IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 27| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye. Ambwira ko yari ari kuhareba gusa, azagaruka kunsura ejo kumanywa avuye ku ishuri gufata indangamanota muri MERINE, nuko ndamuherekeza arataha, nanjye ngaruka m’urugo. Nageze m’urugo nsanga bahishije tubanza gusangirira hamwe nk’uko bisanzwe, ari nako bakomeza kunserereza bavuga ko umwana yamaze kunkunda kugera naho nza kumwerekana, mbabwira ko ntari nje kumwerekana ahubwo ari uko duhuriye munzira akansaba ko namwereka aho ntuye, izompaka tuzirangizanya nibyo kurya ubundi tujya kuyama, nkigera m’uburiri nakomeje gutekereza kuri LOSANGE twahuye, ariko nibuka n’amagambo yambwiye k’umuryango wabo.

Mpita mbihuza na papa we nari nziko kuko ngo yakundaga kwimuka kubera akazi akaba aribyo byatumye njye na LOSANGE dutandukana kera, ntangira kwibaza niba yaba ari LOSANGE tuziranye twongeye guhura ariko ntitumenyane, ariko nanone numva ataba ariwe kubera ko aramutse ariwe ntago nari kumumuyoberwa, nkomeza kuguma muri urwo rujijo mpita mfata gahunda ko ngiye kumuhamagara tukaganira kuri telephone, nkamwibariza akambwira ko ariwe, nuko mfata telephone yanjye ngo nshakishe numero ze, ariko mpita nibuka ko nanone nta numero ye yampaye ndetse n’iyanjye bikaba byarangiye ntayo atwaye, kuko duhura bwa mbere yari yazibuye nyuma yo kuzishyira muri telephone, ntangira kwibaza niba ibyo ndi gukeka byaba ari byo.

Ariko nanone nkumva bitashoboka ko yaba ari LOSANGE wakuze akavamo umukobwa mwiza nkuriya, nakomeje gutekereza kuri LOSNAGE twari twahuye, ariko nza gusanga ibibazo byose ndi kwibaza ngomba kuzabimubaza ejo nyuma ya saa sita, kuko yari yanyemereye ko azaza kunsura avuye ku ishuri kureba amanota ye y’igihembwe cya nyuma gisoza umwaka wa gatanu yigagamo, nuko mpita ndyama ndasinzira, ariko kubera amatsiko ijoro ritinda gutya, kuko narotaga nahuye na LOSANGE wakundaga turi batoya, ariko nakurura isura ye turi bakuru nkayibura, nuko biza kurangira bukeye, mbyutswa n’isaha yanjye LOSANGE twiganye yari yarampaye, twese duhurira kumeza nk’uko bisanzwe.

Ariko mbabwira ko tugiye kujyana mu kazi ngataha saa sita sinsubireyo, kuko Losange yari kuza kunsura, nuko twese tuva m’urugo turagenda, akazi ngakora nkibisanzwe ariko amasaha yanga kuva aho ari, kubwo amahirwe saa tanu ziragera, njye na MARTHE duhita dutaha tujya guteka, ariko mvuga ko ari njye urateka kuko ninjye wari uzi uko nshaka gutekera umushyitsi wanjye, nuko ndateka neza bimaze gushya narurira MARTHE  ararya, amaze kurya mushyirira mu gisorori nibyo ashyira Jessica, nuko aragenda nanjye nsigara ntegereje LOSANGE ndetse sinarya kuko nari nziko turasangira ibyo namusigiye, saa saba ziragera ndi munzu numva umuntu arakomaze, mpita mpamya  tashidikanya ko ari LOSANGE wari uje.

Mu kujya gufungura koko nsanga niwe, wari wambaye neza bitavugwa, aho yari yambaye aga pantalo k’umweru dede kamwegereye, kakerekana imiterere ye neza, hejuru yambaye aga single gusa gahisha inda n’umugongo ndetse n’amabere, ahandi hose ku ntugu hagaragara, amaherena maremare ariyo atatse k’urutugu, naho inkweto yari yambaye ari zimwe zishinze kuburyo yari ameze nkuri gukimbagira, nuko hejuru yakubiseho utu lunate twa fume, ndetse afite nama ecouter m’umatwi arimo guhekenya n’utuntu ntazi. Nkimara gufungura nkamurikirwa n’iryo zuba nayobewe icyo nakora, ntangira kubona ndi kumuhobera ariko ngarura ubwenge, nsanga nta mpamvu mfite yo kumuhobera, ubundi muha ikiganza muha karibu munzu, arinjira.

Yamaze kwinjira mwereka intebe aba yicayeho, mpita mwiseguraho mubwira ko asanze nanjye aribwo ndi gutaha mva mukazi, nkaba ntarakaraba, ambwira ko nsa neza nta mpamvu yo gukaraba, ariko ndamwangira mubwira ko yantegereza iminota 15 yonyine nkajya muri douche, ubundi nkaza tukaganira ko ntaramurambira, nawe arabinyemerera ubundi mpita mfata phone yanjye yari iri m’umufuka nyirambika ku meza, mpita nkuramo ya saha yanjye nyirambika kumeza, nkimara kuyirambika ku meza, mpita numva LOSANGE aravuze ati “NTIBISHOBOKA” mpita mpindukira go ndebe ikibazo yaba agize, mubajije ambwira ko nta kibazo agize,

NJYE: Oya wimbeshya kuko uburyo uvuze nk’umuntu ugize ubwoba wagira ngo hari ikintu kikubayeho, mama wawe ahise aguhamagara se? cyangwa hari ikintu wibagiriwe m’urugo?

LOSANGE: Oya ntago ari mama, ahubwo nuko mbonye iyi saha yawe ikanyibutsa byinshi, kera nanjye nari mfite isaha imeze gutya, nza kuyiha akana twakundanaga twiga muri primaire ubwo twajyaga gutandukana, nyimuha mfite ubwoba ko ari nini itaramukwira, ariko ngize amahirwe iramukwira, nuko turatandukana dusezerana ko tuzahurira ku muryango w’ikigo tuje gutangira ikindi gihembwe, nuko tujya mu biruhuko, ariko ibiruhuko birangiye papa wanjye ku kazi ke bahita bamwimurira mumurwa mukuru wa KENTI, aba ariho njya gukomereza amashuri yanjye, mbabazwa cyane n’ukuntu uwo mwana ntazongera kumubona, kandi twari twahanye isezerano ko tutazaburana, nuko igihembwe nkitangira kucyiga ndi mu gahinda kubera ko ntawundi mwana w’umuhungu twigeze kugirana umubano nkuwo nguwo, kuburyo natangiye gutsindwa kandi nari umuhanga, biba ngombwa ko umwaka urangiye nongera gusibira muwa mbere ngatangira bushya.

Nuko nkomeza kwiga gutyo kubera gucika ntege, kuburyo ubu iyo mba ndi uwo kuba narize neza mba nararangije secondaire ndi no muri kaminuza. Ubwo rero narangije kwiga primaire twaragarutse muri MERINE, ariko nagiye gushaka wa mwana ndamubura, kuko na directrice wacu nageze aho twigaga bambwira ko yitabye Imana kera, agahinda karanyica, kuburyo nazerereye MERINE yose uwo mwana nkamubura. Ntangira no kwiga secondaire ariko nkomeza kumushaka, ngeze muwa kabiri nibwo naje kubwira mama wanjye ikibazo nagize, arampumuriza ambwira ko azamfasha gushaka uwo mwana, ariko nawe akajya ambwira ko yamubuze, biza kurangira menye ubwenge neza ko burya mama yabimbwiraga ambeshya kugira ngo nige ntsinde, nuko nza gukomeza amashuri ariko papa asigaye abana na mama, ariko nubundi bameze nkabatabanye, kuko kuva niga muwa kabiri kugeza muwa kane nigaga muri KENTI, mama azinduka mu kazi kare cyane agataha ninjoro, yaba atakoze ku manwa akirirwa aryamye.

Papa nawe bikaba uko nguko, kuko we ari umu police, bakagenda kare bakagaruka twaryamye, ngiye gutangira muwa gatanu rero nibwo papa bamwimuriye ino aha mu cyaro, ariko abura ishuri yanshyiramo ino ahangaha anjyana kwiga muri MERINE, kuko niga mba muri interna, turangije igihembwe cya nyuma nibwo yaje kundeba ku ishuri ngo mbe ndi kumwe na barumuna banjye, ndetse na mama nawe asaba kuza gukorera ku ivuriro rya TESARA, ariko wagira ngo ntago ari umugore n’umugabo, nibwo ejobundi rero twaje guhura, nawe urabyibuka, tumaze guserera numva nakoze amakosa ngize amahirwe turahura ngusaba imbabazi, none ubu twibereye n’inshuti dore naje kugusura, nukuri ntugire ngo hari ikindi kintu mbaye, nuko nari mbonye iyo saha ariko nkibuka ko hari kera ubu yaba itakiriho.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 41| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

LOSANGE yamaze kumbwira gutyo mpita numva ncitse intege umubiri wose, ntangira kwibuka uburyo njye nawe twari tubanye. Nibuka ko amarira yose nakundaga kurira kubera gukumbura ababyeyi banjye nkababura ari we wayampozaga, nuko disi mwitegereje mumaso mbona ya sura ya kera, nubwo tugihura tukaganira bwa mbere ntari nigeze nyibona, nuko ndamwegera mpita mubwira.

NJYE: Ntibishoboka! LOSA, kumbe ni wowe? Imyaka myinhsi ni ukuri. Ntago natekerezaga ko nzongera kukubona ariko reba igitangaza kirongeye kirabaye, ese ni wowe wanganye gutyo cyangwa ndimo kurota.

LOSANGE: Nonese ushatse kuvuga ko ari wowe, ni wowe PETRON LEWIS? Oya ntago yaba ari wowe kuko wowe wambwiye ko witwa VINCI.

NJYE: Ni njyewe, ni njyewe PETRON LEWIS. Ninjye wa mwana wambitse aka gasaha warangiza ukampa aka bizou k’umunwa, ntabura kuvuga ntashidikanya ko ari njye muntu wa mbere wasomye inyuma y’ababyeyi bawe.

LOSANGE: Mana we!!!!!!!! Oya pe. Uri kumbeshya ntago ari wowe, ntago ari wowe LEWIS we, ntago ari wowe.

LOSANGE yakomeje kuvuga ko atari njyewe twarangije guhoberana ingwatira, kuburyo wari kugira ngo ni sumaku ebyiri zafatanye ubutarekurana, nuko giye kumva numva inyuma m’umugongo wanjye hatangiye gutoha, kumbe amarira ya LOSANGE wari ukomeje kuvuga ko atari njyewe lewis arimo kurira, nuko nanjye numva ntago ndi kwiyumvisha neza, uburyo ki haba habaye igitangaza nk’icyo ngicyo, tumara iminota hafi 10 duhoberanye ubutarekurana, nuko mpita nshinga amavi ku butaka, ubundi nawe angwa k’urutugu mpita mpaguruka ntangira kumuzengurutsa muri salon yacu, nawe atangira gusakuza ngo mubabarire mushyire hasi, ariko njye ibyishimo byari byanganje kuburyo ntari ndi kumwumva, nyuma y’igihe ntazi nza kunanirwa maze ubundi ndamwururutsa buhoro buhoro, nuko mwicaza kuntebe neza ubundi nanjye mupfukama imbere mureba mumaso, nawe akomeza kundeba ariko kuko njye isoni zari zarashize kera ahita ampunza amaso.

LOSANGE: Rekeraho kundeba uri kuntera isoni.

NJYE: Ahubwo se ntakurebye ngo nkuremo ikirarane cya imyaka hafi 14 yose urumva nazakureba ryari?

LOSANE: Ariko nukuri ndi kumva mfite amatsiko y’ubuzima wabayemo kuva twatandukana.

LOSANGE Yambwiye gutyo nanjye hari habuze gato ngo mubwire abanze ambwire ubuzima yanyuzemo kuva twatandukana, mpita nibuka ko amaze kubimbwira, mpita nanjye ntangira kumubwira amateka yanjye kuva umunsi tuva ku ishuri dutashye, kuko nari nizeye ko umukunzi wa njye wa mbere angarukiye mu buzima, nubwo nari naramuciye inyuma nkundana na JOVIA, nuko mubwira uko byagenze umunsi directrice wacu NATHALIA yitaba Imana bakadusohora munzu, njye na MARTHE tukajya mumugi marthe nkamubura, ngakanguka ndi kwa muganga bambwira ko mfite imyaka 11 kandi nari mperutse mfite 5.

Nuko mubwira no kubuzima bwa marthe, ntumbaze impamvu numvise nakwirekura nkamubwira byose, mubwira n’uburyo nabanye n’umukecuru kugeza ubwo mfata inzira isubira muri KENTI, ariko nagera  muri MEINE ngahura naba scorpion, bikaza kurangira mbaye mayibobo yo k’umuhanda, ubundi ndahaba kugeza ubwo nasanze JOVIA bari kumufata kungufu nkamukiza tukagarukana muri KENTI, nibyabaye byose kugira ngo mbe ndi aho muri TESARA, nuko ndangiza kubivuga LOSANGE amaso yatukuye kubwo agahinda yari atewe n’ubuzima naciyemo, nuko arambwira,

LOSANGE: Disi ndumva warakubititse, mu gihe njye nabaga ndi mu bipangu ndi gusenga ngo nzongere nkubone ndetse nkagusengera ngo ube ufite ubuzima bwiza, wowe wabaga uri kwiruka ku muhanda bagukurikiza imijugujugu namabuye.

NJYE: Ariko Imana yari izi inzira yabyo buriya, ari nayo mpamvu ubu meze neza cyane, ndetse urumva ko ibintu bizamera neza mu minsi iri imbere, kuko ninisubiza imitungo ya papa nzahita ngira ubuzima bwiza, gusa nkaba nsigaranye ikibazo kimwe gusa, uburyo nzaba ndi chairman ariko umuntu nifuje ko yaba ari iruhande ubuzima bwanjye bwose ubu nkaba ntazi niba yaragiye kuruhande rundi cyangwase nkiringira ko nkimufite.

LOSANGE: Urabizi ko nubwo twari abana ariko nakubwiraga ko ngukunda nkomeza, kuba narabaga mu gipangu bamfungirana ubu nibwo nabona akamaro kabyo, nubwo ntari nzi ko nzakubona ariko byatumye nirinda guhura nabandi bahungu, nkava murugo gusa ari uko bantumye cyangwa se natarutse igipangu, none impamvu mpise menya ko ari uko bari bari kugira ngo nzongere mpure nawe dukomeze urukundo rwacu, none dore turahuye, nukuri ndacyagukunda, gusa nyemerera ikintu kimwe.

NJYE: Urakoze cyane rukundo rwanjye, ngaho mbwira numve.

LOSANGE: N’ukuri ndumva kuguhamagara izina vinci bimbangamiye, basi reka njye nkwita petron nibyo bizajya binyorohera.

NJYE: Nta kibazo rukundo nubundi ndi uwawe. Ndagukunda.

Njye na LOSANGE twakomeje kuganira k’urukundo rwacu ndetse n’uburyo bidutunguye kongera guhura bitewe n’isaha yari yarampaye nanjye mpita mbona impamvu nakundaga kwambara iyo saha ko burya ari uko namukundanga, uko tugiye kubona tubona burije, LOSANGE ambwira ko noneho muri iyo minsi y’ikiruhuko agiye kujya ava murugo iwabo abakozi batabizi, ubundi akaza tukirirwana tuganira nidushake tujye tujyana no m’umirima, atahe saa sita agiye kurya kugira ngo batamubura narangiza yongere afunge icyumba cye, agaruke kundeba yongere gutaha nimugoroba, numva kuri njye nta kintu byaba bitwaye, kuko nubundi m’urugo nta kintu aba ari gukora, ambwira ko azajya abyuka abanze acane tv kugira ngo babone ko ahari, narangize afunge icyumba cye abone kuza bagire ngo araryamye, nuko ansaba numero yanjye ya telephone ndayimuha nawe ampe iye kugira ngo na ninjoro tujye tubasha kuvugana, ubundi ndamuherekeza arataha.

Kuva uwo munsi njye na LOSANGE twahoraga turi kumwe, ndetse akabikora nkuko yari yarabimbwiye, akaza mu gitondo tukajyana mumurima, naba ntagiyeyo tukirirwa murugo twenyine turi kwiganirira, ubundi saa sita akajya kurya kugira ngo abakozi babo batamubura, yamara kurya agahita agaruka akongera gutaha nimugoroba………………..LOADING EP 28

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved