IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 25| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye, marthe yakomeje avuga ati “none PETRON ndakwinginze rwose umbabarire ntunyirukane ntahandi hantu mfite ho kujya kandi ntago nagusize mbishaka”. Marthe yamaze kuvuga gutyo n’ikiniga cyinshi, JESSICA ahita amwegera maze atangira kumuhoza,

JESSICA: Yoo, ndabyumva rwose ibyakubayeho ni indengakamere, kuko ntago ari ibintu byo gukorerwa umuntu muzima, ariko Imana yakubaye hafi irakurinda, kugeza ubwo waje kuva muri uko kuzimu ugaruka i buntu, nubwo inzira itari yoroshye ariko wabashije kuyitambuka, rero humura kandi wumve ko turi kumwe nawe.

NJYE: Nukuri mbabajwe n’ibintu byose byakubayeho mu buzima bwawe kuva twatandukana, kandi ubyumve ko ntigeze nkugiraho ikibazo, kuko uko twari tumaze kumenyerana ntago nari narigeze ngukekaho ko hari ikibi wankorera, kandi urabona ko nanjye ntacyo nabaye, ubu nabaye umugabo imyaka 20 ndi hafi kuyuzuza, bityo rero humura nanjye ngeze igihe cyo kugufasha, nkuko wowe na Nathalie mutambereye abantu babi, kandi ndagusabye wisange muri uru rugo twasigiwe na mukecuru murumuna wa mama wawe, kuko kuva ku myaka 11 yanjye niwe wandeze angira umugabo, kugeza ubwo nahavuye musezeranya ko nzahagaruka kumureba, nubwo bitabaye vuba ariko narahageze ndahamusanga. Kubera ko yari yarambereye umubyeyi mwiza ampa n’umurage, wagira ngo yari abizi ko nzahabana nawe mushiki wanjye, none dore birabaye, kubwo iyo mpamvu kuva uyu munsi ntago ukiri umukozi wo murugo, ahubwo uri mushiki wanjye ibyo nzajya nkora byose uzaba uhari, ntuzongere kwirushya uvuga ngo ugiye kudutekera cyangwa se kutumesera imyenda, ninjya mbura umuntu ubikora nzajya mbyikorera, kuva ejo nawe tuzatangira kujyana mu mirima ujye udufasha kureba abakozi.

MARTHA: Yooo, nukuri ndishimye bitavugwa kuburyo utabyumva, ntago nari nziko ka PETRON nari nzi kavamo umugabo w’umunyapuhwe gutya kakababarira n’abagahemukiye, none ndumiwe n’ukuri kose kandi binkoze k’umutima, nkuko nabigusezeranyaga twiryamiye mu buriri ngupfumbase ukiri akana gatoya nzakomeza kukubera mushiki wawe mwiza, kandi ntabwo nzigera ngutenguha na gatoya, kandi na mama wawe nzamwubaha.

JESSICA: Njye rwose ntuzangireho ikibazo kuko twese turi ahangaha kubera petron kuko ubuzima bwacu niwe muntu bushingiyeho, rero nukujya tumwubaha kuko aradufite mu biganza.

NJYE: Ahubwo nkumbuye kuryama mu gituza cyawe ukongera kundirimbira twa turirimbo twiza, ngwino tujye mu buriri, sibyo se mushiki wanjye?

MARTHE: Ubungubu twarakuze ntago tukiri abo kujyana mu buriri rwose nawe.

NJYE: Uziko nari mbyibagiwe? Nari ngize ngo dukomerejeho, mfite imyaka 5 nawe ufite imyaka 20, ariko iyo mbimenya icyo gihe nkakubyaza umusaruro.

JESSICA: Petron mwihorere n’igisazi gitereye aho ngaho urwenya rwe ntago waruhaga, ahubwo se koko wumvaga uraguma mu buriri kugeza ryari?

NJYE: Umva nawe kandi, udatuma agarura ibyahise kandi yari amaze kubyibagirwa, ubu ngubu ujye ukora icyo ushaka cyose muri uru rugo kandi ntihagire ikibazo uzahura nacyo ngo ucyihererane, nimbimenya nzakurakarira.

Twakomeje kuganira urwenya ari rwose, nuko turaseka ndetse MARTHE musaba gukuramo cya gitambaro cyo m’umutwe, kuko nta muntu wari uhari agomba kwihisha, nuko amasaha ageze ajya kutuzanira ibyo yari yatetse, bwa mbere uko turi batatu dusangirira hamwe nk’umuryango, Jessica akatubera mama wacu, marthe akaba umukobwa wimfura nanjye nkaba umuhererezi, Ndetse kuva uwo munsi ntangira kwirya nk’abahererezi bose uko bigenda, nuko nsaba Jessica ko yadushakira undi mukozi, ariko MARTHE arabyanga, avuga ko n’ubundi nta kintu yaba ari kumara, ko imirimo yo m’urugo azakomeza kuyikora nk’ibisanzwe yayirangiza kare akabona kuza kudufasha mu mirima, nuko nanjye mubwira ko tuzajya tuzinduka tuyikora kare, Jessica ajye mu mirima tumusangeyo, kuko twajyagayo buri munsi kuko hamwe yasangaga byeze, ahandi aribwo bari guhinga n’ahandi aribwo bari gutera no kubagara, kuburyo buri igihe tutaburaga ibyo dusarura, nuko dutangira kwishima nk’umuryango, tumaze kurya no kunywa icyayi cya n’ijoro tujya kuryama, ngeze m’uburiri nibuka ukuntu umunsi wose wagenze, uburyo hakibaho abakobwa babirasi biratana imitungo y’iwabo ngo barakize nk’umwe twahuriye kuri salon ngiye kwiyogoshesha.

Ndetse nibaza no kubuzima mushiki wanjye MARTHE yabayemo numva burambabaje cyane, bituma nibaza kuri RENA ukuntu abayeho muri iyo minsi, nza kugira igitekerezo cyo kuzabwira JESSICA tugashaka uko RENA twazajya kumushaka tukamuvana muri MARANATHA, akaza tukabana, nuko nkomeza muri ibyo bitekerezo ndasinzira, nza gukanguka mugitondo isaha yanjye ariyo isonye, kuko nari narayiregeye ngo ijye imbyutsa harimo uturirimbo tw’amateka tuzajya duhora tunyibutsa uwayimpaye ariwe LOSANGE, nubwo mu bantu nari naribagiwe nawe yari arimo, kuko ntago nari nziko nzongera kumubona, nuko imaze gusona akaririmbo karangiye mpita mbyuka, nyambara kukuboko ubundi mva mu cyumba, ngeze muri salon nsanga nta muntu uhari, ariko numva mu gikoni amasahani arimo kwikomanya, mpita ngenda gakegake ndebye nsanga ni JESSICA urimo koza ibintu, nibaza ukuntu arimo kubyoza mpita menya ko yishimiye MARTHE cyane.

Nuko ngenda musanga mugezeho ndamusuhuza, ambaza impamvu mbyutse kare cyane, nanjye mubaza impamvu ariwe uri koza ibikoresho byo mu gikoni,

JESSICA: Buriya ntago uzi ukuntu bimera iyo wakoze icyaha warangiza ugasaba imbabazi ariko nyuma yo kuzihabwa ukumva bidahagije wanakora impongano yabyo kugira ngo ibyo byaha bisibangane burundu, rero uriya mukobwa numva nta kindi kintu namukorera kugira ngo byibura nibagirwe amarira yandiriraga ubwo nabaga ndi kumuhohotera, mukanya ageze hano asanga ndi kubyoza mubwira kwisubirira mu buriri kandi ntangireho ikibazo na gitoya ahita ajya kwiryamira mubwira ko ndamubyutsa mpishije icyayi.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 6

NJYE: Yoooo, nukuri binkoze k’umutima, iyaba abantu bose bahemutse bibarya nkuko akantu gato wakoze uri kukicuza, ese ubwo nka SOLINA bimurya bingana iki niba umutima we ukimugira inama, nukuri uri umubyeyi mwiza kuburyo lolas yagize ibyago byo kuba atararezwe nawe.

JESSICA: Igihe kimwe ibyo azabibona kuko nitugera aho dushaka kugera tuzamushaka tumuhane ibyaha byose yakoze ubundi asubire kuba umwana muzima, kandi urakoze cyane mwana wanjye, kuba utareba abantu baguhemukiye ngo ubagire abanzi ahubwo ukababarira mukibera abavandimwe.

Njye na JESSICA wari nka mama wanjye twakomeje kuganira, nuko nza kuva mu gikoni ngo njye hanze kureba uko hameze, mpita ngaruka mufashe guteka icyayi tubone kujya mu mirima, nkihagera nsanga MARTHE bari bambwiye ko aryamye arimo kumesa imyenda yacu tujyana mu mirima, nuko ndamusuhuza mubaza impamvu yihaye akazi, ambwira ko yabuze ibitotsi agashaka icyo aba ari gukora, nuko ndasutama iruhande rwe ntangira kumufasha kumesa ari nako tuganira, ndetse tugakina n’imikino yo mu mazi ari nako turimo kumesa, turangije kumesa dusubira munzu, tujya kumeza twese dusangirira hamwe ubundi dufunga inzu, dufunga n’igipangu tuzamuka k’umuhanda, dutambika umuhanda nyogokuru yatambitsemo ubwo twatandukanaga, ubundi twerekera aho twari tugiye mu mirima, turimo kugenda mpita mbwira JESSICA nti,

NJYE: Ariko mfite igitekerezo, nta kuntu aka kazi dukorera ino ahangaha twakita izina, abantu bakarifata nkaho ari company y’ubuhinzi?

JESSICA: Ubwo se urumva twakita gute kuburyo byaba bigaragara neza?

MARTHE: Ariko icyo gitekerezo nicyo, urabona nimwe mufite ahantu hanini ho guhinga ino ahangaha, urumva muhise izina abantu bose bo mu gihugu bakahamenya byabafasha kwamamaza ubuhinzi bwanyu bakajya banabasura.

NJYE: Ese ko uri kuvuga ngo ubuhinzi bwacu wowe ukikuramo? Ntago twumvikanye ko uri mushiki wanjye? Byose turabifatanije. Ahubwo nibyo ndumva twahita JESSICA agriculture company, ikakwitirirwa?

MARTHE: Cyangwa se tuyite LEWIS company mu mazina yawe.

NJYE: Mwaretse se tukayita MARTHE company niba ushaka uwo kuyitirira mukandekera izina ko namwe mufite ayanyu?

Twese twasekeye icyarimwe nuko JESSICA ahita avuga,

JESSICA: Muvuze LEWIS company nunguka igitekerezo, ibyo kuyita izina tube tubiretse, umunsi LEWIS azaba yasubiye mu mitungo y’iwabo tuzahita ABALEWIS agr. Company, yiyongera kuri ABALEWIS, hospital na factory, ubundi zibe zibaye company irimo inganda 4 zose urwa kane aritwe twarwikoreye.

JESSICA yavuze gutyo numva icyo gitekerezo ni cyo, nuko dukomeza kugenda turi kubiganiraho neza tunaseka tukavuga ko ahubwo turi gutinda kugera mu mirima ngo dukore ibyo twifuza tubigereho byihuse, kuko mu minsi 5 twari dutegereje kwakira igisubizo giturutse kuri papa wa TONZI akaba ariwe ari ingirwa chairman wa company y’ABALEWIS, ubundi tukumva ko azaduha imigabane, nuko turi kugenda tuza guhura n’umukobwa bigaragara ko ari mwiza, kandi ko ashobora kuba ari mushya muri icyo cyaro, ariko namureba mpita mbona wagira ngo ndamuzi, nakwibaza aho muzi nkahabura, ariko tugihura we ahita ampagarika aransuhuza,

UMUKOBWA: amakuru yawe se? nukuri nkubonye nari ngukeneye nari narakubuze.

Umukobwa yambwiye gutyo mpita ntangira kwibuka, umukobwa nigeze gukandagirira umusatsi bari bagiye kumusuka muri salon ubwo hari kumasaha y’umugoroba kumunsi washize, nuko mpita mubwira nti,

NJYE: Ehhh, uri wa mukobwa w’umwirasi twahuye ejo, wiratana imitungo y’ababyeyi be.

UMUKOBWA: Ni ukuri ndakwinginze wincira urubanza kuko ibyambayeho byarantunguye cyane, ejo nirirwanye agahinda kenshi cyane kuko papa na mama bari biriwe bari kurwana, kandi buri gihe iyo babayeho gutyo ninjye bikomeretsa, nkibaza igihe imirwano yabo izarangirira bikanyobera, rero ejo nagerageje kubabwira ko ibyo bari gukora atari byo, papa anyuka inabi mpita mva m’urugo niyizira hariya kuri salon, nzanye imisatsi yanjye nari naguze muri KENTI kuko ituruka muri brazil, kandi ino aha mu cyaro ntaho wayibona kuko abakobwa baho bakunda gukoresha ibidodo, nuko ndicara wa mukobwa atangira kunsuka, aribwo wakandagiye iyo misatsi utabishaka, nkubwije ukuri nta n’ikintu wari wangirije, ahubwo nuko byahuriranye n’umujinya nari niriwanye nkakuka inabi, Burya ejo nkimara gusohoka nagumye hanze ngutegereje ngo ngusabe imbabazi ariko sinakubona, ngarutse muri salon bambwira ko wagiye, birambabaza cyane ukuntu nagirana ikibazo n’umuntu, mpita ntaha mvuga ko wenda nzagira amahirwe tukazongera guhura, none dore birabaye ariko nukuri ngusabye imbabazi.

NJYE: Nta kibazo rwose niba ari uko bimeze, icyiza nuko uzi ko ari ikosa ukaba usabye imbabazi.

UMUKOBWA: Ni ukuri urakoze kumbabarira Imana iguhe umugisha, ahubwo se wampaye numero yawe ko nari ndi kwihuta tukaza kuvugana kuri telephone?

Umukobwa nahise mubwira numero yanjye arayandika, ambaza izina arashyiraho, ariko ngiye kumubwira amazina ya nyayo nibuka ko ashobora kundaburiza cyane ko nari numvise ko aturuka no m’umugi wa KENTI, mpita mubwira ko nitwa VINCI, nuko nawe mubaza izina rye, ariko atarambwira telephone ye ihita isona, nuko ahita ambwira ko ari mama we umuhamagaye ngo yihutane ibyo yari amutumye, ambwira ko araza kumvugisha,ubundi ahita agenda yiruka avugira kuri telephone, nuko najye ndebye aho twajyaga mbona ba MARTHE barimo kurenga ikoni rya kure, ngenda niruka gisobanyuma m’umuhanda amaso yanjye nayahanze kuri wa mukobwa twari dutandukanye, nuko ngiye kumva numva inyuma yanjye ngonze umuntu…………..LOADING EP 26.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved