IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 22| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. icyari gisigaye gusa ni ukubahuriza hamwe, tukababwira ko dushaka kugura imirima yabo ku mafranga menshi cyane, nabo bagakora izindi business zibaha amafranga, cyane ko ayo bakuraga m’ubuhinzi bwo kugemurira ABALEWIS company yari ayo kubatunga gusa nta kindi yabamarira. Nuko babyemera njye na MAMA JOVIA tugahita dutangira business yacu yo guhinga ibiribwa byakenerwaga muri ABALEWIS company, ubundi natwe tugatangira kugemura.

Nyuma y’amezi 7 turi muri icyo cyaro, ndetse twibera munzu yari yubatse mu butaka bwa nyogokuru, twari tumaze kuhamenyera neza, mama JOVIA yarabaye umugore wo mu cyaro ariko agakunda gukora, kuburyo imirima ya nyogokuru ariwe wayicungaga cyane, akanamenya n’uko barahahinga, ndetse n’urujijo rwo gukeka ko dushobora gukorana akazandya kubera ko turi gukoresha amafranga ye, nari naramaze kurushyira k’uruhande kuko nta kintu Atari yaranyeretse na kimwe, ndetse yari yaranansobanuriye ukuntu yamenye ko nafatiwe muri MARANATHA, ngo kuko burya nyuma yo kuva m’urugo njya muri MARANATHA gusura mushiki wanjye RENA,

muri icyo gitondo nawe yavuye m’urugo agira ngo aze tujyane kumureba ubundi nidutaha abone kunsobanurira gahunda y’uko ashaka ko dukorana, nuko aritegura muri icyo gitondo, afata imodoka ye ajya kuri MARANATHA, mu kuhagera ahasanga aba securite bari kumvugaho, uburyo bamaze kumfata ndetse bari no kubibwira SOLINA, ahita abimenya ubundi abuze icyo akora, ahamagara AMELIA kuko niwe wari umuganga we ukunda kumugira inama nyuma yo guhura n’ikibazo cyo guhungabana m’umutwe akanamufasha kumugenera gahunda agomba gukurikiza umunsi k’umunsi kugira ngo atiruhiriza umutwe, ndetse anamubwira atazi ko njye na AMELIA tuziranye, nuko AMELA amaze kumva ko ari njye ahita amugira inama yo gushaka abasore b’amabandi bagatera muri icyo kigo kugira ngo bambohore,ariko ngo abasore baboneka SOILINA yamaze kunyangiriza umubiri, nuko binjira muri MARANATHA bakubita aba securite bivayo, kugeza bababwiye ahantu nari mfungiye, ubundi baraza bansohoramo ariko basanze nanegekaye, bamvana muri MARANATHA ndi intere banjyana m’urugo kwa MAMA JOVIA, ariko mpamaze iminota mike igihe yari ategereje ko AMELIA aza kundeba,

SOLINA ahita atera muri urwo rugo azanye n‘abasore be, baje kwihaniza MAMA JOVIA ngo bamuhanire kuba yarambwiye ibijyanye na bashiki banjye TONZI na DIVA ko tutavukana, nuko mama JOVIA abimenya mbere ahita ahamagara AMELIA, AMELIA amugira inama yo gushaka uko yacika hakiri kare, nuko b’abasore ba mama JOVIA bahita banterura banyuza inyuma mu gipangu, ubundi bahita bazenguruka banjyana m’umugi aho baparia amakamyo ava mu cyaro kuzana yo ibiribwa, banshyiramo inyuma kuko imbere hari harabahicaye, nuko tuva m’umurwa m,ukuru wa KENTI gutyo twigira muri TESARA, aribwo naje kugarura ubwenge ngasanga AMELIA na mama JOVIA bari hafi yanjye, bakambwira ko ducumbitse munzu AMELIA yabagamo akiri umuganga muri icyo cyaro, rero nyuma yo kumbwira byose ntago namushidikanyijeho, ahubwo nahoraga musaba imbabazi zo kuba naratumye umwana we w’umuhungu apfa, akambwira ko nari nakoze uko nshoboye nkamurindira umukobwa we JOVIA nubwo Imana itashatse ko tumugumana, kandi ko ideni azarinyishyura, mubwira ko nta kibazo ubwo twashyize hamwe agahinda kibyatubayeho kose tuzakibagirwa.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 24| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Mu cyaro aho twabaga munzu y’umukecuru twashatse umukozi wo m’urugo uzajya adufasha gukora amasuku no guteka, nuko tujya mu isoko njye na mama JOVIA tugura bote zo kwambara igihe turi mu mirima, ndetse n’ibikoresho by’ubuhinzi bizakenerwa, dutangira guhinga duhereye ku mirima umukecuru yari yaransigiye ngo tubikore nk’igerageza turebe uko bizagenda, nuko umusaruro wa mbere uza ushimishje cyane, kuko twari twarakoze uko dushoboye dukoresha n’ifumbire mva ruganda ngo ridutuburire umusaruro, tubonye bimeze gutyo mama JOVIA ajya k’umukuru w’umudugudu amubaza ikintu byasaba kugira ngo ahindure amazina, umukuru w’ako gace aramufasha amugeza ku rwego rwo hejuru baramufasha amazina ye barayahindura, arekeraho kwitwa MARTINE ahubwo bamuha izina rya MRS JESSICA,nuko ahita ajya gushaka contact muri ABALEWIS yo kujya abagemurira, ushinzwe uruganda rutunganya ibiribwa abimufashamo ubundi arayibona, atangira kugemura muri urwo ruganda, nuko natwe dutangira kujya tuganira n’abaturage, tukajya tubaha amafranga abashimishije bakaduha imirima yabo,

ababona iyo ngano y’ayo mafranga kandi bashobora no guhinga season 12 batarayakuramo bakayakira, b’abaturage bose bahingaga kugira ngo bagemurire uruganda rwa LEWIS turabagura, bamwe bajya gukora business zabo abandi tugirana amasezerano yo kutubera abakozi tukajya tubahemba, nuko gahunda yacu yo kugura imirima muri icyo cyaro cya TESARA tuba tuyigezeho, tuvugana ko nitubona biri kuvamo neza tuzazenguruka no mu bindi byaro hose ubundi tukajya tugura imirima.

Ubwo gahunda yacu yari iyo kujya tubyuka mu gitondo njye mrs JESSICA, tukajya kureba abakozi ukuntu bari gukora mu mirima buri gitondo, ndetse tukanirirwayo du controlla ukuntu biri gukorwa, abakozi nabo bakatubera beza kuko natwe twabafataga neza, bakadukorera bigereranije nuko tubahemba, wakongeraho urukundo abaturage bari badufitiye muri icyo cyaro bikaba byiza kurushaho. Season ya mbere yareze ubundi tugemuri muri ABALEWIS, amafranga twakoresheje duhinga, tugura imbuto ndetse tunahemba n’abakozi tuyagaruza inshuro 3 zose, tubona bya bintu ni byiza, ndetse bitangira kundyohera kurusha uko nari ndi kubikora nshaka kwihorera kuri SOLINE, ahubwo mbona nta yindi business yo kuba nakora kugira ngo mbeho mu buzima busanzwe, ntangira kwibuka iyo ntaza gusanga JOVIA bari kumufata kungufu, ukuntu ubuzima bwanjye bwari gukomeza kuba ubwo k’umuhanda simbe naragize n’amahirwe nkayo ngayo yo kuva k’umuhanda ngo numve uburyo umuntu ashobora kuba yakwigenga akabaho nta muntu uramwirukaho kandi adakora icyaha.

Ubwo njye na JESSICA twakomeje kwiberaho neza mu cyaro, ndetse icyifuzo cya mbere cy’abaturage tuza kukigeraho tuzana umuriro w’amashanyarazi muri ako gace, maze ubundi abaturage bawushaka mungo zabo bakajya batwishyura amafanga make cyane ugereranije nayo twari twarakoresheje tuwuzana, ubundi nabo bakawuzana mu ngo zawo, biza kurangira icyaro cyacu gitangiye gutera imbere, kuko byaragaragaga ko uko byari bimeze mu mwaka washize atariko bikimeze, ariko impamvu twazanye umuriro muri ako gace nyamukuru, kwari ukugira ngo tubashe gushyira ama camera mu mirima yacu yose, kuburyo ibiri kuhabera ushobora kubibona ku manwa na ninjoro, ibyo bikadufasha kwicungira umutekano mu buryo bworoshye.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 23| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Iminsi yakomeje kwicuma, tugahinga tugasarura tukagemura muri ABALEWIS ari nako Jessica nanjye dufatanya gushaka aho duhera tugura imigabane muri company, nuko umunsi umwe ubwo twari twasaruye bwa gatatu, njye na JESSICA turimo kuganira turi kumeza,
NJYE: nyamara ndabona umusaruro wacu umeze neza, kuburyo iyo nanga igitekerezo cyawe nari kuba ntekereje nabi cyane.
JESSICA: gusa nyine ntago wacyanze waracyemeye, ahubwo ndi kubona bitazanasaba ko dutegereza gusarura bwa kane, ubu ngubu dupange uburyo dushaka imigabane muri company ya papa wawe.
NJYE: noneho igitekerezo gihari ni ikihe? Urabigenza gute?

JESSICA: buriya njya gushaka ibyangombwa byo guhinduza amazina muri leta, nawe nakwandikishije nk’umwana wanjye bwite, kuburyo nifuza kuzakuraga imitungo yanjye, ibyo nza kubikora kugira ngo nidufata imigabane sinzayiyandikeho, ahubwo buri mugabane tubonye muri company uzajya uza mu mazina yawe, ariko ntago nakoresheje izina ryawe LEWIS, kuko abantu bahita bakumenya cyane ko duhanganye n’abantu baba LEWIS, ahubwo nakwandikishije nka PETRON VINCI, kuburyo nta muntu numwe uzabasha kumenya ko witwa LEWIS, ubwo rero ikintu dusigaje gukora ni kimwe gusa, ubu tugiye gutera umugongo SOLINA na company ye, ntitwongere kubagemurira, noneho kubera ko muri aka gace aritwe twagemuraga gusa, uruganda factory yabo izatangira kubura ibyo itunganya, nimara kubibura bahite badushaka ubwabo, nibaza kudushaka tubabwire ko tutazongera kubagemurira, keretse gusa igihe twaba turi gukorana nabo byizewe ko tuhafite uburambe batazadutera umugongo,

NJYE: buri gihe ntago ujya ubura kuntungura rwose, ubwo se ko ntari kumva icyo ushatse kuvuga, ubwo nubabwira gutyo uzahita ubabwira ko kurambana nabo ushaka ari ukuhe?
JESSICA: nzahita mbabwira ko kugira ngo twizerane natwe tujye tubaha umusaruro wacu kandi bizamara igihe kirekire, ari uko bagomba kuduha imigabane muri company yabo, muri factory itunganya ibiribwa, ubundi tukajya dushoramo tuzi ko natwe turimo kwikorera.

Mama JOVIA wari waramaze kwiyita JESSICA maze kumbwira gutyo numvise iyo ngingo ariyo, nuko mpita mukora mubiganza, mubwira ko nta gitekerezo nari mbiziho ko ibyanjye ari ugukora vubavuba nk’umwana w’umuhanda, ambwira ko ibyo k’umuhanda byarangiranye n’umwaka washize, ubu ubwenge mfite ngomba kubukoresha kugeza ambonye ku ntebe ya chairman wa ba LEWIS, nuko mushimira uburyo akomeje kwita k’umuryango wanjye, ambwira ko nubwo yoheje SOLINA ngo akorere papa ibyo yakoze ariko ntago yari azi ko arikwihemukira kuburyo ingaruka zamugeraho, none urubyaro rwe rwamushizeho, bityo ibyo yadukoreye yumva ari ideni azatwishyura igihe cyose, kandi anyizeza ko njye na mushiki wanjye tuzabonana tukabana neza.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07

Nuko tujya kuryama mu gitondo ari ukuzinduka twigira mu kazi nk’ibisanzwe, muri icyo gihe iminsi yanjye yabaga ari imwe kubyuka nkajya mu mirima, saa sita nkaza kurya ubundi ngasubira mu mirima, nimugoroba ngataha, bitandukanye no kumuhanda aho umuntu yabyukaga atazi aho arerekera, nuko iminsi ikomeza kwicuma igihe cyo kugemura muri ABALEWIS kiragera, ibyo twasaruye natwe twubaka depot turabibika ntitwabibashyira, bahita batangira guhamagara JESSICA bamubaza impamvu atakibagemurira, ababwira ko atazongera kubagemurira ko yiboneye urundi ruganda rumwishyura neza kubarusha, baramwinginga ngo ajye muri KENTI babivuganeho, ababwira ko niba bamushaka baza kumureba muri TESARA bakabivuganaho, kandi yari ari kwivuganira na chairman ubwe ku giti cye,nuko chairman amubwira ko agiye kohereza umuyobozi ushinzwe factory aho batunganyiriza ibiribwa baganire, Jessica amubwira ko niyohereza undi muntu atariwe wiyiziye nta kintu baravugana, nuko chairman amubwira ko amasaha 7 araba amugezeho bagirane ibiganiro.

Jessica yamaze kuvugira kuri telephone turaseka, ambwira ko ngomba kwitwararira singire umujinya, kuko chairman ugiye kuza niwe wishe papa wanjye, mubwira ko nta mujinya ndagira bitatwicira umupangu bigatuma byose twaruhiye mu mwaka myaka 2 ishize byose biba ubusa, nuko twigira mu mirima nk’ibisanzwe, ndetse kugira ngo tumwereke ko atanaturenze tuvugana ko turamwakirira m’u mirima, twanga kumujyana no murugo rwacu kuko twari tubizi ko ari umwicanyi, atazigera amenya aho dutuye akaza akatwica ugasanga imirima yacu ayitwaye nk’uko batwaye compay ya papa, nuko uwo munsi amasaha akomeza kwicuma,mu masaha 7 ashize ari nacyo gihe bifata kuva muri KENTI ukanyura no muri MERINE ukagera mur TESARA bifata, bahita baduhamagara batubwia ko bageze mu center ya TESARA nyirizina.

Natwe tubarangira aho turi mu mirima ya kure cyane, kuburyo kuva m’urugo kuhagera byafashe nk’iminota 25 mu modoka yabo nubwo wari umuhanda w’igitaka, nuko aho twicaye mu bakozi benshi tubona imodoka ya company yabalewis itugezeho, JESSICA ahita yambara igitambaro m’umutwe nk’uko aba islamukazi bakunda kubigenza, ubundi nanjye nkubitamo ingofero yanjye na LUNETE za fume, ubundi turabasanga, turabasuhuza, Jessica arabibwira ko yitwa MRS JESSICA, njye nkaba ndi umwana we rukumbi afite nkaba nitwa VINCI, nuko nabo baratwibwira ko uwo mugabo ari chairman wa company izwi muri KENTLONE yabalewis, naho umukobwa bari kumwe akaba imfura ye akaba yitwa TONZI…………………LOADING EP 23.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 11| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved