IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 32| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. bihita binyereka ko byanga byakunda yafashwe na SOLINA kuko yari yamumenye, icyari gikurikiyeho ari uwkambarira urugamba ubundi nkamushakisha nkamutabara SOLINA ataramwica.

Nahise mfata telephone ye ubundi nyishyira m’umufuka wanjye, nuko mfata urufunguzo rwicyo cyumba ndagifunga neza kuko ibintu byose bya JESSICA byari bikirimo, mpita ngenda ngana mu cyumba cyanjye ndafungura, ninjiramo ubundi ndafunga neza, mpita nshaka indi myenda nshobora kwambara aho ngaho ntihagire ubasha kumenya neza, ndeba ipantalo nakundaga kwambara iyo nabaga ndi gutembera muri TESARA ubundi ndayambara,nkubitaho n’ikote nambara iyo nabaga ndi kujya mu kazi mu gitondo hari imbeho ubwondigereka ku gapira nari nambaye, ubundi mpita mfata ingofero yanjye y’ikizuru ndayambara, nshyiraho lunate za fume ubundi nirebera mu kirahuri mbona ntawapfa kumenya, cyane ko abantu bari banzi aho ngaho ari LEE na CHAMELEON kandi nari nabasize hajuru ari intyere bikaba birabagora kuvayo nibatiyambaza Imana yo mu ijuru,

nuko mpita mfata phone yanjye nayo nyishyira mu mufuka ndasohoka ndafunga, imfunguzo nzishyira mu gafuka k’ipantalo yanjye kuburyo zitapfa guhera, nuko ngihindukira numva telephone mumufuka irasonye, ariko numva soneri ntago ari iyanjye, mpita nibaza impamvu soneri yanjye yahindutse ubundi nyikura mumufuka vubavuba, kumbe iyasonga yari iya JESSICA nari nanibagiwe ko nyifite kubwo kuba nataye umutwe, nibaza ahantu ndahera mushaka ngo mutabare kuko company YABALEWIS yari nini cyane, nuko mu kureba umuhamagaye mbona handitseho izina SOLINA, ntungutrwa cyane n’ukuntu SOLINA arimo kumuhamgara kandi ashobora kuba yamushimuse, mugihe nkiri kubyibazaho gutyo mpita numva umuntu unkozeho k’urutugu ariko arimwo kwahagira cyane ndikanga, mu kureba uwo ariwe mpindukiye mbona ni JESSICA arimo kwiruhutsa, nuko ahita ambwira,

JESSICA: ariko wa mwana we nzakubwira kugeza ryari kwigengesera igihe cyose uziko nta mutekano uri ahantu uherereye. Reba nk’igihe cyose mba nagushakiye kubera kuguhangayikira kugeza Nubwo uba wakuyeho phone naguhamagara ngira ngo nkubaze amakuru ariko nkakubura. Ese ubwo nzakwigisha kugeza ryari uburyo ushobora kwirinda ahantu uri koko? urumva udashaka kuzanteza ibibazo?.

Narebye Jessica ukuntu yari ampangayikiye binkora k’umutima, nuko mpita mufata k’urutugu ndamuturisha, ubundi ndeba hirya no hino ngo ndebe ko nta muntu utureba duhita twinjira mu cyumba cyanjye,negekaho urugi, nuko tugezemo nicara ku gitanda, nawe ndamwicaza mubaza impamvu yasize adafunze icyumba cye nkaba nari nagize ngo SOLINA yamumenye amuteza amabandi, ambwira ko yasohotse hutihuti agiye kunshaka akibagirwa gufunga, mpita mubaza impamvu yagiye kunshaka kandi twatandukanye mubwiye aho ngiye,

JESSICA: Burya twamaze gutandukana ubundi mpita niyizira mu cyumba cyanjye, nuko ndyamaho ku buriri gatoya nibaza igihe uragarukira ngo umbwire uko byagenze we na DIVA kuko ndabizi neza ko DIVA atapfa kukumenya kubera ko yari aguherutse kera ukiri akana gato, ndetse nawe kumumenya bikaba byarabanje kukugora, kuko nari mbizi ko urukundo wabeshya DIVA rwatugeza kuri byinshi nuko nkomeza kwirambikaho gatoya, sinzi ukuntu inyota yamfashe nsohoka ngira ngo njye hanze gushaka akantu ko kunywa, ariko nkimara gusohoka icyumba cyanjye mbona DIVA hirya yanjye ari kumwe numu server bari gutunga intoki kuri chamber yawe nibaza ikintu cyabaye impamvu DIVA arira ho ngaho kandi mwagakwiye kuba muri kumwe, bituma ntangira guhangayika cyane, nuko mpita ngaruka mu cyumba kugira ngo atambona, nicara ku gitanda ngira ngo ugiye kuza ngutegereze, ariko iminota irinda iba isaha utarafata phone ngo nguhamagare ariko yanga gucamo, nibaza impamvu waba waje mu cyumba ugahita usinzira kandi twari twavuganye ko nuza urabanza kundeba ubundi tukabanza kuganira kubintu twari twemeraije muri salle, mpita mva mu cyumba ndebesha umutwe hanze mbona DIVA yagiye, nsohoka mucyumba nza gukomanga ku cyawe ariko ntiwafungura, nsunitse urugi rwanga gufunguka, kuburyo byatumye mpangayika cyane nibaza icyakubayeho ugasinzira muri icyo gihe kuburyo nakomanga ntiwumve,

nuko nigira Inama yo kujya kuri reception nkaka urufunguzo rw’icyumba cyawe ngo ndebe ko waba urimo, ngezeyo bararumpa ndagaruka mugufungura nsanga ntiwigeze uryama, mpita nongera gufunga nsubira mu cyumba cyanjye ngo ndebe ko hari icyo nakora, kuko byanga byakunda DIVA kuba mutari muri kumwe kandi ukaba wari urengejeho igihe kinini utaraza nabifashe nk’ikibazo, ubundi mpita niha gahunda yo gusohoka nkabanza nkagushakisha, nibwo nasohotse ntarwambaye ubundi nzenguruka hose ariko ndakubura, kuburyo haba mu bitaro, hotel ndetse no muri factory nahashakiye,ariko ndakubura, nigira inama yo kujya mu biro bya DIVA ngo ndebe ko nkubona ariko biranga, kuko nasanze diva ari kumwe nabandi baganga bakorana,bari gusinya amasezerano n’umukire wari umaze kugura ibitaro agakomeza kwemeranya na DIVA ko ariwe uzamubera umuyobozi we kuko DIVA nubwo yari muto ariko yari abisobanukiwe, nuko ngaruka niruka mu cyumba ngo nshake phone yanjye nkomeze nguhamagare kuko nari nayisize, mu kuza ngiye kubona mbona uhagaze ku muryango wawe unteye umugongo, mpita ngukoraho uhita wikanga cyane nkufite ikibazo, rwose ntago nari ndi hamwe kuko watumye mpangayika muhungu wanjye, ese byagenze gute kugira ngo ukureho telephone?.

JESSICA yamaze kumbaza gutyo ngiye kumubwira uko byagenze ndigarura, kuko byari gutuma mvuga ku byabaye hagati yanjye na LEE ndetse na chameleon bigatuma ambaza amakuru ya SCOROPION, mpita mubeshya ko nayizimije ndi kumwe na DIVA kugira ngo itadusakuriza, namara gutandukana nawe ngiye kubona gusura uruganda nkibagirwa kuyishyiraho, ubwo bikaba bivuze ko dushobora kuba twabisikanaga ubwo yanshakaga, ahita yumva nibyo ubundi mubwira ko najye nahageze nkagira ubwoba ko bashobora kuba bamumenye, ambwira ko yirinda kandi nejo tuzarinda dutaha nta muntu umumenye, mubwira ko mfitanye gahunda na DIVA yo kuba twasohokana aho muri hotel tukanywa agasoda,ari nako muganiriza nkamukuramo amabanga, Jessica ambwira ko ngomba kwitonda cyane diva ntarabukwe uwo ndiwe, nanjye mubwira ko niyo nakuramo lunate ningofero atapfa kumenya kuko ntago anzi, kandi urukundo ankunda rwamuhumye amaso, nuko dukomeza kuganira kubijyanye no kwirinda, Jessica ahita avuga,

JESSICA: nonese ko twapanze gahunda yo kureka ibitaro bikagenda, tugomba gukora ibishoboka byose mu gihe gito tukabigarura, kandi tukabigarurana na factory ndetse na hotel

NJYE: niyo gahunda ubu tugiye gushyiramo amaboko, ahubwo twe company yacu tugiye gukora, tuzakora ibijyanye n’iki?

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 28| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

JESSICA: ndumva twakora company irimo ikintu kimwe gusa, factory itunganya ibiribwa, ubundi tugapigana no kugemurira abantu bose bo mu gihugu ndetse no hanze duhanganye naba LEWIS.

NJYE: nonese ko aritwe tubagemurira ibyo gutunganya kandi tukaba dufitanye amasezerano y’imyaka 3, ubu twayahagarika ngo nuko dukoze uruganda Rwacu?

JESSICA: oya ntago amasezerano tuzayahagarika, urabizi ko Nubundi niyo twagemuye muri ABALEWIS tutabura ibindi muri stock bingana na kimwe cya kabiri cy’ibyo tugemura, rero natwe ibyo nibyo tugiye gutunganya ubundi nibinaba na ngombwa ABALEWIS tujye tubaha bibiri bya gatatu byibyo tubaha natwe 1 cya gatatu tucyongere kubyo tugiye gukora, noneho ubundi dushake amasoko atugurira nubwo bizabanza kutugora, ariko tuzahafata, ibyo nitubigeraho tuzatangira gushaka uburyo noneho tugura ABALEWIS nta gitangira kuko tuzaba duhanganye nabo dufite icyo badafite aricyo uruganda rutunganya ibyo kurya, icyo gihe tuzabakupira ibiribwa byo gutunganya ubundi bahombe, nibamara guhomba twunguke, duhite tugura factory yabo, ubundi tubakubitire ahareba inzega, urabyumva ute muhungu wanjye?.

JESSICA yambajije gutyo mbura icyo musubiza, kuko byose yari yabiteguye neza, dufata ikaramu nagapapuro ubundi dupanga umushinga uko twawukora turamutse dushaka kwiyubakira uruganda rwacu, dusanga nyamara amafaranga dufite nayo dukeneye ntaho ahuriye ngo dukore umushinga, kuko ukuyemo ayo twari gushora m’umushinga nubundi twari dufite menshi yo gusigarana, ndetse kandi ABALEWIS bari kujya batwishyura buri kwezi kubyo tuzajya tuba twabagemuriye, ndetse tugifite imigabane yacu muri abalewis ibyo bigatuma twayigurisha igihe dushaka amafaranga yandi, nuko amasaha akomeza kwicuma turi muri byo, saa sita zigera turangije gukora neza umushinga, duhita tuva mu cyumba cyanjye JESSICA anyura mu cye ngo yitunganye neza tujye gufata ifunguro kuko twari twarahisemo ko tuzajya tujya kuryifatira aho kurituzanira mu byumba byacu, ubundi asoje turamanuka tujya muri restaurants yabalewis yari iri muri iyo hotel, turarya turananywa ndetse turanaganira, ubundi JESSICA ansaba ko mbere y’uko najya guhura na DIVA yabanza akantembereza, kuko yari umubyeyi wanjye ndetse akaba n’umufatanyabikorwa noneho ikirenze ibyo ibikorwa byose bikaba Byari ibye ariko akabishyira mu mazina yanjye,ntago nari kumusuzugura.

Ntabyo kwitegura byari Bihari, twahise dusohoka muri balewis ubundi tugeze ku muhanda dufata utu moto, umu motari wari utwaye JESSICA amubwirako aho ari butugeze, ubundi baratangira nuko tugenda ndeba imihanda yose ndetse ninyubako zigize umugi wa KENTI, kugeza ubwo naje kwibona mpagaze imbere y’igipangu cyacu aho twari dutuye kera, ndetse na kintu cyari cyarahindutse uretse ko bari barahinduye amabara yinyubako gusa, ibyo bigatuma irushaho gusa neza cyane, nuko aba motari JESSICA abaha amadenari yabo baragenda bamaze kugenda mubaza impamvu ahisemo ko dutemberera aho ngaho,

JESSICA: ko uri kubimbaza se nkaho utagakwiye kuhagera, iki gipangu ni umutungo umwe mu mitungo ya papa wawe, bityo nayo ukwiye kunyuzamo amaso, kugira ngo urebe uko hameze gusa ntago twinjiramo imbere, ahubwo kwari ukugira ngo tuharebe gusa.

NJYE: Urakoze cyane nukuri kuba uzirikana ibyanjye byose. Ahubwo se buriya uretse company ndetse niyi nyubako twari dutuyemo nta yindi mitungo papa wanjye yari afite?

JESSICA: imitungo papa wawe yari ayifite, ariko yarayigurishije sinakubeshya, kubera ko nubwo numvise chairman avuga ko BRON LEWIS yanyereje imitungo, ntago yayinyereje ahubwo yari yarayigurishije kugira ngo azigamire abana be amafaranga kuri bank, nkubu muri bank ugiyeyo hariyo amafaranga ntazi umubare yakuzigamiye kimwe na TONZI, DIVA ndetse na RENA, mwese mwari mufite amafranga yabazigamiye ariko mukazabasha kuyabikura mwarabaye bakuru, ari nayo mpamvu nari nkuzanye hano ngo nkubwire ko nayo uyafite, ariko ayo singombwa cyane ko uyatekereza, kuko nta kintu ugiye kuyamarisha, bityo wowe menya ko iyo ariyo mitungo ufite gusa, kandi ugomba kuyisubiza mu minsi iri imbere.

NJYE: nukuri urakoze cyane ndagushimiye, kandi ineza yose ungirira nzayikwitura.

JESSICA: oya nta kibazo muhungu wanjye, byose nkora ndetse nibyo tuzageraho bizaba ari ibyacu gusa hari ikintu nshaka kugusaba kandi nkwinginze.

NJYE: mbwira nta kibazo ndakumva nukuri kandi nzahora nkumva.

JESSICA: urabona ko Hashize imyaka tutajya  inama, nukuri ndagusabye nindamuka ntakiri kumwe nawe cyangwa se ntakiriho, umwana wanjye LORAS mukagira amahirwe mugahura, uzamwiteho kuko nicyo kintu cyonyine kiri gutuma nkorana imbaranga muri iki gihe.

NJYE: humura nta hantu na hamwe uzajya mama, kandi nkwijeje ko nzakurwanirira ndetse nkakakurinda kuburyo ntacyo uzaba na scrorpion, nako loras muzahura namaso yawe umubone umuhe urukundo rwa kibyeyi utamuhaye akiri muto kandi ntugakomeze kwishinja icyaha ko yabuze kubera wowe.

JESSICA: oya Byose ni amakosa yanjye, kuko iyo mba umubyeyi mwiza nari kumushyira mu mugongo nkamuheka ubundi nkamujyana aho ngiye, ariko amafranga no guhaha byampumye amaso mufata ukuboko gusa ngenda mukurura nkukurura itungo, nibyo byatumye mubura none reba nabayeho ubuzima bwanjye bwose nabi kubera kubura urubyaro rwanjye.

NJYE: humura byose biberaho kutwigisha mama.

JESSICA: gusa uri umwana mwiza, buriya hari ikintu cyabaye mu buzima bwanjye ntigeze nkubwira, kandi nkuko wigeze kumbwira kera ngo ibibi bikorwa nabantu nibyo bibakururira imivumo, umuvumo wangezeho ninjye wawikururiye kubera ibibi nakoze.

NJYE: ibyo Nibiki se ntazi mama?

JESSICA: buriya kera, njye nakundaga papa wawe nziko ari we tuzabana…

Jessica akiri kumbwira gutyo telephone yanjye yahise isona, mpita nkora m’umufuka ngo ndebe umuntu unyandikiye iyo message, JESSICA arabibona ko mpuze cyane ubundi araceceka ngo mbanze ndebe, nuko ndebye nsanga unyandikiye ni DIVA, ambwira ati”cheri, nukuri inama twarimo irarangiye ariko ndumva ntakwihanganira kumara aya masaha yose ntakubona, ese uri hehe basi ngo mpagusange? Oya nako njye ndi muri floor ya 7 mu cyumba cya 34 ndakwinginze ngwino uhansange tube twiganirira kandi ndagukumbuye”. Namaze gusoma iyo message nubura umutwe mbona JESSICA arimo kunyiteregeza, nuko ahita ambaza

JESSICA: ni Losange cyangwa ni Diva?

Nahise mubwira ko ari diva ushaka ko tubonana, Jessica ahita ambwira,

JESSICA: urabizi ko gahunda ari ugukubita umwanzi, fata ayo mahirwe ugende umurye umutima kuri rwa rwego arakubwira nibara ry’ikariso yambaye maze ubundi, umushenjagure niwe wakwikururiye…………LOADING EP 33.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved