IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 35| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Uwo mukecuru twari tumaze kumenya ko yitwa ROSATA yakomeje atubwira ati” TOROMEO yaransubije ati” nanjye nitwa TOROMEO LEWIS, nibyiza kukumenya ubanza uri umwana mwiza”. Nuko nanjye mpita mubwira nti” ni ibisanzwe, ngaho ngwino rero tujye kurya”. Njye na TOROMEO LEWIS twahise tujya aho abanyeshuri twese twariraga, ndamwarurira turarya ubundi turangije kurya dusohoka muri refe, ntangira kumutembereza ikigo nk’umuntu wari ukimenyereye kuko nari nizemo imyaka 3 yose, amasaha agenda yicuma ari nako tumenyerana, nimugoroba haza kugera dusubira kurya naho turasangira, turimo kurya ndamubwira nti,

NJYE: wabonye ko rero hano nta bintu bikomeye Bihari, wowe icyo usabwa ni ugukurikiza gahunda z’ikigo gusa, gusa hari ikintu cyantangaje kuri wowe, ni ukubera iki wanga ko bagufata neza kandi iwanyu mufite amafranga menshi mukaba muri n’abambere mu gihugu?

TOROMEO: basi reka twere kubivugira hano kuko abantu bashobora kubyumva bakamenya ko ndi umwana wa ROBERT LEWIS ugasanga batangiye kumfata nabi.

Ubwo TOROMEO narabimwemereye ubundi turarya, tumaze kurya turasohoka mujyana mu ishuri ryacu aho twigiraga mu wa gatatu, kubw’amahirwe dusanga nta banyeshuri barimo kuko wari umunsi wo gutangira ntago bari bakaza bose, tumaze kwicara arambwira,

TOROMEO: ubundi iwacu twavutse turi abana batatu, ariko muribo nkaba ari njye muhungu njyenyine, kuko mukuru wacu ni umukobwa, ngakurikiraho n’umuherezi wacu akaba umukobwa, ariko mama na papa barankunda cyane kurusha abanda bana ngo kubera ndi umuhungu akaba ari njye uzazungura imitungo ya papa, ibyo bigatuma mushiki wanjye mukuru anyanga kuburyo yanteje abandi banyeshuri bose bakanyanga kuko twigaga ku kigo kimwe, rero nkeka ko na hano ariko byagenda, byatumye nifuza kwiberaho ubuzima busanzwe nkabandi bana kubera ko niyo mbibwiye papa akamuhana iyo twasubiraga ku ishuri tyarabyongeraga, niyo mpamvu nahisemo kwiberaho gutyo.

Toromeo yamaze kumbwira gutyo numva impamvu adakunda ko bamufata bitandukanye n’abandi banyeshuri, kandi koko n’ubundi muri kamere muntu abantu ntago bakunda umuntu ubasumbanyisha, kuko bituma bigaragara nabi ko bakunda bamwe bagakunda abandi, mubwira ko nta kibazo ntazigera mbivuga, nuko dutangira kwibera inshuti gutyo, ariko kuri njye impamvu nyamukuru nabaye inshuti nawe nuko nashakaga ko azangeza iwabo kuko numvaga ngo abalewis nibo bakire ba mbere mu gihugu cyacu. Iminsi yakomeje kwicuma kuko mu mwaka wa kane twagiraga ishuri rimwe, njye na TOROMEO turigana mu ishuri rimwe, ariko ngakomeza kumwizirikaho cyane, kugira ngo azangeze iwabo, biba ngombwa ko nanamubwira ko mukunda, nawe ambera umwana mwiza kuko nari naramubaye hafi kuva yaza arabinkundira, ariko we ankunda bya nyabyo, mu gihe njye nishakiraga kuba umukire mbikuye ku butunzi bw’iwabo, ariko byose nkabikora kugira ngo ninkira nzavane ababyeyi banjye mu cyaro nk’uko bari barabimbwiye. Twize amashuri umwaka wa kane turawurangiza, kubera ko kwiga nari narabijemo mbishaka kandi mfite ubushake n’umuhate, nkajya nza mubambere, ndetse na TOROMEO bikaba uko, nuwa gatanu nawo turawigana turi abahanga, kugeza ubwo twageranye muwa gatandatu ariko ikigo cyose kizi neza ko urukundo rwacu ari urwa mbere kuko nta couple yarutaga iyacu, nuko twiga uwo mwaka neza turawurangiza kugeza ubwo twaje gusigara mu kigo cyacu turi abanyeshuri biga muwa gatandatu dutegereje gukora ikizamini cya leta.

Umunsi umwe njye na TOROMEO twavuye gukora etude, tujya kwiyicarira muri jardin yari inyuma y’ishuri ryacu dutangira kuganira.

NJYE: ubu rero tugiye kurangiza amashuri ariko ntago nzi neza ko nzabasha kwiga kaminuza kubera ubushobozi, kandi wowe ndabizi uzayiga, buriya ntuzagerayo ukibonera abandi bakobwa bandenze ubundi ukanjugunya?

TOROMEO: urabizi ko ari wowe muntu wa mbere twahuye nkigera muri iki kigo, kugeza ubwo wampinduye ukananyigisha byinshi nkaba naravuyemo umuntu w’umugabo, rero nta mpamvu n’imwe yatuma nkujugunya, ikindi kandi ndashaka ko niturangiza gukora ikizamini cya leta tuzajyana m’urugo, nkakwereka papa na mama ndetse na bashiki banjye nkababwira ko ari wowe nkunda, ndetse nkazanabwira papa akakurihira amashuri tukigana muri kaminuza.

Toromeo yambwiye gutyo numva ndishimye bikomeye, numva ngize imbaraga nyinshi mu bizamini twari tugiye gukora ndetse mubwira ko nzamubera umugore mwiza, ntangira kwibona ndi umugore wa chairman waba LEWIS nanjye nkabyara abana baba LEWIS, numva igihe kitari kuva aho kiri ngo nzabe umugore wa TOROMEO, iminsi yakomeje kwicuma ibizamini tuza kubirangiza, urukundo nkunda TOROMEO rwose ari urwa ntarwo kuko gahunda yanjye yari iyo kwinjira m’umuryango wabo maze ubundi nanjye ngatangira guhekenya ku mitungo y’abakire. K’umunsi wanyuma twakoze ikizamini kimwe gusa ari nacyo cyari gisigaye, njye na TOROMEO tunakirangiza mbere y’abandi, duhita tujya aho turara dupakira ibyacu mu bikapu byacu, tujya guhagarara hanze ku gipangu cy’ikigo, ubundi dutegereza ko papa we ROBERT aza kumutwara, ntibyatinda tubona haje imodoka yanditseho ABALEWIS company, igeze ku muryango papa we asohokamo, yegera TOROMEO aramusuhuza,

TOROME: papa ibizamini turabirangije ariko ndashaka kukwereka umukobwa nakunze kuva nagera muri iki kigo, kandi niwe wamfashije kuba uwo ndiwe uyu munsi.

ROBERT: yoo ni byiza rwose, ahubwo nawe niyinjire mu modoka aze tujyane m’urugo tujye gufatanya kwizihiza ikirori cy’uko murangije amashuri kandi nkaba nizeye ko mwatsinze neza.

Papa wa TOROMEO yavuze gutyo numva ndishimye, kandi na TOROMEO nibyo yashakaga ko twajyana iwabo, mu modoka tugenda tuganira papa wa TOROMEO anyishimiye cyane akanavuga ko nzabera umuhungu we umugore mwiza, kandi sinzamubabaze, na TOROMEO nawe akavuga ko anzi neza ko ntazigera mubabaza kuko mukunda akabibona, ibyo byishimo bitugeza m’urugo ahantu hari inzu nziza cyane ubona ko ari mu bakire, ikaba ari inshuro ya mbere nari nyikandagiyemo, m’umutima wanjye nkivugisha nti”IRI NIRYO TANGIRIRO”. Twageze muri salon papa wa TOROMEO ategeka ko banyakira neza ngiye kubona mbona havuyeyo umugore, akingeraho ahita avuga,

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 20| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

UMUGORE: uyu mushyitsi se dufite hano ni uwahehe?

TOROMEO: uwo ni ROSATA mama, ni umukobwa dukundana nari nje kubereka.

MAMA TOROMEO: iwanyu nihe muko?

NJYE: iwacu ni mu cyaro cya SANTA

MAMA TOROMEO: papa wawe na mama wawe bakora iki mu buzima busanzwe?

NJYE: papa ni umushumba w’inka zacu naho mama we azinduka ajya guhinga m’umirima.

MAMA TOROMEO: none ngo ukundana n’umuhungu wanjye? Cyangwa ntago uzi aba LEWIS abo aribo?

TOROMEO: ariko mama ibyo ntago wabigenderaho uvuga ko turi abakire ngo abandi ni abakene nkaho Atari abantu.

MAMA TOROMEO: mbare kabiri wansohokeye munzu cyangwa se nzane aba police bajye kugufunga muri gereza, va hano vuba utatuzanira n’amavunja ukuye iyo mu cyaro.

ROBERT: ariko wa mugore we nzakubwire ryari ko utagomba kuvangura abantu? Wowe se wavutse uri umukire? Wavutse uri umu lewis? Uko twahuye ntago ari nkuko TOROMEO yihuriye n’uyu mukobwa? Kandi uyu mukobwa njye namubonye mbona yavamo umukazana mwiza.

MAMA TOROMEO: nta kintu nshaka kumva muri ibyo uri kumbwira, nta mukazana dukeneye uturutse aho ngaho, TOROMEO tuzamushyingira  mu bakire bazajya basohokana natwe bakabona ko ari abantu, hapana izi nyamaswa zo mu cyaro.

Amagambo mama wa TOROMEO yavugiye aho ngaho yarambabaje cyane, kugeza ubwo numvise ntakwakira icyo gisebo cyo kuba aho ngaho ndi gutotezwa kubera ko ndi umunyacyaro, mpita mpaguruka ariko TOROMEO mfata ukuboko,

TOROMEO: ndakwinginze wigenda, mama ibyo ari kuvuga ntago akomeje

NJYE: nashake abe adakomeje cyangwa abe akomeje ibyo numvise birahagije, kandi kuva uyu munsi urukundo rwanjye nawe rurarangiye ntago nkigukunda.

Kubera ko TOROMEO yankundaga cyane yansabye imbabazi, urukundo yankundaga rwari rwaramugize imbata yo kuba ashobora gukora icyo nshaka cyose, mpita mubwira ko ndakomeza kumukunda naramuka abwiye papa we ko azandihira kaminuza kandi nkaba umukazana we, ambwira ko ibyo byoroshye maze ahita avuga,

TOROMEO: papa, uyu mukobwa ni umukunzi wanjye nta kintu na kimwe cyabihindura, ibyo mwakora byose njye ndamukunda, kuko no kugira ngo ntsinde amashuri niwe wabigizemo uruhare, bityo rero ndashaka ko njye nawe no muri kaminuza tuzigana kandi mukamurihira, kugira ngo azabe umugore wanjye azamfashe kugenzura imitungo y’aba LEWIS igihe uzaba utakiriho, niba Atari ibyo nanjye uru rugo nduvuyemo ngiye kwijyanira nawe mu cyaro, ubwo nyine ntago munshaka.

MAMA TOROMEO: ariko wa mwana we warasaze kuva ryari?

ROBERT: ndavuze ngo hano nta rusaku nshaka. Toromeo ni umuhungu wanjye kandi ikintu avuze hano kigomba kuba itegeko, bityo ibyo ashaka byose bikorwe, Genda utegurire umukazana wacu aho agomba kurara, ejo mu gitondo muzazane n’ababyeyi be badusure, ntawamenya turanabakeneye kuko bazadushyingira umwana wabo.

Mama wa TOROMEO yabuze ikintu yarenzaho, umukozi w’aho m’urugo ahita ajya kunsasira mu cyumba bari banteganirije, ndetse gahunda ari ukujya kureba papa na mama bakaza muri mansion yaba LEWIS bakamenyana, nuko maze kugera muri icyo cyumba nicara k’uburiri bwiza cyane, ntangira kwibona noneho ndi kuburyamaho ubutabuvaho, mpita niha gahunda ko ngomba gukora ibishoboka byose, TOROMEO akazantera inda nkaba umugore we nta kindi nitayeho.

Ubwo gahunda yabaye iyo ngiyo, ariko mu gitondo nari kujyana na papa wa TOROMEO iwacu mu cyaro kuhabereka kugira ngo abone papa na mama baze kudusura, bityo kugira ngo TOROMEO antere inda ayo yariyo mahirwe nari mfite cyangwa se nkamubwira tukajyana mu cyaro mu gitondo, ubundi ababyeyi bakazana njye nawe tugasigarayo, bakamutwara bagarutse kumureba, akaba aribwo mufatirana, mpita numva uwo ariwo mugambi mwiza.

Uwo munsi saa sita zarageze baduhamagara kujya kumeza, ariko bashiki ba TOROMEO bakajya bandeba nabi ntibanamvugisha, mu gihe mama we atigeze ahagera, turya ariko hakonje, turangije kurya TOROMEO ambwira ko agiye kuntembereza muri company yabo, papa we amubwira ko araduha imodoka idutwara ikatuvana muri mansion batuyemo ikatugeza muri company yaba LEWIS twashaka gutaha ikatugarura, biba gutyo ubundi tujya muri company, dutangira gutembera duhereye muri hotel yari ndende cyane, kugeza ku ivuriro ryarimo ndetse n’ahakorerwa imirimo yo gutunganya ibiribwa, bidufata amasaha menshi ariko TOROMEO we ari gutekereza ko ari urukundo mufitiye, kandi njye intego yanjye yari iyo kugera ku butunzi, bimbera byiza kuko papa we yari yamaze kunkunda, mama we nta kintu yari gukora ngo ndwanye. Ubutembere bwararangiye tuza gutaha, tugeze m’urugo tujya kurya muri salon, ariko mama wa TOROMEO nanone ntiyahagaragara, nuko turangije tujya kuryama, gahunda ariyo kuzinduka njye na TOROMEO na papa we ROBERT LEWIS tukajya mu cyaro iwacu, bakazana papa na mama ubundi bakabatembereza umurwa mukuru wa KENTI, kuko papa we yari yankunze ashaka ko nzamubera umukazana…………..LOADING EP 36.

Imana ibahe umugisha turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved