IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 30| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye, nuko nkomeza kureba abantu bari bari inyuma yaba chairman, amaso yanjye aherayo kubwo gutungurwa, nibaza uko baje kugera aho ngaho, kandi bari mayibobo ku muhanda hamwe nanjye, nyuma yo gutungurwa no gusanga abo bantu ari LEE nafataga nka mushiki wanjye, ndetse na CHAMELEON. Ubwo nahise mpengura ingofero yanjye neza ngo ndebe ko ntawamenya uwo ndiwe, ndetse na lunate nzambara neza, nuko inama iratangira ariko ba LEE kuko bari kure kandi batabasha kuba bareba abantu bose bicaye muri iyo sale ndetse bakaba batari banazi ko nshobora kwinjiramo aho ngaho, ntago bigeze bambona, nuko chairman atangiza inama avuga,

CHAIRMAN: turabakiriye muri ABALEWIS company cyane cyane abashyitsi b’abanyamigabane bageze hano bwa mbere, ndetse akaba ari nabo badufatiye runini, tubahaye ikaze. Tudatinze ku magambo menshi rero murabizi ko company yacu ari company ya mbere muri iki gihugu cyacu cya KENTLONE kubera ko ibikorwa byacu bimaze kwaguka, ndetse ibyo dukorera muri factory yacu itunganya ibiribwa akaba aribyo bigaburira igihugu cyose uhereye muri uyu murwa mukuru wa KENTI, ukazenguruka n’indi migi yose igize igihugu cyacu, ndetse ukajya hanze no mu bindi bihugu nko mu nkengero zo mu gihugu cy’abaturanyi cya METROBERT ndetse no mu ba koroni bacu muri Yope baradukenera, ndetse no muri MASOFA bakaba cyane bakenera ibiribwa byatunganirijwe muri ABALEWIS company, si nibyo gusa kandi mu karere k’ibihugu byacu ivuriro ryacu ni irya kabiri muri ibyo bihugu, rikaba rikurikira ABAMAKABE HOSPITAL, bivuze ko natwe abantu batugana ari benshi cyane bavuye mu biguhu bitandukanye, uretse n’ibyo ngibyo na hotel yacu ikaba ari impuzamahanga kuko yakira abantu baturutse aho ariho hose,

tukaba tutakwibagirwa ko byose tubigeraho kubera ibihingwa byera iyo mu cyaro ndetse tukaba dushimira cyane MRS JESSICA n’umuhungu we VINCI ari nayo mpamvu twabatumiye nk’abanyamigabane muri iyi nama kugira ngo twigire hamwe uburyo twazamurana company yacu ku kibazo ifite muri iki gihe. Nk’uko mubizi mu myaka 12 iyi company yari iyobowe na BRON LEWIS ariko kubwo kuba Imana yaramukunze kuturusha aza gutabaruka, ariko bavuga ko nta byera ngo de, akaba yaragiye company yacu iri mu bibazo bikomeye ndetse binagoye cyane kuba byazahurwa twese tudakoreye hamwe, kubera ko ibitaro byacu aribyo yasize mu kaga cyane kubwo kuba biri kugenda bigabanuka mu migabane yabyo, bityo impamvu y’iyi nama ni ukugira ngo twigire hamwe uburyo ibitaro bifite ikibazo twese abanyamigabane n’abashoramari twakwihuriza hamwe ubundi tukareba icyo twakora. Igitekerezo twari dufite rero mu buryo bwo kuzahura ibitaro byacu ni iki.

Twari dufite igitekerezo cy’uko ABALEWIS HOSPITAL twayikura muri company yacu, umwe muri twe ufite ubushobozi akaba yayishingira ku giti cye, ariko bikaba mu buryo bw’ubugure, ndetse ikaba yamwitirirwa cyangwa se yanabishaka ikaguma ifatanye na ABALEWIS company ariko ntaho bihuriye, noneho amafranga yava muriyo akaba yakoreshwa mu kuzamura ibindi bikorwa muri factory ndetse na hotel, ibyo bikamufasha kuba ku mari ye yazamura ibitaro bye nkuko bisanzwe bigifataye na company yacu, bityo kubwiyo mpamvu tugiye gutora twese nk’abashoramari turebe uko mubyumva niba ibitaro byagurishwa cyangwa se bitagurishwa noneho abafite ibindi bitekerezo bakaba babiduha uburyo twakemuramo ikibazo dufite cyo kudindira kw’ibitaro byacu, MURAKOZE.

Chairman nako ingirwa chairman y’ABALEWIS yamaze kuvuga gutyo, we n’umugore we SOLINA ndetse na TONZI wari waje ubwo yari ari kuvuga ijambo bahita baduha umwanya wo kuba twabitekerezaho, baganira ukwabo natwe abari bitabiriye inama tuganira ukwacu, Jessica atangira azunguza umutwe nanjye ntangira kubabazwa n’ukuntu ibikorwa bya papa batangiye kubitagaguza kugeza ubwo bari batangiye kwiga uburyo babigurisha, nuko mbabazwa cyane n’ukuntu ntize amashuri yanjye ngo mbe umunyamategeko maze ubundi mbajyane mu rubanza ubundi babiryozwe, mu gihe nkiri muri ibyo bitekerezo Jessica ahita ambwira,

JESSICA: ariko ko nkubwira ntunsubize kandi uziko mu minota mike baraba batangiye igice cya kabiri cy’iyi nama, urabona biri bugende gute nituba tutarafata umwanzuro?

NJYE: unyihanganire ntago nari ndi kumva ibitekerezo byari bimbanye byinshi cyanje, wari uri kumbwira ngo iki rero?

JESSICA: urabona ko ibintu bitari kugenda uko twabipanze, kubera ko twari tuzi ko target yacu ari factory hariya batunganiriza ibiribwa, ariko ntago twari tubizi ko ibitaro nabyo biri guhomba kuko twateganyaga ko yaba ari amafranga make cyane bashaka banyereje bakaba bakeneye kuba bakwikura mu bukene ariko urabona ko bikomeye, ubuse noneho turakora iki?

NJYE: aha ndumva nta kintu navuga, kubera ko ntago nzi niba amafranga twaba dufite kuri compte yacu ashobora kuba yagura ibitaro byose, rero wowe mbwira icyo uri gutekereza, ariko nari ngize igitekerezo ubundi.

JESSICA: mbwira igitekerezo cyawe twumve uko bimeze, wenda hari ubwo twakuramo icyo gukora.

NJYE: urabona dufite imigabane muri hotel, factory ndetse nibitaro, kandi urabizi ko imigabane muri buri ruganda itangana kuko umugabane umwe muri factory ntago ungana nuwo muri hotel cyangwa se ibitaro, kubera ubukungu bugiye buri muri buri ruganda, igitekerezo mfite rero nuko twafata imigabane yacu iri muri factory ndetse no muri hotel ubundi tukayivanamo tukayitanga bakaduha amafranga yayo, tukongeranya nayo dufite ubundi tukagura ibitaro, kandi ndumva ibitaro turamutse tubifite byadufasha kwegera cyane company yacu ubundi tukaba twanakwiga uko twisubiza ibyacu mu nyuma, ahubwo ikibazo twagira ni kimwe, nyuma yo kuyigura ko leta aritwe bazagendaho kubw’imitungo yanyerejwe tuzakora iki?

JESSSICA: icyo ntago ari ikibazo kubera ko amafranga dufite turamutse dushyizeho season tuzasarura ibutaha amafranga azavamo twahita dukemura ibibazo byose ubundi tugatangira bushya, icyo gitekerezo ni cyo niba rero wumva amafranga tuzasarura I butaha twayakoresha twishyura amafranga SOLINA yanyereje ndetse n’imisoro atishyuye leta ubundi tukazakoresha ayo muri season iyikurikira dukora ibindi bikorwa mbwira inama nitangira duhite tuvuga ko tugura ibitaro.

NJYE: icyo ntago ari ikibazo, ahubwo nidukoresha ayo mafranga ko ubuhinzi buzasubira hasi kubera kubura igishoboro tuzabigenza gute?

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 4

JESSICA: ubwo rero wowe nka chairman urahitamo, kubera ko duhitemo ibitaro bijya mu yandi maboko, cyangwa se tubigure ubundi tuzakoreshe amafranga ya season itaha, ibindi by’uko tuzabura igishoro cyo kuba twahinga ikurikiyeho cyangwa se tukaba twabura nayo guhemba abakozi ibyo tukazabitekerezaho tuzi neza ko ibitaro biri mu maboko yacu, urabyumva ute?

NJYE: ahubwo ndabona inama igiye kongera gutangira, ibyejo bibara abejo n’ubundi ntago twahomba buri gikorwa cyose cyubatswe na papa wanjye, reka dutangire tugura ibitaro ibindi turabitekereza nyuma.

Ako kanya nkimara kuganira na JESSICA, SOLINA n’umugabo we bahise badusaba ko twakongera gukomeza inama, avuga ko uko byagenda kose iminota ishize buri wese yari ari gutekereza kucyo yakora kugira ngo company yacu ikomeze isagambe muri iki gihugu cyacu, nuko ahita avuga ko buri mufatanyabikorwa ndetse na buri mushoramari n’umunyamigabane bose bagiye kujya batanga igitekerezo cy’uko babyumva, ndetse ugerwaho akumva ashaka kugura ibitaro ahite abivuga ajye k’urutonde rw’abahatanira iryo soko, kuko batashakaga ko ibitaro byagurwa n’undi muntu utari usanzwe afite ibikorwa muri company, nuko bahera k’umurongo bavuga uko babyumva, njye na JESSICA turumirwa kuko abantu bose bavugaga ko bashaka kugura ibitaro, duhita tubona ko rwa rugamba rutoroshye kuko nubwo twari dufite amafranga ariko abo bagabo bose bo bari bafite menshi kuturusha kuko mbere yo kuza mu nama twari twaje twabizeho neza, duhita tugira ubwoba ko ibitaro bya papa bigeye kuduca mu ntoki, nuko bose bamaze kuvuga chairman ahita avuga,

CHAIRMAN: biragaragara ko mwese burya iterambere rya company yacu ribahangayikishije, bityo ubwo tumaze kumenya ko hari abantu benshi bakeneye ko ibitaro byacu byajya mu maboko yabo ubundi amafranga avuyemo tukayakoresha ibindi bikorwa, ndetse bakaba biyemeza ko imisoro ndetse n’imitungo yanyerejwe na BRON LEWIS bazabyitaho ubwayo, reka dufate akanya k’iminota 5 gusa ubundi tugaruke turi gupiganirwa isoko ry’ibitaro, ubwo uratanga menhi niwe urabyegukana ubundi atangire kubyitaho ku giti cye.

Ako kanya amaze kuvuga gutyo twasubiye kuganira buri wese mu matsinda, nuko njye na Jessica tuganira tuvuga uburyo twari tuzi ko ari twe tugura hotel gusa, Jessica ahita ambwira,

JESSICA: Lewis mwana wanjye, aya mahirwe ndagusabye dukore uko dushoboye ntaze kuducika, kubera ko turamutse tunyuzwe n’ibi bitaro mu myanya y’intoki, nta handi hantu na hamwe amahirwe yaba ari kubera ko imwe mu mikorere ya company uri guharanira kwigarurira yaba igiye, bityo ubu ugiye kumpa amabwiriza ngenderwaho  niba ndahatana nabashoramari bashaka kugura ibitaro amafranga bavuze nkarenzaho menshi cyane cyangwa se ugahitamo kumbwira aho ubushobozi burenze ngahagarara ubundi ho kurwanira company tukayatangiza ibikorwa bishya byacu, aho guhangana naba LEWIS.

Jessica yavuze gutyo numva sinzi ahantu ibitekerezo bivuye, mpita mubwira nti,

NJYE: uvuze ngo iki?

JESSICA: ndakubwiye nti, urabona amafranga dufite ni make ugereranije n’ayaba bagabo tugiye guhanganira ibitaro, bityo rero ayo baratanga niyo twakwiyemeza guhangana nabo umubare wayo badusaba ntago twahita tuwubona keretse gusa igihe twaba dufashe amadeni kandi sinzi niba byadushobokera byoroshye, rero urantegeka niba twahangana nabo kugira ngo twegukane ibitaro cyangwa se niba amafranga twe ubwacu dufite twayakoramo ibindi bikorwa byacu, ubundi tukikorera company yacu nshya.

NJYE: hari ikintu nshaka kukubwira ariko ntago nzi uko uracyakira, urabizi ko amafranga rwose turi gukoresha ari ayawe kubera ko wiyemeje kumfasha muri byose kugira ngo nzagaruze imitungo ya data, ariko nyihanganira gato ngutegeke mu byawe kuko ndumva ibyo nshaka kukubwira biramutse bigezweho noneho cyaba ari ikintu gikomeye.

JESSICA: urabizi ko niyemeje kugufasha ntitangiriye itama, wowe mbwira twumve uko bimeze ubundi nibiba ari ibikorwa abe aribyo dukora kuko ndabizi nawe ufite ubwenge.

NJYE: reka kugura ibitaro tubyihorere.

JESSICA: ngo? Ariko barabitwara tureba.

NJYE: uribuka mu mwaka wa 1899 muri phillipine ubwo uruganda rwa CAMILLA rwari rwarigaruriwe n’umukobwa wa ROBERT witwaga DANIELLA warwanyaga mukase ROMINA wari warashakanye na papa we ROBERT, noneho urwo ruganda DANIELLA akarwaka ROMINA kandi ROMINA n’umukobwa CASSANDRA aribo bafite uburenganzira bwose muri urwo ruganda ndetse n’imitungo yose basigiwe na ROBERT ariko kubera ubugugu bwa DANIELLA bwo gukunda ibintu n’urwango rumwuzuyemo yangaga ROMINA NA CASSANDRA cyane bigatuma abyigarurira koresheje amariganya ndetse akaba yaranagerageje no kubica kenshi ariko bikanga?

JESSICA: ndabizi, ayo mateka yose se hari umuntu utayazi?

NJYE: urabizi neza ko kugiora ngo ROMINA yisubize imitungo y’umugabo we ROBERT yabanje gushinga ibikorwa bye k’uruhande ubundi byamara gukura akaba umufatanyabikorwa na CAMILLA ariyo company DANUIELLA yari yarafashe maze ubundi akayigarurira DANIELLA atabizi? Ibyo nibyo tugiye gukora.

Aka kanya tugiye gukina umukino wa nyawo w’umuzungura wa nyawe, aho gutangira kurwanira imitungo nta kintu dufite, ubungubu tugiye gukora ibikorwa bigaragara, ku buryo natwe tuzubaka izina ubwacu.

JESSICA: ubwo se ushatse kuvuga iki?

NJYE: amafranga yose yose dufite ndetse n’imitungo yose dufite tugiye gukoramo company yacu nshya, ndetse tuyikorere hano hafi cyane ya company ya papa, ubundi dutere imbere, aho guhangana na SOLINA twitwaje imigabane itandatu gusa dufite ndetse n’imirima iri mu cyaro, ubu tugiye guhangana nawe mu myaka mike cyane dufite ibyo ngibyo muri company ya papa ndetse hiyongereyeho na company tuzaba dufite ubwacu, bityo rero, reka abagura ibitaro muri ABALEWIS babigure, natwe, twitahire tujye kwiga umushinga wacu.

Namaze kuvuga gutyo Jessica azunguza umutwe, nuko duhitamo guhita twisohokera muri iyo main hall yari iri kuberamo inama, ndetse ntabyo gutinda chairman na SOLINA bahita batangiza inama tugeze ku muryango, mu kugera k’umuryango njye na JESSICA dusohoka hahita haza abasore babiri bahagarara mu muryango baranyitambika badashaka ko nasohoka, nashaka guca k’uruhande bakanga bakanyitambika, naca k’urundi bakanga, JESSICA abibonye ahita abaza icyo bashaka gukorera umwana we, ariko abibaza atazi ko abo ari kubaza tuziranye, kuko abo basore bari CHAMELEON ndetse na LEE ubanza bari bamaze kumvumbura kare…………….LOADING EP 31.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved