PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIR ATI “RANDRI mwana wanjye, nuko nabo baratwibwira k’uwo mugabo ari chairman wa company izwi muri KENTLONE y’abalewis, nah’umukobwa bari kumwe akaba imfura ye akaba yitwa TONZI. Uwo chairman amaze kuvuga k’uwo mukobwa ari tonzi nahise nikanga, nibaza niba atambonye agahita amenya, ariko nibuka kw’atabasha kumenya kubera uko nari nambaye.cyane ko nkimara kwambara lunate za fume n’ingofero na Jessica ubwe yambwiye kw’ahise anyoberwa.
Nuko nitegereza tonzi umwana twareranywe, ndetse akananyereka urukundo ukuntu ubu asigaye ari umwana w’umugambanyi, ariko disi sinabura kugira amarangamutima, kugeza ubwo namurangariye, JESSICA akankoraho nkahita nibuka gahunda, nuko tumaze kwibwirana duhita tubaha ikaze mu kazu gasakaje amahema twakundaga kwiyicariramo twihishe izuba, baricara natwe turicara ubundi ibiganiro biratangira.
CHAIRMAN: Nukuri rwose byatubaje kumva ko mutazongera kutugemurira, kandi umusaruro mwinshi twabonaga muri factory yacu warabaga uturutse inaha muri TESARA, ari nayo mpamvu rwose twahisemo kuba twaza ngo tuganire mutubwire ikintu twakora kugira ngo mutugemurire.
JESSICA: Urabona, twe abahinzi dutunzwe nibyo twahinze, bityo ahantu twabonye umusaruro mwinshi niho turambiriza, urabyumva rero hari indi company igemura ibiribwa muri METROBERT, mubaturanyi kandi y’itanga ama denari menshi, niyo mpamvu twahisemo kuba twakorana nayo kugira ngo twumve tunyuzwe numusaruro twabonye bigendanye n’imbaraga tuba twakoresheje mu buhinzi bwacu.
CHAIRMAN: Rwose ibyo turabyumva. Ariko se nta kundi kuntu twabigenza kuburyo mwatugarukira, natwe ayo mafranga tukayabaha, cyangwa se mukatubwira ubundi buryo twabikoramo?
JESSICA: Twe rero niba ayo mafranga mwayaduha, nubundi urumva ko bitatuma dusinyura amasezerana n’iyo company kandi aribwo tukiyasinya, urumva rero ko ibyo ntago byakorwa keretse muramutse mutegereje imyaka 3 twahanye niyo company amasezerano akarangira, nawe tukongera tugakorana ariko urabyumva kw’ibiciro uko byagenda kose bizaba byarazamutse, ahubwo hari ikintu kimwe gusa mushobora gukora wenda nkaba nakumvisha umuhungu wajye wataye imbaraga mu gushaka iyo company akaba yatuma tubagarukira.
CHAIRMAN: N’ukuri ikintu cyose mwadusaba kigatuma mutugarukira twagikora, ahubwo mutubwire twumve dore n’amasaha ari kugenda kandi dushaka kujya kurara muri MERINE kuko niho har’ahantu ho gucumbika.
NJYE: Ikintu byibura mwadukorera n’ukuduha imigabane muri company yacu, uko ari hatatu mukaduhamo imigabane, muri factory ahatunganyirizwa ibiribwa, budget yahoo mukaduhamo imigabane 2, muri hotel mukaduhamo imigabane 2, ndetse no mu bitaro mukaduhamo imigabane 2, urumva ko byibura aribwo twajya tugemura muri company tumeze nkabari kwikorera, nta nubwo byaba ari ngombwa ko muduha amafranga menshi kubiribwa twabagemuriye kuko ibyo twaba tugemuye twaba twigemuriye kubw’inyungu za company yacu, murabyumva mute?
TONZI: Ibyo muri gusaba ntago byashoboka na gato.
CHAIRMAN: Ibyo muri gusaba byashoboka cyane, ariko murampa umwanya mbanze njyane igitekerezo cyanyu muri company abanyamigabane ndetse n’abashoramari bafitemo imigabane yabo, noneho nyuma y’icyumweru kimwe nzaba mbahaye umwanzuro ariko rwose mukomeze mutugemurire.
JESSICA: Ubwo rero nyuma y’icyumweru nimuba mutaradusubiza murumva ko tuzahita twumva kw’amahitamo yanyu ar’ugushaka abandi bagemuzi, bityo mugende mutekereze neza, munadusubize mbere y’icyumweru byaba ari byiza cyane.
Mama jovia yamaze kubaha iyo deal imeze gutyo chairman nakw’ingirwa chairman wa lewis company n’umukobwa we TONZI bahita badusezeraho baragenda, binjira mu modoka yabo ubundi chauffeur arayihindukiza basubira aho bari bavuye, bakimara kurenga njye na JESSICA turahoberana, kuko yar’antunguye cyane mubyo twari twavuganye ntago ibyo yakoze byari birimo, kuko twari twavuganye ko byibura twasaba imigabae 2 gusa muri factory ahatunganyirizwa ibiribwa, none we yari yatse indi ibiri muri hotel ndetse no mu bitaro, nuko mpita ntangira kwibaza uburyo twaba dufite imigabane 6 muri compny bivuze ko dushobora gucunga igiciro cy’imigabane cyamaze kwiyongera tukayigurisha tukagura indi mugihe izaba yamanutse, cyangwa se igihe imigabane izaba iri hasi tugatuma bashaka kugurisha imigabane mu gihe bashaka kwikenura tugahita tuyigura.
kugeza igihe tuzagira imigabane 50 ku ijana ya company, maze ubundi uruganda tugahita dutezamo imyigaragambyo, bagatora chairman mushya, bagahita batora ufite imigabane myinshi ngahita njya kwicara ku ntebe, nk’uko Jessica yari yarabimbwiye, nuko ahita ambwira,
JESSICA: Inzozi zacu zizaba impamo, umunsi uzaba wicaye kuri iriya ntebe nanjye nd’ahangaha, arinjye ugemurira uruganda nzumva nta bindi byinshimo nkeneye mui iyi si.
NJYE: Ndamutse ndi kuyobora aba LEWIS ntago natuma ub’umuhinzi kandi ugomba kumba iruhane kugira ngo ungire nama.
JESSICA: Reka twere guta umwanya tuvuga ibyo tuzageraho kandi tutari gukora kugira ngo tuzabigereho, reka dutegereze icyumweru twumve umwanzuro bazaduha, ubundi dutangire dupange izindi ntambwe zigiye imbere.
Ubwo twahise dukomeza akazi bisanzwe, ubundi amasaha ageze yo k’umugoroba turataha, tugeze m’urugo mbanza kujya muri douche, ndakaraba ubundi ngaruka mu cyumba, ndambara neza kugira ngo njye kwitemberera mu ga centre ka TESARA uwo mugoroba, nuko maze kwitunganya neza ngera muri salon, nsanga umukobwa wacu wari umukozi arimo gukora amasuku, nuko arandeba maze arambwira,
UMUKOZI: Wambaye neza kabisa.
NJYE: Urakoze cyane, ariko nawe biguhe isomo ry’ubuzima kuburyo uzahora uharanira kwambara neza.
Namaze kuvuga gutyo mbona umukobwa arandebye ubundi ahita ata amarira, nyoberwa ibibaye kandi nta kintu nari mutwaye, nuk’umukobwa ndamwegera mubaza ikibazo afite, ahita ava aho ngaho ajya mu cyumba yararagamo numva birancanze, mpita nkeka ko hari ikintu yaba yibutse wenda k’uburyo byaba bimukoze k’umutima akarira, nuko nanjye mpita nigira mu ga centre gutembera, ariko gahunda nari mfite yar’iyo kwiyogoshesha, nuko ndagenda ndino kumva uturirimbo muri ecouter, mu kugera mu ga centre nsanga umuriro wagiye, muri salon nakundaga kwiyogoshesherezamo harimo abantu bategereje k’umuriro ugaruka, haba abari kwiyogoshesha ndetse n’abakobwa n’abagore bari gukoresha imisatsi yabo, sinzi ukuntu navuze ngo reka mbe niyicariye ntegereze n’ubundi kuko ntuye hafi, ndimo kwegera agatebe kari kabereye aho ngaho mpita nkandagira umusatsi w’umukobwa wari wicaye bari kumusuka ntabishaka, ndetse ntago nari nanawubonye, nuko umukobwa akibibona ahita atangira gutera hejuru arimo gusakuza avuga,
UMUKOBWA: Ariko ibihungu by’ibinyacyaro byabaye iki? wagira ngw’iyo bigenda imitima biba byayitaye. Asye nta n’uburere bigira, urabona ngo urankandagirira umusatsi? Uzi amafranga uyu musatsi ugura? Cyangwa ugize ngo in’aha muri iki cyaro cyanyu wawuhasanga? Urajya muri KENTI kuwushaka rero uwunzanire.
NJYE: Ariko rero wa mukobwa we, kuba nkandagiye umusatsi wawe ntago nabishakaga kandi ntago nari nawubonye, ariko ntago byatuma ukoresha imvugo nkiyo, kuko aho kuba mfite ubwenge ariko nta discipline, nabaho ntabwenge mfite ndetse nkaba n’umunyacyaro ariko byibura nkitwararika kubo nsanze, ndetse buriya nuko nkwihoreye njye ntago nkunda n’agasuzuguro, akira amafranga ujye kugura uwo musatsi wawe.
Umukobwa namubwiye gutyo ndino gukora m’umufuka, nkuramo amafranga menshi nari mfite ntanabashije kubara mpita muhereza, nuko arayakira arangije arandeba ndetse nabari bari mur’iyo salon bose barandeba, batangira kumvuga bavuga k’umukobwa mwemeje n’ibindi, umukobwa abonye asebye ahita ahaguruka ngo agende, arangije ansubiza amafranga yanjye ambwira ko atabuze amafranga kuko iwabo n’abakire ntago ar’umusabirizi, nanjye amafranga yanjye nyasubiza k’umufuka umukobwa arikubita aragenda, nuko najye nkomeza kwiyicarira aho ngaho, kugeza ubwo umuriro waje bakanyogosha nkabona gutaha.
Inzira yose nagiye ndi kwiyumvira uturirimbo, nuko mu kugera m’urugo ninjira muri salon nsanga nta muntu uhari, mba nicaye ndimo kureba television, ako kanya JESSICA ahita yinjira, ambaza niba MARTHA ntamubonyeho, mubaza martha uwo ariwe, ambwira ko ariko umukozi wacu yitwa, ko hari ikintu yashakaga kumubwira, mubwira ko mperutse kumubonaho ngiye kwiyogoshesha, Jessica ambwira ko atarazi ko navuye aho ngaho aba yantumye kuga centre, mubwira ko nagiye atarava muri douche, nuko yerekeza mu cyumba aho mukozi nari maze kumenya ko ari marthe yari ari, ariko ataragenda mpita muhamagara ngo mubwire ibyambayeho ubwo nari ngiye kujya kwiyogoshesha, uwo mukobwa tugahurira muri salon yambona akarira,
NJYE: Hari ibintu byambayeho ngiye kugenda mukanya birantungura cyane, wagira ngo uriya mukobwa har’ahantu anzi, navuye mu cyumba musanga muri salon ari gukora amasuku, mugezeho tuvugana gatoya, ubundi mbona ashotse amarira mu maso ndabiyoberwa ahita ajya mu cyumba cye, nanjye mpita ngenda, wasanga ari mu cyumba cye nubungubu ariko ashobora kuba afite ikibazo.
JESSICA: Impamvu yakubonye akarira buriya nuko akuzi, akaba yaranze kukwibwira kuko ahora ambwira ngo yaragukoshereje, ahubwo nyine impamvu namushakaga n’ukugira ngo tuganirire hamwe mbikubwire, kuko njye yarangije kumbabarira.
NJYE: Ngo aranzi? Yaba anzi hehe se?
JESSICA: Uriya mukobwa rero MARTHE kera yahoze ar’umukozi iwanyu m’urugo, impamvu utabyibuka nuko war’ukiri mutoya, nuko papa wawe akimara gupfa aza kuba iwanjye, ariko kubera ihahamuka nari naragize ryo kubura umwana wanjye LOLAS nkajya mufata nabi sinsibe kumutuka no kumukubita, biza kurangira anyibye amafranga nari namusigiye yo guhaha, ubundi ahita yigendera, mu minsi yashize rero nibwo twaje gukubitana, ambwira kw’ari in’ahangaha yaje gushaka murumuna wa mama we, kuko ngo mama we yari yaramurangiye kw’afite murumuna we witwa YOSEPHINA utuye in’ahangaha, ariko ngo kuko yari yarahamuzanye gusa kera ar’uruhinja ntago yari kuhamenya, nuko ahabuze arara m’urugo rw’umugore umwe udukorera mu mirima, uwo mugore amuha amakuru ko YOSEPHINA yapfuye ninzu yari atuyemo ikaba yaravuguruwe, nuko aza hano kubaza amakuru arahansanga, ngo kuko umukecuru war’uhatuye niwe murumuna wa mama w’uriya mukobwa, tuganira gutyo musaba n’imbabazi, ahita atangira kwibera hano.
Jessica yamaze kumbwira gutyo ndumirwa, mpita nibuka MARTHE wantaye k’umuhanda ambwira ng’agiye kunshakira ibyo kurya, ariko ntagaruke bugacya mu gitondo nisanga mu cyaro ndi kwa muganga bambwira ko mpamaze imyaka itanu n’igice, nkaba ntari kuzamwibagirwa kuko nabaye muri MERINE mba mayibobo kubera ko nari nsubiye inyuma kumureba nyuma yaho gusohoka muri bus nari nakatishirije itike, mpita menya kw’impamvu yatumye arira ar’uko yar’anzi ariko yaranze kunyibwira………………..LOADING EP 24.
Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826
Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.
Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.