IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 18| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Kuri urwo rupapuro jovia yanyandikiye yakomeje avuga ati “nyuma yo kumenya ko ntwite inda ya musaza wanjye nkaba ntabasha kubaho, ari nayo mpamvu mpisemo kwigendera, ariko mbere y’uko ngenda hari ikintu nshaka kugusaba, ndagusabye uzahorere urupfu rwanjye, NDAGUKUNDA”.

Namaze gusoma urwo rupapuro JOVIA yari yanyandikiye mbere y’uko yiyahura, namureba aho yari amanitse mu mashuka nkumva agahinda karanyishe, mpita mwegera ndamumanura muryamisha ku gitanda yararagaho, ubundi mukabakaba mu isura muhamagara mu izina mvuga nti “Jovia, ndabizi neza ibi ntago wabinkorera, ntago wakwemera ko nsigara meze gutya, kuko nari maze kuba umuntu utandukanye nuwo nari ndiwe mbere y’uko duhura, ndakwinginze garuka basi tubiganireho, dushake umwanzuro w’ikintu twakora ariko ntiwikunde ngo ufate umwanzuro wenyine. Urabizi nanjye ko nagukunze ntazuyaje kandi buri mwanzuro wawe nkawubaha nkanawugenderaho, ariko ntago ibi byaba aribyo ubikoze utabanje kumbaza ngo numve uko mbyumva, basi ndakwinginze garuka akanya gatoya gusa, ubundi nkwereke ko ntanarimwe ibi bizigera bikubabaza, basi se urimo kunyumva?”.

Navugaga gutyo ntizeye neza ko Jovia ashobora kuba yapfuye koko, kuko numvaga ari nkinzozi ndimo kurota, nuko nkomeza kumukorakora mu isura ye nakundaga ko impanga amaso, ntegereje ko ashobora kuba yakanguka akongera akamvugisha. Amarira n’agahinda bimbana byinshi, nibaza ikintu urupfu rukundira abantu banjye nkabiyoberwa. Nakomeje kurira uwo munsi urinda wira ntazi icyo nakora, nashaka guhaguruka aho ngaho ngo mve kuri icyo gitanda, nkumva ntago bishoboka, ngakomeza kuhicara kugeza ubwo nabonye ijoro riguye undi munsi ukaza nkihicaye.

K’umurambo wa JOVIA nahamaze iminsi 3, kugeza ubwo watangiye kubora nkwicaye iruhande, mpita nshaka icyo gukora ngo mukure muri iyo nzu, basi njye kumushyingura, ndangije mbibwira AMELIA uko byagenze byose kuva mukwezi kwashize cyagihe tujya kwa muganga, amaze kubyumva anyingingira umukuru w’ibyo bitaro bikuru bya KENTI amusaba ko Jovia namushyingura aho ngaho, arabyemera ku munsi wo gushyingura yari njye na AMELIA gusa twaherekeje JOVIA.

Nuko mvuye k’umushyingura nigarukira muri ya nzu twari twarakodesheje, nakwibuka ukuntu JOVIA yansezeranije ko tuzayibanamo akaramata kuko tutifuza ibintu bihenze nkumva birandenze, nakwibuka urupfu rwe ijosi rye riri mu kagozi nkumva ndababaye bitavugwa. Iryo joro mvuye gushyingura naraye ku buriri bwa JOVIA, AMELIA nawe nkinshuti nari mfte muri uwo mugi iryo joro amba iruhande turara mu nzu imwe ari kumpumuriza, ndetse burinda bucya ntatoye agatotsi ngo gasimbure amarira nari ndimo kurira, kugeza ubwo amelia yavuye m’urugo agiye mu kazi, akambwira ko turajya tuvugana kuri telephone, nuko nanjye nsigara aho ngaho mbabajwe cyane n’ukuntu numvaga nuzuye ndi kumwe na JOVIA ariko buri wese twaba turi kumwe muri ako kanya nkaba numva ndi igice, ntangira kwibuka amagambo yanyandikye kuri kagapapuro, ambwira ko ngomba guhorera urupfu rwe, mpita nibuka ukuntu jovia buri kintu cyose yifuza kuri njye cyabaga ari itegeko, mpita niha gahunda ko ikindi kintu cyose nzakora muri ubu buzima bwanjye, nzagikora ari uko maze kumuhorera, ndetse inzira twari twatangiye yo gushakisha imitungo ya papa wanjye nayo nkazayikomeza, kandi ko ntazigera narimwe ngira undi mukobwa uza mu buzima bwanjye.

Gahunda nyiha gutyo muri iryo joro, ko bucya kare ngomba kubyuka njya muri MERINE gushaka umugabo ubana na mama wa JOVIA maze ubundi nkamwica. Nabona na SCORPION nkamubwira amahano yakoze yo gufata kungufu jovia atazi ko ari mushiki we, namusaba kwihana akareka ibyaha byubwicanyi nibyo gufata kungufu akabyanga nawe nkamwica, kubera ko nari nasezeranyije Imana ko ikintu na kimwe izakora kikambangamira nzahita nyanga urunuka, mpita ndarana uwo mugambi wo guhangana n’Imana kugira ngo nyereke ko maze kuyihanganira bikabije kuva nkiri muto.

Ubwo nahise nirambikaho amashuka, ubundi ndaryama, mu gitondo inyoni ya mbere ivuga namaze kuva mu buriri, ndicara ku buriri kugira ngo ntekereze ikintu ngiye gukora, kuburyo uwo munsi urarangira mission yanjye maze kuyitunganya neza, ubundi mpite nigarukira muri KENTI nkomeza mission yanjye yo gushaka imitungo ya papa no kwihorera kuri mukadata washatse kwica papa akabigeraho nanjye agatuma mpera ishyanga kubera kwikunda, nuko mpita mva mu buriri ndakaraba, mfata igikapu cyanjye nkurwibutso rw’umukecuru wo mucyaro ntaburaga gutekereza, nshyiramo ibyo ngomba kwitwaza byose, harimo imyenda n’amafranga, mpita mva murugo ndafunga, maze gufunga njya m’umugi hagati ahantu nari namaze kumenya ko bagurishiriza intwaro za magendu, mpageze ku muryango umugabo uba uhari ampfukaho igitambaro ku maso nyuma yo kumubwira ko nshaka imbunda ntoya ndetse namasasu yayo, na jomeri yo kureba kure,

nuko arantwara angeza aho ibikoresho biri, mu kuhagera ankuramo cya gitambaro, mvugana n’umucuruzi mpitamo imbunda nshaka ubundi ampa namasasu ndamwishyura, bahita banshyiraho igitambaro nanone baransohora bangarura aho nari ndi mbere kuburyo ntari kubasha kumenya ngo tuvuye hehe, nuko nkomeza urugendo rwanjye ngana muri gare, nshaka kwerekera muri merine, ariko ntarahava numva ngize igitekerezo cyo kubanza kujya kwa JOVIA murugo ngo inzu yose nyisakasake ndebe niba ntabonamo ifoto ye kugira ngo nze kuyikoresha nemeza mama we ko JOVIA yamaze kwitaba Imana, mpita nzamuka gatoya mfata urugendo ruto namaguru mba ngeze hafi yo murugo rwabo, ariko mu kuhagera mba mbonye abasirikare babiri bahagaze k’umuryango, mpita ngira ubwoba ko wa mugabo ashobora kuba yahageze, ntegereza akanya gatoya ngo ndebe ibiri kuhakorerwa cyangwa se niba hari abantu bari busohokemo, mukanya gato haba hasohotsemo umusore muto wenda kujya mu kigero cyaba scorpion,

nuko arasohoka aragenda, mukandi kanya mbona aragarutse ameze nkuvuye kugura ibintu arongera arinjira, mpita menya ko byanga byakunda mama we ashobora kuba ari muri urwo rugo, ndetse yazanye na wa mugabo we, nuko niha gahunda yo kuhatambuka, ngo ndebere inyuma mu gikari niba hari ikintu nabona, nzenguruka iyo nyubako ngeze inyuma naho mbona igipangu kirahakomereje, ariko ho ari kirekire cyane kurusha icyimbere, mpita nshaka uko nurira icyo gipangu ngo nkoreshe ndebakure yanjye ndi hejuru, mu kugera hejuru mbona umu mama ndetse nawa mugabo nakubise bameze nkabantu barimo kuganira,

mpita nkurayo imbunda yanjye ubundi nshyiramo amasasu vuba cyane ngo ntaza kumuhusha, ubundi nshyiraho na silencer kuburyo nindekura isasu nta muntu numwe ushobora kunyumva, nuko ngiye kurekura isasu wa mugabo ahita yinjira munzu, ubona ko amaze gusezera kumugore we, mpita nibaza ukuntu byagenda uwo mugabo aramutse ancitse, mpita manuka kuri icyo gipangu cy’imbere vuba vuba ngo ntanguranwe uwo mugabo ataraza imbere, mpita nkora mu gikapu nambara ya mask ya scorpion yataye muri iyo nzu umunsi andasa agafata na mushiki we kungufu, kuburyo nkuwo mugabo aramutse ambonye nshaka kumurasa akancika yabona iyo mask akagira ngo niba scorpion bashakaga kumwica, nuko mpita mask nyambara ari nako nza kumuryango w’imbere, nsanga babasirikare babiri baracyahahagaze, nta kuzuyaza bose mpita mbapima amasasu,

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 1

ubundi mpita ninjira mu gipangu ndi kunyonyomba, nkigera muri salon mpita nkubitana nuwo mugabo, ari guheka agakapu gato yari afite mu ntoki, mpita mutunga imbunda musaba kumanika amaboko abanje kumpereza icyo gikapu, kuko nari mbizi neza ko gishobora kuba kirimo imbunda, nuko akurayo igikapu vuba arakinterera nanjye ngitora nigengensereye kugira ngo atanca murihumye ubundi akantanga akanyica, musaba guhita apfukama hasi, arapfukama, ndebye k’urukenyerero mpita mbonaho imbunda ya pistol, mpita musaba ko ayikuramo vuba nayo akayinterera, yagerageza gukora ikosa ngahita murasa ntazuyaje, ako kanya atangira gukuramo impundea ngo ayimpereze, ngiye kubona mbona wa mugore,

mama wa JOVIA araje aturutse mu gikari, akimbona nafashe umugabo we bugwate ahita asakuza cyane, na wa muhungu nari nabonye ahita aza, bose mbasaba kwicara hasi bakwanga ngahita mbarasa uko ari batatu kuko mfite umuvuduko wihuse cyane, nuko bicara hasi ariko wa mugabo ari kubareba, akazunguza umutwe, nuko mama wa JOVIA ahita avuga,

MAMA JOVIA: Ariko se wa musore we ko nziko nta kintu twigeze tugukorera, nkaba nzi ko nta muntu twahemukiye, ubundi uradushakaho iki? Niba ari umugabo wanjye mufitanye ibibazo ntimwari kubikemura mu bundi buryo utabanje kuza kudukanga muri ubu buryo? Ahubwo se urinde ngo utubwire icyo ushaka? Niba uri n’umujura ushaka imitungo tubwire icyo ushaka tukiguhe basi ugende.

NJYE: Ngo ndi nde? Humura ibyo uraza kubimenya. Ndi umusore uje guhorera umukunzi we wapfuye kubera ko umubyeyi we wumugore yanze kumwumva ahubwo agatega amatwi umugabo w’ikigoryi wikinze mu myenda ya leta akangiriza umutekano w’abaturage. Ikindi kandi ndi umusore ugiye Kubica mwese ndi guhorera urukundo rwanjye, nkaba mwese ngiye kubashyiraho iherezo ryubuzima bwanyu keretse gusa uragerageza kwitonda ntakore igikorwa cy’ubugoryi, ariko uyu mugabo we byanga byakunda ndamwica kuko niwe ntandaro yamarira menshi maze iminsi ndi kurira, ikindi kandi uyu mugabo azengereje abantu muri iki gihugu cyacu, abana bato babakobwa afata kungufu, abo adashaka ko babaho akabica nkaho ariwe wabaremye ngo none ndinde?

MAMA JOVIA: Ariko rero ushatse watubwira icyo ushaka, cyangwa se duhamagare abashinzwe umutekano baze bagufate nuba uri kubisobanurira muri gereza nibwo urumva ibyo ushaka gukora.

NJYE: Nonese wa mugore we reka nkubaze? Abana bawe bari hehe? LOLAS ari hehe? JOVIA ari hehe? Lolas ntago ari gukora ibyaha bitandukanye mu muhanda yica abantu, afata kungufu, yiba abantu abacuragiza kubera wowe? JOVIA ntago amaze iminsi 4 apfuye kubera wowe n’umugabo wawe? Ngaho hamagara abo bashinzwe umutekano bawe maze ubundi baze bamfate maze ubabwire icyaha undega.

MAMA JOVIA: ngo Lolas, uramuzi se? ngo JOVIA yarapfuye? Ariko se wa musore we uri nde? NI IKI USHAKA MU BYUKURI ngo tukigukorere byibura utureke? Ahubwo se abana banjye muziranye hehe?

Uwo mugore wabonaga ko ari umwirasi yamaze kumbwira gutyo mpita nkuramo ya mask, ndabiyereka bose mpita mbona wa mugabo aratunguwe cyane, kubera yari aziko napfuye kera, nuko mpita mvuga nti,

NJYE: uratunguwe wari uziko Lolas yanyishe se? ndacyahari dore ndi imbere yawe, ariko nubwo wambaye ibyo byenda utesha agaciro igihugu cyacu ukora amabi watambuka abantu bakakubaha, uyu munota turi kuvugana usigaje igihe gityo cyane wambaye iyo myenda, ariko aho bitandukaniye njye ntago ndahamagara abashinzwe umutekano ahubwo njye ndagukubita isasu mumutwe, ariko igihe usigaje hano ku isi ni wowe urakigena, ariko ntago nshaka kukwica vuba hari ibintu nshaka ko ubanza kumva.

Ni ko se wa mugore we, urabona isura yanjye ntahantu uyibuka? Wayibuka ute se waramaze koshya ingirwamugore ngo ni mama ikica papa wanjye yarangiza ikiba imitungo yose ikaba ariyo isigaye ifite company YABA LEWIS ikomeye hano mu gihugu cyacu?

Ndi PETRON LEWIS umuhungu wa BRON LEWIS mwiciye munzira ubwo yazaga kundeba ku ishuri ngo ansure, mwarangiza mukigabiza imitungo ye yose, maze mwamara kuyirya no guhaga ivutu, njye nkaba igicibwa na mayibobo ku muhanda, nkabaho iyi myaka 13 yose nta kintu mfite kandi papa yari umutunzi, ikinzanye rero mwese ni ukubarimbura ariko mbere ya byose murabanza mumpe ibyo mungomba, numvise ko imitungo ya papa wanjye ari wowe ufite ibyangombwa byayo, biri hehe? Ndabishaka ariko reka nkubwire, umuhungu wawe LOLAS  twakoranye ubu mayibobo ku muhanda kuko nta muryango yagiraga, ariko aza guhura niyi ngirwa mugabo wawe atangira kumwigisha kwica no gufata kungufu bitagize aho bihuriye no gushaka ubuzima kumwana wo kumuhanda, none mu kwezi gushize uyu mugabo wawe yatumye umuhungu wawe kunyica araza arandasa isasu ryo mu kaboko ndarokoka,

arangije afata mushiki we JOVIA kungufu nari maze gukunda numva ari byose kuri njye, none rero ndagira ngo nkubwire ko uyu mugabo wawe ariwe wishe umukobwa wawe kuko jovia NYUMA yo gusanga yarafashwe kungufu na musaza we agasama inda ya musaza we yahise yiyahura kuko kubaho muri ubwo buzima byaramunananiye, mwese ibyaha mwakoze akaba aribyo mugiye kuzira muri aka kanya, kuko Imana yananiwe kubihanira.

Namaze kuvuga gutyo mpita nshyiramo isasu ngo mpere kuri iyo ngirwa mugabo yirirwa irya amafranga y’igihugu ariko igakora ibibi, sinzi ukuntu mama wa jovia yanyeganyezeho gatoya mpita murangarira, ngiye kumva numva isasu riravuze, nyoberwa ibibaye, mu kureba mbona ni wa mugabo warurirashe, ahita ahaguruka, nanjye mu bubangutsi bwanjye mpita nikinga ku gikuta cy’inzu nkuko yar’abikoze, igisigaye ari uratanga undi mbere akamurasa…………………..LOADING EP 19

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved