IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 19| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Mu kureba mbona ni wa mugabo wari urirashe, ahita ahaguruka, nanjye mu bubangutsi bwanjye mpita nikinga ku gikuta cy’inzu nkuko yari abikoze, igisigaye ari uratanga undi mbere kamurasa. Twatangiye gutongana njye nuwo mugabo, mubwira buryo ki ari ikigwari, umuntu w’umugabo udashobora kwirwanirira ahubwo agtuma abana batoya, aransubiza ati,

UWO MUGABO: ntago wanyumva mwana mutoya, muri iyi si kubaho nta mbaraga ufite nicyo kibazo cyonyine, hari abantu bibeshya bavuga ko imbaraga ari ubwenge, ariko ni ikosa, imbaraga ni imbaraga, kuko iyo utazifite nta kintu uba ufite.

NJYE: uri ikigoryi rwose birumvikana, kubera ko ntago wagira imbaraga nta bwenge ufite, reba nkubu ngubu ibyo wibwira ko ari imbaraga ufite, iza mbere zawe namaze kuzimena hasi kuko abasore bawe baryamye hariya hanze, nta kintu bagufasha, none njyewe ubwenge nigiye kumuhanda ngiye kubukoresha nk’imbaraga maze nindasa isasu rimwe gusa mpite ngupima mu mutwe, ubwo rero turaza kureba ufite imbaraga kuri uru rugamba turi kurwana, bityo ushatse wakwitegura neza, ukaba uri kuvuga aya nyuma unasezera ku muryango wawe, nako ingirwa muryango wawe cyane ko waje uri ikirondwe cyonka amaraso yabo.

Ibaze umuntu wumugabo winjirira urugo akaryamana numugore warwo yarangiza n’umukobwa w’imfura agashaka kumufata kungufu, ubuse urumva nta kimwaro ufite? Ese umugore wawe ari kukubaza uko bimeze ukamusubiza iki? Umuntu ufite imbaraga ntago yakwiruka inyuma yamajipo, kuko kwiruka mumajipo yabagore nibwo bwenge buke, ibaze ko nako gahungu mbonye aho hafi aho gashobora kuba kakurusha ubwenge, bivuze ko kakurusha n’imbaraga, n’ikimenyimenyi ubu ngubu gashatse kakwica kihorera kubera ibyo wakoreye abavandimwe bako, niba uri kugira ngo ndi kubeshya se ubu ufite abanzi babiri, niwibeshya gato ugahindukira ushaka kukareba ndahita nkumena umutwe, kandi n’ubungubu urimo kundeba gashatse kaguturuka inyuma kagahita kakwica, ngaho koresha izo mbaraga zawe turebe, si nibyo gusa nuwo mugore wawe ubu ashatse yakwica, kubera ko wamuhemukiye utuma abana be baba abandi bantu atigeze yifuza.

Namaze kuvuga gutyo ayo magambo yose nashakaga kuyavuga kugira ngo uwo mugabo musembure ate umutwe, maze ubundi mbone kumukubita neza cyane, ikindi nshakaga ko uwo mugore nuwo muhungu we barakara maze ubundi bamuteshe umutwe mbone ubumwica neza cyane, nuko ngiye kumva numva isasu riravuze muri iyo nzu, mu kureba aho wa mugabo yari ahagaze mbona yahindukiye areba aho wa mugore nawa mwana bari bari, mu kureba mbona arashe wa murumuna wa LOLAS wari ufite icyuma mu ntoki, koko nkuko nari nabivuze ubanza yari agiye kukimutera, mpita mfatirana ayo mahirwe mpita ndekura isasu uwo mugabo abibona mbere ahita arikwepa, mpita nkoresha umuvuduko mu gihe yari agipfukamye hasi nkoresha ama rondage twize muri karate yo kwikaraga hasi ku butaka ukagenda usatira umwanzi kuburyo niyo yaba afite ibunda atapfa kuguhamya, ubundi murasa isasu ku kuguru, murasa irindi ku kabook, imbunda yari afite iramucika, imucika namaze kumugeraho, ubundi mpita nyifata namurenzeho kare kuburyo nahise muturuka inyuma mutunga imbunda mumutwe nawo mpita nywuturitsa ahita arambarara hasi, mpita mpaguruka nihuse za mbunda zombi zose nzitunga wa mugore woheje SOLINA kwica papa, ahita atangira gutitira aravuga,

MAMA JOVIA: Rwose PETRON ndakwinginze ntunyice, unsabe icyo ushaka cyose ndakinguha.

NJYE: Ndashaka ko umpa ubuzima bwa papa wanjye n’imitungo ye yose, urabifite ngo ubimpe nkureke?

MAMA JOVA: Rwose ntabyo mfite ariko mbabarira ugirire ko wakunze umukobwa wanjye umbabarire kuko nubwo solina namwoheje ariko rwose nyuma naje guhura n’ibibazo abonye ngize ibibazo arantererana, nukuri ndakwinginze ndakubwira icyo wakora cyose kugira ngo ubone imitungo yawe.

NJYE: Ngaho mbwira vuba icyo ushaka kumbwira kuburyo nzisubiza ibyanjye, ubundi nkureke ujye gushyingura imirambo yawe.

MAMA JOVIA: hari umugabo rwose usigaye ubana na solina, ibyangombwa by’imitungo ya papa wawe niwe ubibitse, ndetse ubu niwe chairman wa company ya YABA LEWIS noneho, SOLINA akaba vice chairwoman, noneho TONZI akaba general manager, naho DIVA akaba umuyobozi mukuru w’bitaro byabalewis, rwose byose barabyigabije kandi nta kintu na kimwe mupfana.

NJYE: Ushaka kuvuga iki no nta kintu na kimwe dupfana?

MAMA JOVIA: Nyine, mbese urebye, bariya bakobwa uko ari babiri ntago ari abana ba BRON ahubwo SOLINA yababyaranye nuwo mugabo, noneho solina amuhamo imigabane myinshi muri company mu buryo bwo kujijisha ubundi bahita bamutora nka chairman, noneho izina rya company bakomeza kuryita ABA LEWIS HOTEL&HOSPITAL&FACTORY, kugira ngo bagaragaze ko nta kintu cyahindutse cyangwa ubugambanyi bwakozwe, kuko bageze aho banavuga ko umwana w’umuhererezi wa LEWIS yitabye Imana ndetse baranamushyingura mu irimbi rishyingurwamo aba lewis, ubundi mushiki wawe wa nyawe RENA bamujyana mu kigo cyita ku bafite ubumuga cyo muri MARANATHA, aba ariho ajya kuba icyo gihe kugeza nanubungubu kuko nawe bangaga ko yabasagararira, rwose ndakwinginze mbabarira ntunyice kuko naba mpfanye agahinda.

NJYE: Nonese nyuma yo kubikora gutyo, ubu imitungo yose yanditse kuri nde?

MAMA JOVIA: Imitungo yose iracyanditse kuri papa wawe n’umuryango wabalewis, kuko ntago bari kujya kubihinduza ngo babishyire ku wundi muntu, kuko byarimo guhita bigaragara ko bamaze kubyiba, ariko bikiri mu mazina yaba lewis nta numuntu uri kubarwanya byose ntakintu byari kuba bibatwaye.

NJYE: Nonese ibyo umbwiye byose bashiki banjye DIVA NA TONZI barabizi?

MAMA JOVIA: Barabizi cyane kuko solina ajya kubaha akazi ubwo bari barangje kwiga kaminuza yarabibabwiye, gusa nukuri nanjye numvaga ntabishyigikiye nubwo ari njye woheje solina, ariko akimara kumbwira ko bariya bakobwa uwa BRON ari RENA gusa nibwo twatangiye gushwana mubwira ko ibintu ari gukora atari byo, ari nabwo yahise anyirukana mu buzima bwe kandi yari yaransezeranje ko nanjye azampa imigabane muri hotel.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 27| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

Mama jovia yamaze kumbwira gutyo ndumirwa, mpita menya ko ntabantu bakibaho bazima, kuko ibyo nari maze kumva ntago nabashaga kubyakira, uburyo papa yaba yarabanye na solina imyaka yose aziko tonzi na diva ari abana be kumbe ari abuwo mugabo wacaga papa inyuma kuri mama, mpita nanibaza ukuntu TONZI na DIVA baba bararangije kaminuza, kuko twatandukane TONZI ari muwa gatandatu wa primaire, na ho DIVA ari uwa gatanu, ariko mbaze neza imyaka nsanga birashoboka, kuko hari hashize imyaka 12, ariko nongera kubabazwa cyane nuburyo njye ntagize amahirwe yo kwiga ngo amashuri nyarangize, utwo nari nzi kwandika no gusoma neza ari uwo JOVIA yari amaze ukwezi arimo kunyigisha,

nuko nyuza amaso hirya no hino ndeba imirambo iryamye hirya, uwawa mu afande wari umugabo we ndetse n’umwana we w’umuhungu wari ugiye gutera icyuma uwo mu afande, mpita mbona ingaruka zo kubaho utumva abana bawe, ndetse mpita mbwira mama JOVIA ko izo ari ingaruka z’icyaha yakoze cyo kugambanira papa, ariko mubwira ko njye ntameze nawe, ko urugamba ngiye kurwana naramuka abishatse yamba hafi tukisubiza imitungo y’umuryango wanjye, ko nubwo asigaye ari nyakamwe ariko azabaho neza, anambwira ko noneho ubuzima bugiye kumugora, kuko bari bavuye muri KENTI bajya muri MERINE agurishije akaduka ke yacuruzaga uwo mugabo amubwiye ko azamwitaho, none akaba yigendeye.

Ubwo namuhaye umwanya ngo yitekerezeho neza, mubwira ko ngiye nanjye nkazagaruka kumureba yamaze kuririra imirambo ye, ubundi urugendo nari mfite rwo kujya muri MERINE mpita ndusubika kuko mission nari maze kuyisoreza aho ngaho, mpita nisohokera mur iyo nzu nibyanjye byose, mpita nibuka ko nari nje gushaka amafoto ya JOVIA, ngaruka munzu nsanga mama we arimo kurira mwaka amamafoto ya JOVIA arayampa, njye nta mwanya wo kurira nari nifitiye, kuko nari nzi ko urugamba mfite imbere yanjye ruhagije, nuko maze gufata amafoto ya JOVIA mpita nigendera, nsubira muri Kakazu twabanagamo, ntangira gutekereza ibintu byose bimbayeho uwo munsi, ko nari ngiye ngiye kwihorera kuri afande none ubuzima bwundi muntu bukaba buhagendeye, numva ntangiye kwishinja icyaha, cyuko murumuna wa SCORPION ari njye umwishe, ariko nza kwibuka ko atarinjye wakuruye imbarutso, nuko ndiruhutsa kuko numvaga ko uwo mugabo iyo ntamwica, hari abantu benshi bari kugenda babangamirwa nawe bakabuzwa amahoro numutekano kandi byitwa ngo nibyo ashwinzwe.

Muri iyo nzu nakomeje kuhaba, nyuma y’icyumweru nza kwibuka ko mama wa JOVIA yambwiye ko mushiki wanjye bamujyanye kuba muri maranatha, mpita niha gahunda yo kujya kumureba ubundi ngo ndebe ko ndamubona, mu gitondo gikurikyeho hari kuba ari no ku cyumweru, nuko ndarana iyo gahunda, nigira mu buriri nkuko byari bisanzwe, kuko amafranga nari naribye na chameleon nari nkiyafite akintunze, kuko yari menshi cyane, nta kazi kandi nateganya gukora, kuko ntago nanapangaga gusubira kuba mayibobo ku muhanda, nuko iryo joro ryose ndasinzira nkuko bisanzwe, ariko inzozi nahoraga ndota zikaba izo kubona umukunzi wanjye JOVIA amanitse mu kagozi. Bwarakeye ndabyuka nkibisanzwe, nari maze kwiyakira nubwo ntari kubasha kumwibagirwa, mfata esuime njya mur douche, mvuyeyo nambara neza nkumusore ugezweho muri uwo mugi, ipantalo nini ifite imifuka myinshi, nagapira kaga t-shirt ubundi ngerekaho hejuru agakoti k’umukara, nambara ninkweto za timber,

hejuru nshyiraho ingofero y’ikizuru, ndetse na lunette za fume, kuko nubwo mama wa jovia twari twaganiriye, ntago nari nzi niba atamvamo akajya kureba SOLINE akamubwira ko ndiho ubundi bakangambanira ntabizi, ari nayo mpamvu nagombaga kwirinda ko hari umuntu umenya ko ndimuri uwo mugi, nuko maze kwambara neza mfata phone ndasohoka, mfunga umuryango wanjye nsohoka mu gipangu, ubundi mfata umuhanda werekeza aho ndategera bus igana kuri maranatha, kikaba ikigo cyabagamo abana babana nubumuga ubwo aribwo bwose, kikaba cyabagatorika, kuko cyayoborwaga na musenyeri, ndetse kikaba cyari cyaritiriwe diyoseze yabo, bikaba byari binaturanye. Ntibyatinze naje kubona bus, ndayurira, ngezemo ndicara ubundi iratangira,

ngenda ndi gutekereza kumyaka yose ishize ntabona mushiki wanjye RENA, disi nibaza niba nimubona ndamumenya, cyangwa se we akabasha kumenya, niba nimubona ndabasha kumuvugisha, kuko imyaka yose ishize ntari nkibuka gukoresha amarenga, ibyo bitekerezo byose bibasha kungeza kuri diocese ya maranatha, mu kuhagera mva muri bus irakomeza, mfata urugendo rw’amaguru rungeza ku gipangu cya maranatha nk’uko mama jovia yari yahandangiye, nuko mpageze nsuhuza umu securite, ambaza icyo nshaka mubwira ko nshaka gusura umukobwa mushiki wanjye uba muri icyo kigo, ambaza izina ry’uwo nje gusura ndamubwira ko yitwa RENA LEWIS,

Umusecurity mu kubyumva mbona asa nkutunguwe, ambajije amazina yanjye mubwira ko nitwa PETRON LEWIS, ahita afata igitabo cyari aho ngaho atangira gusoma, maze arambwira ngo ninjire mu gipangu imbere, maze kwinjira ambwira kuguma aho ku irembo ry’igipangu, yinjiremo imbere mu kigo mbe mutegereje, nuko nanjye nkurikiza amabwiriza ye, hashize akanya ntangira kumva imirindi y’abantu baza bansatira, uko baza nkumva bari kuza bagana aho nari ndi baturutse mu kigo imbere, mu kwitegereza neza mbona igikundi cy’aba securite kirimo na wa wundi wari uvuze ngo mutegereze bafite n’imbunda, mu kungera iruhande uko bari nka 20 wa wundi ahite avuga ati”urakaza neza mboga zizanye, manika amaboko aho tuyareba neza kuko nuramuka ushaka gukora ikintu cy’ubugoryi turahita tukurasa”. Nahise menya ko mama wa JOVIA yamaze kungambanira kare…………………LOADING EP 20.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved