IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 21| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Nuko ngiye kumva numva ijwi hejuru yanjye kandi ry’umugore rimbwira riti” PETRON ihangane, turi hafi kugerayo”. Nagiye gusohora ijwi ngo uwo mugore mubaze ahantu tugiye kugera ariko ijwi ryanga gusohoka, nuko dukomeza kugenda numva imodoka irimo kugongagonga ibintu ntazi, kugeza ubwo numvise ihagaze.

Harangiza hakaza abantu bakankura aho nari ndyamye, ariko umubiri wanjye wose numva wabaye intere, kuburyo no kureba ntari nkibibasha, ubundi ngiye kumva numva bandyamishije ahantu, batangira kunyoza umubiri wose nyuma yo kunkuramo imyenda, nuko batangira kunshyiraho ibintu bimeze nk’ibipfuko ahantu hose uhereye ku nzara z’amaguru ndetse no mu biganza aho SOLINA yari yantobaguye, nuko bamaze kunyitaho gutyo mpita numva umubiri wanjye uri ahantu heza ugereranije naho nari ndi solina ansanga mur MARANATHA, nuko batangira kumpa utuzi bansukira mu kanwa, nkumva umuhogo wanjye urabobereye, kuburyo naje kumva noneho nshaka nibyo kurya, ariko, ngize ngo neguke mpita nongera kwihirika, sinamenya ibyakurikiraho ahubwo nza gukanguka ndebye mbona ndi kureba neza, ndetse n’umubiri wanjye ufite utubaraga, nuko mu kubumbura amaso neza mbona iruhande rwanjye mama jovia, ngiye kugira icyo mubwira ahita ambwira.

MAMA JOVIA: Ihangane ntugire icyo uvuga kuko byose ndabizi.

NJYE: Urabizi nyine, ni gute wabiyoberwa se kandi ari wowe wabikoze?

MAMA JOVIA: Ngo ninjye wabikoze?

NJYE: None hari undi muntu wari uziko ndajya kuri maranatha?

Ako kanya mama Jovia ataransubiza nagiye kubona mbona undi muntu winjiye mwicyo cyumba twarimo, mu kumureba ngira ngo ndi kurota cyangwa se kubonekerwa, kuko ntago niyumvishaka ko nawe twaba turi kumwe muri ako kanya, yari AMELIA w’umuganga wari uri aho ngaho, mpita mvuga nti,

NJYE: Amelia bite ko uri hano?

AMELIA: Ni byiza rwose ndi hano, urumva umeze ute se nyuma yo gusimbuka urupfu?

NJYE: Ni ibitangaza kuri njye kuko nari nziko napfuye, ahubwo se byagenze gute kugira ngo mbe ndi kumwe na mwe kandi nari ndi muri maranatha?

MAMA JOVA: ndumva atari ngombwa kubikubwira aka kanya kuko byakuruhiriza umutwe kandi utaramererwa neza, ariko shimira uyu muganga kuko niwe wangirye inama naho ubundi ntago tuba twamenye uko byakugendekeye.

AMELIA: Uba warapfuye da nuko Imana yakinze akaboko rwose.

NJYE: Ariko munkure m’urujijo mumbwire uko byagenze.

AMELIA: Wowe humura bazabikubwira umaze gukira neza, dore nkubu ngubu ntago wabasha kwambara inkweto cyangwa ngo ufunge igipfusi cyawe kubera imisumari mu ntoki zawe, uziko bari bagiye kukubamba neza nkurwa YESU kumusaraba?

MAMA JOVIA: Gusa nukuri warakoze cyane kumpa inama nzima, ntago nifuzaga ko uyu mwana yapfa nkurw’umwana wanjye, nako abana banjye bose.

AMELIA: Nta kibazo rero, aha ni murugo ikintu mwakenera cyose ujye umpamagara kuri telephone nzajya nkigufasha, kandi uzajya umbwira uko PETRON ameze kugeza igihe azongera gukirira neza akabasha kwambara inweto akagenda.

AMELIA yamaze kuvuga gutyo ahita adusezeraho arasohoka, nuko mama jovia ambwira ko ariwe wankuye ahantu solina yari yaranshimutiye muri maranatha, ubundi akamvana m’umurwa mukuru akanjyana mu cyaro. Yabwiye gutyo ndatungurwa cyane, kuko ntago niyumvishaga ko nshobora kuba naragarutse mu cyaro, nuko mama jovia mubaza ibyambayeho no kugira ngo amenye aho ndi muri maranatha, ambwira ko ibyo nzabimenya meze neza, kandi ko kuva uwo munsi agiye kumba hafi, kuko ndi inzira izamugeza ku mwana we LOLAS akaba ari nayo mpamvu agiye kumbera umubyeyi, kuko ibyo twavuganye byo kuzamfasha kugera ku mitungo ya papa aracyabikomeje, arambwira.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 10 Final

MAMA JOVIA: Rero PETRON nubwo bihuriranye nibingibi, ariko n’ubundi ibintu ngiye kukubwira nari narapanze kubikubwira wa munsi ujya muri MARANATHA gusura mushiki wawe, nari nziko nuvayo nzahita mbikubwira, ariko ibyabaye nawe urabizi kuko hari habuze gato ngo uhasige ubuzima, rero ikintu nashakaga kukubwira icyo gihe, kwari ukugira ngo ugende gakeya mu mupangu washakaga wo gutera solina, kuko solina ni inyamaswa mbi kuburyo yakwangiriza, ikindi kandi akorana n’abayobozi bakomeye bo hejuru, kubera ko company ye niya mbere m’umurwa mukuru wa KENTI.

NJYE: None wari wapanze ko ari iki twabanza gukora kugira ngo tuzabigereho?

MAMA JOVIA: Nkubwje ukuri, nubwo byagenze kuriya nkabura umwana wanjye w’umuhungu, ariko byose ni njye wabyiteye, kubera ko kera JOVIA wanjye yakundaga kumbwira ko nimbana nuriya mugabo nzabyicuza, ariko kumubura no kubura musaza we byose ni ingaruka zo kutamwumva, kuko iyo ntashakana nuriya mugabo, ubu njye n’abana banjye tuba twibereyeho amahoro, ariko reba ibyambayeho ubu nsigaye ndi nyakamwe, nubwo ngushimira ko wamfashije kwikuraho uriya mugabo kuko nanjye nubwo twabanaga mukunda, buri uko twagiranaga ikibazo yankangishaga ko azanyica akishakira undi mugore bigatuma mba mubwoba, rero nyuma yo gushyingura nibwo naje kubitekerezaho neza, nsanga warankoreye neza nubwo byajyanye umwana wanjye, ari nayo impamvu numvise nanjye nagufasha kugera kucyo ushaka ubundi nawe ukazampuza n’umwana wanjye LOLAS, rero ikintu nashakaga kukubwira, nashakaga ko tubanza tugakora umupangu uhagije kugira ngo tubone gutera uriya mugore, kuko umugabo we arakomeye cyane ntago wapfa kumurwanya, nashakaga ko twiyizira ino aha mu cyaro tugashakisha ikintu twazaheraho duhereye kuri iriya nzu yanjye iri mumugi, ubundi wamara kwigira nawe ukabona gushaka imitungo yawe yose.

NJYE: None wumva nabikora mu buhe buryo?

MAMA JOVIA: Njye nshaka ko ubikora muburyo bw’amahoro aho gushora intambara.

NJYE: Mbwira byose uko wabiteganije ninumva bifite gahunda nzagendera k’umupangu wawe, naho ninumva nta gahunda bifite, igipfusi n’imigeri nzi kubikoresha neza kuburyo nzagenda bose nkabamenagura kugeza mbamaze bakaba amateka.

MAMA JOVIA: Urabona ntago wabashije kwiga, ariko ushobora kuba umushoramari ukomeye cyane, kuko ino aha mu cyaro niho bahingira ibiribwa bijya gutunganirizwa muri factory yabalewis, bityo waba umugemuzi wabo, bikazarangira ufashemo imigabane nk’umuntu ubagemurira muruganda mu rwego rw’imikoranire, nyuma ukazaguramo nk’ibitaro cyangwa hotel yabo kuko uko solina numugabo we bakomeza kurya amafranga niko bakomeza guhomba, uramutse uguze factory yahatunganyirizwa ibiryo kuko niyo isigaye ihagaze neza ikanagemurira abacuruzi bose bo m’umurwa mukuru wa KENTI ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya KENTI, ndetse ikanagaburira abantu barara muma hotel yo muri hotel y’ABALEWSI, urumva ko waba ubakubise hasi kuko n’ivuriro wahita urigura, ibyo biruta uko warwana intambara yo kumena amaraso, kandi ibyo ushobora kuzabikora ukazisanga ufite imitungo ya papa wawe nta kintu na kimwe cyangiritse.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 43| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

NJYE: Icyo gitekerezo cyawe nicyo, ariko se urumva kitasaba imyaka myinshi cyane?

MAMA JOVIA: Oya ntago cyasaba imyaka myinshi cyane, kubera ko abahinzi ku giti cyabo nibo bagemurira uruganda rw’ABALEWIS urumva rero uramutse ufite imirima y’abahinzi benshi icyarimwe ubundi ikaba ari iyawe, noneho ukajya ugemura uri wenyine, byafata season 4 gusa, ni nkimyaka 2 gusa ubundi ugatangira kugura imigabane muri ABALEWIS company, noneho nawe ukazabakubita inshuro bakisanga hanze batazi uko byagenze.

NJYE: Icyo gitekrezo ni cyiza, ariko ikibazo ni kimwe, nonese ubwo nzakorera ryari amafranga yo kuba natangira kugura imirima y’abaturage?

MAMA JOVIA: Icyo sikibazo, byonyine amafranga mfite yagura imirima myishi cyane, ikindi kandi nagurisha niriya nzu yo mumugi twari dutuyemo ubundi tukagura imirima myinshi mu byaro byose bitandukanye uhereye muri iki cyaro cya TESARA.

Mama jovia yamaze kuvuga gutyo numva arantunguye, mubaza niba avuze neza cyangwa niba yibeshye, ambajije ibyo ndi kumubaza, mubaza niba turi mucyaro cya tesara, ambwira ko ariho turi kuko turi m’urugo AMELIA yari acumbitsemo ubwo yazaga kuhakora, akaba yahatuzanye nyuma y’uko mama jovia amutakiye ngo amufashe arebe ahantu amuhungishiriza, kubera ko solina yakoresha ibishoboka byose akamushakisha muri KENTI hose aramutse amenye ko ariwe wabwiye ibyaba TONZI ko Atari bashiki banjye, nuko mpita nibuka kubyo yari amaze kumbwira, uburyo nshobora kuzabonamo imitungo ya papa wanjye, nkagura imirima abahinzi bakunda guhinga bakagemurira m’uruganda ry’ABALEWIS, noneho nkajya ngemuramo njyenyine, kugeza ubwo naguramo imigabane m’uruganda rwa papa,

ubundi nkazagura factory itunganya ibiribwa ngahita ngera kuri hotel n’ivuriro, numva ibyo bintu byaba aribyo ariko nanone nza kwibuka ko ibyangombwa bya LEWIS byose biri mu mazina ya papa, ngo kuko sogokuru niwe wari warabimusigiye, ariko nibuka ko ntazi ahantu nshobora kubikura, niha gahunda ko ngomba kugendera kuri uwo mugambi wa MAMA JOVIA ariko nazamara gukira nkajya muri kenti kureba niba ntabona ibyangombwa bya papa ntiriwe nca muri izo nzira zose.

Mama jovia twamaze kuvugana gutyo ndamushimira, mpita mubaza impamvu ari kumfasha ndetse we nkazamwitura mu buhe buryo, ambwira ko ikintu nzamufasha ari kimwe gusa, ko nzamufasha kugera k’umuhungu we yabuze LOLAS ndetse nkazanamwishyura amafaranga azanshoramo ubwo nzaba ndi kugura imirima yabaturage, anambwira ko kugira ngo batazamvumbura ko ari njyewe ubagemurira, tuzabigura byose tukabishyira mumazina ye bwite, kuko yari afite ibyangombwa bibiri, kuko yari yarahinduye amazina kera akiri umukobwa, ambwira ko azasubira mur leta bakamufasha kuzana amazina ye yakera, kuburyo abantu batazigera bamenya ko ariwe ugemurira uruganda rw’ABALEWIS,

nuko atangira kunyitaho kuva uwo munsi, ndetse nanjye mfite amatsiko yo gukira ngasohoka aho muriyo nzu nkareba koko niba ari muri TESARA ngahita mboneraho kugira amahirwe yo kubona umukecuru nafataga nka mama wanjye YOSEPHINA, nuko dukomeza kwiberaho muri ubwo buzima, mama JOVIA aza kuva mu cyaro ajya kugurisha inzu ye muri kenti, agarukana amafranga mu ntoki kuko abanyacyaro batari bazi ibyo gukoresha bank, ndetse abikuza n’amafranga we n’umugabo we bari barazigamye kuva mu myaka 12 ishize bakimara kubana, tuyahurije hamwe yose avamo million 60 z’amadenari, turayabika kugira ngo mbanze nkire neza dutangire akazi.

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 04| Kevine na Danielle bemeranije kubana burya mbere ya VANESSA. Reka turebe uko byagenze kugera uyu munsi.

Ubundi atangira kunyitaho nk’umubyeyi, kuko yari abyaye abana tungana, akankemurira ibibazo byose namubaza impamvu anyitaho akambwira ko ambonamo ubwenge bwinshi, kandi mu buzima bwiza tuzabaho ahazaza buri mu biganza byanjye.

MAMA JOVIA twabanye amezi 6 yose anyitaho neza, narakize neza kuburyo nabashaga kwambara inkweto nkagenda, ndetse nza kujya gusura umukecuru nsanga ari muzabukuru cyane, kuri rwa rwego atabasha no kuba yava munzu, nuko ambonye arishima cyane, ahita ambwira ko nubwo yakwipfira ariko ibyo yifuje abigezeho, kuko yumvaga azaba apfuye nabi kubwo kuba azapfa atambonye, umukecuru mubwira ko nta kintu azaba ariko narabibonaga ko ari kuva mu buzima, ahita ambwira ko amasezerano twagiranye agomba kuyubahiriza, kuko yampaye imirima yose yahingagamo mu cyaro cya TESARA iba iyanjye. Nyuma umukecuru aza kwitaba Imana njye na MAMA JOVIA turamushyingura, ndetse ambera intwari kuko yankoreye ibyiza undi muntu atigeze ankorera kugeza icyo gihe.

Nuko nyuma yo kumushyingura babaturage bose baza kumfata m’umugongo nk’umuntu wagize ibyago, bambwira ko bazakomeza kumba hafi kandi ko umukecuru yababwiye ko hari inzozi ze ngomba kuzuza, mbabajije izo arizo bambwira ko yababwiye ko ngomba kuzavugurura iyo nzu nkayigira nziza cyane muri icyo cyaro, ubundi nkazagura n’imirima myinshi yo guhinga nkazaba umukire wa mbere muri icyo cyaro, mpita mbihuza n’umugambi njye na MAMA JOVIA twari dufite muri icyo cyaro, mpita mbwira mama jovia ko mumafrangta dufite tugomba gukuramo ayo kuvugurura iyo nzu ya mukecuru ubundi tukayituramo, nkuko umukecuru yari yarabyifuje, nuko arankundira cyane ko yari kugura imirima ariyo twakoresheje ingana nimirima umukecuru yari yaransigiye,

nuko abaturage nabo baranyishimira cyane ndetse baranshyigikira, kuko bari babonye umuntu usa naho akize mugiturage cyabo, bifuza ko nzabageza kunzozi zabo zo kubazanira umuriro wamashanyarazi na kaburimbo muri ako gace, ibyo bituma bampa umuganda wo kubaka inzu vuba, iza kuzura vuba, ubundi tuyikora neza dutangira kuyibamo. Burya urukundo rwabantu bakuri hafi nibwo buzima, icyari gisigaye gusa nukubahuriza hamwe, tukababwira ko dushaka kugura imirima yabo ku mafranga menshi cyane, nabo bagakora izindi business zibaha amafranga, cyane ko ayo bakuraga mubuhinzi bwo kugemurira ABALEWIS company yari ayo kubatunga gusa nta kindi yabamarira……………….LOADING EP 22.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 04| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

MAMA JOVIA: Rero PETRON nubwo bihuriranye nibingibi, ariko n’ubundi ibintu ngiye kukubwira nari narapanze kubikubwira wa munsi ujya muri MARANATHA gusura mushiki wawe, nari nziko nuvayo nzahita mbikubwira, ariko ibyabaye nawe urabizi kuko hari habuze gato ngo uhasige ubuzima, rero ikintu nashakaga kukubwira icyo gihe, kwari ukugira ngo ugende gakeya mu mupangu washakaga wo gutera solina, kuko solina ni inyamaswa mbi kuburyo yakwangiriza, ikindi kandi akorana n’abayobozi bakomeye bo hejuru, kubera ko company ye niya mbere m’umurwa mukuru wa KENTI.

NJYE: None wari wapanze ko ari iki twabanza gukora kugira ngo tuzabigereho?

MAMA JOVIA: Nkubwje ukuri, nubwo byagenze kuriya nkabura umwana wanjye w’umuhungu, ariko byose ni njye wabyiteye, kubera ko kera JOVIA wanjye yakundaga kumbwira ko nimbana nuriya mugabo nzabyicuza, ariko kumubura no kubura musaza we byose ni ingaruka zo kutamwumva, kuko iyo ntashakana nuriya mugabo, ubu njye n’abana banjye tuba twibereyeho amahoro, ariko reba ibyambayeho ubu nsigaye ndi nyakamwe, nubwo ngushimira ko wamfashije kwikuraho uriya mugabo kuko nanjye nubwo twabanaga mukunda, buri uko twagiranaga ikibazo yankangishaga ko azanyica akishakira undi mugore bigatuma mba mubwoba, rero nyuma yo gushyingura nibwo naje kubitekerezaho neza, nsanga warankoreye neza nubwo byajyanye umwana wanjye, ari nayo impamvu numvise nanjye nagufasha kugera kucyo ushaka ubundi nawe ukazampuza n’umwana wanjye LOLAS, rero ikintu nashakaga kukubwira, nashakaga ko tubanza tugakora umupangu uhagije kugira ngo tubone gutera uriya mugore, kuko umugabo we arakomeye cyane ntago wapfa kumurwanya, nashakaga ko twiyizira ino aha mu cyaro tugashakisha ikintu twazaheraho duhereye kuri iriya nzu yanjye iri mumugi, ubundi wamara kwigira nawe ukabona gushaka imitungo yawe yose.

NJYE: None wumva nabikora mu buhe buryo?

MAMA JOVIA: Njye nshaka ko ubikora muburyo bw’amahoro aho gushora intambara.

NJYE: Mbwira byose uko wabiteganije ninumva bifite gahunda nzagendera k’umupangu wawe, naho ninumva nta gahunda bifite, igipfusi n’imigeri nzi kubikoresha neza kuburyo nzagenda bose nkabamenagura kugeza mbamaze bakaba amateka.

MAMA JOVIA: Urabona ntago wabashije kwiga, ariko ushobora kuba umushoramari ukomeye cyane, kuko ino aha mu cyaro niho bahingira ibiribwa bijya gutunganirizwa muri factory yabalewis, bityo waba umugemuzi wabo, bikazarangira ufashemo imigabane nk’umuntu ubagemurira muruganda mu rwego rw’imikoranire, nyuma ukazaguramo nk’ibitaro cyangwa hotel yabo kuko uko solina numugabo we bakomeza kurya amafranga niko bakomeza guhomba, uramutse uguze factory yahatunganyirizwa ibiryo kuko niyo isigaye ihagaze neza ikanagemurira abacuruzi bose bo m’umurwa mukuru wa KENTI ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya KENTI, ndetse ikanagaburira abantu barara muma hotel yo muri hotel y’ABALEWSI, urumva ko waba ubakubise hasi kuko n’ivuriro wahita urigura, ibyo biruta uko warwana intambara yo kumena amaraso, kandi ibyo ushobora kuzabikora ukazisanga ufite imitungo ya papa wawe nta kintu na kimwe cyangiritse.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 27| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

NJYE: Icyo gitekerezo cyawe nicyo, ariko se urumva kitasaba imyaka myinshi cyane?

MAMA JOVIA: Oya ntago cyasaba imyaka myinshi cyane, kubera ko abahinzi ku giti cyabo nibo bagemurira uruganda rw’ABALEWIS urumva rero uramutse ufite imirima y’abahinzi benshi icyarimwe ubundi ikaba ari iyawe, noneho ukajya ugemura uri wenyine, byafata season 4 gusa, ni nkimyaka 2 gusa ubundi ugatangira kugura imigabane muri ABALEWIS company, noneho nawe ukazabakubita inshuro bakisanga hanze batazi uko byagenze.

NJYE: Icyo gitekrezo ni cyiza, ariko ikibazo ni kimwe, nonese ubwo nzakorera ryari amafranga yo kuba natangira kugura imirima y’abaturage?

MAMA JOVIA: Icyo sikibazo, byonyine amafranga mfite yagura imirima myishi cyane, ikindi kandi nagurisha niriya nzu yo mumugi twari dutuyemo ubundi tukagura imirima myinshi mu byaro byose bitandukanye uhereye muri iki cyaro cya TESARA.

Mama jovia yamaze kuvuga gutyo numva arantunguye, mubaza niba avuze neza cyangwa niba yibeshye, ambajije ibyo ndi kumubaza, mubaza niba turi mucyaro cya tesara, ambwira ko ariho turi kuko turi m’urugo AMELIA yari acumbitsemo ubwo yazaga kuhakora, akaba yahatuzanye nyuma y’uko mama jovia amutakiye ngo amufashe arebe ahantu amuhungishiriza, kubera ko solina yakoresha ibishoboka byose akamushakisha muri KENTI hose aramutse amenye ko ariwe wabwiye ibyaba TONZI ko Atari bashiki banjye, nuko mpita nibuka kubyo yari amaze kumbwira, uburyo nshobora kuzabonamo imitungo ya papa wanjye, nkagura imirima abahinzi bakunda guhinga bakagemurira m’uruganda ry’ABALEWIS, noneho nkajya ngemuramo njyenyine, kugeza ubwo naguramo imigabane m’uruganda rwa papa,

ubundi nkazagura factory itunganya ibiribwa ngahita ngera kuri hotel n’ivuriro, numva ibyo bintu byaba aribyo ariko nanone nza kwibuka ko ibyangombwa bya LEWIS byose biri mu mazina ya papa, ngo kuko sogokuru niwe wari warabimusigiye, ariko nibuka ko ntazi ahantu nshobora kubikura, niha gahunda ko ngomba kugendera kuri uwo mugambi wa MAMA JOVIA ariko nazamara gukira nkajya muri kenti kureba niba ntabona ibyangombwa bya papa ntiriwe nca muri izo nzira zose.

Mama jovia twamaze kuvugana gutyo ndamushimira, mpita mubaza impamvu ari kumfasha ndetse we nkazamwitura mu buhe buryo, ambwira ko ikintu nzamufasha ari kimwe gusa, ko nzamufasha kugera k’umuhungu we yabuze LOLAS ndetse nkazanamwishyura amafaranga azanshoramo ubwo nzaba ndi kugura imirima yabaturage, anambwira ko kugira ngo batazamvumbura ko ari njyewe ubagemurira, tuzabigura byose tukabishyira mumazina ye bwite, kuko yari afite ibyangombwa bibiri, kuko yari yarahinduye amazina kera akiri umukobwa, ambwira ko azasubira mur leta bakamufasha kuzana amazina ye yakera, kuburyo abantu batazigera bamenya ko ariwe ugemurira uruganda rw’ABALEWIS,

nuko atangira kunyitaho kuva uwo munsi, ndetse nanjye mfite amatsiko yo gukira ngasohoka aho muriyo nzu nkareba koko niba ari muri TESARA ngahita mboneraho kugira amahirwe yo kubona umukecuru nafataga nka mama wanjye YOSEPHINA, nuko dukomeza kwiberaho muri ubwo buzima, mama JOVIA aza kuva mu cyaro ajya kugurisha inzu ye muri kenti, agarukana amafranga mu ntoki kuko abanyacyaro batari bazi ibyo gukoresha bank, ndetse abikuza n’amafranga we n’umugabo we bari barazigamye kuva mu myaka 12 ishize bakimara kubana, tuyahurije hamwe yose avamo million 60 z’amadenari, turayabika kugira ngo mbanze nkire neza dutangire akazi.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 39| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ubundi atangira kunyitaho nk’umubyeyi, kuko yari abyaye abana tungana, akankemurira ibibazo byose namubaza impamvu anyitaho akambwira ko ambonamo ubwenge bwinshi, kandi mu buzima bwiza tuzabaho ahazaza buri mu biganza byanjye.

MAMA JOVIA twabanye amezi 6 yose anyitaho neza, narakize neza kuburyo nabashaga kwambara inkweto nkagenda, ndetse nza kujya gusura umukecuru nsanga ari muzabukuru cyane, kuri rwa rwego atabasha no kuba yava munzu, nuko ambonye arishima cyane, ahita ambwira ko nubwo yakwipfira ariko ibyo yifuje abigezeho, kuko yumvaga azaba apfuye nabi kubwo kuba azapfa atambonye, umukecuru mubwira ko nta kintu azaba ariko narabibonaga ko ari kuva mu buzima, ahita ambwira ko amasezerano twagiranye agomba kuyubahiriza, kuko yampaye imirima yose yahingagamo mu cyaro cya TESARA iba iyanjye. Nyuma umukecuru aza kwitaba Imana njye na MAMA JOVIA turamushyingura, ndetse ambera intwari kuko yankoreye ibyiza undi muntu atigeze ankorera kugeza icyo gihe.

Nuko nyuma yo kumushyingura babaturage bose baza kumfata m’umugongo nk’umuntu wagize ibyago, bambwira ko bazakomeza kumba hafi kandi ko umukecuru yababwiye ko hari inzozi ze ngomba kuzuza, mbabajije izo arizo bambwira ko yababwiye ko ngomba kuzavugurura iyo nzu nkayigira nziza cyane muri icyo cyaro, ubundi nkazagura n’imirima myinshi yo guhinga nkazaba umukire wa mbere muri icyo cyaro, mpita mbihuza n’umugambi njye na MAMA JOVIA twari dufite muri icyo cyaro, mpita mbwira mama jovia ko mumafrangta dufite tugomba gukuramo ayo kuvugurura iyo nzu ya mukecuru ubundi tukayituramo, nkuko umukecuru yari yarabyifuje, nuko arankundira cyane ko yari kugura imirima ariyo twakoresheje ingana nimirima umukecuru yari yaransigiye,

nuko abaturage nabo baranyishimira cyane ndetse baranshyigikira, kuko bari babonye umuntu usa naho akize mugiturage cyabo, bifuza ko nzabageza kunzozi zabo zo kubazanira umuriro wamashanyarazi na kaburimbo muri ako gace, ibyo bituma bampa umuganda wo kubaka inzu vuba, iza kuzura vuba, ubundi tuyikora neza dutangira kuyibamo. Burya urukundo rwabantu bakuri hafi nibwo buzima, icyari gisigaye gusa nukubahuriza hamwe, tukababwira ko dushaka kugura imirima yabo ku mafranga menshi cyane, nabo bagakora izindi business zibaha amafranga, cyane ko ayo bakuraga mubuhinzi bwo kugemurira ABALEWIS company yari ayo kubatunga gusa nta kindi yabamarira……………….LOADING EP 22.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved