IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 37| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Umukecuru ROSATA yakomeje atubwira ati” kuko nawe yari umuntu aza kugwa m’umutego namuteze, ubundi tuza kwibuka byose byarangiye, TOROMEO mpamya neza ntagushidikanya ko yamaze kuntera inda kuko nari ndi mu gihe cyanjye. Ubwo twarangije ibyo ngibyo no kubera umunaniro ari nabwo bwa mbere tubikoze duhita tugwa agacuho turaryama, twongera gukanguka mu gitondo twumva inyoni zirimo kuvuga, ndyamye mu gituza cya TOROMEO twese twiyambariye uko twavutse, mu gihe ngiye kugira ngo TOROMEO agiye kuntonganya numva aravuze,

TOROMEO: ibintu byabaye mu ijoro ryahise nizere ko ntakubangamiye, kuko kwifata byananiye birangira tubikoze, kandi nkubwije ukuri ngusezeranyije ko ingaruka zose nzazirengera.

NJYE: ndi kumva mfite ubwoba, ubuse koko uramutse wanteye inda ubu abwira ababyeyi banjye ngo iki? Papa wawe wamubwira iki kandi yari yadusize atubwiye ko tugomba kwitonda? Ese urumva tutaba duteje ikibazo?

TOROMEO: amahirwe dufite nuko twarangije kwiga amashuri yisumbuye, cyaba ari ikibazo rero turamutse tutayarangije naho kubwo kuba twayarangije nidushake tubyare impanga.

NJYE: ese ko ndi kumva uri kubivuga nkaho uramutse unteye inda ntacyo byaba bitwaye?

TOROMEO: wowe ntago wabyumva, ahubwo ubwo nabonye amahirwe ndamutse ntaguteye inda byambabaza cyane, kuko papa wanjye yahoraga ambwira ko akeneye kuzabona umwuzukuru uturutse kuri njyewe, ahubwo mfite ikibazo ko naba ntayiguteye, ahubwo se twakongeye byibura kugira ngo nemere neza ko nayiguteye?

NJYE: Mana we unteye ubwoba, nizere ko uri kwikinira.

TOORMEO: urabizi ko ngukunda kandi ntakubeshya, ndamutse naguteye inda papa yahita aduha inzu nziza cyane yo kubamo akadutunga ndetse n’amashuri nkajya nyiga twibanira njye nawe, kubera ko naba mukoreye ikintu yifuje kuva kera kuko ikintu kimutera ubwoba ni ukubona yava muri iyi si nta mwuzukuru afite, kuko abyifuza cyane, buriya ninayo mpamvu wabonye nkimubwira ko uri umukunzi wanjye yahise abyemera atazuyaje akanakujyana no murugo, ugize ngo hari indi mpamvu se? ikintu nzi neza kuri papa wanjye nuko yifuza ko yazava ku isi abonye umwuzukuru byaba na ngombwa akazaba ari umuhungu bikaba bivuze ko uwo muhungu ariwe uzaba umuragwa w’ABALEWIS company, urumva atabikunda se?

NJYE: nukuri njye mfite ubwoba, ahubwo reka mve m’uburiri tutongera ugasanga dukoze amahano, kuko nubundi njye nawe turakundana tuzabikora igihe cyacu nikigera.

Nashatse guhaguruka kuri TOROMEO wari uryamye nanjye muryamye mu gituza, ahita amfata arankurura, amabere yanjye ahita amugwa mu gituza numva nibyiza, nawe atangira kumbwira ko nta mpamvu mfite yo kumuhunga kandi mukunda nawe akankunda, atangira kuntera imitoma nanjye ubwanjye ntangira kwibagirwa ko ndi mugakino, kugeza ubwo twatangiye gukoranaho bigatinda bikanarenga tukongera guhuza imbunda na paradizo, noneho tubirangiza TOROMEO abyemeye neza ko yamaze kuntera inda kuko namubwiye ko ndi mu gihe cyanjye, arabyishimira umupangu wanjye uba mwiza kuko na TOROMEO yari awushyigikiye, ndetse umutima wanjye ntiwancira urubanza kuko namenye neza ko na ROBERT yari akeneye umwuzukuru, ahubwo ntangira gusenga Imana ngo nimba anteye inda koko iyo nda izavukemo umuhungu, ubwo twahise tuva mu buriri turitunganya, kuburyo isaha nisaha papa na mama baramutse bagarutse mu cyaro batamenya ko hari ibyo twakoze, nuko tuza kuva murugo ntangira gutembereza TOROMEO icyaro cyacu, abana bose twari incuti twahura nkabiryaho mbabwira ko uwo musore mwiza ari TOROMEO LEWIS umwana wa ROBERT LEWIS bumva mu mateka bataramubona, ndetse akaba umukunzi wanjye, ikirenze ibyo nkaba naranaraye muri mansion yabo m’umurwa mukuru wa KENTI, Atari nibyo gusa papa na mama bakaba baremeye kunshingira kwa ROBERT muri ABALEWIS company, mu minsi ri imbere nkaba ndi umugore wa chairman LEWIS.

nuko TOORMEO arambwira ngo ngabaye kwiyemera kubandi bana, nawe mubwira ko ngomba kwiyemera kuko mfite ibyo kwiyemerana.

TOROMEO: buriya kuva kera hari ikintu ntigeze nshyigikra mu buzima bwanjye.

NJYE: icyo ni igiki se Rukundo rwanjye?

TOROMEO: ntago njya nshyigikira kwishingikiriza imitungo kubera ko imitungo iraza ejo ikagenda. Umunsi umwe nari nicaranye na papa muri salon turimo kureba television, arambwira,

ROBERT: mwana wajye TOROMEO urabona ko umaze gukura, kuko urabura umwaka umwe gusa ngo urangize secondaire yawe, ariko hari ikintu nshaka kukubwira ngo umenye kandi ukibike. Buriya kuba turi abakire ndetse company yacu ikaba ari iya mbere mu gihugu, ntago ari uko aritwe bantu beza ku isi, ahubwo nuko Imana yatwihereye ayo mahirwe, tugakora tukavunika tukabigeraho. Ibintu ngiye kukubwira najye papa wanjye MORIA LEWIS niwe wabimbwiye ubwo nari nkiri umwana mutoya ngiye kwiga muri MORIA ACADEMIC SCHOOL, kikaba ari ikigo papa wanjye MORIA LEWIS yashinze akacyiyitirira, ndetse nicyo gikorwa cya mbere yashinze ibya company biza nyuma, yarambwiye ati: mwana wanjye ROBERT, imitungo ntago ari ubukungu, ubukungu bwa mbere ni umutima mwiza. Rero umutima mwiza azabe aricyo kintu kikuranga, ndabizi imitungo nzayigusigira ube umukire nawe nkuko nanjye ndi umukire, ariko nanone ubukire bwawe buzagaragarira kubyo ukorera abantu,nkuko nanjye natangiye nubaka ikigo cy’amashuri cya MORIA nkagira namahirwe bantu bakagikunda kikaba ari icya mbere muri KENTLONE ndetse nkaza gukora na company ifasha abantu bose, kuko ibiciro byacu nubwo turi abambere ariko ni bito ugereranije niby’ahandi, rero ikintu nakubwira, nuko ubukire bwawe ari umutima mwiza, imitungo izagufasha kubaho, ariko ntago ugomba kuyikoresha witandukanya n’abandi.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo Final: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 22

Mwana wanjye TOROMEO rero nawe ugomba kumera nka sogokuru wawe kuko najye nakurikije papa wanjye MORIA kuko nyuma yo gupfa nakoze byinshi, ari nayo mpamvu aho ugeze hose wumva bavuga ngo ROBERT LEWIS ni umuntu mwiza.

Nashoboraga kwirira amafranga nasigiwe na papa wanjye gusa ubundi ngatuza, ariko nakoze ibikorwa remezo mu gihugu ari nabyo bimpa icyubahiro, nawe rero ugomba gukora muri ubwo buryo. Buriya mama wawe tujya kumenyana twahuriye muri MORIA ACADEMIC SCHOOL, ari umwana wo mu bakene bari batuye muri TESARA ari abahinzi borozi, nza kumukunda nawe arankunda ariko iwabo nta kintu bagiraga, nyuma nza kumuzana mwereka papa wanjye MORIA LEWIS aramunshimira, ahita asaba ko ababyeyi ba mama wawe baza kudusura tukamenyana, ari nabwo babyemeye ubundi njye na mama wawe tugatangira kubana nyuma yuko papa wanjye yari yaraturihiye kaminuza tukayirangiza, wenda amateka ya papa wanjye MORIA yo nzayakubwira ikindi gihe, ariko nyuma y’urupfu rwe nahise mba chairman wabalewis company ndetse nyobora n’ikigo cya MORIA academic school, ariko mbonye bingoye nshaka undi muyobozi mwihera kiriya kigo, ariko nanubu kiracyari mu maboko yabalewis nubwo abantu batabizi sinangombwa ko babimenya, nyuma yo kuba chairman narabanye na mama wawe rero tukanabyarana NINA mushiki wawe mukuru, mama wawe yatangiye kwirata cyane ashaka kwigaragaza nk’umukire, kuburyo yajyaga no murusengero agatura inyubako yose kugira ngo babone ko ari umukire, kuva icyo gihe dutangira gushwana, dupfa ko ubwiyemezi bwe buri gutuma ashyira imitungo yaba lewis hasi, ariko ntabyumve kuburyo yageze aho mu cyumweru agahombya million 2 zamadenari, ari nabwo nahise mfata umwanzuro wo kumwaka uburenganzira bwose ku mitungo akaba umugore wo murugo,

nubwo nabyo bitakuyeho ko akomeza gukorana n’abagore bo muyandi ma company bagenda bamwoshya gukora imigambi itari myiza ishobora no guhombya company, nkaza kuyivumbura nkamucubya, aribwo twaje kukubyara uravuka ndabyishimira cyane, nyuma tuza no kubyara MONICA mushiki wawe mutoya, ariko nkagukunda cyane kuko nari nzi ko ari wowe uzabyara umuzungura w’abalewis nawe urabizi kuva ukiri muto, ari nayo mpamvu mba nagufashe nkakwicaza ahangaha ngo nguhe inama, bityo TOROMEO mwana wanjye, ntuzigere na rimwe wiratana ubutunzi kuko wazisanga wagiye hasi mu buryo utazi, uranyumva?

NJYE: ndakumva papa kandi inama zawe ntanimwe nzigera nshyira hasi zose nzazikurikiza uko uzingira.

PAPA: rero mwana wanjye uzabe umugabo kandi umwana uzabyara nawe uzamutoze gukora ndetse no kugira umutima mwiza kuburyo atazatuma ABALEWIS isubira inyuma na gato.

Papa wanjye yamaze kumbwira gutyo mpita menya impamvu we na mama wanjye batajya bahuza mubintu byose, kumbe nuko mama yari umwiyemezi cyane, nawe warabibonye ejobundi tugera murugo ukuntu mama yavuze ko bagomba kuzanshyingira m’umuryango w’abakire, kuko ubukire bwamuhumye amaso, none ubu akaba amaze iminsi aba muri hotel kubera kutumvikana na papa, ariko papa we ni umunyamahoro aramwihorera iminsi yashira akagaruka m’urugo, rero icyo nshaka kukubwira mukunzi wanjye ROSATA ntukiyemere kubana mwiganye ngo nuko ugiye kuba wajya m’umuryango wabalewis kuko abalewis hari nubwo imbere ishobora guhirima cyangwa se ikajyanwa nabatari abalewis bakayishyira mu maboko yabo, byose birashoboka cyane, ahubwo wowe uzaterwe ishema ry’uko wagize amahirwe yo kubabamo, ubundi ugire umutima mwiza kuko nubwo ushobora kuba umugore wanjye,ibintu bishobora kuducanga ugasanga bibaye ngombwa ko ugaruka iwanyu kandi abaho warabihenuyeho, urumva bitaba ari igisebo? Gusa njye nzahora ngukunda igihe cyose kandi ndi uwawe.

TOROMEO yamaze kumbwira gutyo numva ibyo ari kuvuga ntago bindeba, kuko njye gahunda yanjye nari nayigezeho, ubundi ibyejo bikazabara abejo, gusa nishimira kumenya amateka ntari nzi ko sekuru ariwe wubatse ikigo cy’amashuri cya MORIA ACADEMIC SCHOORL agatuma ngira n’amahirwe yo kucyigamo ngahura na TOROMEO umwuzukuru we, kuko iyo kitabaho ntago nari kuba narahuye nawe, ubwo dukomeza gutembera icyaro cyacu mwereka hose no mu mirima y’iwacu, mu gihe twari dutegereje ko papa na mama bagaruka baje gutwara TOROMEO ariko amasaha aza kwicuma bataraza dutangira kubigiraho ikibazo, kuburyo bwarinze bwira batarataha, njye na TOROMEO tugira ngo buriya ababyeyi banjye bashimye ubushyitsi, bakaba bazaza ku munsi ukurikiyeho,iryo joro nabwo tuza kwimara agahinda twihuriza imbunda na paradizo mu munezero wa babiri, buracya dutegereza ko papa na mama bataha ariko ntibaza, iminsi yakomeje kwicuma ariko batarataha, nyuma y’icyumweru nibwo twamenye ko habaye isanganya kuri papa na mama banjye ndetse na papa wa TOROMEO, bakaba barakoze impanuka ubwo bavaga muri KENTI bagarutse mu cyaro, imodoka barimo ikagonga kuburyo yarenze umuhanda, bose bagapfira muri iyo mpanuka……………….LOADING EP 38.

Imana ibahe umugisha turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved