IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 24| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WAJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. mpita menya ko impamvu yatumye arira ari uko yar’anzi ariko yaranze kunyibwira. Nahise nibaza impamvu iminsi yose MARTHE twari tumaranye mur’iyo nzu ntigeze mumenya, ariko nibuka ko akenshi nkunda kubyuka mu gitondo  ngasanga icyayi ku meza narangiza kunywa ngahita nigira mu mirima, saa sita twaza kurya njye na JESSICA tugasanga ibiryo kumeza twamara kurya tugahita tugenda, ndetse no k’umugoroba tugataha dusanga yahishije yabishyize no ku meza, ariko mpita mbona kw’ashobora kuba abikorera ubushake kugira ngo ntamubona,

kuko yakundaga no kub’ateze igitambaro mumutwe, nuko mpita mbibwira JESSICA ambwira ko ariko bimeze, nuko ahita ambwira kw’agiye kumureba mu cyumba, ahita ajya mu cyumba cye ariko atindamo, bisa nkaho bari kuganira byinshi, nyuma y’iminota itari mike mbona JESSICA arasohotse, MARTHE ahita az’amukurikiye, nuko agiye kugira ikintu ambwira mpita mpagurukla aho nari nicaye ngenda musanga ndamuhobera, nawe arampobera mubwira ko nari mukumbuye, ndete mpangayitse cyane ko har’igishobora kuba cyaramubayeho, ambwira ko ari kunsaba imbabazi mubwira ko nta kibiyi yankoreye, nuko JESSICA adusaba kwicara tukaganira twicaye. Twahise twegera intebe turicara, nuko mpita ntangira kumubaza amakuru,

NJYE: Nonese MARTHE amakuru yawe? N’ukuri igihe cyose nari mbayeho nziko wahuye n’ikibazo, ariko rwose ntunguwe no kongera kukubona nyuma y’imyaka 14 yose tutabonana, ahubwo se byakugendekeye gute wa munsi k’utagarutse kundeba?

MARTHE: Rwose ndabizi naraguhemukiye ngusiga k’umuhanda, ariko nagiye nziko ndagaruka kukureba ariko umujyi umbera umujyi biranyobera. Buriya cya gihe ngusiga hariya nahise ntangira kugenda nshaka ukuntu nabona amafranga byibura kugira ngo ngur’ikintu cyo kurya nkizane, amasaha nayo akomeza gukura ariko ndaburirwa, nuko nkomeza kugenda muri MERINE yose buza kunyiriraho, kuko naho ntari mpazi neza kuko nakundaga kuba nibereye m’urugo igihe cyose, naje gupanga kugaruka ngo nkurebe dushake ahantu turajya kurara, wenda twihangane wenda tuzabona ibyo kurya k’umunsi ukurikiyeho, nuko mu kugaruka nyoberwa inzira zose naciye, kandi nta n’amafranga nari mfite ngo ntege umu motari.

Mpita niha kuza n’amaguru kugeza igihe ndahagerera, ariko nza kugera muri cartier ibamo indaya, nsanga byakomeye bari kwiruka imihana yose ngo abashinzwe umutekano bari kubafata, nuko nanjye nkomeza kwigendera nk’ibisanzwe, sinzi ukuntu nabonye abashinzwe umutekano baje ariko nkomeza kwigendera bisanzwe kuko nta cyaha nari ndi kwikeka, ariko bangezeho bahita banyambika amapingu, banjyana mu modoka nsanga harimo abandi bakobwa bari bafashwe, nuko imodoka bahita bayitangiza mur’iryo joro batujyana ahantu ntazi, kuko twarenze umugi wa MERINE mbona tugeze no mw’ishymba, nuko ishyamba turigenda nk’iminota 40 yose ritarangira, bigeza’aho mbona imodoka ikase undi muhanda muri iryo shyamba, ubundi tugera ahantu hari amazu menshi, mu kureba tubona wagira ngo ni m’unkambi ya gisirikare, kuko hari hari abasirikare benshi cyane, nuko badukura mu modoka batwambura amapingu, bahita badushorera batujyana ahantu munzu nini cyane, ndetse dusangamo n’abandi bakobwa ariko bo bameze nkabahamenyereye, mpita menya ko byanga byakunda banshyize muri gereza.

Mpita nicara mu nguni nigunze, kimwe nabandi bakobwa twari kumwe, ndetse nyuma bazana nabandi, kukw’imodoka twari turimo banyinjizamo yahise yuzura, nkeka ko abo bazanye ari abandi bafashe nyuma, nuko dutangira kuba muri icyo kizu, umukobwa umwe wabonaga ko amenyereye aho hantu, ahita atangira kubwira bagenzi be ngo batunyuzure tureke kwigunga, ubundi baraza baradufata, badukuramo imyenda, ubundi batangra kudukorera ibintu nanjye ubwanjye bintera isoni kubivuga, marthe yageze aho ngaho atangira kurira, nuko mpita mukora m’umugongo ndamubwira nti,

NJYE: Ndumva disi ubuzima bwaragukomereye, ariko ntakundi wari kubigenza kuko wari wabyisanzemo, rero wikwirirwa winaniriza umutwe ng’uri kubitubwira, ahubwo byihorere uzabitubwira wenda umeze neza.

Marthe namubwiye gutyo mu buryo bwo kumuturisha, nuko arandeba maze azunguza umutwe, nyamara nubwo namubwiye gutyo najye nari mfite amatsiko yo kumva ibyo babakoreye, nuko nkirimo kumuhumuriza ahita akomeza aravuga,

MARTHE: Bamaze kudukuramo imyenda bakagenda badukoza intoki zabo hagati muri paradizo zacu, batubwira ko bari kutumenyereza umwuga tugiye kujya dukora, kuri njye war’utararyamaa n’umuhungu na rimwe numva ndi kubabara, ndetse mva n’amaraso atari make muri paradizo yanjye, ntangira kurira nsakuza cyane ariko uwo mukobwa wasaga nkaho abakuriye, araza arankubita cyane ambwira ngo mvane imiteto aho ngaho ngo ntago ari mama wanjye, nibuka ukuntu NATHALIE yar’aramaze kumbwira ko mama wanjye yantaye imbere y’ikigo kirera imfubyi akaza kuntoragura, numva ankoze kubwonko.

Ari nako akomeza kunkubita, nuko bamaze gukora ibyo ngibyo baratureka bajya mu bindi byabo, nuko mur’iryo joro gusinzira birananira, kimwe n’abandi twari twazanye turi bashya, m’ugitondo kare abasirikare bakajya baza gufata abakobwa bake bake bakabajyana, hashira nk’amasaha 2 bakabagarura bagatwara abandi. Negereye umukobwa umwe mubari bavuye hanze mubaza icyo bavuye gukora, n’ikiniga cyinshi ambwira ko bavuye kuryamana nabasirikare, ndetse ko bababwiye kw’ariwo mwuga baje gukora aho ngaho bakajya babagaburira, abasirikare bakabinezerezaho kugeza igihe bazasazira bakabavana muri icyo kigo, ubwoba buhita butaha umutima wanjye, ndetse nanjye baza kungeraho baranjyana, nawe urabyumva ibyo bankoreye ntago nabishakaga, ariko nta kundi byari kugenda, ubundi barangije bangarura mu bandi.

Buri munsi baradufataga bakatujyana bakadufata kungufu, kugeza ubwo twaje kubimenyera nkiyakira, kuko nta nzira nimwe nari mfite yo kuv’aho hantu, ndetse iminsi ikomeza kwicuma tutazi ngo turi kuwa kangahe, kuko twabyukaga mu gitondo bakatujyana muri douche bari kuducunga, ubundi tukambara twamara kwambara bakatujyana gukora amasuku baducunze ndetse no kota akazuba, saa sita bakatugaburira, byarangira bakadusubiza muri ya gereza yacu, nyuma ya saa sita akab’aribwo batujyana kuryamana n’abagabo, byarangira tukagaruka muri iyo nzu, kuburyo twabikoze igihe kirekire cyane kuko nibwo bwari ubuzima bwacu bwa buri munsi. Hari umunsi umwe nari ndi gukora amasuku abasirikare bari bahagaze iruhande rwanjye baducunze barimo kuganira, bavuga ko MERINE yabonye umu afande mushya, kandi ko baraza kumushyira abakobwa bo kujya yinezerezaho igihe arangije akazi.

Nuko uwo mugoroba baza muriyo gereza aho twari dufungiwe, batangira gutoranaya abakobwa nanjye baramfata, uko twari batandatu baradusohora hanze, bahita batwambika amapingu badushyira m’umodoka, ubundi badupfuka ibitambaro mu maso imodoka iratangira, tugeze ahantu bya bitambaro babikuraho, mu kureba mbona turi mu muhanda wa kaburimbo kuburyo utabasha kumenya ah’uturutse, nuko imodoka ikomeza kugenda, turi hafi kugera m’umugi wa MERINA nkajya mbona ibintu byose byarahindutse bishoboke ko nari maze igihe kinini ntaragaruka muri MERINE, nuko bahagarika imodoka badukuramo amapingu, ubundi batubwira ko umuntu uribeshya agacika barahita bamurasa, nukw’irongera irahaguruka mbona tugeze m’umugi, baturenza m’umugi batujyana ahantu m’urugo, batwinjzamo ubundi baradufungirana, nkuko bisanzwe buri munsi bakaza gufata umukobwa umwe muri twe tukajya kuryamana n’ikigabo cyari icy’afande muri MERINE.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 21| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ubundi bakamugarura mur’iyo nzu yaririnzwe n’abasirikare babiri b’abasore bato bato, nuko dukomeza kwibera mur’ubwo buzima, ariko nza kuba inshuti n’umusore w’umusirikare umwe muri babandi baturindaga, nza kumubaza igihe umwaka turimo, abimbwiye nsanga muri cyagihe cya gereza twarimo twarakimazemo imyaka 12 yose, ariko ntago twari kubimenya, mbabazwa cyane nukuntu imyaka yose nayihombye inzozi zanjye nari narihaye z’iterambere zikaba zarangiritse, ndetse no guhora ninshinja icyaha cyo kuba naratereranye PETRON nkamuta k’umuhanda ubu akaba ashobora kuba yarapfuye nkumva birambabaje cyane.

Nuko dukomeza kubaho gutyo, kugeza ubwo nagiye kubona mbona wa mugabo wakundaga kuryamana natwe afashe babasore babiri babasirikare baturindaga, akabajyana hakaza umukobwa war’umu civile nundi musore war’urwaye muri iyo nzu, uwo mukobwa akatubwira ko ariwe uje kuturinda akaba arwaje musaza we, kandi ko nitwibeshya tukagerageza kumucika azadukorera ibya mfura mbi. Uwo mukobwa twaramusetse cyane, nuk’umukobwa twari kumwe agerageza kumufata ngw’amwake urufunguzo rwaho munzu twigendere, ariko wa mukobwa urwaje musaza we amukubita atanamukozeho akoresheje karate cyangwa kungufu, duhita tumenya ko uwo mukobwa ashobora kuba ari umusirikae cyangwa umu police utajya wambara imyenda yabo, nuko turushaho kwitonda, kugeza ubwo iminsi yashize ari myinshi cyane, wa mugabo twaryamanaga ataragaruka naba absore be.

Nuko wa musore wari urwaye naw’aza gukira, amaze gukira avugana na wa mushiki we ko agiye gushaka afande wabo akamenya aho yaba yaragiye, ngo asigare aturinze ntitumucike, nuko uwo musore aragenda dusigarana nuwo mukobwa utaravugaga n’ijambo na rimwe, gusa akadutekera tukarya akanaduha amazi tukajya mur douche ndetse akaduha n’imyenda yo kwambara wa musirikare yari yaratuguriye, nuko hashize iminsi itatu wa musaza we aragaruka, barimo kuganira turabumviriza, twumva bari kuvuga kw’afande wabo ng’umugabo witwa LION yaramwishe ndetse naba basore bamurindaga, kuko ngo yari yamufashe ashaka gufata umukobwa kungufu, njye naba bakobwa bagenzi banjye dutangira kwishima, ko cya kigabo cyaduhinduye indaya zacyo cyavuye mu buzima, nuko bakomeza kuganira ikintu badukorera, uwo mukobwa abwira musaza we ko batureka tukigendera, ubundi bakajya guhiga uwo mugabo witwa LION bakamwica.

Nuko nta n’kintu batubwiye bafungura umuryango batubwira kwigendera, natwe tubyumva vuba, nyuma y’imyaka myinshi tugaruka hanze dufite ubwigenge, nuko mpita mfata inzira iza aho twari dutuye ngo ndeb’uko hameze nsanga hubatse amazu yama etage abantu basigaye bakoreramo ama business, mpita njya kw’ishuri rya mama  ngo ndebe wenda ko ushobora kuba warasubiye kuhiga, menye ahantu nahera ngushaka, ngezeyo nsanga wa mugabo wadufashije gushyingura mama ariwe uhayoboye ambwira kw’aguherutse cya gihe turi gushyingura, biranyobera mara igihe cyose ndi kugushaka ariko ndakubura, nibuka k’ushobora kuba waranakuze twahura sinkumenye, nuko ibyumweru bimaze kuba bibiri narakubuze mpita nibuka ko mama yigeze kumbwira kw’afite umuvandimwe bavukana uba mu cyaro cya TESARA hafi yaga centre, mpita nshaka uko nabona lifuti ingeza ahangaha, aba chauffeur bansaba ko twararana ubundi bakangeza ino ahangaha baje gutwara ibiribwa byo kujyana muri company yo muri KENTI n’ubundi nta guhitamo nari mfite turararana, nuko mu cya kare tubyutse bampa lifuti bangeza muga center, mu kuhagera ngenda mbaririza k’umukecuru witwa Josephina, bamwe bakambwira ko batamuzi, nuko buza kunyiriraho ntaramubona.

Sinz’ukuntu naje guhura n’umugoe wari ufite isuka avuye guhinga, mpita mubaza niba yandangira umukecuru witwa JOSEPHINA, arahandangira ariko ambwira ko yapfuye kera, munzu ye hasigaye hatuyemo umwana w’umuhungu we na mama we, nuko  musaba ko yajya kuncumbikira arabyemera turajyana, tugezeyo ampa ibyo kurya turangije kurya turaryama, mu gitondo ambwira kw’agiye mu mirima guhinga, mubwira ko twajyana, ambwira ko atari imirima ye, ko ar’abo akorera, mubwira ko basi yampuza nabo nanjye nkabasaba akazi, arabyemera turajyana, mu kugerayo ajya mu murima ambwira ko naba ntegereje nyirabuja akaza, mu minota mike mbona haje umugore, mu kumureba mbona wagira ngo har’ahantu naba muzi, nsubije amaso inyuma mbona ni MARTINE mama jovia, nuko ngira ubwoba ko agiye kunyaka amafranga ye namwibye, nuko wa mugore ahit’aza aho nari ndi ambwira k’uwo mugore ariwe nyirabuja, nshatse kwiruka uwo mugore ampamagara mu izina, ambwira ngo ndeke kwiruka nta kibazo gihari.

Ambaza icyo ndi gukora m’ucyaro, mubwira ibyambayeho byose kuva nava iwe, najya murugo mama agahita apfa, njye na petron tukajya m’umugi ariko nkahita mubura, ahita ambwira ko petron ariwe basigaye babana munzu ya Josephina, ndetse ambwira ko twakwijyanira tukabana mukorera m’urugo, nuko ngira ubwoba kw’ashobora kuzajya ambangamira nkuko yabigenzaga kera nkiari umukobwa muto wimyaka 20, ariko ambwira ko byose yabikoreshwaga nihahamuka ryo kubura umwana we, nuko turabyemeranya ariko mwinginga kutabwira PETRON ko ari njyewe, kuko ntago yari gupfa kumbona ngo amenye, kuko nari narateze igitambaro m’umutwe, kuv’ubwo ngakoresha ibishoboka byose sinkunde guhura na LEWIS, yaza agasanga iby’ashaka kumeza, nkaza kubyanura amaze kuryama, ariko uyu munsi natunguwe n’ukuntu nacitswe tukaganira turebana ntabashe kumenya, mpita menya kw’ashobora kuba yaranyibagiwe isura, kwihanganira uburyo twatandukanye n’ukuntu yari akana gateye impuhwe birananira mpita ndira.

Nigira mu cyumba, ngiye kubona mbona uraje ngo tujye kuganira na petron, mbanza kwanga kuko nibazaga ukuntu ndamusobanurira uko namutaye, ariko umbwira kw’ari umwana mwiza ntacyo antwara, ndasohoka duhita duhoberana nkabakumburanye, ndetse ntangazwa n’ukuntu asigaye yarakuze akamenya ubwenge mu gihe kera twamubwiraga ibibabaje akikuriramo ibye nk’umwana mutoya, none PETRON ndakwinginze rwose umbabarre ntunyirukane ntahandi hantu mfite ho kujya kandi ntago nagusize mbishaka…………LOADING EP 25.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved