IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 20| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Ahita avuga ati “urakaza neza mboga zizanye, manika amaboko aho tuyareba neza kuko nuramuka ushaka gukora ikintu cy’ubugoryi turahita tukurasa”. Nahise menya ko mama wa JOVIA yamaze kungambanira kare.

Ako kanya aba securite bahise banyegera, bashaka kumfata, ariko umurwano uhita utangira hagati yacu, kuko ntago nari gutuma bamfata n’imyitozo yose nakoze, nuko uwa mbere ungezeho azanye imbunda ye nkamukoma inkokora y’umutwe, ingumi n’imigeri bihita bitangirira aho ngaho, turarwana abari bafite imbuda Babura aho bazikoresha, kuko iyo barasa bari kurasana ubwabo, ariko muri iyo mirwano nibaza ukuntu mu kigo cy’abihayimana harimo imbunda, kandi ari ahantu hatagatifu, nuko ibitekerezo birantwara aba security batangira kunkubita, nanjye nkomeza kwirwanaho ariko birangira banshyize hasi, bahita bamfata baramboha, wa mu securite wari wambwiye ngo mutegereze ahita avuga,

SECURITE: Wa cyana we ko mbona uri muto iyo mirwanire wayigiye hehe? Uziko wagira ngo twari duhanganye n’ikipe y’ibyihebe?

NJYE: ahubwo ndakubaza nti ni ukubera iki mumfashe nkaho ndi umunyabyaha? Hari ikintu nigeze mbakorera?

SECURITE: Imyaka yari ibaye 10 yose ngutegereje kabisa, none reba uje no mu gihe cyiza, ubukene bwari bugiye kunyica.

NJYE: Nonese ko nta mafranga mfite ngo nyaguhe undekure?

SECURITE: Njye nta mafranga nigeze nkwaka kuko uwo nyasaba arahari. Ahubwo iki cyana mukijyane mu cyumba kibarizwamo ibibazo, reka tubwire mabuja ko tugifite aze aduhereze ayacu.

Umu securite yavuze gutyo byanga byakunda mpita menya ko mama jovia ariwe wantanze, ashaka kwihorera kubyo nakoreye umugabo we ndetse numuhungu we bigatuma apfa, mpita menya ko ariwe wari watanze gahunda yo kumfata akanyihoreraho, noneho akifashisha aho hantu nari nje, ndetse mpita nanakeka ko ari ibintu yapanze atekereje byihuse, ko na RENA ashobora kuba atari muri icyo kigo ahubwo kwari ukugira ngo ahanyobore ubundi bahite bamfata, akoresheje aba securite baharinda, mpita mbona abo ba securite ukuntu bameze utabasha kubacika, nuko bagenda bankurura bangeza ahantu mu cyumba cyijimye cyane, ubundi banyicaza ku gatebe karimo, banzirikira amaboko inyuma ubundi bahita bazimya itara barasohoka, bagenda bavuga ko bagiye kubwira nyirabuja akaza kundeba, nuko nkomeza kuguma muri icyo cyumba nta kintu na kimwe mbasha gukora kuko no kwinyagambura ntago byari bigishoboka.

Amasaha yakomeje kwicuma ndi muri icyo cyumba, ndetse sinabasha kumenya naho amasaha ageze, kuko telephone yanjye yari m’umufuka ntabasha kuyikuramo, nkomeza gutegereza ngo mama jovia aze, ndetse ko nshobora kumutsindisha amagambo bigatuma nta kintu na kimwe antwara. Nakomeje gutegereza ariko ndaheba, kubera ko muri icyo cyumba hari hijimye ntago nari ndi kubasha kumenya ngo ni ryari, nuko inzara nayo itangira kumfata, kuburyo munda numvaga byakomeye, nuko nkomeza kwihangana ndetse nza gusinzira, nagiye kumva numva bamenyeho indobo yamazi akonje, mpita nshigukira hejuru agatebe nari nicayeho, karagwa, nuko mbona itara ryo muri icyo cyumba riratse, numva ijwi ry’umugabo rivuga riti “mabuja, twamufashe ejo tukubwira ko tumufite utubwira ko ntamwanya ufite, rero twakomeje kumugumana iri joro ryose nta n’ibiryo twamuhaye, ubwo tugiye kubareka muvugane ibyo muvugana, turagaruka utubwira icyo ushaka ko tumukorera”.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 31| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

Ako kanya nubuye amaso mbona iruhande rwanjye hahagaze umugore, nuko baba securite bahita basohoka muri icyo cyumba badusiga twenyine, nuko ntangira kuvuga nti,

NJYE: ariko abantu ntibagira n’ubwoba koko, cyangwa watekereje ko ntamaze kumenya ko ari wowe watumye bamfata kugeza ubwo bambohera muri iki kizu kirimo kunuka gutya nkaho ndi itungo? Nishe umugabo wawe ugira n’ibyago umwana wawe abigenderamo, ndangije ndakubabarira kugira ngo ujye kubashyingura none dore wanze kumva nawe urashaka ko nkurangiza? Nakugiriye imbabazi ariko warazanze, nizere ko ibirakubaho nuramuka ugerageze kuba wanyegera urabyakira uko ubibonye.

Navuze gutyo kugira ngo mama JOVIA mukange, atanyegera, nkoresheje ibyo nari namukoreye mu minsi yashize, ariko agiye kunsubiza ndatungurwa cyane, ndetse mpita ngiramo n’ubwoba, kuko umuntu wansubije numvise iryo jwi ari ubwa mbere ndyumvise, kuko ijwi rya mama jovia ryo nari maze kurimenyera kuko yavuze byinshi umunsi nica afande we, nuko uwo muntu arambwira,

SOLINA: Iminsi myinshi PETRON we, nari nziko wapfuye none uracyari kuri iyi si? Ariko byose ni amakosa yanjye, kuko ntago nakwitayeho neza, ariko kuri iyi nshuro ndakora uko nshyoboye neza kuburyo uraba amateka ugasibangana ku ikarita y’iyi si.

NJYE: Woooow, cyakora ntago mbuze byose ubu mbashije no gutungurwa kandi ntari nabiteguye. SOLINA mamawanjye? Imyaka myinshi cyane? Uracyabaho urahumeka? Ese ubu ntabwoba ufite?

SOLINA: Ubwoba ndabufite bwinshi cyane, ariko mukanya gatoya bugiye gushira. Kuko ubwoba mfite ni ubwo nari nsanzwe nanafite mu myaka 13 ishize ubwo wari uri iruhande rwanjye nibaza uburyo nzakurera warangiza ukanyirukana mu mitungo ya so, ariko nkabasha kumwikiza wowe ugasigara kuko nagarutse kukureba kwa NATHALIA ngo nkwice nawe nsanga utagihari, ndababara cyane mpora mfite ubwoba ko uzangarukira, ninabwo nahise nirukana gishiki cyawe cyikimuga cy’ikiragi nkizana hano muri maranatha ngo kihabe, sinzi uko nagize igitekerezo mvuga ko byanga byakunda nuramuka uje muri uyu mugi nanone ushobora kuzamenya amakuru kuko umuntu wari uzi ibyanjye twari tumaze gushwana,

mpanga gahunda na basecurite ngo nihagira umuntu uza avuga jambo LEWIS mukanwa ke bazahite bambwira, nkajya mbaha amafranga menshi cyane nkura muri company yanjye nasigaranye kugira ngo bakomeze bampe amakuru, ejo nibwo nagiye kubona mbona telephone yanjye irasonye bambwira ko haje umuntu witwa PETRON LEWIS ngo ari gushaka umukobwa witwa RENA LEWIS, bahita bandya urwara nanjye mbasaba ko bakumfatira utabacitse na gato, kandi na musenyeri ntamenye ibyabereye hano, none dore ubu uri imbere yanjye umeze nkimfungwa, aho bitandukaniye nuko uri imfungwa igiye kwicwa, none rero nta magambo mfitanye nawe, mbwira ijambo rya nyuma ushaka kuvuga ukiriho ubundi ndangize gahunda yanjye.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 19

NJYE: Ijambo ryonyine nshaka kukubwira ni NZAKWICA WOWE N’URUBYARO RWAWE N’UMUGABO WAWE mwese mbahanagure ku isi, ubundi mube amateka, kandi ntago biraza gutinda kuko mu minsi mike ndaba nicaye muntebe papa wanjye BRON LEWIS yagakwiye kuba yicayemo.

Namaze kuvuga gutyo mpita numva ikintu wagira ngo n’inyundo k’umutwe wanjye, mu kureba neza mbona ni SOLINA unkubise igikapu yari afite wagira ngo kirimo amabuye, nuko ahita ahamagara umu securite wari hanze, mbona hinjiye wa wundi nasanze k’umuryango, nuko uwo musecurite solina amubwira ko mbere y’uko anyica, ashaka kumbabaza akampa uburibwe nzahora nibuka aho nzajya hose haba mu kuzimu cyangwa mu ijuru, uwo mu securite mbona azunguje umutwe ubundi ahita agenda, mu kanya gatoya mbona agarutse ari gusunika akantu k’akameza, mu kureba ibintu biriho mpita ntangira kugira ubwoba.

Hari hariho utunyundo, imisumari, ama pencil, nibindi byuma byumuriro wamashanyarazi, mpita menya ko akanjye karangiye, maze uwo mu securite amaze kubigeza muri icyo cyumba, ahita yongera kwisohokera, nuko SOLINA afata igikapu cye akirambika hasi, ubundi atangira kumbwira ari kunyishongoraho,

SOLINA: Harya ngo uzanyica, njye n’urubyaro rwanjye n’umugabo wanjye? Mpise ngira amatsiko y’ahantu wakuye ayo makuru, ariko ntago bintunguye kuko buriya iriya ntumva y’umugore yamaze kumvamo, ariko nta kibazo reka ndangize ibyawe, naho kuba wanyica byo uzanyice kuko nzaba narapfuye, ninshake nzasange ari wowe muyobozi w’ikuzimu cyangwa w’ijuru, n’ubund ahingenzi ni hano ku isi aho turira amafranga n’ubuzima bwacu tukumva ko tunyuzwe, naho iyo mitungo ya so urimo kuvuga, reba ko njye n’abana banjye ndetse n’umugabo tutarimo kuyirya tutitangiriye itama, wowe urimo kwiruka imihana kugeza ubwo ugiye gupfa ukayisiga kandi uri gusakuza nkinyoni yisandi ngo imitungo ya so, na gashiki kawe k’akamuga kakaba kari kurya impungure n’ibishyimbo ndetse na kawunga kandi iso yari afite iyo mitungo.

Solina yavugaga ibyo arangiza gushyira igikapu hasi, ubundi acomeka ikintu nari mbonyeho bwa mbere ku muriro wamashanyarazi, nuko ngiye kugira icyo musubiza mpita numva ankojejeho cya kintu, amaraso yanjye ndetse n’umwuka numva birahagaze ariko ndatabaza nsakuza cyane, yumvise urusaku naruhaye umunwa ahita ajya mu gikapu cye, akuramoo ikintu cy’icyenda ahita akimfukisha kumunwa, ubundi nashaka gusakuza ijwi n’ururimi bikanga gusohoka, mpita menya ko za karate nize mba k’umuhanda aho ngaho zitabasha gukora, kuko nari nziritse nta kintu nabasha kwikorera, nuko akomeza kuntwikisha icyo kintu ariko nkumva ibyanjye birarangiye, hahandi nabaga ngiye kumva ndi gupafa agahita ankuraho akabanza akamvugiraho amagambo yo kwishongora ariko nanjye ngakomeza kwihagararaho nk’umugabo ngashaka gusohora ijwi ariko biranga,

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01

arangije kunkubitsha umuriro wamashanyarazi nkiminota 10 mbona afashe ipenci, ahita ankuramo inkweto ubundi atangira kunkuramo inzara, ububabare ntazigera nibagirwa muri uwo munsi, kuburyo natngiye kwicuza impamvu navuye muri MERINE ngo nje kurwanira imitungo ya data, inzara zombi nini ku maguru yose azikuramo numva, numva ubwonko bwanjye burandagaye neza neza, nuko ahita atereke I penci kumeza ngira ngo noneho agiye kunyica bive mu nzira, kuko nari ndi kumva aho ntashobora kuharenga, ahita afata imisumari ibiri anjya inyuma ahari ibiganza byanjye biziritse, ahita afata inyundo ubundi atangira kunjomba imisumari mu kiganza nkuri kubamba Yesu, noneho numva ndapfuye neza hahandi nashakaga kubumbura umunwa ngo mubwire anyice, ariko ururimi rukanga kuva mukanwa kubera ko hari harimo icyenda, ngiye kumva numva ntangiye kubura umwuka wo guhumeka, umutima wanjye ushaka guhagarara, nuko ahita aza ampagarara imbere, ambwira ko uko byagenda kose ubu nta kindi nifuza uretse gupfa, nshatse kumusubiza biranga ahita ankuraho wa Mwenda, mpita mubwira nti,

NJYE: Ndakwingize nyica birangire.

SOLINA: Oya, ariko aba LEWIS nukubera iki mwifuza cyane? Na papa wawe nuko ngo yavugaga ubwo umugabo wanjye yari ari kumunyongera ku cyuma cyimodoka mbere yuko amwica, none nawe ngo nkwice? Oya ibyo uri kunsaba umbabarire ntago byashoboka, ahubwo reka njye kuba nduhutseho gatoya, ejo nzagaruka dukomerezeho, kugeza ubwo wowe uzatangira gushaka uko wakwiyica.

Ako kanya soline yamaze kuvuga gutyo ahita afata igikapu cye arisohokera aragenda, nuko umu securite ahita yinjira ahita akurura kakameza kariho ibikoresho bakoresheje banyica urubozo arakajyana, ageze k’umuryango azimya itara nsubira mu mwijima w’icuraburindi, nuko nanjye kubwo kuba narumvaga ibyanjye biri kurangira nta kabaraga mfite, mpita ngenderako, nongeye gukanguka ndi kumva urugi rurimo kwikubita, nkajya numva abantu bari kuniha, nuko ngira ngo mu bindi byumba naho haba harimo abantu bazirikiyemo nkanjye bari gukubitwa, mpita numva rwa rugi rurafungutse rwaho nari ndi, abantu bafite amatoroshi ariko amaso yanjye yayareba nkabona ibikezi kezi, numva batangiye kunzirikura kuri yantebe ariko aho bakoze hose nkumva ndi kubabara, nabo ntibashyiramo imbabazi bagenda bankurubana, kugeza ubwenge, intenge zanjye zacitse noneho no kwikurubana hasi bikanga,

ntago namenye ibyaje gukurikiraho nongeye kugarura ubwenge wagira ngo ndi mu modoka iri kugenda, ariko ntwikiriye ibintu byinshi cyane meze nk’igicuruzwa, n’uko ngiye kumva numva ijwi hejuru yanjye kandi ry’umugore rimbwira riti “PETRON ihangane, turi hafi kugerayo”……………LOADING EP 21.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 3

Ako kanya nubuye amaso mbona iruhande rwanjye hahagaze umugore, nuko baba securite bahita basohoka muri icyo cyumba badusiga twenyine, nuko ntangira kuvuga nti,

NJYE: ariko abantu ntibagira n’ubwoba koko, cyangwa watekereje ko ntamaze kumenya ko ari wowe watumye bamfata kugeza ubwo bambohera muri iki kizu kirimo kunuka gutya nkaho ndi itungo? Nishe umugabo wawe ugira n’ibyago umwana wawe abigenderamo, ndangije ndakubabarira kugira ngo ujye kubashyingura none dore wanze kumva nawe urashaka ko nkurangiza? Nakugiriye imbabazi ariko warazanze, nizere ko ibirakubaho nuramuka ugerageze kuba wanyegera urabyakira uko ubibonye.

Navuze gutyo kugira ngo mama JOVIA mukange, atanyegera, nkoresheje ibyo nari namukoreye mu minsi yashize, ariko agiye kunsubiza ndatungurwa cyane, ndetse mpita ngiramo n’ubwoba, kuko umuntu wansubije numvise iryo jwi ari ubwa mbere ndyumvise, kuko ijwi rya mama jovia ryo nari maze kurimenyera kuko yavuze byinshi umunsi nica afande we, nuko uwo muntu arambwira,

SOLINA: Iminsi myinshi PETRON we, nari nziko wapfuye none uracyari kuri iyi si? Ariko byose ni amakosa yanjye, kuko ntago nakwitayeho neza, ariko kuri iyi nshuro ndakora uko nshyoboye neza kuburyo uraba amateka ugasibangana ku ikarita y’iyi si.

NJYE: Woooow, cyakora ntago mbuze byose ubu mbashije no gutungurwa kandi ntari nabiteguye. SOLINA mamawanjye? Imyaka myinshi cyane? Uracyabaho urahumeka? Ese ubu ntabwoba ufite?

SOLINA: Ubwoba ndabufite bwinshi cyane, ariko mukanya gatoya bugiye gushira. Kuko ubwoba mfite ni ubwo nari nsanzwe nanafite mu myaka 13 ishize ubwo wari uri iruhande rwanjye nibaza uburyo nzakurera warangiza ukanyirukana mu mitungo ya so, ariko nkabasha kumwikiza wowe ugasigara kuko nagarutse kukureba kwa NATHALIA ngo nkwice nawe nsanga utagihari, ndababara cyane mpora mfite ubwoba ko uzangarukira, ninabwo nahise nirukana gishiki cyawe cyikimuga cy’ikiragi nkizana hano muri maranatha ngo kihabe, sinzi uko nagize igitekerezo mvuga ko byanga byakunda nuramuka uje muri uyu mugi nanone ushobora kuzamenya amakuru kuko umuntu wari uzi ibyanjye twari tumaze gushwana,

mpanga gahunda na basecurite ngo nihagira umuntu uza avuga jambo LEWIS mukanwa ke bazahite bambwira, nkajya mbaha amafranga menshi cyane nkura muri company yanjye nasigaranye kugira ngo bakomeze bampe amakuru, ejo nibwo nagiye kubona mbona telephone yanjye irasonye bambwira ko haje umuntu witwa PETRON LEWIS ngo ari gushaka umukobwa witwa RENA LEWIS, bahita bandya urwara nanjye mbasaba ko bakumfatira utabacitse na gato, kandi na musenyeri ntamenye ibyabereye hano, none dore ubu uri imbere yanjye umeze nkimfungwa, aho bitandukaniye nuko uri imfungwa igiye kwicwa, none rero nta magambo mfitanye nawe, mbwira ijambo rya nyuma ushaka kuvuga ukiriho ubundi ndangize gahunda yanjye.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 6

NJYE: Ijambo ryonyine nshaka kukubwira ni NZAKWICA WOWE N’URUBYARO RWAWE N’UMUGABO WAWE mwese mbahanagure ku isi, ubundi mube amateka, kandi ntago biraza gutinda kuko mu minsi mike ndaba nicaye muntebe papa wanjye BRON LEWIS yagakwiye kuba yicayemo.

Namaze kuvuga gutyo mpita numva ikintu wagira ngo n’inyundo k’umutwe wanjye, mu kureba neza mbona ni SOLINA unkubise igikapu yari afite wagira ngo kirimo amabuye, nuko ahita ahamagara umu securite wari hanze, mbona hinjiye wa wundi nasanze k’umuryango, nuko uwo musecurite solina amubwira ko mbere y’uko anyica, ashaka kumbabaza akampa uburibwe nzahora nibuka aho nzajya hose haba mu kuzimu cyangwa mu ijuru, uwo mu securite mbona azunguje umutwe ubundi ahita agenda, mu kanya gatoya mbona agarutse ari gusunika akantu k’akameza, mu kureba ibintu biriho mpita ntangira kugira ubwoba.

Hari hariho utunyundo, imisumari, ama pencil, nibindi byuma byumuriro wamashanyarazi, mpita menya ko akanjye karangiye, maze uwo mu securite amaze kubigeza muri icyo cyumba, ahita yongera kwisohokera, nuko SOLINA afata igikapu cye akirambika hasi, ubundi atangira kumbwira ari kunyishongoraho,

SOLINA: Harya ngo uzanyica, njye n’urubyaro rwanjye n’umugabo wanjye? Mpise ngira amatsiko y’ahantu wakuye ayo makuru, ariko ntago bintunguye kuko buriya iriya ntumva y’umugore yamaze kumvamo, ariko nta kibazo reka ndangize ibyawe, naho kuba wanyica byo uzanyice kuko nzaba narapfuye, ninshake nzasange ari wowe muyobozi w’ikuzimu cyangwa w’ijuru, n’ubund ahingenzi ni hano ku isi aho turira amafranga n’ubuzima bwacu tukumva ko tunyuzwe, naho iyo mitungo ya so urimo kuvuga, reba ko njye n’abana banjye ndetse n’umugabo tutarimo kuyirya tutitangiriye itama, wowe urimo kwiruka imihana kugeza ubwo ugiye gupfa ukayisiga kandi uri gusakuza nkinyoni yisandi ngo imitungo ya so, na gashiki kawe k’akamuga kakaba kari kurya impungure n’ibishyimbo ndetse na kawunga kandi iso yari afite iyo mitungo.

Solina yavugaga ibyo arangiza gushyira igikapu hasi, ubundi acomeka ikintu nari mbonyeho bwa mbere ku muriro wamashanyarazi, nuko ngiye kugira icyo musubiza mpita numva ankojejeho cya kintu, amaraso yanjye ndetse n’umwuka numva birahagaze ariko ndatabaza nsakuza cyane, yumvise urusaku naruhaye umunwa ahita ajya mu gikapu cye, akuramoo ikintu cy’icyenda ahita akimfukisha kumunwa, ubundi nashaka gusakuza ijwi n’ururimi bikanga gusohoka, mpita menya ko za karate nize mba k’umuhanda aho ngaho zitabasha gukora, kuko nari nziritse nta kintu nabasha kwikorera, nuko akomeza kuntwikisha icyo kintu ariko nkumva ibyanjye birarangiye, hahandi nabaga ngiye kumva ndi gupafa agahita ankuraho akabanza akamvugiraho amagambo yo kwishongora ariko nanjye ngakomeza kwihagararaho nk’umugabo ngashaka gusohora ijwi ariko biranga,

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 31| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

arangije kunkubitsha umuriro wamashanyarazi nkiminota 10 mbona afashe ipenci, ahita ankuramo inkweto ubundi atangira kunkuramo inzara, ububabare ntazigera nibagirwa muri uwo munsi, kuburyo natngiye kwicuza impamvu navuye muri MERINE ngo nje kurwanira imitungo ya data, inzara zombi nini ku maguru yose azikuramo numva, numva ubwonko bwanjye burandagaye neza neza, nuko ahita atereke I penci kumeza ngira ngo noneho agiye kunyica bive mu nzira, kuko nari ndi kumva aho ntashobora kuharenga, ahita afata imisumari ibiri anjya inyuma ahari ibiganza byanjye biziritse, ahita afata inyundo ubundi atangira kunjomba imisumari mu kiganza nkuri kubamba Yesu, noneho numva ndapfuye neza hahandi nashakaga kubumbura umunwa ngo mubwire anyice, ariko ururimi rukanga kuva mukanwa kubera ko hari harimo icyenda, ngiye kumva numva ntangiye kubura umwuka wo guhumeka, umutima wanjye ushaka guhagarara, nuko ahita aza ampagarara imbere, ambwira ko uko byagenda kose ubu nta kindi nifuza uretse gupfa, nshatse kumusubiza biranga ahita ankuraho wa Mwenda, mpita mubwira nti,

NJYE: Ndakwingize nyica birangire.

SOLINA: Oya, ariko aba LEWIS nukubera iki mwifuza cyane? Na papa wawe nuko ngo yavugaga ubwo umugabo wanjye yari ari kumunyongera ku cyuma cyimodoka mbere yuko amwica, none nawe ngo nkwice? Oya ibyo uri kunsaba umbabarire ntago byashoboka, ahubwo reka njye kuba nduhutseho gatoya, ejo nzagaruka dukomerezeho, kugeza ubwo wowe uzatangira gushaka uko wakwiyica.

Ako kanya soline yamaze kuvuga gutyo ahita afata igikapu cye arisohokera aragenda, nuko umu securite ahita yinjira ahita akurura kakameza kariho ibikoresho bakoresheje banyica urubozo arakajyana, ageze k’umuryango azimya itara nsubira mu mwijima w’icuraburindi, nuko nanjye kubwo kuba narumvaga ibyanjye biri kurangira nta kabaraga mfite, mpita ngenderako, nongeye gukanguka ndi kumva urugi rurimo kwikubita, nkajya numva abantu bari kuniha, nuko ngira ngo mu bindi byumba naho haba harimo abantu bazirikiyemo nkanjye bari gukubitwa, mpita numva rwa rugi rurafungutse rwaho nari ndi, abantu bafite amatoroshi ariko amaso yanjye yayareba nkabona ibikezi kezi, numva batangiye kunzirikura kuri yantebe ariko aho bakoze hose nkumva ndi kubabara, nabo ntibashyiramo imbabazi bagenda bankurubana, kugeza ubwenge, intenge zanjye zacitse noneho no kwikurubana hasi bikanga,

ntago namenye ibyaje gukurikiraho nongeye kugarura ubwenge wagira ngo ndi mu modoka iri kugenda, ariko ntwikiriye ibintu byinshi cyane meze nk’igicuruzwa, n’uko ngiye kumva numva ijwi hejuru yanjye kandi ry’umugore rimbwira riti “PETRON ihangane, turi hafi kugerayo”……………LOADING EP 21.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved