IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 36| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Umukecuru ROSATA yakomeje atubwira ati” gahunda ariyo kuzinduka njye na TOROMEO na papa we ROBERT LEWIS tukajya mu cyaro iwacu, bakazana papa na mama ubundi bakabatembereza umurwa mukuru wa KENTI, kuko papa we yari yankunze ashaka ko nzamubera umukazana. Ijoro nubwo ryatinze gutya ariko ntajoro ridacya, bwarakeye mu gitondo TOROMEO aza kumbyutsa, ahagarara ku muryango ndafungura, ahita antungura ampereza agakanzu keza yari yanguriye, ubundi ansaba ko nakwitegura vuba nkajya muri douche, navayo tukajya ku meza gufata ibya mugitondo, ubundi tukajya iwacu mu cyaro.

Ibyo yambwiye nabikoze vuba cyane, ariko nanone muri icyo gitondo mama wa TOROMEO ntago yagaragaye aho ku meza, byatumye nibaza impamvu yabyo, nuko turangije kurya ibya mugitondo TOROMEO amperekeza mu cyumba nari narayemo,  mboneraho kumubaza impamvu mama we ntongeye kumubona, ansubiza ko papa na mama be baraye bashwanye, kuko ngo TOROMEO mama we yari yaramuboneye umukobwa wo mubakire bakorana business, ariko papa we akaba yari yanyikundiye, mpita menya ko ariyo mpamvu mama wa TOROMEO  atigeze agaragara, ndetse TOROMEO ambwira ko mama we ashobora no kuba yigiriye muri hotel kuba ariho yishakira icyumba cyo kubamo, ibyo sinabitindaho cyane, kuko ntago byandebaga, kandi nanjye nagombaga kugumana na TOROMEO, nkajya nanjye nzindukira ku mugati n’icyayi numureti bya mugitondo, mu gihe iwacu iyo nabaga ndi mu kiruhuko nabyukaga ngakaraba mu maso ubundi nkajyana na mama m’umurima.

Ako kanya papa wa TOROMEO yahise adukomangira, atubaza impamvu twatinze mu cyumba, TOROMEO amubwira ko twari turi gushyira ibintu byanjye k’umurongo,ariko tukaba tubirangije ubu twagenda, TOROMEO ahita amfasha ikivarisi cyanjye asohoka agikuruye, nanjye nsohoka mukurikiye ngera muri salon ROBERT ambwira ko nambaye neza, mubwira ko byose mbikesha umukunzi wanjye TOROMEO, nuko adusaba kumanuka hasi muri parking ahaparitse imodoka, umu chaufer akadushyirira ivarise mu modoka, akadusangayo ubundi tukagenda, ninako byagenze twahise tumanuka ama escarie, tugeze muri parking umu chaueffr yakira TOROMEO ivarisi ayishyira muri boot, twinjira mu modoka ubundi dutegereza papa wa TOROMEO, ari nako ntekereza ukuntu ngiye koshya TOROMEO ko nitugera iwacu muri SANTA, abwira papa we akajyana papa na mama banjye muri KENTI, twe tugasigara mu cyaro, maze ubundi nkaza kumujyana mu buriri kugeza ubwo aje kuryamana nanjye, bigatuma iba intandaro yo kumutwitira umwana cyane ko nari mugihe cyanjye, ibyo bikazatuma mbana nawe, tukanategereza igihe papa we azamuhera umwanya akayobora company nziza nari nabonye yaba lewis, nuko nkiri muri ibyo papa wa TOROMEO araza, ageze mu modoka chaufer arayicana, ubundi dusohoka muri parking, umuzamu w’igipangu nawe arafungura tugisohokamo, dufata umuhanda.

Twagiye nirebera ibyiza by’umurwa mukuru wa KENTI, ari nako papa wa TOROMEO agenda avugira kuri telephone avuga ibijyanye na business, yaba avuyeho akatuganiriza, avuga ko abona nzamubera umukazana mwiza, bikaba amahire njye na TOROMEO tukaba twarize ibijyanye n’ubucungamutungo muri MORIA ACADEMIC SCHOOL ndetse nyuma y’ibyo byose TOORMEO akaba ankunda, ntakamenye ko njye urukundo rwanjye ntanarwo, ariko ibyo nkabishyira kuruhande, kuko nari nzi gahunda yanjye, ubwo urugendo twararukomeje turenga umugi, dutangira gufata intara ya TURIA, turayigenda ndetse nayo turayirenga, kugeza ubwo twinjiye mu cyaro cyacu cya SANTA, abantu batangira guhurura bavuga ko abalewis ije kubasura. Nuko tugeze m’urugo ikivunge cy’abantu bari bakurikiye iyo modoka batungurwa no kubona ROSATA umukobwa bwa NATHALIA na NICOLAS niwe usohotse muri iyo modoka, bahita bahamagara mu ijwi rinini mama wanjye ngo aze arebe, nuko papa na mama uwo munsi bari biriwe murugo bava munzu, baza kureba ibyo bari kubahamagarira, kugera hanze y’uruzitiro rwari rukikije urugo rwacu babona mpagaze imbere y’imodoka y’abalewis company baratungurwa cyane, bahita baza bansanga ngo bambaze impamvu ntashye n’iyo modoka, ndetse nkaba natinze gutaha.

Bangezeho babanza kunsuhuza, mpita mbabwira gusuhuza na ROBERT LEWIS bumvaga mu mateka ariko bataramubona, bagiramo akantu k’ubwoba ariko baramusuhuza, mbabwira ko uwo musore turi kumwe ari umuhungu wa ROBERT LEWIS akaba yitwa TOROMEO LEWIS ikirenze ibyo akaba ari umukunzi wanjye, ndetse akaba ari naho naraye mu ijoro ryashize, papa na mama bahita barebana ubudakuranaho amaso bigaragara ko bari bumiwe, nuko ROBERT abasaba ko batwakira tukajya munzu, mama abanza gushidikanya kuko atumvaga uburyo umukire yakwinjira munzu yacu, itaragezeno nagasima kuko bwari ubutaka gusa hasi, ku mpande iteye icyondo, ariko ROBERT we abereka ko nta kibazo, ndetse na TOROMEO wigiriraga umutima mwiza arabakunda, duhita tugenda twinjira munzu yacu, papa azana agatebe kari karekare k’urubaho ahereza ROBERT yicaraho, ndetse na TOROMEO amwicara iruhande, nanjye mfata ikirago ngo nicareho iruhande rwa mama, TOROMEO ansaba ko nakwicarana nawe kugira ngo ntanduza agakanzu gashya nari nambaye, ubundi batangira kuganira,

ROBERT: twishimiye kubasuhuza rwose natwe mukatwakira.

PAPA: nukuri muradutunguye cyane, ntago twari tuzi ko muradusura, ariko turabyishimiye, ubuse turabakiriza iki koko?

ROBERT: oya ntago ari ngombwa ko mutwakira, ahubwo nifuzaga ko twakwiganirira dore amasaha ari no kugenda. Rero ntababeshye uyu musore wanjye TOROMEO yiganye n’umukobwa wanyu ROSATA kuva muwa kane wamashuri yisumbuye.

MAMA: umukobwa wacu yarabitubwiye.

PAPA: ariko wa mugore we ntukajye uca umuntu w’umugabo kandi w’umukire mu ijambo arimo kuvuga.

ROBERT: oya nta kibazo rwose. Rero njye nabyaye abana batatu, ariko babiri muri bo ni abakobwa, uyu musore wanjye TOROMEO niwe muhungu gusa mfite, nuko ku munsi wejo ngiye kumureba ku ishuri rero ambwira ko uyu mukobwa ariwe akunda, kandi umuhungu wanjye kuko ariwe muzungura wanjye ikintu cyose ashatse aba ari itegeko ntago nari kumwangira ibyo umutima we ukunda, biba amahire uyu mukobwa wanyu nawe ambwiye ko amukunda, nibwo twahise dutahana m’urugo nshaka kubakorera ikirori cy’uko barangije amashuri yabo, ariko mpita mfata umwanzuro wo kukireka nkazagikorera hamwe n’igihe muzaba mwatwemereye ko mushobora kuzadushyingira umukobwa wanyu, nibwo nahise niha gahunda yo kuza kubareba ngo mbibaganirizeho, murabona ko barangije amashuri ya secondaire, nkaba niyemeje kubarihira bombi na kaminuza kugira ngo ABALEWIS izaza imbere bazayibobore neza igihe njye nzaba ndi kuvamo, bityo nk’ababyeyi bumwana tuje hano kugira ngo twumve icyo mubivugaho, nimunatwemerera tube twajyana no m’umugi iwacu mudusure, ubundi tunaganirireyo.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 18

Ijambo rya chairman ryarangiye papa na mama babuze uko bifata, kuko inzozi zabo zari izo kuzaba abakire bakava mu buhinzi, none nanjye nari nzibagejejeho, ntabyo gutekerezaho byari Bihari, kuko bemereye chairman ko barajyana nyuma yo kwitegura, najye mpita nsaba TOROMEO ko twajya kuvuganira hanze, tukabasiga munzu baganira arabyemera tuhageze mubwira ko hari ikintu nshaka kumusaba, ambaza icyo aricyo mubwira ko yabwira papa we, twe tugasigara mu cyaro noneho tukanaharara, bazagarura papa wanjye NICOLAS ndetse na mama wanjye NATHALIA k’umunsi wejo akaba aribwo bazasubiranayo, TOROMEO wari warabaye imbata y’urukundo mukunda ahita abyemera ndetse dusubira muri salon yacu abibwira papa we ROBERT, kubera ukuntu papa we yamufataga ibyo byari akantu gato cyane, ntago yari kubimwima, ahita asaba papa na mama kwitegura kugira bajyane m’urugo iwabo mu murwa mukuru wa KENTI, papa ahaguruka ku ntebe yari yicayeho na mama ahaguruka ku kirago, ubundi bajya munzu imbere baritegura, natwe dusigara muri salon tuganira, papa wa TOROMEO atubwira ko tugomba gusigara turinze urwo rugo neza, amatungo ntiyicwe n’inzara, mubwira ko aribyo nahoze nkora kuva nkiri umwana, ansaba kwigisha TOROMEO imirimo yo mu cyaro nubwo ari umunsi umwe gusa, nuko dukomeza kuganira byinshi, kugeza ubwo papa wanjye na mama wanjye barangije kwitegura, bakaza muri salon nkabona baberewe n’imyenda bari bambaye ikaba ari imyenda bakundaga kwambara ku cyumweru gusa bagiye gusenga bakarabye, nuko bahita badusezeraho njye na TOROMEO natwe turabaherekeza tubageza hanze ku modoka, ubundi binjira mu modoka irahaguruka baragenda, mpita mbona ko inzira yanjye nifuza iri kugerwaho kuko muri ako kanya TOROMEO nari mufite mu biganza,

kandi nkumva nta yindi mpamvu nimwe yatuma ntamukorera ibyo nshaka kugira ngo mbe umugore we byihuse, kuko natekerezaga ko ndamutse ntabikoze icyo gihe, byazansaba gutegereza ko twigana kaminuza kugira ngo ntangire mbe umu LEWIS wanyawe.

Twahise tugaruka munzu turicara ku ntebe, tuganira bisanzwe k’ubuzima bwo mu cyaro, TOROMEO antakagiza ambwira ko ankunda, nanjye kugira ngo mwereke ko mukunda nkamusubiza ko mukunda ariko bitamvuye k’umutima, bikarenga nkanamuha n’utubizou two kumatama no kumunwa, akambwira ko kuva yavuka ibyo bintu aribwo yabikorerwa, ariko akaba yumva ari byiza cyane, mubwira ko kuva ako kanya ari njye nawe, kuko ndarara ntumuha kugeza bukeye, ansaba ko njye nawe iryo joro twaza kurara mu buriri bumwe, kubera ko icyo kizu ari kinini kandi yagira ubwoba aramutse araye wenyine, nta matara yo kumumurikira ahari, mbanza kumuhakanira byo kwijijisha kugira ngo atabona ko mbikeneye nanjye, maze kumuhakanira ararakara, mpita mubwira nti,

NJYE: cheri urabizi ko nta kintu nakwima ngifite, nanjye nubwo hano ari iwacu ariko buri uko mvuye ku ishuri nkaryama ninjoro numva mfite ubwoba, rero ntago natuma urara wenyine mu cyumba kirimo umwijima, maze nitunaryama turarara ducanye ikoroboyi kugira ngo turare hantu hari kubona.

TOROMEO: nicyo kintu ngukundira Cherie kandi njye nawe tuzabana iteka urabona ko papa wanjye abishyigikiye, naho ibya mama byo ntubigireho ikibazo.

Twakomeje kuganira njye na TOROMEO mwemerera ko turaza kurarana iryo joro, ariko nubundi nari mbikeneye kuko aribyo nari napanze, nyuma y’ibiganiro byinshi ninjira mu gikoni, ndeba munkono ahari ibiryo mama yari yambwiye ko ansigiye, mbishyira ku mbehe ubundi ndazana turarya ndetse biba amahire TOROMEO arabikunda, ambwira ko ibyo aribyo tuzajya duteka m’urugo rwacu, nanjye mubwira ko nzajya nteka ibyo antegetse nk’umugabo, ambwira ko m’urugo ntazigera mbaho nk’umucakara we, kuko ankunda, nanjye mubwira ko nzamukorera ibimushimisha gusa. Amasaha yakomeje kwicuma, kugeza ubwo bwaje kwira twicaye aho muri salon, ndetse nakoze ibishoboka byose ngo TOROMEO abe yanyifuza, biza kurangira na telephone ye ishizemo umuriro, kuko twageze aho tureba utu video, noneho dusigara nta kindi cyo gukora uretse kuryama, mpita mfata agakoroboyi nshyiramo petrol nyinshi, ndasiraho umwambi ubundi nyishyira mu cyumba twari buraremo, ubundi nsasa uburiri neza, duhita tujya ku buriri turaryama, ariko kubera ko tutari tumenyeranye ntitwahita dusinzira, bimbera umwanya mwiza wo gufatirana TOROMEO, mpita ntangira kumukubaganya, kuko nawe yari umuntu aza kugwa m’umutego namuteze, ubundi tuza kwibuka byose byarangiye, TOROMEO mpamya neza ntagushidikanya ko yamaze kuntera inda kuko nari ndi mu gihe cyanjye……………..LOADING EP 37.

Imana ibahe umugisha turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved