IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 29| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI “RANDRI mwana wanjye.  Maze kubona ko ari umukobwa mpita muturuka inyuma mufata k’urutugu mpita mubwira nti
“uranshakaho iki ko urimo kunkurikirana?”. Nuko uwo mukobwa mu guhindukira nkubitwa n’inkuba mbonye ari mushiki wanjye DIVA. Ako kanya nahise mbona ko ibyanjye birangiye, kuko JESSICA yari yambujije kwiyerekana, none dore umwanzi yari amaze kumbona, nuko ngize ngo mpindukire nigendere,

DIVA: N’ukuri mumbabarire basi mumpe akanya mbavugishe, mbabwire n’impamvu nari nabakurikiye.

NJYE: Ngaho mbwira vuba kuko ndi kwihuta.

DIVA: Ni ukuri nababonye kuva kare mwinjira hano mur company yacu, ubundi njye nitwa DIVA LEWIS nkaba ndi umwana wa chairman wiyi company y’abalewsi, nkaba ari anjye uhagarariye ibi bitaro bya abalewsi, rero kuva mu masaha yo k’umugoroba ukinjira hano uri kumwe numumama nahise nkubona, nanjye ntumbaze ukuntu byagenze ariko numva ndakwishimiye cyane, kuburyo ntabura kuvuga ko nanagukunze nkikubona, nuko nkomeza kugukurikira aho mwasabye imfunguzo zibyumba muraramo, bagahita baguha icyumba nomero 5N45 nababaza kubera ko banzi bagahita bahandangira, nuko ndabakurikira mbona mwinjiyemo, nkomeza kujya ncunga nkabona ntago usohotsemo, ari nabwo noherejemo umuserver ngo aze kubabaza ibyo mushaka akaza kumbwira ko umubwiye ko urifatira ibyo ukeneye, mpita numva ko byanga byakunda uri buze gusohoka,

koko bidatinze uza gusohoka muri aya masaha y’ijoro nubwo muri company yacu hahora ari amanwa, ubundi utangira gutembera, kugeza ubwo wafashe essancer nanjye ngahita nza ngukurikiye ngo ndebe aho ugiye, kugeza ubwo wahise uza hano nkagukurikira ariko nkabona umeze nk’umuntu wamenye ko nagukurikiye, aribwo wahise wihuta nkagira ngo winjiye mu bitaro aho nyobora, mu kuza ngukurikiye numva umuntu amfashe k’urutugu gatungurwa no kubona umusore wambaye ingofero na lunate za fume muri aya masaha, ariko rwose ntukeke ko hari ikindi ngushakira, ni ukugira ngo basi umpe umwanya wawe twiganirire kuko nahise nkwishimira, igihagararo cyawe, uko ugenda ndetse numvise nijwi ryawe numva rwose ndakwishimiye, ese basi wabinyemerera?

DIVA yamaze kumbwira gutyo mpita menya ko atamenye uwo ndiwe, mpita numva ngize amahirwe ko ngiye guhita mucika nkigendera atamenye, ariko nza kwibuka ko azi nicyumba ndaramo kandi nabonye ari agasazi nka kera mpita nibuka amagambo umwarimu wa karate yigeze kutubwira kera, ati “nuba uri kumwe n’umwanzi wawe ntuzamuhunge, ahubwo uzamuhe umwanya kugira ngo agire ngo aragufite neza, bigufashe kumwiga kuburyo uramukubita ahababaza mu gihe we aziko agufite” Nuko mpita mbwira DIVA ko akanya nkamuhaye, mubwira ko nitwa VINCI, umugore yabonye turi kumwe akaba ari mama wanjye JESSICA tukaba dufite imigabane mu ABALEWIS company, tukaba twaje mu nama izaba ejo.

Nuko ambaza impamvu tutagiye mu byumba bigenewe aba client b’imena, mubwira ko twashatse guteza company yacu imbere natwe tuyiha kumafranga meza ntiyabigira birebire ambaza aho nari ngiye, mubwira ko nari ndi gutembere ahubwo abishatse yantembereza, ahereye kuri ibyo bitaro ayobora akaza no kungeza kuri factory kuko ntahaherutse, nuko arabyemera ubundi dutangira gutembera, tugeze kuri reception babonye ndi kumwe n’umuyobozi wabo ntibagira ikintu bambaza, tugenda muri floor yo hasi kugeza ubwo twaje no kujya mur essancer, DIVA akandaho ubundi turazamuka, anyereka ibyumba by’abarwayi ndetse naha VIP, nibaza uburyo haba hari ahantu umurwayi wese atemerewe kugera ngo ni ukubera adafite amafranga, mpita numva ibyo bintu nimba chairman nzabivanaho, abantu bose bajye bavurwa kimwe kandi uwaje mbere avurwe mbere,ariko nzashake abaganga benshi cyane kuburyo nta murwayi uzajya agera mu ABALEWIS akamara iminota 2 nta muntu uramwakira, nuko dukomeza kugenda antembereza hose, kugeza ubwo twaje kuva mu bitaro akanjyana ahatunganyirizwa ibiribwa, ku muryango waho nsanga handitse ngo ABALEWIS FACTORY: ISOKO Y’IMIBEREHO MYIZA, nuko DIVA ahita ahabwa karibu nabaharinda nta kintu bamubajije kuko bari bamuzi.

Ubundi atangira kunyereka ibiro bya abayobozi bakoreramo, tugera no hirya muzindi nyubako zari zirimo amamashini atunganya ibiribwa, mpita nibuka ko iyo factory ariyo ikize cyane kurusha ibitaro na hotel, kandi ko ariyo tugomba gufata mbere, nuko dukomeza kuganira tunatembera, turangije gutembera ahantu hose DIVA aranshimira, ambwira ko ashimishijwe n’umwanya wanjye namuhaye, nuko mubwira ko nawe mwishimiye cyane, kubera ko yafashe umwanya we akantembereza, ambwira ko bwije twagakwiye kuba twajya no gusangira aga soda, mubwira ko nta kibazo tuzagasangira ejo nimugoroba inama irangiye, ambwira ko we inama atazayibonekamo, hari indi nama y’abaganga afite azitabira, ariko arabwira mukuru we TONZI uri general manager muri company azamfate neza, sinamuhakanira ariko numva ashobora kunyicira mission anteza mukuru we, mpita nibuka ko ngomba kwiyegereza DIVA kugira ngo nzamukubitire ahareba inzega,

NJYE: Hari ikintu nshaka kukubwira ariko rwose ntago nzi niba iki cyaba aricyo gihe cyacyo.

DIVA: Oya mbwira ndakumva rwose kuko ntago nakwanga kukumva.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 37| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

NJYE: Nagukunze kandi mbikubwiye mbikuye k’umutima, kuko ni ubwa mbere nahura n’umuntu agahita anyitaho nkuko ubikoze, umukuru wibitaro ukigomwa umwanya wawe ungana gutya ukamba hafi unsobanurira imikorere kandi atari wowe ubishinzwe, nukuri nagukunze kandi uze kubitekerezaho ejo hazagere wampaye igisubizo kuko ntago nagenda ijambo ririkuniga kandi nshaka kurivuga.

DIVA: Nanjye ntago ngiye kukubeshya nagukunze, kandi niyo mpamvu nari nagukurikiye igihe cyose, nukuri amata abyaye amavuta kuri njye, urakoze cyane.

NJYE: Ngaho rero reka ntahe ntasanga mama yahangayitse kandi telephone nayisize ubwo ejo k’umugorba nizere ko nzakubona tukirira n’ubuzima bwacu.

Nahise nsezera kuri DIVA ariko m’umutima ndavuga nti “indyarya himwa n’indyamirizi” kuko nari nariyemeje kwica mama we ndetse n’urubyaro rwe, nashakaga kubanza kwica DIVA mpereye k’ukumushenjagura umutima, ubundi noneho yazamara gushenjagurika akabona ko nta kintu amaze ku isi, ubundi ni nawe wari wanyizaniye, niha gahunda ko ejo nimugoroba bwamaze kwira cyane aribwo nzapanga kubonana nawe amasaha ya kumanwa nzamukwepe, nuko agenda agana ku ibitaro amaze kurenga, ndeba factory y’abalewis mvugira m’umutima nti “ninjye nawe”. Ubundi mpita mva aho ngaho ngana kuri hotel, ngera kuri essancer ninjjiramo, nkanda ku buto ingeza kuri floor ya gatanu mu icyumba cya 45 ubundi ndazamuka, mu kugera imbere y’icyumba cyanjye mbona JESSICA ari kwinjira mu cyumba cye, arimo kwishima m’umuwe, mpita mwegera ndamubwira nti,

NJYE: Bite ko uri kwishima m’umutwe.

Yahise amfata akaboko kanjye ahita anyinjiza mu cyumba cye, arafunga maze anyicaza ku gitanda ubona yahangayitse cyane,

JESSICA: Nkubu koko PETRON twari twavuganye ngo iki? Ubu koko iyo ugenda bakakubona byari kugenda gute?

NJYE: Humura ariko, ese ni ibyo byaguhangayikishije? Nta muntu wari gupfa kumenya, urabona ntabyambariye se?

JESSICA: Ariko ni ikosa kugenda ugasiga telephone. Ndabizi nta handi wari ugiye uretse mu butembere, bwagenze gute se?

Namubwiye uko ubutembere bwanjye bwagenze, mubwira ko n’ifi ubwayo yizanye mu mushibuka, ariko maze kubimubwira nibuka ukuntu DIVA yari inshuti yanjye magara, nkaba ngiye kumwihoreraho muziza icyaha cyababyeyi be, ariko nanone mvuga ko nta ntambwe isubira inyuma mfite, nibwira ko namara kumenya ko ari njye agashaka kundwanya nzamurimbura, namanika amaboko tugakorana, ubundi gahunda nifata gutyo, nganira na Jessica gatoya angira inama ko ntagomba gukora ikintu cyatuma nkora amakosa ngafatwa, ubundi umupangu wacu ukarimbuka, mubwira ko agomba kunyizera, ubundi ansezeraho njya kuryama.

Nageze mu cyumba cyanjye mpita nirambika ku buriri, nta wundi nari gutekerezaho mbere uretse umutarutwa wanjye LOSANGE kuko nari ndi kumva mukumbuye cyane, nuko mpita muhamagara kuri telephone ubundi mwifuriza ijoro ryiza, mpita ndambika telephone kumeza nkuramo imyenda, ngiye kumva numva telephone yanjye irasonye, mu kureba mbona ni message iturutse kuri numero ntazi, ivuga iti “NI DIVA LEWIS, umbabarire numero yawe nyikuye kuri reception, nashakaga kukwifuriza ijoro ryiza kandi ndagukunda nukuri” mpita mbonako iyo message ntagomba kuyisubiza, ubundi nkupa phone ndiryamira.

Nakangutse mu gitopndo nkanguwe nisaha yanjye bisanzwe, ndebye isaha mbona ni saa kumi n’ebyiri, mpita nifuriza umukunzi wanye LOSANGE igitondo cyiza kuri message ariko ndebye mbona izindi message nyinshi za DIVA sinazitaho, mpita nongera kwiyongeza kuryamaho gatoya, nza kubyuka sa moya n’igice, ku bahungu nta kitugora nagiye muri douche maramo iminota 10 gusa, ubundi ndagaruka nditunganya, ubundi nambara ingofero na lunate zanjye, ndasohoka njya kureba mama jovia, nsanga nawe amaze kwitegura ibyo kujya kunywa ibyayi turabyihorera, ako kanya ahita yakira telephone ivuye kuri general manager TONZI.

Amubwira ahantu inama irabera, ko ari muri MAIN HALL iteganye na hotel, nuko duhita dufata essancer turamanuka hasi, tugeze imbere ya salle tubona abantu bari kujya bagenda binjiramo, nuko dutegereza ko babanza kwinjira bose, ubundi jessca yitera umwenda neza m’umutwe nanjye ingofero yanjye ndayigorora, ubundi turinjira, mu kugeramo imbere dusanga ni salle irimo intebe zikoze ikiziga, hakurya ruguru hari imyanya ibiri yegeranye, kuko nari ninjiye ahantu nkaho bwa mbere ntago nari mbizi, Jessica ambwira ko ari umwanya wa chairman na vice chairwoman, ako kanya bakiri kubimbwira tubona abantu babiri bakurikiwe nabandi babir inyuma yabo nkaho ari aba bodyguard, nuko baza basatira ya myanya 2 iri imbere, mu kureba neza mbona umugore ni SOLINA, naho wa mugabo mbona ni umwe nigeze kugonga ubwo nari ndi kumwe na jovia tugiye iwabo ubwo twari duturutse muri MERINE, nuko nkomeza kureba abantu bari bari inyuma yaba chairman, amaso yanjye aherayo kubwo gutungurwa, nibaza uko baje kugera aho ngaho, kandi bari mayibobo ku muhanda hamwe nanjye, nyuma yo gutungurwa no gusanga abo bantu ari LEE nafataga nka mushiki wanjye, ndetse na CHAMELEON……………….LOADING EP 30

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved