IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 17| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Nibaza niba ibyo ndi kubona ari byo cyangwa se ndi kurota, kuko ntago niyumvishaka uwo muntu ndi kubona aho ngaho, uko yaba ahageze, nyuma yo gukuramo mask ngasanga ari SCORPION.

Ubwoba bwahise bunyica nyuma yo kubona ari umwe mubavandimwe banjye scorpion, nibuka ibyo nasize mbakoreye, kuko ntashidikanyije nari mbizi neza ko ahantu chameleon yaba ari muri ako kanya, ntahandi uretse mu bitaro, kuko nari namukubise urubaho ku mbunda ye, k’uburyo azarinda apfa adashatse kwinezeza muri paradizo y’umukobwa ubundi, nuko ngiye kugira icyo mvuga mbona scoropion ashyizemo isasu, maze arambwira.

SCORPION: Ubu rero wari uzi ngo ushobora kuducika? Ntago bishoboka, ku neza cyangwa inabi ibyo wakoreye umuvadimwe wacu uraza kubyishyura, ikindi kandi LION, njye nawe nshaka ko turangiza ibyo turangiza mu banga, kuko nutuma uriya mukobwa abizamo nawe uratuma ahasiga ubuzima kandi icyaha cy’urupfu rwe ni wowe kizabarwaho, kuko n’ubundi ni wowe uraba umwiyiciye, rero shyira amaboko k’umutwe maze ubundi upfukame hasi ubundi ndangize mission yanjye, njye kwirira amafranga dore nta gihe nifitiye.

NJYE: Ariko muvandimwe ko nta kintu nabakoreye muranshakaho iki?

SCORPION: Ubwo rero wari uzi ngo waducitse? Twe dufite ingabo iturengera we, ntago ari nkawe nyakamwe uhura n’ikibazo ugahunga. Urakeka iyi mbunda naba nayikuye hehe? N’ubundi reka mbikubwire kuko ugiye gupfa, ubundi mu gitondo tukimara gutandukana nibwo chameleon yahise aduhamagara njye na LEE ngo tubonye ikiraka giturutse kuri afande kuko hari ingegera imubangamiye m’umunezero we, ngo tumusange m’umugi hagati kuma boutique yo mwisoko, duhita tugenda twihuta cyane, ariko turi hafi kuhagera sinzi ukuntu nahindukiye ndebye moto inyuzeho mbona ikote ni iryawe, mpita mbwira abavandimwe bambwira ko tugomba kukureka buriya hari boro yihutirwa ucomokanye m’urugo kuko urufunguzo uzi aho ruba, tuba turagiye tugeze kuri afande wacu, atubwira ko hari umu civile umukubise, kuko tutari twaramukweretse ntago yari kukumenya, ubundi ahita atubwira uko umuntu umukubise ameze, nimyenda yari yambaye, dutungurwa no kumva ari LION, duhita tubona impamvu utunyuzeho wiruka kuri moto, dukurikije umutima wawe woroshye twumva ntahandi hantu waba ugiye uretse mu kavumo kacu, duhita dutega moto byihuse mu kugera m’urugo dusanga wowe n’igikobwa afande yari agiye kwinezerezaho muri m’untebe zacu mwatimaje,

nibwo twakoze uko dushoboye kose ngo tuguhonde ariko uturusha ubwenge kugeza uducitse, ndetse usiga wangirije umuvandimwe wacu kuburyo ubu ari kwa muganga LEE niwe umurwaje, mpita njya kureba afande ambwira ko byanga byakunda icyo gikobwa ntahandi hantu cyahungira uretse iwabo m’urugo mumurwa mukuru wa KENTI kandi ko mushobora kuba muri kumwe, ahita ambwira ko agiye kumpa imbunda n’amasasu kugira ngo nice icyo gikobwa, ubundi nindangiza kukubona nawe nkwice, kugira ngo mutezagenda mu gihugu cyose uvuga ko afande ukuriye ingabo muri merine yashakaga gufata umukobwa w’umugore atunze kungufu, nuko mpita ninjira mw’imodoka ya afande abwira abapagasi be kunzana muri kenti, kuburyo na bus ya nyuma yahagurutse muri MERINE twayirenzeho,

mu kugera kuri iyi nyubako mbona wagira ngo hari ahantu nyizi ariko sinahibuka, mu gusimbuka mu gipangu ndebye ku ruhande mbona ikigabo kinini kiri gusimbuka kiva mu gipangu nditsimba, kuko afande yari yambwiye ko iyo nzu ntabantu bayibamo mpita nkeka ko ari ikijura cyari kije kwiba, kuko ikintu nabonye gisohokanye ni ibipapuro gusa ngira ngo ni igisazi, nuko mpita nitsimba kugira ngo ntegereze ko mwaza ariko ndaheba.

Mpita nsohokamo mbanza kujya kwigurira itabi mumugi ubundi ncungira hanze, ngiye kubona mbona umusore n’umukobwa bari kurira igipangu, mpita ngira ngo ni abagiye kwiryohereza ubuzima bwabo,

ariko mpita nibuka ko afande yambwiye ko ushobora kuba uri kumwe numukobwa we, mbegereye neza mbona nimwe, muhita musimbuka mu gipangu ubundi murafungura mwinjira munzu, nanjye mpita ninjira igipangu ariko ndebye neza mbona wasigaye muri salon, mpita nishima ko ngiye kuguturitsa mu mahoro ariko ngiye kwinjira mpita mbona igikobwa cyawe kiraje, mu kureba mbona kigufashe ukuboko mwinjira mu cyumba, ngira ngo mugiye kwinezeza, mbakurikiye mbona muri gushaka ibintu ntazi mu kabati, mu gihe muri kuganira mpita mbona utangiye gukoresha ubwenge nka bumwe ukoresh iyo tugiye gutera boro, mpita menya ko ushobora kuba wanyumvise, nanjye mpita mfata imbunda yanjye nshyiramo amasasu ngo niwibeshya nkurase, mpita njya kwikinga inyuma y’igikuta, kubwamahirwe mpita nkubona uje wenyine igikobwa gikomeje gushakisha, maze ubundi mpita nkwiyereka ngutunze imbunda, kuko uri kubibona ko ntahantu urancikira, bityo ngiye kugukura ku isi, bwa mbere nanjye mpite ninezereza kuri kiriya gikobwa, ubundi mpite ntyica nacyo maze nisubirire muri MERINE gutanga raporo, rero ntuzandenganye kuko byose ni wowe wabiteye iyo udahitamo kiriya gikobwa ntago wari kuba ugiye gupfa.

Nagiye kugira icyo mbwira scorpion ngiye kumva isasu muri njye ngo pyaaaaa, mukanya gato nkako guhumbya mpita numva umubiri wanjye wikoreye nkibiro toni 500, kuburyo nahise ndambarara hasi nkumva ayo ariyo maso yanjye ya nyuma, nuko ngiye kumva numva urusaku rw’umukobwa ari kuza ahamgara avuga ati “Petron ndakwinginze wigenda, mu kureba kuruhande mbona ni JOVIA uri kuza asakuza, ngiye kubona mbona scorpion ahise amufata, ubundi akuramo umupira yari yambaye ahita azirika JOVIA amaboko, amuzirikiye inyuma, nuko jovia mu gutabaza ahita amushyira ikintu ku munwa k’uburyo ijwi ritarasohoka, nuko ahita amukuramo agashati n’umupira yari yambaye, maze ahita amukuramo n’ipantalo ndetse nagakariso yari yambaye, arangije ahita amurambika mu ntebe amugaramishije, scorpion nawe ahita akuramo ipantalo yari yambaye atangira kwinezereza kuri JOVIA mbireba n’amaso yanjye, mpita mbona ingaruka mbi cyane zo kutitabwaho nababyeyi, kuko ababyeyi baramutse bitaye ku bana babo neza nta numwe wahura n’ubuzima twarimo muri ako kanya.

Iyo ababyeyi ba scorpion baba baramwitayeho ntibamubure ntago aba ari gukora igikorwa cy’ubunyamaswa nkicyo ngicyo, ndetse na mama wa JOVIA iyo aza gutega amatwi umukobwa we JOVIA ntago aba ari gukorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo nkiryo ngiryo, nuko mu mbaraga nke cyane kuburyo ntashoboraga no kuba nakambakamba, mpita nsaba Imana ngo icyo gikombe ikindenze, ntibibe nk’uko mbishaka ahubwo bibe uko ishaka, ariko ndenzaho ko niramuka ibikoze nkuko ishaka nagira amahirwe nkazaba muzima, nkabona bitanyuze amaso yanjye ntazigera na rimwe nyibabarira, nkomeza gusenga gutyo numva umuborogo n’amarira bya JOVIA wari uri kwangirizwa n’umuvandimwe wanjye twabanye imyaka myinshi k’umuhanda, dusangira akabisi n’agahiye, nuko mpita ngenderaho ndasinzira, ibyakurikiyeho ntabyo nzi kuko nakangutse ndi kwa muganga, ku nshuro ya kabiri nkanguka iruhande rwanjye hari abaganga, ariko nkanguka meze nkuwahahamutse kubwo kwiyumvisha ko JOVIA SCORPION ashobora kuba yamwishe,

mpaguruka mpamagara JOVIA mu ijwi ritontoma nkiryintare, nuko abaganga bahita bamfata bantera urushinge mpita nongera gusinzira, mu kongera gukanguka noneho mbyuka natuje ariko ijambo ndi kuvuga ari rimwe, mvuga nti” ARIKO MANA KUKI WEMEYE KO IBI BYOSE ARI NJYE BIBAHO” mu kubura amaso mbona abaganga, mu kubabaza aho ndi bambwira ko ndi mu bitaro bikuru bya KENTI HOSPITAL, mbabajije uko nahageze bambwira ko nasanzwe mu nzu narashwe isasu mu kaboko, ndyamye ndimo kuva amaraso menshi cyane yenda kunshiramo, nkaba natabarijwe numukobwa witwa JOVIA nawe basanze ari kuva amaraso menshi cyane mu myanya ye myibarukiro, ameze nkuwarwaye ihahamuka kubera gufatwa kungufu, bagahita batuzana mu bitaro bikuru byo muri uwo mugi ngo batwiteho, niturangiza kumera neza batujyane kuri police tujye gutanga amakuru.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01

Numvise ko ibyo kujya kuri police birimo numva ngomba gucika ibyo bitaro, ariko mu kwinyeganyeza mpita numva ukuboko kuri kundya, mu kukureba neza mbona hariho ibipfuko byinshi, mbajije umuganga uri kunyitaho aho uwo mukobwa wafashwe kungufu ari uwo munganga arambwira….

MUGANGA: Ariko Petron wagiye ugira kwihangana, ko umukobwa namara kwitabwaho nabaganga baraza kumufasha kumera neza turamuguha ufite ikihe kibazo?

Nibajije uwo muganga wo mu bitaro bikuru by’umurwa mukuru wa KENTI waba uzi izina ryanjye biranyobera, mu kumwitegereza neza numva ndatunguwe, kuko nyuma y’imyaka yose nari nongeye kumubonaho disi, nuko ngize ngo mpaguruke muyambire, AMELIA ahita ambwira….

AMELIA: Imyaka myinshi mwana muto, amakuru se ko mperutse ngusiga mu cyaro, none nkaba mbona uri kurwana intambara z’abakuru bimeze bite?

NJYE: Amelia, ni wowe? Nukuri naje kukureba ku kigo nderabuzima ariko barambwia ngo wagiye gukorera mu mugi wiwanyu, mbabajije aho iwanyu bambwira ko batahazi kumbe ni hano wari uje? Nonese iwanyu ninaha?

AMELIA: Iwacu ninaha, nonese byagenze gute kugira ngo uze kuraswa isasu ringana gutya mwana muto?

Muganga yambajje gutyo mbura icyo musubiza, mpita mubeshya ko nasanze bari guhohotera JOVIA ngashaka kubarwanya bakandasa bikarangira ibyo bashakaga babigezeho, nuko ahita ambwira ko ndi intwari, ko turaza kuvugana amaze kwita kubandi barwayi, nuko ansezeraho ambwira kuba nduhutse, nuko aragenda nanjye nsigara nitekerezaho.

Namaze amasaha 6 ndyamye aho kwa muganga, ndi gutekereza kuri JOVIA ibyamubayeho nkumva ndiyanze, ariko nanone ntayandi mahitamo nari mfite, kuko isengesho natuye Imana nayisezeranije ko nisanga itarinze JOVIA nzahita nyanga urunuka, nuko nkiri muri ibyo bitekerezo mbona haje umuganga aho nari ndyamye, atangira gucomokora ibitsinga byari binziritseho,  ambwira ko umurwayi witwa JOVIA ashaka kumbona, ko ubwonko bwe nyuma y’igihe kinini bumaze kugaruka k’umurongo, nuko muganga ahita ansindagiza anjyana mu cyumba, mu kugeramo nsanga JOVIA yicaye k’uburiri, akimbona ahita ahaguruka aza ansanganira arimo kurira, nuko nanjye ndamuhobera kwihangana birananira mpita ndira, ubundi duhita dusatira uburiri twicaraho, muganga atubwira ko aragaruka mukanya kureba uko bimeze, nuko JOVIA akomeza kumpobera cyane.

JOVIA: PETRON ndagukunda, kandi nzahora ngukunda.

NJYE: Nanjye ndagukunda ngaho rekeraho kurira kuko ndi kumwe nawe, kandi nta munsi numwe nzigera nkuva iruhande, kandi ngusezeranyije ko nzagukunda iteka.

JOVIA: Urakoze cyane kuko inzozi zanjye zibaye impamo, kuko nahoraga nifuza gukundana n’umusore nkawe, none si ibyo gusa ahubwo mbonye umutabazi uzajya umpora iruhande.

NJYE: Kandi ndakwinginze ibyakubayeho ubyirengagize, ntibigukomeretse umutima kuko ndi iruhande rwawe igihe cyose.

Njye na JOVIA twakomeje kuganira, ariko sinkubeshye ngo ibintu by’urukundo hari aho nari mbizi, ariko nkiri kumwe na JOVIA sinzi ukuntu numvise umubiri wanjye uhindutse, nuko jovia ndamureba mu maso, mpita mufata mu misaya yombi nawe arandeba, mu kwitegereza indoro ye numva ndatwawe wese, kuburyo nahise numva ntari aho ngaho, nuko ntangira kumwegereza umunwa wanjye ngo musome ariko bikaba ari ubwa mbere nari ngiye kubikora kuko ntabyo nari nzi, nawe atangira guhumeka insigane ndetse afunga n’amaso, ubundi iminwa yacu ikijya gukoranaho, twumva urugi rwaho twari turi rurafungutse, mu kureba uje tubona ni muganga, ahita atubwira ko hari aba police baje kudutwara ngo tujye kubaha amakuru yibyatubayeho, atubwira ko nta kintu baradutwara ko nitumara kubabwira baraturekura, nuko mpita mpaguruka ngo nsindagize JOVIA ariko biranga, kuko ahubwo ninje wari ukeneye gusindagizwa.

Nuko aransindagiza turagenda, turi muri corridor jovia mubwira ko agomba kuvuga ibyabereye hariya, ko aba polisi batagomba kumenya uko twavuye muri merine, kandi ko agomba kubabwira ko ndi umusore wari waje kumusura iwabo tugaterwa kuriya.

Twageze hanze badushyira mu modoka, tugera kuri police tubaha amakuru bashakaga, barangije baduha lift batugeza murugo kwa JOVIA barigendera, jovia mubwira ko tutagomba kuba aho ngaho, kuko umugabo wa mama we ashobora kuhadusanga, nuko mpita mubwira ko ngomba kujya gushaka igikapu cyanjye munzu, nkareba ko scorpion atakijyanye, nagisangamo ngahita nshaka inzu twaba turimo muri ayo mafranga, nuko JOVIA aransunikiriza ninjira mu gipangu, mu kugeramo nsanga muri salon harafunguye, ngiye kubona mbona JOVIA yinjiriye mu gipangu bisanzwe, mubajije uko abigenjeje ambwira ko asanze urugi barwishe, mu kugera munzu tuhasanga amaraso yanjye, nshakishije igikapu ndakibura, ariko nza kwibuka ko nari ngihetse ejo hashize ubwo twari mucyumba kirimo akabati, nakumva umuntu nkagikuramo nkakirambika mu mfuruka yo ruguru, mpita ntambika hirya ngo nkirebe ngize amahirwe ndakibona.

Mpita nsaba jovia ko yafata imfunguzo zose zinzu agafunga, ubundi akazisubiza aho zigomba kuba ziri tukagenda. Ntibyatinze twavuye muri urwo rugo, twigira gushaka akazu ko kubamo muri iyo minsi tugira amahirwe turakabona, njye na JOVIA dutangira kwiberaho gutyo nka mushiki na musaza, kuburyo ukwezi kose twakumaze tumeze neza ari nabwo naje kwiga urukundo rwa nyarwo uko ruba rumeze kuko JOVIA yarankundaga cyane bikandenga, nanjye nkamukunda birenze urugero, ariko tuza gusezerana ko kubera ibyamubayeho turi iwabo, tuzashaka umunezero wimbunda na paradizo byibura tumaze kubyibagirwa, nanjye sinirirwa mbigira birebire.

Umunsi umwe narabyutse nkuko bisanzwe, ngeze muri salon mbona icyumba cya JOVIA kirafunguye, mu kwinjira ngo ndebe uko ameze nkubitwa n’inkuba, kuko narebye hejuru iruhande rw’idirishya nkabona JOVIA ari mu kagozi yiyahuye, mpita ngira ubwoba mbura icyo gukora, mu gihe ngiye kurira uburiri ngo mumanure mpita mbona agapapuro kanditseho n’umukono we avuga ati “Lewis mukunzi wanjye, ni wowe musore wa mbere nakunze kuva navuka kandi nagukunze tukiri bato, ngize amahirwe tuza guhura turi bakuru nsanga nta wundi mukobwa uremerera urukundo, nkubwiye ko ngukunda nawe umbwira ko unkunda, ariko nkwandikiye nkubwira ko twakundanye mu gihe kibi, kubera ko nyuma yo kwimukira muri iyi nzu nashakishije amakuru yababasore mwabanaga nawa mukobwa, nza gusanga bose bavuka muri uyu mugi wacu wa KENTI, ikibabaje kurusha ibindi, nuko uwamfashe kungufu akantera inda, ari musaza wanjye LORAS twari twarabuze, nyuma yo kumenya ko ntwite inda ya musaza wanjye nkaba ntabasha kubaho, ari nayo mpamvu mpisemo kwigendera, ariko mbere y’uko ngenda hari ikintu nshaka kugusaba, ndagusabye uzahorere urupfu rwanjye, NDAGUKUNDA”……………LOADING EP 18

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved