mbona ijoro ryaguye, urugendo narwo ariko rukomeza, kugeza ubwo nabonye twinjiye mu mugi ahantu hari amatara acanye nkaho ari amanwa, JOVIA ambwira ko tugeze mu murwa mukuru wa KENTI, tukaba tugiye kuviramo muri gare. Ntibyatinze twageze muri gare, imodoka irahagarara abagenzi bose bavamo, natwe twari turi mu myanya iherera inyuma tuvamo, mfata igikapu cyanjye kirimo ya mafranga nari nambuye ba lee ngishyira m’umugongo, ubundi tugenda n’amaguru kuko hari habaye saa ine za ninjoro, mu mwanya muto twari tugeze ahantu mu mazu y’abakire mur’uwo mugi, JOVIA antungira urutoki anyereka inzu ambwira ko ari iy’iwabo, nuko turagenda dutembera nk’abantu bamenyeranye, sinzi ukuntu nagonganye n’umugabo bigaragara ko ari munini wubatse imbaraga, mpita ngwa hasi, ariko ndahaguruka, uwo mugabo mubwira ko ndi k’umusaba imbabazi kubyo mukoreye, kuko nari ndangayeho gato, ntakintu avuze ahita anyura k’uruhande arigendera, nuko JOVIA ahita ambaza niba ntacyo mbaye, mubwira rwose ko nta kbazo, ari uko nari ndangaye kubera ibitekerezo nkagonga uwo mugabo, nuko dukomeza kugenda tuganira kandi ubona ko JOVIA anyishimiye cyane.

Ntibyaje gutinda twageze m’urugo kwa JOVIA, ambwira ko imfunguzo z’inzu yabo bazibika mu kazu kari mu gipangu, bityo tugiye kurira igipangu tukajya kurufata ubundi tugafungura muri salon tukinjira. Nabanje kuriza jovia kuko ari njye wari ufite imbaraga, nuko ageze hejuru nanjye ndurira kugira ngo njye inyuma jye kumusama, nuko njyayo ndangije ndambura amaboko ngo amanukemo, nawe arabikunda ahita amanuka, anyereka akazu karimo mfunguzo ninjiramo, ambwira ko nzisanga ku idirishya, ngezemo imfunguzo ndazibona ndasohoka ndazimuhereza, maze kuzimuhereza ahita amfata ukuboko tugana kuri salon y’iyo nyubako, JOVIA ashyiramo urufunguzo arafungura, akomeza kumfata ukuboko turinjra, mu kugera muri salon ambwira kuba nicaye, akajya kureba mu kabati ka mama we aho za mpapuro zose zibitse, ubundi akazizana tugahita tuva muri iyo nzu, kuko ntago twayiraramo kandi wa mugabo wa mama we akunda kujya ahaza, ko ashobora kudusangamo bikatubera bibi, nuko JOVIA yinjira mu kindi cyumba, hashize akanya agaruka ari kuvuga

ati “ntago bishoboka, iyi nzu wagirango ivuyemo umuntu aka kanya” mpita mubaza impamvu ari kuvuga gutyo, ambwira ko bya byangombwa abibuze, kandi ko asanze inzu ifunguye, ndetse na gas batekaho ishyushye nkaho hari umuntu wahoze atetse, mpita mubwira ngo ajye kunyereka ahariho, turajyana tugeze mu cyumba kirimo ako kabati, mpita ntangira gukora ubushakashatsi ngo ndebe, ndebye mbona ikirenge cy’umugabo wakandagiye kuri tapi iri muri icyo cyumba yambaye inkweto iriho icyondo, nkozeho mbona icyo cyondo kiracyari kibisi, mpita mpamya ntashidikanya ko uwo muntu ahavuye mu gihe gitoya, nuko mpita nza kuri ako kabati ndebyemo nsanga harimo ubusa, mpita ncika intege kuko nari nziko ngiye kubona imitungo ya papa, none bikaba binyuze mu myanya y’intoki mbireba.

JOVIA: Ubuse noneho ko mbona bibaye ibindi dukoze iki?

NJYE: Ba uretse gato mbanze ntekereze kuko ndi kumva bincanze.

JOVIA: Ariko rero sinzi niba ari byo cyangwa se naba ndi kwibwira ibitaribyo, ariko uriya mugabo mugonganye mukanya twenda kugera hano m’urugo ndamurebye mbona wagira ngo ndamuzi, ariko ndi gushaka aho naba muzi ariko sindi kubasha kuhamenya.

NJYE: Wabonye umuzi? Ukimubona wahise ukeka ko umuzi hehe?

JOVIA: Ndi gukeka ko naba muzi m’urugo ariko ubanza nibeshye, ariko arasa na wa mugabo nakubwiye wafatanyaga na mama wawe ari nawe wagiye kwica papa wawe nabandi benshi akagaruka wenyine.

NJYE: Birasobanutse noneho, aramutse ariwe yaba ariwe muntu uvuye muri iyi nzu aka kanya, ariko icyo sicyo kibazo, ikibazo nii gute twaba tuje akaba aribwo ahita azanawe intambwe nkeya imbere yacu?

JOVIA: Nizere ko ibyo nta kintu bishaka gusobanura, kuko kiramutse gihari twaba turi mu bibazo.

Ako kanya JOVIA amaze kuvuga gutyo nahise nkoresha ubwenge bwanjye ndetse n’amatwi, mpita nshyira urutoki k’umunwa mureba mu maso byo kumubwira ngo aceceke ntiyongere kuvuga, ngiye kumva numva ibirenge by’umuntu biri kugendagenda muri iyo nzu yo kwa JOVIA, mpita ngenda buhoro buhoro kugira ngo uwo muntu nsakirane nawe, ambwire uburyo yadukurikiye, mu kugenda muri corridor iva mu cyumba twarimo mbona ikirenge cy’umuntu w’umugabo gihagaze ameze nkuwihishe, mpita ngenda buhoro buhoro ngiye kumuger’imbere ngo mukubite ingumi y’umutwe ahita antunga imbunda, ubwoba burantaha mpita mbona ko uwo mukino utoroshye, mu kumara kuntunga imbunda yahise akuramo mask, mu kumara gukuramo mask nkubitwa n’inkuba, nibaza niba ibyo ndi kubona ari byo cyangwa se ndi kurota, kuko ntago niyumvishaka uwo muntu ndi kubona aho ngaho, uko yaba ahageze, nyuma yo gukuramo mask ngasanga ari SCORPION………………. LOADING EP 17

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved