IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 26| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI MWANA WANJYE. Ngenda niruka gisobanyuma m’umuhanda amaso yanjye nayahanze kuri wa mukobwa twari dutandukanye, nuko ngiye kumva numva inyuma yanjye ngonze umuntu. Muguhindukira mbona ni umusore wari wikoreye ubwatsi bw’amatungo naringonze, atangira kwitotomba ngo mbese kuki ngenda ntareba, abonye ari njye ahita atuza, kuko muri kamere muntu buri wese yumva yacisha make imbere y’umuntu w’umukire, kandi muri ako gace nta muntu utari uzi VINCI umwana wa JESSICA w’umukire w’umuhinzi ugemurira uruganda rwo mumurwa mukuru wa KENTI.

Nuko nanjye musaba imbabazi ubundi nkomeza niruka kuri ba MARTHE, mbagezeho batangira kunsereza ngo mpuye n’umukobwa mwiza ndararama, ubundi JESSICA atangira kumbwira ko kuva twatangira kubana ari ubwa mbere ambonye ndi kuvugana n’umukobwa nabishyizeho umutima, nuko nanjye mubwira ko atigeze ambonana na JOVIA ngo arebe urukundo namukundaga, MARTHE ahita atangazwa n’ukuntu nakundanye na JOVIA, ndabimubwira ndetse Jessica ambwira ko yahombye umukwe mwiza,mubwira ko ariko yungutse umwana mwiza, nuko dukomeza twiganirira ari nako tugera mu mirima, tureba uko bari gukora ari nako amasaha ari kwicuma, saa sita ziragera njye na MARTHE dutaha m’urugo guteka, turi guteka mubwira kubya wa mukobwa twahuye mu gitondo ariko nkaba namuhaye numero akaba yatinze kumpamagara, MARTHE ambwira ko araza kumpamagara buriya mu masaha yo kumugoroba aribwo abantu bakunda kubona umwanya, nuko tuganira byinshi ari nako turi guhisha, turarura turarya dushyira no mu gisorori dushyira mama JOVIA.

Ibisigaye tubishyira mu kindi gisorori tubishyira wa mugore wacumbikiye MARTHE ubwo yageraga muri TESARA, nuko uwo munsi nawo uza kwira ariko wa mukobwa atarampamagara, ndete nza kujya muburiri ntangira kumutekerezaho, ukuntu twahuye n’uburyo twaganiriye akansaba imbabazi, ndetse nsanga mu bitekerezo byanjye ariwe uri kunganza, ndinda nsinzira uwo mukobwa ariwe ndi gutekereza, nakwibuka ukuntu phone yasonye atarambwia izina rye nkumva ndababaye, nuko ndasinzira buracya, umunsi wose uza kwira ataramvugisha, ndetse iminsi iba 4 ataramvugisha, mpita menya ko kunyaka numero yanjye kwari ukwiyererutswa gusa mpita mwikuramo, kuko nahise mufata nk’umubeshyi, nuko muri ayo ma saa sita ubwo hari hashize iminsi 6 TONZI na papa we baje kutubaza impamvu tutarabagemurira ibiribwa, bahita bahamagara JESSICA kuri telephone, bamubwira ko company yose yamaze kuganira kubyo yari yasabye, bagasanga nta kibazo ko imigabane 6 yose bazayimuha.

Nuko aho twari turi turishima cyane uko turi batatu, nuko bamubwira ko yashaka uko ajya muri kenti byihuse kugira ngo basinyane contract, nuko JESSICA ahita andeba nanjye wari uzi ubwenge bwabanyabyaha, mpita mubwira kubahakanira akababwira ko aba ahuze cyane ari guhinga ngo arebe ko umusaruro wakwiyongera, bityo niba bumva bafite gahunda bamusanga aho  bamusanze ibushize ubundi bakahasinyira ayo masezerano, bamubwira ko nta kibazo bazaza k’umunsi ukurikiyeho.

Jessica namubwiye gutyo mu buryo bwo kwirinda, ko ashobora kujya muri KENTI SOLINA akamumenya yarangiza akamugirira nabi, nuko dukora nk’ibisanzwe dutegereje koko niba ejo bazaza, ntibyatinda buza kwira ndetse ijoro ntiryatinda gutya, mu ma saa cyenda tubona imodoka idusanze mu mirima aho twari turi, kureba neza mbona yanditseho ngo ABALEWIS company, mpita mbwira JESSICA kwitegura neza akajya gusinya amasezerano, nuko aragenda bamuhereza ibipapuro atangira kubisinya, nuko ababwira ko we yibereye muza bukuru, ashaka ko iyo migabane ijya mu mazina y’umwana we w’imfura PETRON VINCI.

Chairman arabyemera turasinya, bwa mbere mba ngize imigabane 6 muri company ya papa, nuko tuganiraho gatoya ubundi barataha, njye na Jessica na MARTHE duhita dutangira ikirori, ndetse dutumira n’abakozi bose tubagurira ibyo kurya nibyo kurya barishima, ibyo bibaha umuhate wo gukomeza kudukorera, ndetse tubabwira ko nejo saa sita tuzabagaburira ku amafranga yacu, ubundi buza kwira ibyishimo ari byose.

Bwarakeye isaha yanjye irambyutsa nk’ibisanzwe, nuko ngeze muri salon nsanga JESSICA yicaye ari kuvugira kuri telephone, arangije kuvuga ambwira ko muri compay bari bamuhamagaye bamubaza igihe azatangira kubagemurira, ababwira ko aribo bari gutinda kuko muri stock afitemo ibiribwa, ndetse amafranga bayashyire kuri compte yacu, nuko bamubwira ko bagiye kohereza imodoka zabo kuza gutwara ibiribwa, natwe twicara tuganira,

JESSICA: Urabona ko ibintu byose bizagenda neza.

NJYE: Ni ukuri ndabibona, ahubwo ubwo tugeze ahangaha, ikizakurikiraho ni ikihe?

JESSICA: Nk’uko nabikubwiye, uramutse ufite factory yaho batuganyiriza ibiibwa mu ABALEWIS waba ubarangije, kuko niho hava ibyo kugaburira abaje muri hotel, ndetse bakagemurira abacuruzi bose bo mumurwa mukuru wa KENTI, ndetse n‘abantu batuye mu gihugu cy’abaturanyi cya METROBERT baza kurangura mu ABALEWIS, bityo urumva ko target yacu ni ukwiyegurira factory, turamutse tuyifite byaba ari byiza cyane.

NJYE: Ndabyumva, nonese ikibazo, ubwo tuzayigeraho gute?

JESSICA: Buriya biragoye kubona amafranga utayavunikiye ngo ubashe kuyacunga neza, bivuze ko solina nuriya mugabo we uko byagenda kose hari imitugo bagiye banyereza muri company. Kandi hari nindi maze k’uruhande papa wawe yari afite urugero nkiyo mwari mutuyemo, byaje kurangira ibaye iya chairman, nizindi nyubako ziri mumurwa mukuru wa kenti, bityo niba hari igihombo bahuye nacyo, bahora bakeneye amafranga yo kukivugurura kugira ngo leta itazaza gukora control igasanga hari imitungo yagiye nabi, bityo hagati ya hotel, ibitaro cyangwa se factory, bashobora gufatamo imigabane yaho bakayishyira ku isoko ku giciro kir hejuru, barangiza ayo mafranga bakayakemuza ibibazo byabo kugira ngo leta itazafunga.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 03| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Bityo tugiye gutegereza season imwe gusa, ubwo ni amezi 4, amafranga bazaduha kubiribwa by’icyo gihe tuzahita tuyaguramo imigabane yabo, ubundi duhite tugira imigabane myinshi muri urwo ruganda haba hotel cg se ibitaro ariko cyane cyane muri factory niho nshaka ko dufata, nituba tuhafite, tuzahita dukora nkuko hano turi gukora, dukore ibicuruzwa bikeya abantu batangire kugira ikibazo, noneho chairman na vice chairwoman we bate umutwe, muri cya gihe bashaka uko bakemura ibibazo byabo, twinjiremo nkabantu bagiye kubikemura, nituba dufite factory dushatse twanahita tubiyereka ko aritwe bahanganye, ubundi hagakora abashoramari batoya ugomba kuyobora, urumva ko icyo gihe bazatora umuntu uri kubakemurira ibibazo, abari guhomb imari yabo babe babashyize k’uruhande, nibwo uzasanga hari umugabo wicaye kuntebe ari gutorwa nka chairman, uwo mugabo akaba yitwa PETRON LEWIS, ashatse icyo gihe amaze kumenyekana yajya no mu itangazamakuru akavuga ko ari imitungo ya papa we, ubundi abazana ko ari iyabo bakabasaba ibyangombwa byemeza ko ari iyabo, babibura, ngahita nkubera umutangabuhamya, niyo bakoresha gupima ama DNA yawe nabariya bakobwa bitirirwa papa wawe bagasanga mudahuje, noneho bahuza na chairman uriho, bigahita bihuriramo, ubundi leta ikabaryoza ibyo bakoze.

Ibyo byose JESSICA yarabimbwiraga nkumva ari nk’inzozi, ngatangira kubona mayibobo LEWIS yicaye ku ntebe nka chairman nkayikaraga nzenguruka imbere yabandi bayobozi, mvuga nti “mureke dutangire inama, cyangwa se inama irarangiye ndajya kubitekerezaho nzabaha umwanzuro nabitekerejeho neza” nuko ndi muri ibyo numva umuntu ankomyeho ku rutugu, mpita nshigukira hejuru nsanga ni JESSICA.

JESSICA: Ese ufite ikihe kibazo ko utambwira uko ibyo nkubwiye ubyumvise?

NJYE: Ni ukuri ndumva uwo mutwe ariwo, ahubwo tujye mukazi.

Namusubije gutyo nataye umutwe ndi kwirotera inzozi zo kuguruka, nkibaza nti ibaze abantu bari kuvuga ngo chairman LEWIS PETRON arasohotse mu modoka ye, nkumva ni nka za nzozi zumushonji urota arya, mpita mvuga nti nzabibara mbibonye nuko JESSICA ambwira ko ndaguma m’urugo na MARTHE mu gihe dutegereje abantu baraza gutwara ibigori byumye byari bipakiye munzu twari twarubatse nka stock ifatanye niyo twari dutuyemo ya mukecuru, nuko tuguma aho bisanzwe, imodoka ziza kuza bazana nabakarani babo barapakira barangije baragenda, nanjye mpita niha gahunda yo kuba ndi kwitemberera mu muhanda ugana mu ga centre ndi kwiyumvira uturirimbo nakundaga tw’umuhanzi wari ukunzwe mu gihugu cy’abaturanyi cya METROBERT ariko amaze imyaka apfuye kuko bamurasiye muri concert yari yatumiwemo n’abayobozi bo muri icyo gihugu ngo ajye kubataramira.

Nuko ndimo kugenda mba mbonye umukobwa imbere yanjye, murebye mbona ni wa mukobwa wanyatse numero ntiyampamagara, ari kumwe nundi mukobwa bari kugenda baganira, nuko mugezeho ahita ambona ansuhuza, mu kunsuhuza mubaza impamvu yambeshye, ambwira ko nkimara kumuha numero yanjye bahise bamuhamagara nyuma yo kwitaba mama we, asanga numero zavuye muri telephone kuko yari atarazemeza, nuko ahita asezera kuri uwo mukobwa bari kumwe amubwira ko bazabonana ejo ku ishuri bagiye gufata amanota y’igihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 5 yigagamo, ntangazwa nukuntu umukobwa bigaragara ko ari mukuru cyane gutyo yaba ari mu mwaka wa gatanu, mpita nibuka ko njye ndi umugabo utaragera no muwa kabiri sinabitindaho cyane dutangira kuganira.

NJYE: Ariko wagira ngo aka gace ukagezemo vuba.

UMUKOBWA: Yewe, ni birebire iby’umuryango wacu, kuko kuva nkiri umwana mutoya ibyacu byari ibyo kwimuka, tuva ahantu hamwe tukajya ahandi, imigi yose tugenda tuyigendamo hari nubwo twisanga tugarutse aho twari dutuye kera, noneho kera papa na mama bari baratandukanye, papa bamwimurira ahantu mama yaratuye, biza kurangira bongeye kwihuza, ariko kuva icyogihe ikintu cyitwa amahoro ntacyo nzi m’urugo iwacu, nta rukundo rw’ababyeyi, babaga bansigiye abakozi kugeza nanubu njye na barumuna banjye turerwa n’abakozi, icyakora nuko njye nakuze naho ubundi hababaje barumuna banjye gusa.

NJYE: Yooo nukwihangana bibaho, kuko akazi karabuze buriya iyo babona mufite ubuzima byose aba ari sawa igisigaye aba ari ukubashakira uko mubaho.

UMUKOBWA: Kubaho se utagira umuntu ukwitaho byo bimaze iki? Ahubwo se wowe iwanyu ni hehe ngo njye nza kukwisurira?

Umukobwa nahise mutungira urutoki m’urugo cyane ko nari ntarajya kure yaho, ahita atangara asanze ari njye mwana w’umugore bakunda kuvuga ko ari umukire, mubwira ko ariko bimeze, mpita mubwira ko twajyana ahubwo akajya kuhareba, duhita tugarukana tugera m’urugo, sanga JESSICA nawe nibwo ari kuhagera, mwereka uwo mukobwa ariko ngiye kumubwira uko yitwa nsanga uwo mukobwa atarambwira izina rye, ahita abwira JESSICA ko yitwa LOSANGE, mpita numva ntunguwe kuko iryo zina ntago ari ubwa mbere nari ndyumvise, mpita nibuka ka LOSANGE disi twiganye muwa mbere wa primaire, nuko musaba ko yakwinjira munzu ariko ambwira ko yari ari kuhareba gusa, azagaruka kunsura ejo kumanywa avuye ku ishuri gufata indangamanota muri MERINE, nuko ndamuherekeza arataha, nanjye ngaruka m’urugo……………….LOADING 27.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved