IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 34| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. mu kugera mu cyumba cye ngira ngo ndi kubona ibidahari, nyuma yo kwitegereza neza nkabona JESSICA yicaye ku gitanda, iruhande rwe hahagaze TONZI. Ako kanya nashatse guhita mpindukira ngo nsubire inyuma TONZI atambona, nuko JESSICA ahita avuga ati” uyu niwa musore wanjye VINCI twari kumwe I TESARA, rero ndumva gahunda ari iyo ngiyo kandi ntimuzatugireho ikibazo ntago tuzica amasezerano”. TONZI aramusubiza ati” murakoze kutwizeza ko nta kibazo rwose turabishimye, mugire umunsi mwiza”.

Ako kanya TONZI amaze gusezera kuri JESSICA yahise asohoka, anyuraho arandeba aramwenyura, ubundi arenze njya gufunga umuryango, mpita mbaza JESSICA ikintu TONZI yaje kumara muri icyo cyumba,

JESSICA: ninjye wari wamuhamagaye ngo mubwire ko tugiye kugabanya ibyo twabagemuriraga, rero yaje mubwira ko ubu tugiye kujya tubaha bibiri bya gatatu by’ibyo twabahaga, yumva nta kibazo ambwira ko ikibi ari uko twari gusesa amasezerano. Ahubwo se wowe urugendo rwagenze gute?

JESSICA yambajije gutyo mubwira ko rwagenze neza, ariko nirinda kumubwira ko njye na DIVA twakoze amabara, mubwira ko umubano wacu uzakomeza kujya mbere kuko ibyizere byose nabimuhaye, koko n’ikariso yambaye akaza kumbwira izina ryayo, nuko mubwira ko ejo turataha tugasubira muri TESARA nkuko twabisezeranye, twagerayo tugategura uko tuzagaruka tuje gukora company yacu nshya. Gahunda iba iyo ngiyo, mpita nsiga Jessica mu cyumba cye nanjye njya mu cyanjye, nirambikaho ndarukuka, mbyuka nijoro ngiye kurya, mvuyeyo ngaruka mu cyumba ndongera ndasinzira, kugeza mu gitondo saa kumi nebyiri ubwo njye na Jessica twavuye muri ABALEWIS tugasiga imfunguzo zabo kuri reception ubundi tukajya gutega imodoka muri gare.

Twageze muri gare tubona imodoka ndetse irahaguruka, ariko ngenda mbangamiwe cyane, kuko iruhande rwanjye hari hicaye umukecuru usa nabi cyane ndetse ari no kunuka, ariko kuko ntari mfite imodoka yanjye kandi nateze nta kintu nari kubikoraho, urugendo rwabaye runini kugira ngo tugere muri gare ya MERINE ubundi uwo mukecuru ntandukane nawe, ariko wabonaga ko ashaje cyane ku rwego rwo hejuru, sinjye warose tugera muri MERINE turi gusohoka mu modoka wa mukecuru atuza imbere mbura uko nsohoka biba ngombwa ko mutegereza gusohoka, mu kugera ku muryango umukecuru aribarangura nk’ipine agwa hasi,abantu bose bikomereza ingendo zabo nta muntu numwe umurebye, nanjye ngiye kugenda numva uwo mutima waba Atari uwa kimuntu, ubundi mpita mwegura ndamuhagarika arahagarara, ariko murekuye arongera agwa hasi, ndongera ndamufata,

JESSICA: nonese ko mbona wizingiye kuri uwo mukecuru ugiye gupfa, urataha tugende cyangwa ngusige hano?

NJYE: nonese ko ubona abantu bose bamuretse nanjye koko nari kureka uyu mukecuru agakomeza kwandagara ahangaha? Ahubwo mfasha tureba uko tumujyana muri restorant ubanza ari inzara imwishe.

Jessica yamfashije igikapu cyanjye najye nsindagiza wa mukecuru ariko akagenda anihira wagira ngo ari kubabara, nuko mpita ngera kuri restorant mpita nyibuka, kuko ari imwe njye na JOVIA twagiyemo umunsi wa nyuma twari kumwe aho muri MERINE, tugezemo abantu bose babanza kutunena ariko nsaba uhakora kuzanira ibiryo uwo mukecuuru abanza kurya, bamuzanira n’utuzi aranywa amaze kunywa,

NJYE: nonese mukecuru ko mbona ufite imbaraga nkeya urajyahe ukava hehe?

UMUKECURU: yewe nanjye ntago nzi aho njya naho mva, gusa ikntu nzi neza nuko ndi kujya mu kuzimu kuko urupfu rwanjye ntahandi runyerekeza, kandi sintinda mu mayira biragaragara.

NJYE: nonese ubu tuvugana nyine ko wateze imodoka ukaba ugeze ino ahangaha, urajya hehe nyine?

UMUKECURU: yewe ibyanjye ni birebire cyane rwose ntago wapfa kubyumva. Gusa disi ntago nari nziko nibibi nakoze habaho umwana umeze nkawe washobora kurambura ukuboko kwe ngo afashe umukecuru winkozi y’ibibi nkanjye.

NJYE: ngaho mbwira rero ahantu ugiye tugufashe tukugezeyo, kuko amasaha arimo kuducika kandi dukeneye gutaha.

UMUKECURU: Mwana wanjye se, buriya kera navutse ndi umwana mwiza w’umukobwa ndetse mvuka ndi ikinege, ababyeyi banjye bari abahinzi borozi, k’uburyo tutari tubuze ikintu na kimwe mu buzima bwacu, kuko buri gitondo iyo nabyukaga mama wanjye yampaga amata y’inshyushyu akamiweho, saa sita bikaba uko ndetse na nimugoroba, ibyicyaro twiriraga ibyo twasaruye kuko nibyo byaduhaga imbaraga zo kuba twakora. Nuko nza kugira imyaka 12 ubwo nari ndangije kwiga primaire, ubundi papa wanjye anshakira ishuri ryiza cyane ryari irya mbere mu gihugu cyacu ryari riri m’umurwa mukuru wa KENTI, nanjye nk’umwana wari ugezweho muri icyo gihe ntangira gushyuha kuko nari ngiye kuva mu cyaro nkajya m’umugi, bituma abana bose twari twariganye ntangira kujya mbiryaho mvuga ko tutakiri mu rwego rumwe, nuko ibikoresho byose nkenerwa k’umunyeshuri ugiye kwiga muri secondaire barabigura, habura umunsi umwe gusa papa na mama banjye baranyicaza batangira kungira inama z’uburyo ngombwa kwitwara mu murwa mukuru aho ngiye,

PAPA: mwana wanjye  ROSATA, urabona ko umaze gukura none ugiye kwiga muri secondaire, ni iminsi mike cyane wagerayo batangira kukugaburira neza ugahita utangira kuzana amabere, ibyo bikazafasha abahungu cyane kugenda bakwiyegereza kukira ngo mugirane umubano, nibinaba na ngombwa mwishimishe,ariko mwana wanjye uzifate kuko ugomba kuzuza ibyo ababyeyi bawe tutigeze dukora, kuko natwe tukiri abana twifuzaga ko twakwiga amashuri tukayaminuza, ubundi tukaba no m’umurwa mukuru wa KENTI nkuko aba LEWIS bameze tukagira imitungo natwe tukaba aba mbere mu gihugu, ariko urabona ko bitadushobokeye kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi bacu, bikaba ngomwba ko tuza kwibera abahinzi borozi muri iki cyaro, ariko kuva twakubyara byose twakoze twagiraga ngo uzabe umukire ariko utari umuhinzi, kuburyo uzagira amafranga menshi aho gukoresha imbaraga uzakoreshe ubwonko bwawe ntukajye uza kwirirwa witaba amaguru, rero mwana wanjye inama nakugira ni ukugenda ugakora ikikujyane gusa ikiruhuko cyagera ugataha ubundi bigakomeza gutyo kugeza uko uzarangiza secondaire ukiga naza kaminuza, natwe aho tugiye gusigara tuzasigara tugushakira amafranga azagufasha kwiga iyo myaka yose kugeza igihe uzayirangiriza ukatujyana m’umugi ubundi tukarekeraho kwitaba amaguru, kuko inka n’imirima ni ibintu natwe twakoze tutishimiye na gato mwana wacu, rero mu gitondo ujye ku ishuri amahoro,  natwe tuzasigara tugusengera”.

Papa wanjye yamaze kumbwira gutyo ndamushimira, mubwira ko nzitwararira, nuko na mama ambwira inama zuko nzitwara zindi papa Atari yambwiye, burinda bwira turateka ubundi turarya tujya kuryama, ariko mbura ibitotsi kubw’amatsiko nari mfite yo kubona itandukaniro riri hagati y’umugi ndetse nicayro twari duturutsemo. Nuko mu cya kare buracya ndabyuka, nditegura ntegereza ko papa na mama babyuka mama akajya guhinga papa akajya kuragira inka, bamaze kubyuka bampa amafranga nyashyira mu gikapu ubundi bamperekeza ku muhanda, guhagarara aho bus yakuraga abagenzi ikabajyana m’umugi wa MERINE, najye ngezeyo papa na mama bamfasha gutegereza ubundi iza kuza bansezeraho nyinjiramo ndagenda, gusa ngenda mbapepera nagahinda kenshi kuko nari mbasize. Imodoka yageze muri gare nifashisha umusore twari twicaranye amfasha kubona itiki ingeza muri KENTI, imodoka nayo ndayibona iragenda ingeza muri gare ya KENTI, nubwo nari umwana mutoya ariko papa na mama bari bambwiye uko ndajya mbigenza, nuko maze kugera muri gare mpita nibuka ko bambwiye ngo nshake umu motari mubwire angeze kukigo cyitwa MORIA ACADEMIC SCHOOL, ndetse bambwira n’amafranga ndamwishyura ayambwiye numva birahura,

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 13

umu motari angezayo ndamwishyura ubundi ngera mu kigo gutyo, baranyakiriye ndiga neza ndetse nkajya nanatsinda, kuko imyaka ya mbere itatu nayize neza, cyane ko icyo kigo cyigagamo abana b’abahanga gusa, nuko umwaka wa gatatu dukora tronc commun ndayitsinda, bahita bampa kugaruka kwiga muri MORIA nanone, nari maze no gukura kuko nari mfite imyaka 15, noneho nibimenyetso by’ubukure byaraje kuko naravaga mfite n’amabere, ingorane rero zaje kuza ubwo nari ngarutse kwiga mu gihembwe cya mbere mu mwaka wa kane. Ndabyibuka nkihagera nari nateze bus nkuko bisanzwe, kugera ku muryango wa MORIA ACADEMIC SHOOL hahita hinjira imodoka nziza cyane, yanditseho ngo ABALEWIS company, nuko ikigera ku muryango iraparika, havamo umugabo bigaragara ko akomeye ubundi afungura umuryango, muri uwo muryango hasohokamo umugabo wambaye neza bigaragara neza cyane ko ari umukire, uwo mugabo arazenguruka hirya afungura undi muryango mbona hasohotsemo umwana w’umuhungu turi mu kigero kimwe, ubundi wa mugabo wabafunguriye bwa mbere arongera arafunga ubundi asohora imodoka mu kigo, wa mugabo w’umukire n’umuhungu we bagenda bakurura ibikapu bagana kwa gerant aho twishyuriraga amafranga, nuko najye kuko ariho nari ndyanye urupapuro rwo muri bank(borderaue) ngenda nganayo, mu gushaka kwinjira nshaka kwinjira mbere yabo ngo batantanga wa musore byagaragaraga ko nawe ari umunyeshuri mba mukandagiye ku gakweto ke k’umukara yari yambaye, ubundi mpita ndambika ibikapu byanjye hasi ngo mbanze muhanagure, ariko ngiye kumukoraho ampunza ukuguru kwe ngo ntamukoraho, ahita yinjirana na wa mugabo w’umukire byagaragaraga ko ashobora kuba ari papa we, nuko nanjye mfata ibyanjye mbinjira inyuma, tugeze mu biro batangira basuhuza gerant,

GERANT: Tubahaye ikaze nyakubahwa ROBERT LEWIS, rwose ikigo cyacu kinejejwe no kubakira hano kandi murisanga.

ROBERT: ehh murakoze cyane, rero ntatinze muri byinshi nafashe umwanzuro wanjye wo kuzana umwana wanjye TOROMEO LEWIS hano, kuko mwigisha neza kandi akaba azahakura ubumenyi bwinshi ku bijyanye no gucunga umutungo, nkaba nashakaga kubabaza niba icyifuzo cyanjye mwaracyakiriye nkuko nari nabasabye.

GERANT: murabizi ko iyo tutabemerera ko TOROMEO yiga hano rwose tutari kubahamagara, ariko kuba twarabahamagaye bikaba bigaragaza ko twabemereye, ariyo mpamvu tubahaye ikaze rwose kandi imyaka 3 umwana wanyu agiye kumara hano muzabona ko amafranga yanyu atapfuye ubusa.

ROBERT: Nibyiza cyane rwose ubwo mutwemereye, ubwo ngiye kumusiga mu biganza byanyu kandi muzamwiteho nzajya nza no kureba uko ameze igihe akazi katabaye kenshi.

GERANT: murisanga rwose ubu mwakwigendera ibindi nkaza kubikomerezaho ubu ari mu maboko yacu.

Ako kanya uwo mugabo nari maze kumenya ko yitwa ROBERT LEWIS numvaga mu mateka ariko ntaramubonaho kuko yari yarakoze ibikorwa byinshi bijyanye n’iterambere mu gihugu cyacu kigatera imbere yahise asezera ku muhungu we witwaga TOROMEO LEWIS ahita asohoka, nuko amaze gusohoka gerant wacu ahita ahamagara kuri telephone animater ngo aze ajye kwereka uwo muhungu ahantu arara, ako kanya animater araza gerant mubwira ko ari umwana wa chairman WABALEWIS company ko agomba kumufata neza, ariko umuhungu ahita avuga,

TOROMEO: Njye ntago nshaka ko mumfata neza kubera ko ndi umwana wa chairman, ndashaka kwiberaho nk’abandi banyeshuri bose uko babaho, kuko imyaka 3 yose maze niga mu kigo nigagaho tronc commun byarambangamiye cyane, kuko abantu bose baranyangaga ngo ndi umwana wabakire, rero nimumfashe ntihazagire n’umuntu umenya ko ndi umwana waba LEWIS ndabasabye.

ANIMATER; ariko biri munshingano zacu kukwitaho nkuko papa wawe yabivuganye n’ikigo.

TOROMEO: oya byose nzabyimenyera, ntago nzigera nifata nabi, nzakurikiza amategeko yanyu yose, ariko ntimuzamfate bitandukanye n’abandi, nzajya nywa igikoma cyabo, ndye ibiryo byabo, nkore amasuku kuko kubaho bitandukanye n’abandi ndabirambiwe.

ANIMATER: ok ibyo tuzabyubahiriza ngaho ngwino njye kukwereka aho uzajya urara.

Ako kanya animater yahise afata TOROMEO amujyana aho abahungu barara, nshimishwa cyane nukuntu ari umwana w’umukire ariko akaba yanga ko bamufata nkumukire, nibaza impamvu abyanga kandi njye narumvaga abantu bo mu cyaro batamfashe nk’abatunzi b’iwacu tutakiranuka, nuko gerant ahita anyaka urupapuro nari muzaniye ambwira kujya muri dortoir kuko njye nari nsanzwe mpazi, ndagenda. Nageze muri dortoire ubundi ndasasa, maze gusasa ntangira kwibuka ukuntu nakandagiye umwana wa chairman ariko ntavuge na gato, nongera kwibuka ukuntu turi mu biro yanze ko bamufata neza kuko ari umukire, mpita numva najya kumushaka ubundi nkamusaba imbabazi kubwo kuba namukandagiye. Mpita nsohoka muri dortoire njya mu mashuri yose yo muwa kane ngo ndebe ko ndamubona ariko sinamubona, mpita nigira inama yo kujya kumushakra muri dortoire z’abahungu ariko nibaza uko barambona ninjiyemo, ndi gusohoka mu mashuri mbona inyuma yishuri ryo muwa gatandatu umwana wicaye yubitse umutwe mu maguru yambaye imyenda itari iyishuri, abanyeshuri biga muwa gatandatu bamuhagaze hejuru bari kumunyuzura, mu kwibuka neza ndebye imyenda yari yambaye mbona ni imwe TOROMEO yari yambaye, mpita nkata ndagenda koko nsanga niwe, kuko nari isasu abanyeshuri bose bo mu kigo babizi mpita ngenda ntonganya b’abahungu bo muwa gatandatu, bahita bagenda, nuko TOROMEO arandeba mbona arimo kurira, disi abana b’abakire amarira yabo aba hafi, mpita mubwira nti,

NJYE: ihangane niko k’umunyeshuri uje bwa mbere bigenda.

TOROMEO: icyo sicyo kibazo kuko nari kubyihanganira, ariko kuki abantu bose banyanga ngo ndabyibushye kubera ko ndi uwo mubakire koko.

NJYE: ihangane ntago bisongera kukubaho, nta muntu uzongera kukwegera, ngaho haguruka aho ngaho batabona wicaye nk’ikigwari kandi umuntu w’umugabo agomba kwirwanirira.

TORMEO: urakoze cyane nukuri bari banyishe pe.

NJYE: humura kandi uzajya ukwegera ntahari uzajye umukabukira ntago azongera, NJYE nitwa ROSATA.

TOROMEO: nanjye nitwa TOROMEO LEWIS, nibyiza kumumenya ubanza uri umwana mwiza.

NJYE: ni ibisanzwe, ngaho ngwino rero tujye kurya……………….LOADING EP 35.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved